Mutesi Jolly yahakanye amakuru yavugaga ko atwite

Miss Mutesi Jolly yahakanye amakuru yavugaga ko atwite, avuga ko abayatangaje ari abashaka kwamamara mu buryo buciriritse. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu nyampinga w’u Rwanda w’umwaka w’2016 yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa mu bitangazamakuru ko yaba atwite. Mutesi Jolly yashimiye abantu bamwohereje ubutumwa bw’ishimwe, avuga ko bamwifurije ibyiza, yongeraho ko aya makuru ari ibihuha. […]

Ibimenyetso bigaragaza umuntu wamaze kubatwa na telefone

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwa ‘Bankmycell’ bwagaragaje ko muri iki gihe abantu bakoresha telefone zigezweho [Smartphone] bagera kuri miliyani 6.92, bangana nka 86.29% by’abatuye Isi. Mu Isi ya none, ibintu byinshi bisigaye bikorerwa kuri interineti, gusa hari abakoresha izi telefone bikagera aho babatwa na zo bitewe n’ibyo bakunze kuzibonamo. Nubwo nta kimenyetso simusiga cyaba cyerekana ko […]

Général Marcel Gatsinzi yapfuye

Général (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Werurwe 2023 azize uburwayi. Gen. Gatsinzi yaguye mu bitaro by’i Brussels mu Bubiligi ari na ho yari amaze igihe atuye. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri. Général Gatsinzi wari ufite imyaka […]

Rwongeye kwambikana hagati ya FARDC na M23 yari yahagaritse imirwano

Imirwano yongeye kubura hagati y’uruhande rw’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23, nyuma y’amasaha make uyu mutwe utangaje ko uhagaritse imirwano. Mu itangazo yasohoye ku manywa yo kuri uyu wa Mbere, M23 yari yatangaje ko ihagaritse imirwano “mu rwego rwo kubahiriza ibyavuye mu biganiro byahuje umutwe wa M23 na nyakubahwa Perezida João […]

Nyamasheke: Umugabo yishwe n’inzoga nyuma yo gutegerwa Frw 5000

Yaryamishijwe muri izikawa ngo barebe ko yazanzamuka, agenderako

Kalimunda Phénias w’imyaka 43 wari utuye mu mudugudu wa Muganza, akagari ka Gasayo, umurenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke, wari ucumbitse mu mudugudu wa Mugohe, akagari ka Kabuga, umurenge wa Karambi muri aka karere, yapfuye nyuma yo kunywa amacupa 2 y’inzoga bita Nguvu yari amaze gutegera na mugenzi we kumara vuba vuba akamuha amafaranga […]

Uwabaye umuyobozi ukomeye muri guverinoma yahamijwe icyaha cyo gusambanya umwana

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije Ruvebana Antoine wabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yari ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) icyaha cyo gusambanya umwana, rumukatira igifungo cy’imyaka 10. Rubevana yatawe muri yombi tariki ya 11 Ukuboza 2021. Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko uyu yafashwe nyuma y’aho abagore bamuregaga kubasambanya […]

Le pape Jean-Paul II aurait dissimulé la maltraitance des enfants en tant que cardinal en Pologne

Le pape Jean-Paul II aurait dissimulé la maltraitance des enfants dans l’église catholique polonaise et renvoyé les prêtres fautifs dans d’autres juridictions pour éviter un scandale, selon une enquête . L’ancien pape, né Karol Wojtyla, connaissait des prêtres pédophiles alors qu’il était cardinal de l’église polonaise de Cracovie, selon un reportage de la chaîne de […]

Perezida Touadéra yashinje ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi guhungabanya umutekano wa CAR

Perezida wa Repubulika ya Centrafrica (CAR), Faustin-Archange Touadéra, yashinje bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi guhungabanya igihugu cye mu rwego rwa politiki n’urw’umutekano. Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’ibihugu bikennye yabereye i Doha tariki ya 5 Werurwe 2023, yavuze ko CAR ifite yasahuwe n’ibi bihugu byifashishije ubu buryo kuva cyabona ubwigenge. […]

Umunyamabanga Mukuru wa Loni yerekeje muri Ukraine ku nshuro ya gatatu

Kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres ari mu nzira yerekeza i Kyiv kubonana na Perezida Volodymyr Zelensky nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ivuga . Mu gitondo cy’uyu munsi Zelensky akaba yavuze ko igisirikare cya Ukraine kizohereza ingabo mu mujyi wa Bakhmut wagoswe n’ingabo z’u Burusiya, ahakana amakuru yari yaravuzwe mbere ko […]

Ibyo kurya 10 by’ingenzi ku mugore utwite

Gutwita ni kimwe mu bintu bishimisha umubyeyi. Ni byiza ko umugore utwite arya indyo yuzuye kuko bimufasha we n’umwana uri mu nda gukomeza kugira ubuzima bwiza. Muri iki gihe, umubiri ukenera intungamubiri zinyongera kugira ngo ubuzima bwumwana bigende neza. Mu byukuri, ugomba kongeramo karori hagati ya 400 na 500 buri munsi. Nk’uko Indiatimes.com ibitangaza, kurya […]

U Bwongereza: Ubujurire ku cyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda buzatangira muri Mata

Urukiko rw’Ubujurire mu Bwongereza ruzumva imbogamizi kuri gahunda ya Guverinoma, yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda, muri Mata, nk’uko umucamanza mukuru yavuze . Abacamanza babiri bo mu Rukiko Rukuru bateye utwatsi icyifuzo cyo guhagarika iyi politiki y’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu Kuboza nyuma y’iburanisha ryo muri Nzeri na Ukwakira. Abacamanza Lewis hamwe na […]

Le Premier ministre Rishi Sunak s’est entretenu avec le président rwandais Paul Kagame

Le Premier ministre britannique Rishi Sunak et le président rwandais Paul Kagame ont discuté du partenariat migratoire entre le Royaume-Uni et le Rwanda et de la nécessité de perturber les activités des passeurs tout en répondant aux préoccupations humanitaires, a annoncé lundi le gouvernement britannique . “Ils ont discuté du partenariat migratoire entre le Royaume-Uni […]

M23 yahagaritse imirwano na FARDC, isiga iteze umutego

20230307_115254.jpg

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Werurwe watangaje ko wahagaritse imirwano n’Ingabo za Repubulika Iharanira (FARDC), gusa utangaza ko witeguye kwirwanaho mu gihe cyose uzaba ugabweho igitero. Uyu mutwe wabyemeje binyuze mu itangazo ryasohowe n’Umuvugizi wawo, Lawrence Kanyuka. Mu cyumweru gishize abayobozi bakuru muri uyu mutwe barangajwe imbere na Perezida wawo, […]

Somalia: Al Shabaab yisubije ibirindiro yari iherutse kwamburwa n’ingabo za leta

Kuri uyu wa Kabiri, abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab wo muri Somalia wisubije ibirindiro bya gisirikare byo mu majyepfo ya Jubbaland wari wambuwe n’igisirikare cya leta muri Mutarama, nk’uko umuyobozi muri Somalia n’umuturage waho babitangaje . Al Shabaab, ikorana na al Qaeda, yahuye n’igitutu gikaze cy’igisirikare ndetse n’imitwe yitwara gisirikare ishingiye ku […]

Ingabo z’u Burundi zamaze kugera i Sake

Ingabo z'u Burundi zamaze kugera i Sake, ziteguye gusimbura M23 mu birindiro izaba yarekuye

Ingabo z’u Burundi zibarizwa mu mutwe w’umuryango wa Afurika y’iburasirazubam EACRF, zamaze kugera i Sake muri teritwari ya Masisi, zivuye mu mujyi wa Goma zari zimazemo iminsi ibiri. EACRF yatangarije ku rubuga rwayo iti: “Ingabo z’u Burundi ziri muri EACRF zoherejwe i Sake muri Masisi muri gahunda ikomeje y’ingabo za EACRF.” Uyu mutwe w’ingabo za […]

Chris Brown yahaswe ibibazo na Polisi y’u Bwongereza

Chris Brown yahaswe ibibazo n’abapolisi b’u Bwongereza nyuma yo gukekwaho kuba yaragize uruhare mu makimbirane yakozwe n’agatsiko k’abari bamuherekeje hakomerekeramo umugabo umwe, akajyanwa mu bitaro mu kwezi gushize. Raporo y’abapolisi ivuga ko hari mugabo wakubiswe n’agatsiko k’abari baherekeje Chris Brown maze bamukubita icupa mu mutwe kandi ari inzirakarengane. Amakimbirane amaze guhoshwa, hahamagajwe abashinzwe umutekano maze […]

RDC: Minisitiri Lutundula yongeye gushimangira ko nta mishyikirano na M23

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yongeye gushimangira ko Guverinoma ya Congo idateze kugirana imishyikirno n’umutwe wa M23 mu gihe kuri uyu wa Kabiri, itariki 7 Werurwe, biteganyijwe ko uyu mutwe ugomba guhagarika imirwano ukanatangira kuva mu bice wigaruriye nk’uko wabyemereye Perezida wa Angola . Ni mu kiganiro yagiraye na […]

Amafoto: REG BBC yerekeje i Dakar muri Senegal mu mikino ya BAL

fqmhwxfxoaiwywd_1_.jpg

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya REG BBC yerekeje i Dakar muri Senegal, aho igiye guhagararira u Rwanda mu mikino ya BAL, Sahara Conference, izatangira tariki 11 Werurwe 2023. REG BBC yagiye iyobowe n’abatoza bayo aribo Dean Murray na Maxime Marrius Mwiseneza ndetse n’abakinnyi 12. Abakinnyi 12 REG yahagurukanye i Kigali barimo […]

Musanze: Abana babiri baratabarizwa nyuma yo kwihakanwa n’umubyeyi wemeraga ko ari abe

Umugabo witwa Ntakarakorwa Bana Guido utuye mu karere ka Rubavu akaba akomoka mu karere ka Musanze, umurenge wa Musanze mu kagari ka Cyabagarura, aravugwaho gutererana abana babiri; uw’imyaka 17 n’undi ufite imyaka 14, yemeraga ko yabyaranye na Tumukunde Zoula utuye mu murenge wa Cyuve, mu kagari ka Bukinanyana, ariko nyuma akabihakana. Tumukunde avuga ko yabyaranye […]

Makundi ya wenyeji yenye silaha yanakusanywa kama askari wa akiba wa jeshi la Kongo

Wakati wa mkutano na waandishi wa habari uliofanyika Jumatatu hii, Machi 6, 2023 huko Goma, Waziri wa Elimu ya Juu na Vyuo Vikuu (HUE), Muhindo Nzangi, alifichua kwamba makundi ya wenyeji yenye silaha sasa yanahamasishwa kama askari wa akiba ambao watakuwa na vifaa sawa na askari wa Kongo (FARDC) . Alionyesha kuwa hayo ni matokeo […]

Frank Gashumba yasabiye Jose Chameleone imbabazi

Umushoramari Frank Gashumba arasaba abakunzi ba muzika muri Uganda kubabarira Jose Chameleone no kumuha amahirwe ya kabiri nyuma yo gusaba imbabazi ko yasomye umuvandimwe we Weasel ubwo bari ku rubyiniro mu gitaramo cye aherutse gukora. Tariki ya 24 Gashyantare 2023 mu gitaramo cya Gwanga Mujje, Weasel na Jose Chameleone bagaragaye bari gusomana ku minwa, bituma […]

Gisagara: Babiri bafatiwe mu cyuho biba imirindankuba

Ku Cyumweru tariki ya 5 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gisagara, yafashe abasore babiri bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi n’imirindankuba bakajya kubigurisha mu byuma bishaje . Abafashwe barimo umwe ufite imyaka 26 n’undi ufite 29, bafatanywe imirindankuba ipima Kgs 13 bagiye bakata ku nkingi z’amashanyarazi (Pylons) zo ku muyoboro mugari […]

Local armed groups are mobilized as Congolese army reservists

During a press conference held this Monday, March 6, 2023 in Goma, the Minister of Higher and University Education (HUE), Muhindo Nzangi revealed that local armed groups are now mobilized as reservists who will be equipped in the same way as the Congolese soldiers (FARDC) . He indicated that this is the consequence of a […]

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza baganiriye ku masezerano yakomwe mu nkokora

Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, baganiriye ku masezerano yo kohereza abimukira yakomwe mu nkokora n’inkiko kugeza ku rwo ku mugabane w’Uburayi rushinzwe kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bisobanura ko Perezida Kagame na Sunak bavuganiye ku murongo wa telefone kuri uyu wa 6 Werurwe 2023. Aba bayobozi biyemeje gukomeza […]

Kinshasa: Minisiteri y’itumanaho yibasiwe nyuma yo gutangaza ko Macron yamaganye u Rwanda

Minisiteri ishinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri Repubulika ya demukarasi ya Congo yibasiwe nyuma yo gutangaza ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yamaganye u Rwanda arushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Perezida Macron ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe na mugenzi we Félix Tshisekedi, i Kinshasa tariki ya 4 Werurwe 2023, yavuze ko M23 irimo abanyamahanga […]