Burera: Umukecuru w’imyaka 89 aravuga ko yambuwe umutungo n’umuhungu we

Kantamage n'abaturanyi be bemeza ko arengana

Umukecuru w’imyaka 89 wo mu kagari ka Ntaruka, umurenge wa Kinoni mu karere ka Burera witwa Kantamage Hana aratabaza, avuga ko yambuwe n’umuhungu we witwa Kabera Abel umutungo w’amasambu abiri. Arabivuga ashingiye ku cyemezo cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Musanze mu rubanza N°RCA 00020/2021/TGI/ MUS cyatesheje agaciro urubanza N°00082/2020/TB/GAH, rwaciwe n’urukiko rw’ibanze rwa Gahunga kuwa 01/03/2021, […]

Umukinnyi ukomoka muri Argentine ya Messi akomeje kugaragaza ko yihebeye Cristiano Ronaldo

Garnacho yerekanye umwenda w'imbere uriho ikirango cya Cristiano Ronaldo

Umukinnyi ukomoka muri Argentina, Alejandro Garnacho akomoje kugaragaza ko ari umufana utihishira wa Cristiano Ronaldo, ibintu bidasanzwe ku bakinnyi bakomoka aho Lionel Messi afatwa nk’umwami. Si kenshi umukinnyi agaragaza ko yaba ashyigikiye Messi kandi akomoka muri Portugal cyangwa se ngo yerekane ibimenyetso by’uko afana Cristiano Ronaldo kandi akomoka muri Argentine. Garnacho w’imyaka 18 usanzwe ukinira […]

Visite du ministre turc des Affaires étrangères au Rwanda

Le ministre turc des Affaires étrangères, Mevlut Cavusoglu, est attendu au Rwanda le jeudi 12 janvier, dans le cadre d’une tournée de 5 pays africains qui commence le dimanche 8 janvier . Selon un communiqué du ministère turc des Affaires étrangères, la tournée de Çavu?o?lu débutera en Afrique du Sud, avant de se poursuivre au […]

Impanuka idasanzwe ya za bisi yahitanye byibuze abantu 40 abandi 87 barakomereka

Nibura abantu 40 bapfuye abandi 87 barakomereka nyuma y’uko bisi ebyiri zagonganye hafi y’Akarere ka Kaffrine muri Senegal rwagati . Iyi mpanuka idasanzwe kubera abantu bayiguyemo yabereye ku muhanda w’igihugu nimero 1 mu masaha ya saa cyenda na cumi n’itanu z’urukerera (03:15 GMT) kuri iki Cyumweru itariki 8 Mutarama 2023. Perezida Macky Sall yavuze ko […]

Visi Perezida wa Kenya ahangayikishijwe n’uko adasiba gusabiriza ibiryo byo gutunga abaturage

Visi Perezida Gachagua mu isengesho n'abo bakoranaga urugendo

Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uko kuva yajya kuri iyi nshingano adasiba gusabiriza ibiryo byo gutunga abatuye mu gihugu bugarijwe n’inzara, agasaba n’ibihugu by’abakoloni. Aya maganya yayagaragaje ubwo yasengeraga mu karere ka Mount Kenya kuri uyu wa 8 Mutarama 2023, atura Imana ibibazo byugarije igihugu muri rusange, by’umwihariko inzara yatewe n’amapfa. […]

Umugabo yashoye akayabo ku kibumbano gisa neza nk’umugore we wapfuye

screenshot-2023-01-02-at-94614-pm_63b304135e8b2.png

Tapas Sandilya, umukozi wa leta uri mu zabukuru w’imyaka 65, yashoye amafaranga akoreshwa mu Buhinde 250.000 (hafi $ 3.000) kugirango akorerwe ikibumbano gisa n’umugore we wapfuye . Umugore wa Sandilya Indrani yapfuye muri Gicurasi 2021 mu gihe mu Buhinde bri muri guma mu rugo ya kabiri kubera icyorezo cya COVID-19. Sandilya yari mu kato igihe […]

Imyigaragambyo iri guca ibintu muri Isiraheli

Abigaragambyaga bari bitwaje ubutumwa bwibasira Netanyahu

Imyigaragambyo ikomeye iri kubera muri Isiraheli bamagana ubutegetsi bwabo kubera gahunda ya Leta yo kubaka imidugudu mu gace ka West Bank. Ibihumbi amagana by’Abisiraheli tariki ya 7 Mutarama babyukiye mu mihanda ya Tel Aviv bamagana gahunda za guverinoma nshya ya Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu, bavuga ko zibangamiye demokarasi n’ubwisanzure. Iyi myigaragambyo ibaye nyuma y’iminsi mike […]

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya, Mevlut Cavusoglu, ategerejwe mu Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya, Mevlut Cavusoglu yiteguye gusura u Rwanda ku wa Kane utaha, itariki ya 12 Mutarama, mu rwego rwo kuzenguruka ibihugu 5 bya Afurika mu rugendo rutangira kuri iki Cyumweru, itariki ya 8 Mutarama . Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Turkiya, urugendo rwa Çavu?o?lu ruratangirira muri Afurika y’Epfo, mbere y’uko […]

Nyamasheke: Umusore w’imyaka 19 akurikiranyweho kwica se bapfa ingurube

Umurambo wa Mbanzendore Dani w’imyaka 50, washyinguwe ku gicamunsi cyo ku wa 7 Mutarama nyuma y’iminsi 5 yishwe n’imigeri n’amatafari abo mu muryango we bavuga ko yakubiswe n’umuhungu we Nsabimana Dieudonné w’imyaka 19 n’umugore we Mukankiko Thérésie, bapfa ingurube, abakekwaho ubu bwicanyi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Macuba. Amakuru umunyamakuru wa Bwiza.com yahawe kuri […]

Uganda: Abakada 3 ba NRM bafunzwe bashinjwa kwitwaza Perezida Museveni mu bwambuzi

Urukiko rw’ibanze muri Lira rwohereje abakada batatu ba NRM muri gereza ya leta ya Lira kubera ubujura bunyuranyije n’ingingo ya 254, 261 y’itegeko ryerekeye amategeko ahana, bakoze bitwaje umukuru w’igihugu, Yoweri Museveni . Ku wa Gatanu, Vicky Atim, Basil Odyek, na Nelson Ocen bitabye Jonathan William Wamimbi, umucamanza wo mu cyiciro cya mbere aho bashinjwaga […]

Bwa mbere kuva yashingwa, Al Shabaab yasabye kugirana ibiganiro na Guverinoma ya Somalia

Kuri uyu wa Gatandatu, Guverinoma ya Somalia yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa al-Shabaab ukorana bya hafi na al-Qaeda wasabye gufungura ibiganiro na guverinoma ku nshuro ya mbere . Minisitiri w’ingabo wungirije wa Somalia, Abdifatah Qasim, yatangaje ko abaterabwoba ba al-Shabaab badafite amahirwe yo gushyikirana na guverinoma, usibye abenegihugu ba Somalia bagize uyu mutwe w’iterabwoba. Abdifatah […]

Depite Matofali ntiyumva ukuntu umusirikare w’u Rwanda yemererwa kugera mu kigo cya Rumangabo

Uyu mudepite ntiyumva ukuntu umusirikare w'u Rwanda yemerewe kugera mu kigo cya Rumangabo

Umudepite uhagarariye ishyaka Ensemble pour la République mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Promesse Matofali Yonama, ntiyumva ukuntu umusirikare w’u Rwanda yemererwa kugera mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo. Tariki ya 6 Mutarama 2023, abo mu nzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw’umutwe w’ingabo wa Afurika y’iburasirazuba, EACRF n’abo mu rwego rw’akarere […]

UPDF yarunze ingabo hafi ya RDC mu gihe M23 ikomeje gusatira umupaka wa Ishasha

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyohereje ingabo ku mupaka wa Uganda na Congo mu Karere ka Kanungu mu gihe inyeshyamba za M23 zikomeje gusatira umupaka wa Ishasha . Ku wa Kane ushize, Lt Col Robert Nahami, umuyobozi wa Brigade ya 307, nibwo yemeje iyoherezwa ry’izi ngabo, avuga ko rigamije gukingira, Abagande batuye mu bice byegereye uyu […]

Kenya: Umutinganyi yishe mugenzi we, amukekaho kumuca inyuma

Umutinganyi wamamaye muri Kenya witwa Edwin Chiloba yishwe na mugenzi we witwa Jackton Odhiambo wamukekagaho gukundana n’undi musore. Tariki ya 3 Mutarama 2023, abamotari basanze Chiloba yishwe, ibice by’umubiri we bibitse mu gasanduku k’icyuma kari kajugunywe mu gace ka Uasin Gishu, hafi y’aho yakoreraga ubucuruzi bw’imyambaro. Umuvugizi wa Polisi ya Kenya, Resila Onyango, yamenyesheje ibiro […]

Umuburo ku bagabo bakoresha imiti ivugwaho kongera igitsina cyabo

Abagabo bakoresha imiti ikomoka ku bimera ivugwaho kongera ingano y’igitsina cyabo ituruka muri Tanzania ya ‘Dawa ya Kupanua Uume’ na ‘Delay Spray for Men’ baramenyeshwa ko ishobora kubagiraho ingaruka mbi. Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Rwanda FDA, kivuga ko iyi miti hamwe n’uwitwa Ngetwa 3 ukoreshwa mu kuvura indwara nyinshi itemerewe gucuruzwa no […]

Burundi: Minisiteri y’ubutabera yasobanuye iby’urubanza rwa Irangabiye wari warahungiye mu Rwanda

Minisiteri y’ubutabera mu Burundi yasobanuye iby’urubanza umunyamakuru Floriane Irangabiye wari warahungiye mu Rwanda yakatiwemo igifungo cy’imyaka 10, akanacibwa ihazabu y’amafaranga y’Amarundi miliyoni 1. Tariki ya 3 Mutarama 2023 ni bwo urukiko rwisumbuye rwa Mukaza rwakatiye Irangabiye ibi bihano, rumaze kumuhamya icyaha cyo kubangamira umutekano w’imbere mu gihugu. Itabwa muri yombi rya Irangabiye ryabereye ku kibuga […]