Huye: Umunsi wa 3 wije nta n’umwe uraboneka muri 6 bagwiriwe n’ikirombe
Umunsi wa gatatu wije n’umwe uraboneka mu bantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyacukurwaga mu buryo butemewe n’amategeko mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye. Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wa tariki ya 19 Mata 2023, habura uburyo bwo gutabara aba bantu barimo abanyeshuri batatu bigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, cyane ko […]
Burundi: CNIDH yemeje ko Gen. Alain-Guillaume Bunyoni yatawe muri yombi
Komisiyo ishinzwe Uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy’u Burundi (CNIDH), yemeje ko Général de Police Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu afunzwe. Iyi Komisiyo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yemeje ko kuri uyu wa Gatandatu yasuye Gen Bunyoni aho afungiye, gusa ihakana amakuru yavugaga ko uyu wigeze kuba Umuyobozi Mukuru […]
U Rwanda na RDC mu nama yiga ku kibazo cy’impunzi
Ubuyobozi bw’ishami rya Loni rishinzwe kwita ku mpunzi (HCR) muri RDC, bwatangaje ko Leta y’iki gihugu, iy’u Rwanda ndetse na ryo bateganya kugirana inama yiga ku kibazo cy’impunzi buri gihugu gifite mu kindi. HCR ivuga ko muri Congo Kinshasa habarirwa impunzi z’Abanyarwanda 209,000; mu gihe iki gihugu na cyo gifite mu Rwanda impunzi zibarirwa mu […]
Police FC yisasiye APR FC, iha Kiyovu Sports amahirwe yo kwegukana igikombe
Ikipe ya APR FC kuri uyu wa Gatandatu yatsinzwe na Police FC ibitego 2-1, bituma ihita itakaza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona ibura imikino ine igasozwa. Police FC yari yakiriye APR FC kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino wa derby y’umutekano w’umunsi wa 26 wa shampiyona. APR FC yasabwaga kuwutsinda kugira ngo ikomeze […]
Kuki tugirwa inama yo kuticara umwanya munini?Dore indwara 5 zikomeye bitera

Abahanga mu mitekerereze ya muntu n’abajyanama mu by’ubuzima batanga inama ko abantu badakwiye kwicara buri munsi umwanya munini bitewe n’uko bishobora gutera indwara zitandukanye kandi zikomeye. Urubuga Healthline.com, rutangaza ko abarenga 1/2 cy’abatuye isi usanga bakunda kumara igice cyinini cy’igihe bakoresha ku munsi baba bicaye ntibagerageze gukoresha ingingo z’umubiri wabo bityo ugasanga babikurijemo uburwayi rimwe […]
Ibuka yajuririye umwanzuro w’ihagarikwa ry’urubanza rwa kabuga Félicien

Umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, wajuririye cy’urukiko mpanabyaha rwashyiriyeho Rwanda i Arusha (IRMCT), nyuma y’uko rwemeje ihagarikwa ry’urubanza Kabuga Félicien aregwamo na Leta y’U Rwanda. Ibuka ijuririye icyo cyemezo nyuma y’uko uru rukiko rwanzuye ko ikirego cya Kabuga gihagarikwa akabanza gukorerwa isuzuma ku burwayi bwagaragazwaga n’abamwunganira mu mategeko. Icyo gihe hanzuwe […]
Gen. Jeff Nyagah yagaragaje ko adashyigikiye ko M23 ijya muri Sabyinyo
Umugaba Mukuru w’Ingabo za EAC zoherejwe kugarura amahoro muri Congo Kinshasa, Maj Gen Jeff Nyagah, yagaragaje ko adashyigikiye ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bajya kuba muri Sabyinyo nyuma yo kuva mu duce bahoze bagenzura. Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo M23 yasabwe kuva mu duce twose wagenzuraga, hanyuma abarwanyi bawo bagasubira mu birindiro byawo bya […]
Arsenal yahagamwe na Southampton izashoboza iki Manchester City?

Ikipe ya Arsenal yaraye iteje benshi ururondogoro nyuma y’uko inaniwe gutsinda ikipe ya Southampton umukino ukarangira amakipe yombi anganyije ibitego 3-3 Ni umukine wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, aho abakurikiranira hafi ikipe ya Arsenal bari bizeye intsinzi ariko siko byaje kugenda kuko umukino warangiye izi kipe zombi zinganyije. Uyu wari umukino wishiraniro […]
MINICOM yasobanuye impamvu itamanuye imisoro ku bindi biribwa by’ingenzi

Hashize iminsi micye Leta y’u Rwanda itangaje ko yagabanyije imisoro ku mitungo ndetse n’ibicuruzwa bimwe na bimwe birimo n’ibiribwa.Muri ibyo harimo ifu ya Kawunga, ibigori , ibirayi ndetse n’umuceri. Hakiramara gusohoka iryo tangazo, benshi mu baturage bagiye bagaragaza ko hari ibiribwa bimwe na bimwe byakabaye nabyo bigabanyirizwa imisoro kuko ngo kubyigondera bitoroheye buri wese. Aha […]
Ubutumwa bw’u Rwanda ku baturage barwo bari muri Sudani
Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo bari muri Sudani kuguma mu mazu yabo, mu rwego rwo kwirinda kugirwaho ingaruka n’intambara ikomeje kujya mbere muri kiriya gihugu. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu itangazo iheruka gusohora yavuze ko “Ambasade y’u Rwanda muri Sudani ikomeje gukurikiranira hafi imirwano ikomeje ndetse n’ibikorwa by’inzego z’umutekano muri Sudani, bityo igasaba Abanyarwanda bose […]