Umunyemari Dennis Karera ahangayikishijwe n’abize kaminuza batazi kwandika amabaruwa asaba akazi

Umunyemari Colonel (Rtd) Dennis Karera, nyir’inyubako ya Kigali Heights, ahangayikishijwe n’abize muri kaminuza mu byiciro bibanza badashobora kwandika amabaruwa asaba akazi. Izi mpungenge yazigaragarije mu nama y’igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, abaza Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine uko biba byagenze ngo ireme ry’uburezi ribure no muri kaminuza. Yagize ati: “Haracyari ikibazo hano, […]

Umusore wo muri Gisagara arifuza kuba mu bakire ba mbere 10 mu Rwanda

Umusore wo mu karere ka Gisagara witwa Munyankindi Abraham yatangaje ko afite intego yo kuba umwe mu bakire 10 u Rwanda ruzaba rufite mu myaka 10 iri imbere. Munyankindi ubwo yahabwaga ijambo mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, yavuze ko yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza, amaze kurangiza, ajya ashaka […]

Kenya: Igitero cy’amabandi yitwaje intwaro cyavanye abaturage mu byabo

Nyuma y’iminsi mike Perezida William Ruto ategetse kohereza ingabo z’ingabo z’igihugu cya Kenya (KDF) mu turere dukunze kwibasirwa n’amabandi, kuri iki Cyumweru, itariki ya 26 Gashyantare, amabandi yitwaje intwaro yagabye igitero nijoro i Lomelo, mu Ntara ya Turkana abaturage bahunga nk’abahunga intambara . Amakuru atandukanye yagaragaje ko igitero cyatangiye iminota mike mbere ya saa sita […]

M23 yaba yahanuye indege y’intambara ya FARDC

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare 2023, wahanuye indege y’intambara y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Amashusho arimo akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekana iyi ndege irimo iguruka, mbere yo guhita iraswa. Umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma, yemereye BWIZA ko aya mashusho yizewe ndetse anayihamiriza koko ko […]

Geneva: Tshisekedi yasabye HCR guhuriza RDC n’u Rwanda mu biganiro

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yasabye ubuyobozi bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR) guhuriza igihugu cye n’u Rwanda mu biganiro bigamije gufasha Abanyekongo baruhungiyemo gutaha. Tshisekedi yabisabiye mu nama y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu yabereye i Geneva mu Busuwisi kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023. Ikibazo cy’izi mpunzi z’Abanyekongo […]

La population du Rwanda dépasse les 13 millions

La population du Rwanda est passée de 10,5 millions en 2012 à 13,2 millions en 2022, indiquant un taux de croissance démographique annuel de 2,3 %, selon les résultats publiés lors du récent recensement de la population . Selon les perspectives, il y a 3 312 743 ménages et la taille moyenne actuelle des ménages […]

Umunyamakuru Nkundineza yatangaje ko yari yarashimuswe

Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza umenyerewe mu nkuru z’ubutabera yatangaje ko mu gihe yaburirwaga irengero, yari yarashimutiwe n’abapolisi kuri hoteli iherereye mu Kiyovu, mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Mu kiganiro yagiriye kuri Jalas Official, Nkundineza yagize ati: “Nashimuswe n’inzego z’ubutasi ziri mu gice cya Polisi. Barambwiye ngo ‘Ngwino tukubwire, turi inzego z’umutekano’. Ngo […]

P. Kagame yahaye gasopo ba Jenerali ba RDF na ba Minisitiri bishoye mu bintu bya ‘Chia Seeds’

Perezida Paul Kagame yahaye gasopo abarimo ba Jenerali mu gisirikare cy’u Rwanda ndetse n’abaminisitiri muri Guverinoma bahururiye ibintu bya ‘Chia Seeds’ bakabishoramo amafaranga, avuga ko bakwiye kubifungirwa aho kubifashirizwa na Leta. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare, ubwo yatangizaga inama y’umushyikirano wa 2023. Iyi nama yatangiye mu gihe hirya no […]

Chameleone akomeje kugarukwaho cyane nyuma yo kugaragara ari gusomana n’umuvandimwe we

Umuhanzi wo muri Uganda, Jose Chameleone na murumuna we Weasel, bakomeje kugarukwaho n’abatari bake nyuma yo kugaragara bari gusomana ku minwa ubwo bari ku rubyiniro. Ibi byabereye mu gitaramo cya ‘Gwaja Mujje’ cya Chameleon i Kampala. Aba bavandimwe bombi basomanye mu gihe barimo kuririmbira hamwe kuri ku rubyiniro. Abafana babo bakomeje kunenga iyi myitwarire y’aba […]

Uwahoze ari umujyanama wa Tshisekedi uvugwaho gukorana n’u Rwanda yaba arembeye muri gereza

“Bwana Biselele ararembye cyane. Yasabye kurekurwa by’agateganyo kugira ngo ajye kwivuza”, uyu ni Maître Bopaul Mupemba, umunyamategeko wunganira uwahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Tshisekedi kuri ubu ufungiwe muri Gereza ya Makala . Mu kiganiro yagiranye na TOP CONGO FM , Me Mupemba yagize ati “Afite ikibazo cy’umugongo kandi ukuboko kwe kw’iburyo ni ikibazo. […]

Umugore wa Fireman ahangayikishijwe n’ubumuga yatewe n’impanuka

Ukuboko k’umugore w’umuraperi Fireman witwa Kabera Charlotte kwaragagaye (paralysée) kubera impanuka yakoze mu ntangiriro z’uku kwezi, hari tariki 8 Gashyantare 2023. Arembeye mu bitaro bya Kanombe. Mu minsi ishize ni bwo Fireman yatangaje ko umugore we arembye nyuma yo gukora impanuka tariki ya 8 Gashyantare 2023 akavunika igufwa ry’urutirigongo. Fireman na Charlotte bakoreye iyi mpanuka […]

Guverinoma iri gutekereza ukuntu amafaranga acibwa mu kuyahererekanya yagabanyuka

Guverinoma y’u Rwanda irimo gutekereza ku buryo bwo kugabanya amafaranga yishyurwa mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, ndetse ikabikuraho mu gihe amafaranga yishyurwa atarenze amafaranga 10,000, hagamijwe kugabanya ibiciro ku bakoresha ubu buryo no kuzamura umuco wo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga . Kuri Jean-Claude Inyamibwa, utuye mu Karere ka Gasabo akaba n’umumotari, asanga kugabanya amafaranga acibwa mu kwishyura […]

Abaturage b’u Rwanda barenze miliyoni 13, abagore ni bo benshi

Ibarura Rusange rya gatanu ku baturage n’imiturire, rigaragaza ko u Rwanda kuri ubu rutuwe n’abaturage barenga miliyoni 13, biyongereyeho miliyoni zikabakaba eshatu mu myaka 10 ishize. Ni ibyavuye muri ririya barura ryakozwe muri Kanama umwaka ushize biza kumurikwa kuri uyu wa Mbere yariki ya 27 Gashyantare, ubwo haza kuba haba inama y’umushyikirano wa 2023. Imibare […]

Kenya yahaye Turukiya imfashanyo

Guverinoma ya Kenya yahaye iya Turukiya imfashanyo y’ibikoresho bigenewe abagizweho ingaruka n’umutingito wibasiye iki gihugu mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare. Muri ibi bikoresho harimo amatente 353, amashitingi 14.245, ibiringiti 26.565, ibiryamirwa 34.705 na tapi 1.261. Byose hamwe bipimye toni 240. Ikinyamakuru Kenyans gisobanura ko Kenya yatanze iyi mfashanyo ibinyujije mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe […]

General Makenga yahishuye ikimenyetso cyatumye abategetsi muri RDC bemera ko M23 atari inyamahanga

Umujyanama wa General Makenga, Bahati Erasto, ageze ku batuye Mushaki ubutumwa yahawe

Umugaba Mukuru w’ingabo za M23, General Sultani Makenga, abinyujije mu mujyanama we Bahati Erasto, yahishuye ikimenyetso cyatumye abategetsi bo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo barimo Perezida Félix Tshisekedi bacururuka, bakemera ko uyu mutwe witwaje intwaro atari uw’Abanyarwanda n’Abagande. Nk’uko byemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, Bahati yahishuye iki kimenyetso ubwo yaganirizaga abaturage bo […]

Somalia: Impanuka ya kajugujugu y’Ingabo za ATMIS yahitanye 3 abandi 8 barakomereka

Abantu batatu barapfuye abandi umunani barakomereka ubwo kajugujugu yakoreshwaga n’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Somaliya (ATMIS) yakoraga impanuka mu karere ka Lower Shabelle nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru gishize . Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na ATMIS, yavuze ko kajugujugu yari itwaye abagenzi 11 barimo n’abasirikare bo mu gisirikare cya Somaliya, yari mu […]

M23 yigaruriye agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro itarwanye

Umutwe wa M23 ukomeje imirwano n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), waraye wigaruriye agace ka Rubaya kari mu dukungahaye ku mabuye y’agaciro muri Congo Kinshasa. Rubaya ni agace gaherereye mu burengerazuba bw’Umujyi wa Sake, kakaba kandi mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Umujyi wa Masisi. Kazwiho gukungahara cyane ku mabuye y’agaciro, by’umwihariko ayo mu bwoko […]