Abakinnyi 10 batsindiye Amavubi ibitego byinshi mu mateka yayo

Nubwo imibare yerekana ko ibitego ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yinjijwe biruta ibyo yinjije, ntibikuyeho ko hari abakinnyi cumi bonyine babashije kwinjiza ibitego 125 mu izamu ry’andi mahanga. Bwa mbere ikipe y’igihugu ihamagarwa yari igiye kwitabira irushanwa rihuza ibihugu bya Afurika yo hagati ryabereye muri Gabon mu 1976; icyo gihe yatozwaga n’umudage Otto Martin Pfister (1972–1976) Kuva […]
Bruce Melodie na Coach Gaël bagiye kubaka indi Arena muri Kigali
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye mu muziki nyarwanda nka Bruce Melodie afatanyije n’umujyanama we Coach Gael, bagiye kubako inzu y’imyidagaduro i Kigali izitwa ‘Blue Sky Park Arena’. Amakuru avuga ko iyi nzu izubakwa ku gisenge cy’inyubako ya CHIC iri rwagati mu mujyi wa Kigali, ikazajya iberamo imikino itandukanye ndetse n’imyidagaduro. Iyi nyubako izaba ishobora kwakira ibitaramo […]
Gasogi United yambuye APR FC umwanya wa mbere
Ikipe ya Gasogi United yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1. Iyi kipe y’umushabitsi Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’ yari yakiriye Gorilla FC kuri Stade ya Bugesera, mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona. Gorilla FC yafunguye amazamu ku munota wa 31 w’umukino ibifashijwemo na Habimana Yves, […]
Guverinoma yijeje ubufasha imiryango y’abishwe n’ubwanikiro bw’ibigori
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu yihanganishije imiryango y’abantu bitabye Imana ndetse n’iy’abakomeretse nyuma yo kugwirirwa n’ubwanikiro bw’ibigori, iyizeza ubufasha. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo abantu 11 bitabye Imana na ho 35 barakomereka, nyuma kugwirirwa n’ubwanikiro bw’ibigori buherereye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo […]
Kenya: Umupolisi washinjwaga kwica impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yakatiwe igihano cy’urupfu
Kuri uyu wa Gatanu, uwahoze ari umupolisi wa Kenya yakatiwe urwo gupfa azira kwica umunyamategeko w’uburenganzira bwa muntu Willie Kimani n’abandi bantu babiri . Abandi bapolisi babiri n’umusivili wahaga amakuru igipolisi na bo bahamwe n’icyaha cyo kwica Kimani, umukiriya we, n’umushoferi wa tagisi. Fredrick Leliman yakatiwe urwo gupfa, mu gihe abandi batatu bakatiwe igifungo kiri […]
Mukura VS yakoreye impanuka i Rubavu
Ikipe ya Mukura VS kuri uyu wa Gatanu yakoreye impanuka yoroheje mu karere ka Rubavu, gusa ntihagira umukinnyi n’umwe ugira ikibazo. Iyi kipe yo mu karere ka Huye yakoze iriya mpanuka ubwo yarimo yinjira mu mujyi wa Gisenyi, ubwo bisi ya sosiyete ya Volcano yari iyitwaye yagongaga indi modoka yari iparitse. Mukura VS yerekeje mu […]
Les attachés militaires accrédités au Rwanda sont informés des opérations des RDF

Les attachés militaires accrédités au Rwanda ont tenu hier un briefing sur la sécurité au quartier général des Forces de défense rwandaises (RDF), à Kimihurura. Ils ont été informés de la situation sécuritaire intérieure et extérieure du Rwanda, des mises à jour sur les engagements bilatéraux des RDF au Mozambique et en République Centrafricaine et […]
Ba Attachés militaire bakorera mu Rwanda bagejejweho amakuru mashya ku bikorwa bya RDF

Kuri uyu wa Kane, ba Attachés militaire bakorera za ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda bitabiriye ikiganiro cy’umutekano ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, Kimihurura . Basobanuriwe uko umutekano w’imbere mu gihugu no hanze yacyo wifashe, amakuru agezweho ku bikorwa bihuriweho bya RDF muri Mozambike no muri Repubulika ya Centrafrica n’uruhare rwa RDF mu bikorwa byo […]
Amerika yahamagaje Ambasaderi wa Sudani kubera irekurwa ry’uwishe umudipolomate w’Umunyamerika
Amerika yahamagaje Ambasaderi wa Sudani mu rwego rwo kwamagana irekurwa rya Abdel-Ra’uf Abuzaid umurwanyi wa kisilamu wishe abakozi ba USAID muri Mutarama 2008 . Urukiko rw’Ikirenga i Khartoum rwategetse irekurwa ry’Abanyasudani bishe umudipolomate w’Umunyamerika, John Granville, n’umukozi w’Umunyasudani, Abdel Rahman Abbas. Irekurwa rye ku ya 30 Mutarama ryabaye nyuma y’ibaruwa yandikiye umuyobozi w’inama y’ikirenga n’umucamanza […]
Imbwa yaciye agahigo ko kubaho imyaka myinshi kurusha izindi
Imbwa yitwa Bobi ifite imyaka 30 n’iminsi 226 yo mu gihugu cya Portugal, guhera tariki ya 1 Gashyantare 2023 yaciye agahigo ko kuba ariyo ikuze kurusha izindi ku Isi. Imbwa yari ifite agahigo ko kuba ikuze kusha izindi n’imbwa yitwa Bluey yo muri Australia yapfuye mu 1939 ifite imyaka 29 n’amezi atanu. Nk’uko Guinness World […]
Ibihe bitazibagirana mu mateka ya ruhago y’u Rwanda

Uhereye mu murenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi ukagera mu mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare n’i mahanga, Umunyarwanda aho ava akagera ntazibagirwa ibyishimo yatewe n’impumeko ya ruhago umunsi umwe. Kuva mu mwaka 1869 Shefu Nshozamihigo mwene Kigeli IV Rwabugiri akojeje bwa mbere ikirenge ku mupira, ni mu gihe Abadage b’Abamisiyoneri […]
Uko byagenze ngo Umwami w’Abami wa Roma asukwe umushongi wa zahabu mu kanwa

Licinius Valeriean, Umwami w’Abami wa Roma, ni we mwami wishwe nabi mu mateka y’Isi nyuma y’uko afatiwe ku rugamba n’Abaperisi bakamusuka umushongi wa zahabu mu kanwa. Mu kinyejana cya gatatu nyuma y’ivuka rya Yezu, ubwo Ubwami bwa Roma bwari mu bushorishori bw’ubuhangange bwabwo, bwagambiriye kwigarurira ibice byose bari bazi. Icyo gihe byabasunikiye mu ntambara n’Ubwami […]
Zambia: Hemejwe itegeko ribuza kwambara ecouteurs cyangwa kwitaba terefone mu gihe cyo kwambuka umuhanda
Zambia yemeje itegeko ribuza abanyamaguru gukoresha ecouteurs (Headphones) no kuvugira kuri terefone igihe bambuka umuhanda . Iri tegeko ryashyizweho umukono na minisitiri w’ubwikorezi n’ibikoresho, Frank Tayali, rivuga ko abazarenga ku itegeko bazahanishwa ihazabu itarenga Ama-Kwachas 300 ya Zambiya ($ 15.71) nibahamwa n’icyaha. Mu magambo ye kuri uyu w Kane i Lusaka mu itangazo yashyize ahagaragara, […]
Nyarugenge: Umwana w’imyaka 13 yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya Frw 1,000,000
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Gashyantare, rwakatiye igifungo cy’imyaka ibiri isubitse umwana w’imyaka 13 y’amavuko, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge. Urukiko kandi rwanamuciye ihazabu ingana na Frw miliyoni imwe. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo uriya mwana w’umuhungu witwa Nzamwita Ramadhan yatangiye kuburanishwa n’Urukiko, ku cyaha […]
Somalia: Bane barimo umusirikare, abapolisi n’umukozi w’ubutasi barasiwe ku karubanda
Kuri uyu wa Kane, abayobozi bane bo muri Somalia, barimo abo mu gisirikare, abapolisi ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi n’umutekano (NISA) bishwe barasiwe ku karubanda mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu mu murwa mukuru Mogadishu . “Uyu munsi, ku itariki ya 02 Gashyantare 2023, urukiko rwa gisirikare rwishe Bukhari Awil Mohamud wo mu […]
Kylian Mbappé agiye guhabwa inshingano zikomeye

Rutahizamu Kylian Mbappé arahabwa amahirwe menshi yo kwegukana igitambaro cy’ubuyobozi mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa nyuma y’uko Varane asezeye. Ubu umwanya w’ubukapiteni nturabona nyirawo kuko uwari awurimo Hugo Lloris w’imyaka 36 asezereye burundu mu ikipe y’igihugu nyuma y’igikombe cy’Isi cyabereye mu Burusiya mu mpera z’umwaka w’2022. Nta gihe giciyemo, mu masaha y’igitondo kuri uyu wa […]
Dore ibintu ukwiye gukora mbere yo koga amazi akonje
Koga umubiri biri mu bintu bituma umuntu agira ubuzima bwiza, gusa Impuguke mu bijyanye n’ubuzima bwa muntu zigira inama abantu bakunda koga amazi akonje bagahita bayitera ku mubiri wose. Uyu munsi Bwiza twifujuje kugusangiza ibintu ukwiye kwitaho mbere gato y’uko witera amazi akonje ku mubiri wawe mu gihe uri muri dushe uguye koga. Mu gihe […]
Uhuru Kenyatta yambuwe abamurindaga 71
Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya yambuwe abashinzwe umutekano (abasirikare n’abapolisi) bamurindaga bagera kuri 71, asigarana 25. Ikinyamakuru Nation cyatangaje ko abofisiye bakuru bayoboraga itsinda ririnda Uhuru basimbuwe n’abafite amapeti make. Uwagihaye amakuru yagize ati: “Mu bofisiye kabuhariwe 96 bamurindaga, yasigaranye 25, umufasha we afite 5.” Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya, Japhet Koome, yemeje […]
Igipurizo cyabujije amahwemo ingabo za USA, zicyoherereza indege y’intambara
Igipurizo (balloon) kinini kimaze iminsi kibujije amahwemo ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika zikorera muri Leta ya Montana, ndetse byatumye zicyoherereza indege y’intambara yo kugikurikirana. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bisobanura ko abofisiye bakuru mu ngabo za USA ubwo babonaga iki gipurizo kizenguruka mu gihugu cyabo, batazi aho giturutse, bahise babaza Perezida Joe Biden niba […]
Perezida Ndayishimiye yatumije inama yihutirwa y’abakuru b’ibihugu bya EAC
Perezida w’u Burundi akaba n’Umukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), Evariste Ndayishimiye, yatumije inama yihutirwa ya ba Perezida bayobora ibihugu biwugize. Iyi nama yateganyijwe kuri uyu wa 4 Gashyantare 2023, i Bujumbura mu Burundi. Byateganyijwe ko aba bakuru b’ibihugu baganira ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo gikomeje gufata intera. […]
Rurageretse hagati y’umuhanzi Chriss Eazy na Musanze Caves Hotel
Umuhanzi uzwi nka Chriss Eazy araregwa na Musanze Caves Hotel iherereye mu karere ka Musanze kutubahiriza amasezerano yari yagiranye na yo, ahubwo akayigusha mu gihombo ndetse akayihesha isura mbi mu bakiriya bayo. Ni amasezerano yari ashingiye ku gitaramo cyagombaga kubera muri Musanze Caves Hotel tariki ya 14 Mutarama 2023 kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko […]
Gasabo: Ubwanikiro bw’ibigori bwishe abagera ku 10
Ubwanikiro bw’ibigori buherere mu kagari ka Gasagara, umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo bwishe abantu bagera ku 10, bashobora no kurenga. Amakuru BWIZA yakiriye avuga ko ubwo igisenge cy’ubu bwanikiro cyari kimaze kugwira abantu bari baburimo, hari ababuze uko bavamo, abaturage, abayobozi n’abo mu nzego z’umutekano bajya gutabara. Imbangukiragutabara (ambulances) na zo yahageze kugira […]
Igitero cyo kwihorera muri Sudani y’Epfo cyiciwemo abahinzi 27
Abahinzi babarirwa muri 27 biciwe mu ntara ya Kajo-Keji iri mu zigize Sudani y’Epfo, nyuma yo kugabwaho igitero simusiga n’aborozi b’inka bashakaga kubihoreraho. Komiseri w’intara ya Kajo-Keji, Phanuel Dumo, yabwiye ikinyamakuru Daily Monitor ko kiriya gitero cyabereye mu mudugudu witwa Likamerok mu gace ka Boma, ubwo aborozi bikekwa ko baturutse mu gace kitwa Bor bagabaga […]