Depite Lubaya abona imbaraga zose RDC yakoresheje irega u Rwanda zarapfuye ubusa
Umudepite Claudel Lubaya uhagarariye intara ya Kananga mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo abona imbaraga ubutegetsi bw’igihugu cye bwakoresheje burega u Rwanda zarapfuye ubusa. Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 13 Werurwe 2023, Depite Lubaya yavuze ko ashingiye ku magambo intumwa z’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano zavuze ubwo zari muri […]
Ibyo kurya udakwiye gutegura ku ifunguro ry’umugoroba
Buri gihe ni byiza kurya ifunguro ry’umugoroba, kandi ukirinda ibintu by’amavuta, ibikungahaye ku ntungamubiri zitera imbaraga mu gihe uri kurya kugira ngo ugire ijoro ryiza. Imibiri wacu yitwara mu buryo butandukanye mu gutunganya ibiryo twariye mu ijoro kandi ibi bishobora kutugiraho ingaruka zo kubura ibitotsi. Byongeye kandi, ibiryo bifata igihe cyo kunozwa (igifu kibisya) mu […]
Perezida Kagame n’umwami Mohammed VI bahembwe na CAF
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’umwami Mohammed VI wa Maroc, kuri uyu wa Kabiri bahawe igihembo cy’indashyikirwa mu guteza imbere siporo kizwi nka “CAF President’s Outstanding Achievement Award 2022”. Ni igihembo bahawe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), mu rwego rwo kubashimira ku bw’uruhare rwabo mu guteza imbere siporo. Umuhango wo kukibashyikiriza wabereye muri Kigali […]
Musanze: Gitifu yasenyeye uwubatse aho Meya ahamya ko kuhatura byemewe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Shingiro mu karere ka Musanze, Hanyurwabake Théoneste aherutse gusenya inzu umuturage witwa Nyirurugo Jean de Dieu yubakaga mu mudugudu wa Burengo, akagari ka Gakingo, mu gihe Meya yemeza ko kubaka aha hantu byemewe kuko ibyangombwa bigaragaza ko ari aho gutura. Niyirurugo yatangarije BWIZA ko mu masaa kumi y’umugoroba wa tariki ya […]
Ibyamamare byitabira Inteko ya FIFA mu Rwanda
Kuri uyu wa 13 Werurwe kugeza ku wa 17 mu Rwanda haraba habera Inteko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), aho ihuriza hamwe abasaga ibihumbi 2 baturutse mu mashyirahamwe, impuzamashyirahamwe, n’abafatanyabikorwa mu mupira w’amaguru bo mu bihugu bigera kuri 211. Kimwe mu bikorwa bitegereje kubera muri iyi nteko ya FIFA ni amatora ya Perezida wa […]
Minisitiri Musabyimana atekereza ko ibyiciro by’ubudehe byaje nk’uko amoko yaje mu Banyarwanda
Minisitiri w’ubutegetsi w’igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko atekereza ko ibyiciro by’ubudahe byaje nk’uko amoko yaje mu Banyarwanda, bityo ko bidakwiye guhabwa agaciro. Uyu muyobozi yabivuze ubwo yari imbere y’abasenateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda bagize komisiyo y’imibereho myiza, tariki ya 10 Gashyantare 2023. Yagize ati: “Buriya iyo utekereje [wenda ntabwo nari mpari biba] […]
Menya ingaruka ziterwa no kureba filime ziteye ubwoba
Iyo ureba filime ziteye ubwoba, ubwonko bwawe buba buzi ko ibyo ureba muri filime atari ukuri, gusa ariko umubiri wawe wo ubyakira nk’aho ari byo. Sally Winston, impuguke mu by’imitekerereze ya muntu akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ihungabana cya Maryland, asobanura agira ati: “[Iyo ureba filime ziteye ubwoba], umutima wawe uratera kandi imisemburo ya adrenaline […]
Ba mudahushwa b’u Burusiya barashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 4
Ukraine irashinja abasirikare babiri b’Abarusiya gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka ine y’amavuko, ndetse no gufata nyina ku ngufu bamufatiyeho imbunda imbere y’umugabo we. Ubushinjacyaha bwo muri Ukraine mu kirego buheruka gutanga, buvuga ko bariya basirikare bo muri Brigade ya 15 ishinzwe gukoresha imbunda ziremereye bakoze ariya mahano muri Werurwe 2022, bayakorera mu karere ka Brovary kegereye […]
Somalia: Igitero cy’ubwiyahuzi cyahitanye 5 abandi barimo guverineri barakomereka
Kuri uyu wa Kabiri, byibuze abantu 5 bapfuye abandi 11 barakomereka, barimo na guverineri, mu gitero cy’ubwiyahuzi mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Somalia . Nta ruhande rwahise rwigamba iki gitero, ariko amaso ari ku mutwe wa Al Shabaab, ukorana n’umutwe wa al-Qaeda, uhora ugaba ibitero by’ubwiyahuzi muri iki gihugu gikennye cyo mu ihembe rya Afurika. Umuyobozi […]
Mushikiwabo yababajwe n’amagambo ya Perezida wa Tunisia
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko yatunguwe kandi ababazwa n’amagambo Perezida wa Tunisia, Kaïs Saïed yavuze ku bimukira baturutse mu bihugu biri mu karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Tariki ya 21 Gashyantare 2023, Perezida Saïed yatangaje ko mu gihugu harimo kuberamo urugomo n’ibyaha bikorwa n’agatsiko […]
Urubanza rwa Titi Brown rwasubitswe ubugira 4
Urubanza rw’umubyinnyi w’indirimbo zigezweho Ishimwe Thierry wamenyekanye nka Titi Brown ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure rwongeye gusubikwa ku nshuro ya kane rwimurirwa tariki 18 Gicurasi 2023. Uru rubanza ruregwamo byari biteganyijwe ko ruba kuri uyu wa 14 Werurwe 2023, rugutangira saa mbiri za mu gitondo ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko habanje […]
Rusizi: Ingo mbonezamikurire zatanze umutekano ku bana bazigana

Ababyeyi barerera mu rugo mbonzamikurire rwa Rango mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi, bishimira kuba abana babo bafite umutekano bakesha abarezi babitaho n’aho barererwa hatekanye. Banishimira indyo yuzuye bahabwa, batabonaga mbere. Ntabagitaka ihohoterwa kuko bose barererwa muri uru rugo batekanye mu gihe ababyeyi babo bahabasize bakajya mu kazi kabo ka buri munsi. Vuguziga […]
RDC yatanze impamvu ebyiri zatumye idafunga imipaka yayo n’u Rwanda
Ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo bwatanze impamvu ebyiri zatumye budafunga imipaka y’iki gihugu n’u Rwanda kandi umubano warazambye bikabije. Guverinoma ya RDC irashinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 no kohereza ingabo ku butaka bw’iki gihugu, byatanumye isesa amasezerano y’ubufatanye impande zombi zari zaragiranye, inirukana Ambasaderi Vincent Karega. Mu kiganiro n’abanyamakuru […]
Abarenga 100 bahitanwe n’inkubi y’umuyaga muri Mozambique na Malawi
Ibihugu bya Malawi na Mozambique byongeye kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga kuri uyu wa 13 Werurwe, abarenga 100 bahasiga ubuzima abandi barakomereka. Inkubi y’umuyaga yiswe Freddy yatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe, ihera muri Mozambique isenya amazu, inateza umwuzure ukomeye ku cyambu cya Quelimane. Nyuma gato uyu muyaga wahise ukomereza mu gihugu cya Malawi, aho […]
Rurageretse hagati ya Air Tanzania n’uruganda rwa Airbus
Ikibazo cy’indege ebyiri za Airbus A220 za Air Tanzania zahagaritswe cyafashe indi ntera nyuma y’uko iyi sosiyte y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Tanzania ijyanye iki kibazo mu Ishyirahamwe ry’amasosiyete y’indege nyafurika (AFRAA) aho ndi masosiyete ane yo muri Afurika ahatira uruganda rwa Airbus rwazikoze gushaka igisubizo . Izi ndege zombi kuva mu Kwakira 2022 ntawo […]
Abiy Ahmed yagiye muri Sudani y’Epfo guhosha umwuka mubi watutumbye
Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yagiriye uruzinduko muri Sudani y’Epfo aho yahuye na Perezida w’iki gihugu Salva Kiir ndetse na Visi-Perezida Riek Machar batari gucana uwaka, abasaba amahoro. Tariki ya 13 Werurwe 2023 ni bwo Abiy Ahmed yageze i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, mu rwego rwo kugarura amahoro hagati ya Perezida […]
Byiringiro Lague yavuze ibyamunyuze muri Suède

Rutahizamu mushya w’ikipe ya Sandvikens IF n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Byiringiro Lague yakoze imyitozo ya mbere mu ikipe nshya maze avuga ku uko yabonye ubuzima bushya muri Suède. Mu kiganiro gito yagiranye n’iyi kipe nyuma y’imyitozo ye ya mbere yaranzwe n’urubura yabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Werurwe 2023 nyuma yo kugera […]
Perezida Kagame ntiyishimiye uburyo umunye-Congo yagizwemo umuyobozi wa Africa CDC
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko atigeze anyurwa n’uburyo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) watoyemo umunye-Congo, Dr Jean Kaseya, ngo abe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC). Ku itariki ya 19 Gashyantare ni bwo Inteko y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yatoye Dr Kaseya ngo ayobore kiriya kigo muri […]
Harmonize arateganya kurega Diamond Platnumz
Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamenyekanye nka Harmonize, arateganya kurega uwahoze ari umuyobozi we Diamond Platnumz kubera amafaranga yinjizwa n’ibihangano bye yakoze akiri muri WCB (Wasafi Classic Baby) yamurebereraga inyungu. Harmonize, uherutse kugaragara kuri muzingo w’umuhanzi Khaligraph Jones, ari gukusanya itsinda ry’abavoka kugira ngo bamufashe kugaba igitero ku nzu itunganya umuziki ya WCB yashinzwe na Diamond. […]
Rusizi: Bafatiwe mu cyuho biba ibitoki mu gicuku

Abasore 3 bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu karere ka Rusizi, undi aracyashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatanwa ibitoki 5 bari bibye mu ngo 2 z’abaturage mu murenge wa Gihundwe muri aka karere mu masaha y’igicuku, bakaba bafashwe nyuma y’aho abaturage b’imirenge inyuranye y’aka karere bamaze iminsi binubira kwibwa imyaka n’amatungo. Hakuzumukiza Emmanuel […]
Visi Perezida wa Amerika agiye gusura ibihugu byo muri Afurika birimo ik’igituranyi
Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris, agiye gusura ibihugu bitatu bya Afurika, nk’uko byatangajwe ku wa Mbere, mu gihe Washington ishaka gushimangira umubano w’ububanyi n’amahanga kuri uyu mugabane . Urugendo muri Ghana, Tanzania na Zambia kuva ku itariki ya 25 Werurwe kugeza ku ya 2 Mata ruje nyuma y’inama yo mu […]
Minisitiri Lutundula aremeza ko ingabo za Angola zitegerejwe muri RDC zitazarwana
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Christophe Lutundula, aremeza ko ingabo za Angola zitegerejwe mu burasirazuba bw’igihugu cyabo zitazarwana. Ibiro bya Perezida wa Angola usanzwe ari umuhuza w’amahoro wemejwe n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) biherutse kwemeza ko iki gihugu kigiye kohereza ingabo mu burasirazuba bwa RDC. Ibi biro byasobanuye ko […]
Nyagatare: Yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza guha ruswa umupolisi
Ku Cyumweru tariki ya 12 Werurwe, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryafatiye mu Karere ka Nyagatare umusore w’imyaka 25 y’amavuko, agerageza guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 11 ya ruswa ngo asubizwe moto ye yari yafashwe . Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze […]
Jeshi la Angola haliji kushambulia wala kupigana – Lutundula
Ni kwa maneno ya wazi na ya uhakika kwamba Naibu Waziri Mkuu na Waziri wa Mambo ya Nje wa DRC alitaka kufafanua mambo kuhusu kutumwa kwa jeshi la Angola katika ardhi ya Kongo . Christophe Lutundula ambaye alishiriki mkutano na mwenzake kutoka mawasiliano na vyombo vya habari, alisema kuwa mambo ya jeshi la Angola hayana […]
The Angolan army does not come to attack or fight – Lutundula
It is in clear and precise terms that the Deputy Prime Minister and Minister of Foreign Affairs of DRC wanted to clarify things regarding the deployment of the Angolan army on Congolese soil. Without going by the back of the spoon, Christophe Lutundula who co-hosted a briefing with his colleague from communication and media, said […]
P. Kagame yashinje RDC gutegeka ko u Rwanda ruhezwa mu nama ya CEEAC iheruka kubera i Kinshasa
Perezida Paul Kagame, yashinje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gutuma u Rwanda ruhezwa mu nama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC) iheruka kubera i Kinshasa. Inama ya CEEAC yabaga ku nshuro yayo ya 22 yabereye i Kinshasa ku wa 25 Gashyantare 2023. Mu bakuru b’ibihugu […]