Cristiano yigaragaje mu yindi mpano atarazwiho

Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter nta kindi kiri kuhavugwa usibye umukinnyi Cristiano wongeye kwigaragaza mu yindi shusho yo gufotora atamenyereweho . Ku rukuta rwe rwa Twitter hakomeje gusakara amafoto, uyu mugabo afite camera afotora bagenzi be ubwo bari bari mu myitozo ku kibuga ikipe ye yakoreragamo imyitozo. Aba bakinnyi batunguwe no kubona Critiano […]
Rusizi: Nta mwenda uri mu rwibutso rwa Nkanka, abashyinguyemo bose bishwe bambitswe ubusa

Abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nkanka, mu murenge wa Nkanka, akarere ka Rusizi, bavuga ko bashengurwa bikomeye n’intimba yo kutazigera babona bimwe mu bimenyetso by’amateka ya Jenoside ku babo bahiciwe, cyane cyane imyenda bari bambaye,kuko bose babishe babanje kubambika ubusa buri buri. Uku kwicwa urw’agashinyaguro bigera n’aho babambika ubusa burundu […]
Abaherwe batunze miliyoni z’amadolari mu Rwanda bamaze kugera ku 1000 – Raporo
Raporo ya Africa Wealth Report 2023 iravuga ko abakire batunze miliyoni z’amadolari mu Rwanda bamaze kugera mu 1000 nyuma yo kwiyongeraho 72% . Iyi raporo ivuga ko Uganda yiyongereyeho 45 ku ijana by’abantu bafite umutungo ubarirwa muri miliyoni z’amadolari mu gihe cyarangiye mu Kuboza 2022. Raporo igaragaza ubutunzi bw’umuntu ku giti cye burimo umutungo utimukanwa, […]
Intambara iri kubera muri Sudani iravugwamo ukuboko kwa General Haftar wo muri Libya

Intambara y’ingabo za Leta ya Sudani n’umutwe witwaje intwaro wa RSF (Rapid Support Force) iravugwamo ukuboko gukomeye kwa General Khalifa Haftar wari warajegeje ubutegetsi bwo muri Libya mu myaka yashize, yifashishije abarwanyi be bagize LNA. Iyi mirwano iri kubera mu murwa mukuru, Khartoum, yatangiye tariki ya 15 Mata 2023. Imaze kugwamo abasivili barenga 400, inkomere […]
Indirimbo zirimo iza Bruce Melodie zakumiriwe i Burundi

Ikigo cy’Itumanaho n’Itangazamakuru mu Burundi, cyakumiriye ku butaka bw’iki gihugu indirimbo 31 zirimo n’iz’Umunyarwanda Bruce Melodie. Umwanzuro uhagarika izi ndirimbo watangajwe na Amb. Vestine Nahimana ukuriye inama y’Igihugu y’itumanaho mu Burundi (NCC), mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mutarama. Yasabye ibitangazamakuru by’i Burundi kudakina izi ndirimbo kuko zirimo amagambo y’urukozasoni. […]
Perezida wa Kenya yaciriye ‘urwa Pilato’ Pasiteri wabujije abayoboke kurya

Perezida wa Kenya, William Ruto, yaciriye urwa Pilato umuvugabutumwa ukomeye muri iki gihugu, Pasiteri Paul Mackenzie Nthenge, wasabye abayoboke b’itorero rye kutarya kugira ngo bahure na Yesu, bikabaviramo imfu. Polisi ya Kenya ikomeje gukora iperereza ku mfu z’aba bayoboke, aho imaze kubona imirambo 47 yashyinguwe mu ishyamba riri mu gace ka Shakahola, akarere ka Kilifi. […]
Mu bihugu 10 bituwe cyane ku Isi harimo 1 gusa cyo muri AFURIKA-Dore urutonde

Uko imyaka igenda yihirika ni nako isi igenda igira umubare munini w’abaturage bagenda biyongera. Muri ibyo bihugu tugiye kureba uko bikurikirana mu mibare y’abaturage tugiye kurebera hamwe 10 bya mbere ku Isi, muri byo hakaba harimo igihugu kimwe cyo muri Afurika nkuko urubuga rwa worlddata.info rubitangaza . 10.Mexico mexico, ni kimwe mu bihugu bibarizwa mu […]
Igisirikare cy’u Burundi cyatanze ukuri ku makuru avuga ko abasirikare bacyo bari muri RDC batewe na M23
Igisirikare cy’u Burundi cyanyomoje amakuru avuga ko abasirikare bacyo bari mu butumwa bwa EAC bwo kugarura amahoro muri Congo baheruka kugabwaho igitero n’abarwanyi ba M23. Ku itariki ya 15 Mata ni bwo hasakaye amakuru avuga ko M23 yaba yagabye igitero ku ngabo z’u Burundi ziri muri Masisi, bituma impande zombi zijya mu mirwano yamaze amasaha […]
RDC ikwiye gushora intambara ku Rwanda kuko ari rwo rurimi rwumva – Adolphe Muzito
Mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde Afrique, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba n’umukandida mu matora ya Perezida muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Adolphe Muzito, yatangaje ashize amanga ko igihugu cye gikwiye gushoza intambara yeruye ku Rwanda avuga ko ari rwo rurimi rwumva . Muzito akomeza avuga ko iki cyemezo gikaze cyaba ngombwa kugira […]
Amafaranga yashowe mu gisirikare ku Isi yaciye agahigo ko kugera kuri tiliyari 2,24$ mu 2022
Amafaranga yakoreshejwe mu gisirikare ku Isi yageze ku rwego rwo hejuru kurusha bindi bihe byose mu 2022 aho amafaranga yashowemo yageze kuri tiriyari 2.24 z’amadolari, kubera ko igitero cy’u Burusiya muri Ukraine cyongereye ingufu mu gukoresha amafaranga mu gisirikare ugereranyije n’ibindi bihugu mu Burayi . Ikigo cy’ubushakashatsi ku mahoro mpuzamahanga cya Stockholm (SIPRI) cyatangaje ibi […]
RDC: Umwe mu baregwa kwica impuguke za Loni yiyemereye ko yaciye umutwe umwe muri zo
Nyuma y’imyaka 6, impuguke ebyiri z’Umuryango w’Abibumbye, Umunyamerika Michael Sharp n’UmunyaSuwede, Zaida Catalan bishwe, kuri uyu wa Gatanu ushize umwe mu bakekwaho kubica yemeye uruhare rwe mu Bushinjacyaha Bukuru bwa Gisirikare i Kananga, muri Kasai Central muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo . “Mu gihe cy’ibazwa, Bwana Kazumba Luaba, uzwi ku izina rya“ Lance-roquette ”, […]
Kajala yahishuye aho urukundo rwe yarwerekeje nyuma yo gutandukana na Harmonize

Frida Masanja Kajala wahoze akundana na Harmonize, nyuma yo kumara igihe nta kintu atangaza ku by’urukundo rwe na Harmonize, ku rubu yabohotse arabivuga ariko yirinda gutangaza uwo yamusimbuje gusa avuga ko ahari . Nairobinews itangaza ko Kajala aganira n’umunyamakuru Mambo Mseto, yavuze ko yatandukanye na Hamonize kuko yari akiri muto yashakaga umwanya uhagije ngo arusheho […]
Wari uziko ibihugu bikize byibasirwa n’ubugumba kuruta ibikennye?

Ikibazo cyo kubura urubyaro ku bagabo n’abagore cyimaze kuba icyitarusange, kuko usanga ibigonderabuzima n’ibitaro biganwa n’abafite icyo kibazo ari benshi. Ku Isi ikigereranyo cy’abafite ikibazo cy’ubugumba bujuje imyaka y’ubukure, usanga ijanisha ryerekana ko ari 17.5% ariko nanone bikagendera ku bice bitandukanye by’isi aho usanga ibihugu bimwe na bimwe biba bifite imibare yo hejuru abandi iri […]
Ibyaha 3 Gen Alain-Guillaume Bunyoni akurikiranweho n’aho afungiye
Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi yatangaje ko Général de Police Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu afungiwe ibyaha bitatu, birimo icyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Amakuru y’itabwa muri yombi rya Bunyoni byakekwaga ko yaba yarahungiye muri Tanzania yatangiye gucicikana ku manywa yo ku wa Gatanu tariki 21 Mata 2023. Uyu wari umaze iminsi ashakishwa […]
Kenya: Hamaze gutabururwa imirambo y’abakabakaba 50 ‘biyicishije inzara’ ngo bahure na Yesu
Polisi ya Kenya yatangaje ko imaze gutaburura imirambo y’abantu 47 hafi y’umujyi wa Malindi uri hafi y’inyanja y’Abahinde, mu gihe hakomeje iperereza ku mukuru w’idini ushinjwa gukangurira aba bantu kwiyicisha inzara kugeza bapfuye. Mu bamaze gutabururwa harimo imibiri y’abana. Gushakisha indi mibiri birakomeje aho yahambwe mu buryo budakwiye mu ishyamba rya Shakahola. Mu cyumweru gishize […]
Nyanza, Gisagara: Abayobozi 5 bari baherutse kurekurwa bongeye gutabwa muri yombi
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwongeye guta muri yombi abayobozi batanu bo mu turere twa Gisagara na Nyanza baherukaga kurekurwa hashingiwe ku cyemezo cy’urukiko. Aba ni: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza, mugenzi we wa Gisagara, ushinzwe amasoko muri Nyanza, ushinzwe imyubakire muri One Stop Center muri Nyanza n’ushinzwe imirimo rusange muri Nyanza. Aba bari baratawe muri […]
Perezida Ndayishimiye yaganiriye na babiri bayoboye u Burundi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagiranye ikiganiro na babiri bamubanjirije ku butegetsi, Sylvestre Ntibantunganya wayoboye iki gihugu kuva mu mwaka w’1994 kugeza mu 1996 na Domitien Ndayizeye wakiyoboye kuva mu 2003 kugeza mu 2005. Nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibisobanura, iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 23 Mata 2023 cyibanze ku ngingo zitandukanye zirimo imiyoborere myiza […]