Arsenal yihimuye kuri Chelsea

Nyuma y’uko Manchester City inyagiye imvura y’ibitego4-1 ikipe ya arsenal, ku mukino uheruka kuyihuza,iyi kipe nayo yihimuye ku ikipe ya Chelsea iyitsinda ibitego 3-1. Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, aho Arsenal yatangiye isatira maze ku munota wa 18 umukinnyi Artin Odegaard aba atsinze igitego cya 1 ku mupira yatunguje umunyezamu […]
Lionel Messi yafatiwe ibihano biremereye na PSG
Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’u Bufatansa yahagaritse umunya-Argentine Lionel Messi mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri adahembwa, nyuma yo gusiba imyitozo nta ruhushya yabiherewe. Kuri uyu wa Mbere ni bwo Messi yagaragaye ari i Riyad mu gihugu cya Arabie Saoudite aho yari yagiye nta ruhushya yatse PSG; ibinyamakuru birimo l’Equipe na RMC bikavuga […]
Umunyamakuru washatse kuvuguruza Leta kuri Covid 19 yarekuwe

Fang Bin yafunguwe nyuma y’uko amaze imyaka 3 muri gereza, akurikiranyweho guteza imvururu ubwo yarimo asakaza amashusho y’abantu bapfaga ku bitaro bimwe byo mu Bushinwa bazize icyorezo cya COVID19. Uyu munyamakuru w’Umushinwa, yarekuwe kuri icyi cyumweru taliki 1 Gicurasi 2023, nyuma y’uko atawe muri yombi ashinjwa guteza imvururu mu gihe Covid19 yari irimo guca ibintu […]
Waziri wa Uganda aliuawa kwa kupigwa risasi na mlinzi
Waziri wa Kazi wa Uganda Charles Okello Engola alipigwa risasi na mlinzi wake, polisi walisema Jumanne. Fred Enanga, msemaji wa polisi, alisema waziri huyo aliuawa kwa kupigwa risasi nyumbani kwake nje kidogo ya mji mkuu Kampala. Thomas Kato, jirani wa waziri huyo, alimweleza Anadolu kuwa walisikia milio ya risasi kutoka katika boma la waziri huyo […]
Igifungo cyakatiwe Irangabiye wafashwe avuye mu Rwanda cyagumyeho
Urukiko rw’ubujurire rwo mu Burundi rwashimangiye igifungo cy’imyaka 10 urukiko rwisumbuye rwakatiye umunyamakuru Floriane Irangabiye. Uyu Murundikazi yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cya Bujumbura mu mpera za Kanama 2022, ubwo yari avuye mu Rwanda, aho yari amaze igihe kinini ahaba nk’impunzi. Icyo gihe yari agiye gusura umuryango we. Urukiko rwisumbuye rwa Mukaza tariki ya 3 Mutarama […]
Ese wari uziko kurya urusenda bishobora gutuma uramba?

Ni kenshi usanga mu buzima bwa buri munsi hari abantu badashobora kwegera amafunguro yabo batabona ku meza hateretse urusenda. Urusenda burya rugira akamaro kanini mu buzima bwa muntu dore ko burya atari ikirungo gusa ahubwo rugira n’intungamubiri zirimo nko konngera amavitamine. Nubwo hari inyungu nyinshi ziboneka mu kurya urusenda, hari imwe ubushakashatsi bugaragaza bukomeye aribwo […]
Kenya: Umupasiteri uregwa uruhare mu rupfu rw’abayoboke yitabye urukiko ashinjwa iterabwoba
Kuri uyu wa Kabiri, ubutabera bwa Kenya bwatangaje ko buzakurikiranaho Pasiteri Paul Nthenge Mackenzie icyaha cy’ “iterabwoba” nyuma y’urupfu rw’abantu 109 basanzwe mu ishyamba ryo mu majyepfo ya Kenya aho abayoboke be bateraniraga . Araregwa kuba yarasunikiye abayoboke be bo mu itorero Good News International Church kwiyicisha inzara kugirango ‘bazahure na Yesu’ ubwo bari mu […]
Papa Francis yahaye Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri mushya

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatoreye Padiri Balthazar Ntivuguruzwa kuba umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi. Padiri Ntivuguruzwa wari umuyobozi wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), yasimbuye Myr Smaragde Mbonyintege wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Iyimikwa rye ryemejwe n’Inama Nkuru y’Abepiskopi mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter. Padiri Ntivuguruzwa waragijwe Diyosezi […]
A Kenyan pastor is prosecuted for “terrorism” after the death of his followers
Kenyan justice announced on Tuesday that it would prosecute Pastor Paul Nthenge Mackenzie for “terrorism” after the death of 109 people in a forest in southeastern Kenya where members of his sect met . He is accused of pushing his followers of his International Church of Good News to starve ‘to meet Jesus’ in Shakahola […]
Uhuru Kenyatta yirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka Jubilee
Inama nshingwabikorwa y’ishyaka Jubilee ryo muri Kenya yirukanye ku mwanya w’umuyobozi mukuru waryo Uhuru Kenyatta wabaye Umukuru w’Igihugu, imusimbuza Depite Sabina Chege wafashe iyi nshingano by’agateganyo. Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa Jubilee, Kanini Kega, akaba ari na we ukuriye iyi nama, yasobanuriye itangazamakuru ko icyemezo cyo gusimbuza Uhuru cyafashwe kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, kubera […]
Eddy Kenzo yafashe itsinda ry’abahanzi barimo Chameleone ashyira munsi y’ibirenge bye

umuhanzi Eddy Kenzo umwe mu bakomeye mu gihugu cya Uganda,yatangaje ko adashobora kubarizwa mu nyabutatu ya Jose Chamelione , Bebe Cool na Bob Wine ngo kuko abarenzeho batanapfundura udushumi tw’inkweto twe. Aganira na Ugandashowbiz, yabajijwe impamvu atajya abarizwa muri iyo nyabutatu bizwi ko bafite umuziki mwiza muri Uganda, yavuze ko we arenze aboneraho kwihanangiriza abamugereranya […]
Huye: Abaguye mu kirombe mu minsi ishize baracyashakishwa

Abantu batandatu barimo abanyeshuri batatu bigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye baguye mu kirombe giherereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye baracyashakishwa. Mu masaa saba ya tariki ya 20 Mata 2023, imvura yaraguye, isiba inzira aba bantu bari binjiriyemo bajya muri iki kirombe, bivugwa ko ifite ubujyakuzimu buri hagati ya metero 60 […]
KNC yarahiriye kwirukana ‘inkozi z’ibibi’ zose atunze muri Gasogi United
Perezida w’Ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, yatangaje ko bitarenze saa munani z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri hari abakinnyi ari bwirukane kubera kugurisha imikino no kugambanira ikipe ye. KNC yabitangarije kuri Televiziyo ye ya TV2 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Gicurasi, ubwo yari mu kiganiro Rirarashe akorana […]
Ibihugu bya mbere byagize GDP ya Tiliyari y’amadolari n’ibya mbere mu bukungu ku Isi ubu
Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nicyo cya mbere ku Isi cyagize GDP (umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu) ugera muri Tiliyari (Miliyari 1000) y’Amadolari, hari mu 1969, kugeza uyu munsi mu 2023 kanddi nicyo gifite GDP nini kurusha ibindi bihugu nk’uko tubikesha World of Statistics . Ibihugu byagize GDP ya Tiliyari $ bwa mbere: […]
Kigali: Polisi yinjiye mu kibazo cy’umunyamakuru n’abapolisi bamuteye umuti uryana mu maso
Polisi y’u Rwanda yinjiye mu kibazo cy’umunyamakuru wa BTN TV, Ibarushimpuhwe Bihoyiki Kevin Christian, watewe n’abapolisi umuti cyangwa umwuka uryana mu maso, azira gufata amashusho y’inkuru yari abonye. Uyu munyamakuru mu kiganiro yagiranye na Radio 10 cyatambutse mu gitondo cy’uyu wa 2 Gicurasi 2023, yasobanuye ko iri sanganya ryamubayeho kuri uyu wa 1 Gicurasi 2023 […]
Lambert Mende yasabye leta kutazemera ko OIF iyobowe n’Umunyarwandakazi igenzura amafishi y’itora
Depite Lambert Mende Omalanga, mu kiganiro cyatambutse ku Cyumweru, yahamagariye Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi Congo, kutemerera Umuryango Mpuzamahanga wa La Francophonie (OIF) kugenzura amafishi y’itora cyangwa kugera ku malisiti y’abazatora baherutse kwandikwa na Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI) kubera gusa ko OIF iyobowe n’Umunyarwandakazi . Uyu muyobozi w’ishyaka Convention des Congolais Unis (CCU) avuga ko […]
Rihanna na ASAP batunguranye mu birori bya Met Gala 2023-Amafoto

Mu birori ngarukamwaka bihuriramo ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abahanzi batandukanye bagaragaje imyambarire idasanzwe bigeze kuri Rihanna na ASAP Rocky bagaragaza ko uretse kuba ari abahanga mu muziki no mu myarire bagaragaje ko bagaze neza. Ni umugoroba w’ibirori wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace Metropolitan Museum of Art muri Leta ya New York […]
Amahanga akomeje gutera umugongo idolari
Ibihugu byinshi kuva muri Brazil kugeza mu byo mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Asia birahamagarira ko ubucuruzi bwakoresha ayandi mafaranga atari idolari rya Amerika. Ubu ibihugu bimwe na bimwe byahagaritse gukoresha amadorari mu bucuruzi. Urugero: nk’u Burusiya n’u Bushinwa na Brazil. Ibi byatangiye cyangwa se byiyongereye nyuma y’intambara y’u Burisiya na Ukraine kuko mbere yuko ino […]
Kigali: Urukiko rwagiye gukora iperereza ku rubanza rumaze imyaka rutarangizwa

Nyuma y’uko uwitwa Mukansabimana Emeritha, utuye mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Kabacuzi, Akagari ka Shori, Umudugudu wa Jandari n’abavandimwe, bavuga ko bamaze imyaka 29 bari mu manza za hato na hato, kubw’imitungo yabo bavuga ko yigaruriwe na Mukarusine Jeanne d’Arc udashaka kuyirekura kuva jenoside yakorewe Abatutsi yarangira, abacamanza bo ku Rukiko Rukuru bivugwa […]
Abahinde baciye agahigo abasaga miliyoni 4 bakoresha indege mu munsi umwe
Ubwikorezi bwo mu kirere mu gihugu cy’u Buhinde bwaciye agahigo ku rwego rwo hejuru, aho abagenzi miliyoni 4.56 buriye indege mu munsi umwe . Iyi ntambwe yagezweho ku ya 30 Mata, yaje igihe indege 2.978 zahagurukaga mu gihugu hose. Minisitiri ushinzwe iby’indege, Jyotiraditya Scindia, yanditse ku rubuga rwa twitter ati: “Izamuka rikabije ry’urujya n’uruza rwingendo […]
Uganda: Minisitiri Charles Engola yarashwe mu cyico n’umusirikare wamurindaga
Col (Rtd)Charles Okello -Engola wari Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe umurimo, akazi n’ibijyanye n’inganda, yarashwe mu cyico n’umusirikare wa UPDF wari umurinzi we. Minisitiri Engola wari ufite imyaka 33 y’amavuko, yarasiwe mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Kyanja mu mujyi wa Kampala. Ubwo twandikaga iyi nkuru ntihari hamenyekanye icyihishe inyuma y’iraswa rye. Urupfu […]
Arteta ngo asa n’uteze amakiriro ku mukino wa Chelsea na Arsenal

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 2 Gicurasi hitezwe umukino hagati ya Arsenal na Chelsea, uyu mukino witezwe n’imbaga nyamwinshi ukomeje kuvugisha menshi abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abihebeye shampiyona y’i Burayi. Ni umukino witezweho gusobanura koko niba Arsenal igikomeje guhanyanyaza ngo irebe ko yatwara igikombe gusa ukurikije uko irimo kwitwara bisa n’ibigoye n’ubwo mu mupira […]
Yaba ari amahitamo meza u Rwanda rushakiye urubyiruko imirimo mu mahanga?
Umuryango mpuzamahanga uharanira iterambere ry’umurimo (ILO) ushamikiye ku Muryango w’Abibumbye (UN), muri Mutarama 2023 watangaje ko ku Isi hari abashomeri babarirwa muri miliyoni 208, bakaba bariyongereyeho 5.8% ugereranyije no mu mwaka wabanje, kandi kikaba ari ikibazo cyiganje cyane mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’iterambere. Ikigo cy’u Rwanda cy’ibarurishamibare, NISR, na cyo gishingiye ku busesenguzi […]
Umunyapalestina wari umaze igihe yiyicisha inzara yapfiriye muri kasho ya Israel
Kuri uyu wa Kabiri, imfungwa y’Umunyapalestina, Khader Adnan, yapfiriye muri kasho yo muri Israel nyuma yo kumara amezi hafi atatu (iminsi 87) yiyicisha inzara . Uyu mugabo w’imyaka 45 yagiye mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara inshuro nyinshi nyuma y’ifatwa rye rya mbere, harimo aho yamaze iminsi 55 mu 2015 yamagana ifungwa rye nta cyaha aregwa. […]
Green Party irasaba ko abagore bahabwa imyanya y’ubuyobozi 50%

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR), risanga urubyiruko rukwiye kugaragara ari rwinshi mu bikorwa bya politiki, himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu buyobozi ku kigero cy’imyanya 50% ku bagore na 50% ku bagabo, kurengera ibidukikije, kugira uruhare mu matora no mu iterambere ry’igihugu. Mu gihe u Rwanda rwitegura amatora ya Perezida […]
Guterres ategerejwe i Bujumbura mu nama yiga ku bibazo bya RDC
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ategerejwe i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi aho agomba kwitabira inama y’akarere izaba yiga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu karere k’ibiyaga bigari, byatangaje ko Guterres azagera i Bujumbura ku wa Gatanu tariki ya 05 Gicurasi 2023 akubutse i Nairobi muri […]
U Rwanda rwakiriye abarenga 40 barimo abanyamahanga bari baraheze muri Sudani
Mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Gicurasi 2023, u Rwanda rwakiriye abantu 42 bari baraheze mu gihugu cya Sudani kubera intambara imaze ibyumweru birenga bitatu ihabera. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo aba bantu bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali batwawe n’indege ya RwandAir. Barimo Abanyarwanda 32 mu gihe abandi […]