USA yongeye gusaba u Rwanda ‘gukura ingabo’ muri RDC

Ibiro bya Leta zunze ubumwe za Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byongeye gushimangira ko u Rwanda rufite ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), bityo ko rusabwa kuzikurayo. Bigaragara mu itangazo ryo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2023 ryashyizwe hanze n’Umuvugizi w’ibi biro, Ned Price, rikomoza ahanini ku byemezo biherutse gufatwa n’akanama k’umuryango […]

Rutsiro: Abagore barenze ku cyitwaga ‘kirazira’, bagana umurimo w’ubuvumvu

Mu gikorwa cyo guhakura

Kuva kera na kare, cyaraziraga kikaziririzwa nta mugore wakamaga inka, ntawagikaga imitiba y’inzuki cyangwa ngo azihakure, ntawuriraga inzu, ntanuwatwaraga imodoka, moto cyangwa igare cyangwa se kwambara ipantalo ariko aka wa mugani w’Abanyarwanda ngo burya “Kiliziya yakuye kirazira”, kuri ubu, byose barabikora kandi bakabishobora ndetse hamwe na hamwe bagasumbya n’abagabo, bakazamura ingo zabo. Rumwe mu ngero […]

GUKOSORA: Karangwa uvugwaho guhimbira Nkundabanyanga ibyaha bya jenoside arashakishwa

Iyi foto ntabwo ari iya Karangwa Charles nk'uko twari twabitangaje, ahubwo ni iya Tuyisenge Claude

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruravugwaho gushakisha uwitwa Karangwa Charles uvugwaho guhimbira Nkundabanyanga Eugenie w’imyaka 82 y’amavuko ibyaha bifitanye isano jenoside yakorewe Abatutsi kandi urukiko rwaramugize umwere mu mwaka ushize. Ni nyuma yo guta muri yombi Mbarushimana Jean Pierre bikekwa ko bafatanyije icyaha cyo guhimba inyandiko, tariki ya 31 Mutarama 2023, bose bavugwa muri dosiye ya […]

Shaddyboo yasabye urubyiruko guhagurukira indwara y’agahinda gakabije

Mbabazi Chadia wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo arasaba buri muturarwanda kurwanya indwara y’agahinda gakabije, kuko ngo ikomeje gufata intera mu rubyiruko. Ni ubutumwa yatanze anyomoza abamaze iminsi bavuga ko afite arwaye iyi ndwara, babishingiraga ku magambo aherutse gutangaza. Mu kiganiro n’umunyamakuru wa 3D TV, Shaddyboo yagize ati: “Hano hanze hari abantu benshi bafite agahinda […]

Nigeria: Umukandida ku mwanya wa sena yarashwe, umubiri we uratwikwa

Oyibo Chukwu wari Umukandida uhatanira umwanya muri Sena ya Nigeria, yiciwe hamwe n’abo bari kumwe bavuye kwiyamamaza imirambo iranatwikwa. Ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, nibwo Oyibo Chukwu hamwe n’abo bari kumwe barashwe bahita bahasiga ubuzima, imirambo yabo itwikwa n’abari bagabye igitero ubwo bari bavuye muri Leta ya Enugu mu majyepfo ya Nigeria. […]

Beatrice Munyenyezi yongeye kwiyama umucamanza

Beatrice Munyenyezi ukurikiranweho uruhare muri jenoside yongeye kwihaniza umucamanza uyobora inteko iburanisha urubanza rwe, amushinja kubogamira ku bushinjacyaha avuga ko nta butabera yamuha . Inteko iburanisha yari yafashe icyemezo cyo kuzumva abatangabuhamya bamushinja batagaragara imbere y’urukiko. Beatrice Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha bya jenoside no gufata abagore ku ngufu; we aburana ahakana. Kuri uyu wa Kane, urukiko […]

Tour du Rwanda: Chris Froome yahuye n’umwaku, umunya-Afurika y’Epfo atwara étape ya 5

Umunya-Afurika y’Epfo Callum Ormiston ukinira ikipe y’Igihugu cye ni we wegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda 2023, nyuma y’uko Umwongereza Christopher Froome wahabwaga amahirwe yo kukegukana nyuma yo kukayobora igihe kirekire agize ikibazo cy’igare. Agace ka gatanu ka Tour du Rwanda kuri uyu wa Kane kavaga mu karere ka Rusizi kerekeza i Rubavu, […]

Kidum yatangaje ko atagiye muri Kenya kubera impamvu za politike

Umuhanzi Nimbona Jean Pierre uzwi cyane muri muzika ya Africa y’iburasirazuba nka Kidum Kibido ubwo yageraga mu Rwanda yahakaniye itangazamakuru amakuru yamuvugwagaho ko yaba yaragiye kuba muri Kenya kubera ibibazo bya politike. Ubwo yageraga i Kanombe, uyu muhanzi yakiriwe n’ibitangazamakuru bitandukanye maze abazwa ibibazo bijyanye na muziki y’u Burundi n’u Rwanda ndetse n’ibimaze iminsi bimuvugwaho. […]

Emery Bayisenge yamaze gusinyira Gor Mahia yo muri Kenya

1677147301426.jpg

Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Emery Bayisenge, yamaze gusinyira ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya amasezera y’umwaka n’igice. Emery Bayisenge wari asanzwe akinira ikipe ya yamaze gusinyira ikipe ikomeye ifite igikombe cya Shampiyona muri Kenya Gor Mahia. Yasinyanye n’iyi kipe amasezerano y’amezi 18 ariko arimo indi ngingo yo kongera undi mwaka mu gihe yakwitwara neza. Bayisenge […]

Abanyamakuru 2 bakorera muri Kivu y’Amajyaruguru bari ku gitutu bashinjwa gukorera M23

Michombero avuga ko abakwirakwije ubu butumwa bashaka kumugirira nabi

Abanyamakuru babiri bakurikirana umunsi ku wundi inkuru z’urugamba rw’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC na M23, bari ku gitutu bashinjwa gukorera uyu mutwe witwaje intwaro n’u Rwanda. Aba ni Justin Kabumba ukorana na France 24 y’Abafaransa n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, na Daniel Michombero ukorera Kivu Habari. Bombi bakorera mu ntara ya Kivu […]

Menya zimwe mu mpamvu zitera umubyibuho ukabije mu bana

Muri iki gihe Isi iri gitera imbere mu buryo bwihuse, ni nako bigendana n’umubyibuho ukabije mu bana uri kwiyongera cyane kubera imirire ndetse n’ibindi bintu bitandukanye. Hari ababyeyi benshi bifuza kubona no kugira abana babyibushye, gusa iyo uyu mubyibuho urengeje urugero bishobora gutera ingaruka nyinshi mu gihe bakuze, kuko ni bwo batangira kwibasirwa n’indwara zifata […]

Cristiano Ronaldo mu myambaro gakondo n’inkota mu kiganza yifatanyije na Arabie Saoudite mu munsi mukuru

67972493-11781557-image-a-4_1677095304219.jpg

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yagaragaye mu myambaro gakondo yo mu Burasirazuba bwo Hagati yifatanya n’igihugu cya Arabie Saoudite mu birori ngarukamwaka byo kwizihiza ishingwa ry’iki gihugu. Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal na Al Nassr, Cristiano Ronaldo yafotowe yambaye igishura gakondo, afite inkota ishashagirana mu kiganza cy’iburyo ndetse yiteye ibendera ry’igihugu cya Arabie Saoudite mu bitugu mu […]

USA: Uwishe umuraperi Nipsey Hussle yakatiwe igifungo cy’imyaka 60

Umugabo wahamwe n’icyaha cyo kwica umuraperi Nipsey Hussle wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko wakomokaga mur Eritrea, yakatiwe nibura igifungo cy’imyaka 60 . Eric R. Holder, Jr. yahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bwo mu rwego rwa mbere yakoze muri Nyakanga umwaka ushize azira kwica Hussle, amazina ye nyakuri akaba ari Ermias Asghedom, wiciwe hanze y’inzu […]

Perezida w’u Bufaransa ategerejwe i Kinshasa

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika ya demukarasi ya Congo tariki ya 3 Werurwe 2023. Uruzinduko rwe i Kinshasa ruzaba rukurikiye urwo azaba amaze iminsi agirira mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika birimo: Gabon, Angola na Repubulika ya Congo. Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, APF, bisobanura ko mu ruzinduko rwo muri Gabon […]

Kenya: Odinga yahaye leta ibyumweru 2 byo gukemura ikibazo cy’imibereho cyangwa igahangana n’imyigaragambyo

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Raila Odinga, yahaye guverinoma iminsi 14 yo kugabanya imisoro no kugabanya igiciro cy’ubuzima cyangwa igahangana n’imyigaragambyo mu gihugu hose . Odinga yabitangaje mu giterane cy’amasengesho ku rwego rw’igihugu cyabereye mu busitani bwa Jevanjee mu murwa mukuru, Nairobi, cyari cyitabiriwe n’abayoboke babarirwa mu magana, abayobozi bakuru bo mu ishyaka ritavuga […]

Icyo Musoni wahoze ari Visi-Perezida wa FDLR asaba bagenzi be bagitegereje gutera u Rwanda

Musoni Straton wahoze ari Visi-Perezida w’umutwe wa FDLR, yasabye bagenzi be bakiri mu mashyamba ya Congo bafite umugambi wo gutera u Rwanda gutahuka, kuko “nta cyiza nko kuva mu bibi ujya mu byiza.” Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo Musoni yageze mu Rwanda ahoherejwe n’igihugu cy’u Budage, nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka umunani yari yarakatiwe […]

Imyanzuro yafatiwe mu nama y’umushyikirano iheruka

Perezida Kagame ku munsi usoza inama y'Umushyikirano iheruka

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izaba guhera tariki ya 27 kugeza ku ya 28 Gashyantare 2023, ikazabera muri Kigali Convention Center. Ni inama igiye kuba nyuma y’imyaka ibiri isubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi, kidasize n’u Rwanda kuko muri Werurwe ya 2020 ni bwo umuntu wa mbere wacyanduye yagaragaye muri […]

Dubai: Irushanwa rya ‘Special force’ ya Polisi ryakomeye kurushaho

Ikipe yari itegereje ko umusifuzi ayiha uburenganzira bwo gutangira

Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023, i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE) hakomeje irushanwa rya Polisi idasanzwe ryitabiriwe n’ibihugu 28 birimo u Rwanda. Uyu munsi waranzwe n’ibyiciro bitandukanye birimo: icyo kurira inyubako ndende, kuyimanuka hifashishijwe imigozi, kurasa hifashishijwe imbunda ebyiri za mudahusha (snipers), kurasa ibipimo bigera kuri 40 no kurira urukuta. Nk’uko babigaragaje […]

Israel yarashe mu Mujyi wa Gaza nyuma y’ibitero bya roketi by’Abanyapalestine

Israel yateye ibisasu mu karere ka Gaza nyuma y’uko Abanyapalestine barashe roketi nyinshi ziva mu gace kagoswe ku nkombe mu gihe hari umwuka mubi watewe n’igitero cya Israel cyahitanye nibura Abanyapalestine 11 mu mujyi wa Nablus wo muri West Bank . Ibitero mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane byohereje umwotsi wirabura uzamuka kuri kamwe […]

Perezida Zelensky wa Ukraine yanejejwe no kuvugana bwa mbere na Museveni

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, ku wa Gatatu yahamagaye kuri terefoni mugenzi we Volodymyr Zelensky wa Ukraine baganira ku bibazo biri mu nyungu z’ibihugu byabo. Amakuru avuga ko ari bwo bwa mbere abakuru b’ibihugu byombi bari baganiriye ku kuba Ukraine na Uganda byagirana umubano. Perezida Zelensky mu butumwa yaraye yanditse ku rubuga rwe rwa […]

Manchester City yananiwe gukura itsinzi mu Budage, Lukaku agaruka atsindira Inter Milan

1_rb-leipzig-v-manchester-city-round-of-16-leg-one-uefa-champions-league.jpg

Manchester City yananiwe gukura intsinzi mu Budage mu mukino Pep Guardiola atasimbujemo umukinnyi n’umwe, Romelu Lukaku agaruka abonera Inter Milan igitego. RB Leipzig yo mu Budage yari yakiriye Manchester City ku kibuga Red Bull Arena Leipzig mu mukino ubanza wa ? cy’irangiza wasifuwe na Serdar Gozubuyuk. Ni umukino Kevin De Bruyne atakinnye kubera icyibazo cy’uburwayi. […]