Ndayishimiye yatangaje ko azajya yibonanira n’uzongera kuvuga ko u Burundi bukennye

Abayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko azibonanira n’Umurundi uzongera kuvugira mu itangazamakuru ko igihugu cyabo gikennye, kuko ngo azaba ari umwanzi wacyo. Kuri uyu wa 20 Mata 2023 ubwo yagezaga ku bayobozi batandukanye ndetse n’abadipolomate gahunda y’iterambere y’u Burundi, yavuze ko abavuga ko iki gihugu gikennye nta kindi baba bagamije, keretse gusa guca intege […]

Abayobozi 3 ba FERWAFA barimo Muhire Henry na bo beguye

Muhire Henry wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) na we yamaze kwegura, nyuma y’amasaha make uwari umuyobozi w’iri shyirahamwe yeguye. Muhire yeguye mu kanya kashize, ajyana na Iraguha David wari ushinzwe umutungo muri FERWAFA cyo kimwe na Delphine Uwanyirigira wari Komiseri ushinzwe amarushanwa. Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu uyu mugabo yahisemo gufata icyemezo […]

Abouk wari umugore wa Achraf yiyamye abakomeje kumuvuga,asaba agahenge

fufdbhpx0aep93a.png

Nyuma y’iminsi havugwa iby’itandukana rya myugariro wa Paris saint Germain, Achraf Hakimi n’umugore we, haracyakomeje kuvugwa byinshi byaje no gutuma atobora asaba abakomeje kumuvuga ko bamuha agahenge akaruhuka . Hiba Abouk, umugore wa Achraf aganira na Elle.com, yavuze ko ibyabaye agenda abyakira ashimangira ko atari we wa mbere bibayeho kandi ngo sinawe wanyuma , igisigaye […]

Ntidushobora kuganira na M23 kuko n’u Rwanda rwanze kuganira na FDLR: RDC ibwira Loni

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamenyesheje Umuryango w’Abibumbye ko itazigera iganira n’umutwe wa M23, ngo kuko u Rwanda na rwo rwanze kuganira na FDLR. Ni ibyatangajwe na Ambasaderi wa Congo Kinshasa muri Loni, Georges Nzongola-Ntalaja, ubwo mu ijoro ryakeye yagezaga ijambo ku kanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi. Ijambo rye ryibanze ku bijyanye n’uko […]

Imyaka 29 irashize Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda yishwe

Hari tariki ya 20 Mata 1994. Ubu imyaka 29 irashize Umwamikazi w’u Rwanda, Rosalie Gicanda yishwe n’abasirikare bahawe ibwiriza na Captain Nizeyimana Ildephonse wari mu bayobozi bakuru b’ishuri ry’abofisiye bato, ESO/Butare. Gicanda yari Umwamikazi w’Umwami Mutara III Rudahigwa, akaba ari we mwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize, kuko umwami Kigeli V Ndahindurwa wabaye umwami wa […]

Umugore yasigiye umugabo abana 3 arongorwa n’ umuturanyi kubera ubukene

3a0ba0710ca03894.jpg

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu gace kamwe ko muri Kenya haravugwa umugabo urimo gutabaza umuhisi n’umugenzi nyuma y’uko umugore we amutanye abana 3 akisangira umuturanyi ngo bibanire . Nickson Vuyekha, umwe mu bahungu ba David Sorema watawe n’umugore, avuga ko mu gitondo kimwe nyina yikoze akabatera se akigira ku muturanyi bahita bibanira. […]

Ukuboko kw’amahanga n’inyungu zayo mu bikomeje kubera muri Sudani

Abasesenguzi baravuga ko Sudani yahindutse ikibuga cy’urugamba rw’abajenerali babiri bahanganye, ariko bashyigikiwe n’urusoobe rugoye rw’ubufatanye mpuzamahanga rufitanye amakimbirane ashingiye ku nyungu zishobora kugira ingaruka ku hazaza h’igihugu . Za missile, ibitero by’indege n’amasasu bikomeje kumvikana i Khartoum kuva ku wa Gatandatu ubwo umuyobozi w’ingabo, Abdel Fattah al-Burhan yatangiraga imirwano hagati ye n’uwahoze ari umwungirije, Mohamed […]

Ikawa n’ubunyobwa mu biribwa karundura byongera ubushake bwo gutera akabariro

untitled.jpg

Gutera akabariro ni inkingi ya mwamba ku bashakanye ku buryo iyo umwe atabyisangamo cyane undi abikunda ni cyo gihe usanga bagonganye akantu gakomye kose ugasanga ntibakavuzeho rumwe ariko nyamara intandaro ari uko kudahuza mu buriri . Iyo umwe muri abo atabonye mugenzi we uko byaba bimeze kose aba afite ikibazo kuburyo bimusaba kwegera abaganga cyangwa […]

U Rwanda rwaba rwanze kwitabira inama z’i Goma kubera kutizera umutekano

Nk’uko amakuru atandukanye abitangaza, inama zagombaga kubera i Goma muri iki cyumweru zo gusuzuma ibikorwa by’ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zimuriwe ikindi gihe kitaratangazwa. Inama ya mbere ireba abagaba bakuru b’ingabo, iya kabiri ireba abaminisitiri b’ingabo . Abategetsi ba Congo ngo bari bamaze kwitegura, aho […]

Amagana y’abasirikare ba Sudani bahungiye muri Tchad

Minisiteri y’Ingabo za Tchad yatangaje ko hari abasirikare 320 ba Sudani bahungiye muri icyo gihugu, nyuma y’intambara ikomeye ikomeje kujya mbere mu gihugu cyabo. Minisitiri w’Ingabo za Tchad, Gen Daoud Yaya Brahim, yabwiye itangazamakuru ko bariya basirikare “bageze ku butaka bwacu ku cyumweru, bamburwa intwaro hanyuma barafungwa.” Uyu musirikare yavuze ko abo basirikare bahisemo guhunga […]

Huye: Abantu 6 barimo abanyeshuri 3 baheze mu cyobo cy’ubujyakuzimu bwa metero zirenga 60

Abaturage bari bategereje, babuze icyo bakora/RBA

Mu murenge wa Kinazi w’akarere ka Huye hari kuba igikorwa cyo gushakisha abantu 6 baheze mu cyobo cy’ubujyakuzimu buri hagati ya metero 60 n’100 ubwo bari bagiyemo gucukura amabuye y’agaciro. Kuri uyu wa 19 Mata 2023, ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cyatangaje ko aba bantu barimo batanu bafite imyaka iri munsi ya 30 n’uw’imyaka 50 ari bo […]

Huye: Ubushinjacyaha bukurikiranye uwishe umuntu bapfuye 200 Frw

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umuhungu w’imyaka 20 ukekwaho kuba yarishe umugabo w’imyaka 35 amuteye icyuma mu gatuza bapfuye amafaranga 200 y’amasambusa yacuruzaga nyakwigendera yari yariye ntamwishyure . Ni icyaha Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru, buvuga ko cyakozwe ku itariki ya 02 Mata 2023 mu gihe cya kumi n’imwe z’umugoroba kibera mu Mudugudu […]

Yemen: Umuvundo ahatangirwaga imfashanyo yo gusoza ukwezi kwa Ramadhan waguyemo 78

Byibuze abantu 78 baguye mu mubyigano wabereye ku ishuri ryo mu murwa mukuru wa Yemeni, Sanaa, aho bari bateraniye bagiye gufata imfashanyo y’ibyo bazifashisha mu munsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadhan kk’uko abayobozi b’Aba-Houthi n’ibitangazamakuru byaho byabitangaje . Uyu mubyigano wadutse mu masaha akuze kuri uyu wa Gatatu ushize ubwo abantu babarirwa mu magana […]

Urutonde rw’imigi 10 y’Africa ihenze kuyibamo kuruta indi 2023

Ibihugu bimwe na bimwe by’Afurika usanga bivugwaho kugarizwa n’ubukene bukabije kuburyo usanga abaturage babyo ubuzima bwabo buba buri ku murongo w’umuhondo cyangwa utukura . Muri ibyo bihugu akenshi usanga habaho iyimuka ry’abaturage bava mu byaro bagana mu mijyi ariko igitangaje hari abo ubuzima bugora ugasanga basubiye aho baturutse abandi bagakomeza umutsi. Bimwe mu bishingirwaho bavuga […]

Kabale: Pasiteri Bugingo yasabiye Perezida Kagame na Museveni umugisha

Pasiteri Bugingo (hagati), umugore we Susan Makula (ibumoso) na Frank Gashumba (iburyo)

Pasiteri uzwi cyane muri Uganda akaba n’umushoramari, Aloysius Bugingo, yasabiye Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni umugisha ku bwo kuba baremeye gufungura imipaka y’ibihugu bayobora, ababituye bakongera kugenderana. Kuri uyu wa 19 Mata 2023 ubwo ku kibuga cy’ishuri ryisumbuye rya Kigezi haberaga ibirori byo kwishimira ifungurwa ry’imipaka y’ibi bihugu byombi ryabaye mu mwaka ushize, Pasiteri […]

Abarimo umushoramari Dubai n’uwahoze ari Meya batawe muri yombi kubera inzu zasondetse

Perezida Kagame ubwo yari mu nama na ba Gitifu b'utugari mu kwezi gushize

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batanu barimo umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai ndetse n’uwabaye umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa, rubakekaho uruhare mu kubaka inzu zisondetse ziri mu mudugudu wa Urukumbuzi, ahazwi nko ‘Kwa Dubai’. Abandi batatu batawe muri yombi ni: uwahoze ari umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo, Mberabahizi Raymond Chretien, […]