Burundi: Umuyobozi yirukanywe azira gutamaza intumwa za RDC

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Gervais Ndirakobuca, yirukanye umuyobozi ushinzwe itumanaho mu biro bye, Mélance Ndayisenga, amuziza gutamaza intumwa za Repubulika ya demukarasi ya Congo zari mu nama y’akarere i Bujumbura. Uwitwa Umuhinga Yigenga uri mu Barundi bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, yashyize hanze ifoto igaragaza umwe mu bayobozi bo muri RDC yicaye iburyo bwa Perezida Félix […]
Perezida wa Angola abona intambara y’u Rwanda na RDC idashoboka
Perezida wa Angola usanzwe ari intumwa y’amahoro y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Joà£o Lourenà§o, abona intambara y’u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo itashoboka mu gihe ibiganiro by’ubuhuza bikomeje. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, Perezida Lourenà§o, yabwiwe ko umwuka w’intambara hagati y’ibihugu byombi watutumbye, abazwa niba we atabona ko hashobora […]
Syria yongeye kwakirwa mu muryango w’ibihugu by’Abarabu nyuma y’imyaka isaga 10
Kuri iki Cyumweru, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango w’ibihugu by’Abarabu (Arab League) bafashe icyemezo cyo kongera kwakira Syria nyuma y’imyaka irenga icumi ihagaritswe muri uyu muryango, umuvugizi w’umuryango yavuze ko ari icyifuzo cy’akarere cyo kongera kubyutsa umubano na Perezida Bashar al-Assad . Iki cyemezo kivuga ko Syria ishobora kongera kwitabira inama z’Umuryango w’Abarabu ako […]
Kiliziya mu Rwanda ihangayikishijwe n’uburyo abayoboke bayo bari kuyivamo
Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Karidinali Kambanda Antoine, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uburyo abayoboke babo bari kugabanyuka cyane. Kuri uyu wa 7 Gicurasi 2023 ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye misa muri Paruwasi Gatolika ya Saint Michel, Karidinali Kambanda yabwiye abakirisitu ko umubare wabo mu Rwanda ugeze kuri 39.9%, kandi barigeze […]
Umuyobozi wa Wagner yijejwe amasasu ahagije nyuma yo gukangisha kuvana ingabo ze muri Bakhmut
Umuyobozi w’umutwe w’Abacanshuro b’Abarusiya bo mu kigo cya Wagner Group, Yevgeny Prigozhin, aravuga ko yahawe “isezerano” ry’amasasu menshi azava mu gisirikare cy’u Burusiya, nyuma yo gukangisha gukura abarwanyi be muri Bakhmut . Hagati aho,amakuru aravuga ko ibisasu byinshi byaturikiye muri Crimea mu gihe guverineri washyizweho na Moscou wa Crimée, Mikhail Razvozhayev, ashinja Kyiv kuba yagabye […]
Ibigo 20 by’abikorera bikoresha abakozi benshi kurusha ibindi ku Isi

Ikigo cya Walmart cy’Abanyamerika nicyo kigo cy’abikorera kiyoboye ibindi ku Isi mu kugira abakozi benshi nk’uko bigaragara ku rutonde dukesha World of Statistics . 1. Walmart: 2,300,000 2. Amazon: 1,541,000 3. Foxconn: 826,608 4. Accenture: 738,000 5. Volkswagen: 645,868 6. Tata Consultancy: 616,171 7. Deutsche Post: 583,816 8. United Parcel Service: 500,000 9. Kroger: 500,000 […]
Bujumbura: Ibintu ntibyari byoroshye hagati ya Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda
Mu Burundi, inama ya 11 yo gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano ya Addis Abeba kubw’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yarangiye nyuma ya saa sita kuri uyu wa Gatandatu, itariki 6 Gicurasi 2023, aho bivugwa ko bitari byoroshye hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente . Nyuma y’imihango n’imbwirwaruhame […]
Burera: Umwe muri batanu bo mu muryango umwe bishwe n’inkangu aracyashakishwa

Mu mudugudu wa Murambi, akagari ka Kabaya, umurenge Kagogo mu karere ka Burera hakomeje igikorwa cyo gushakisha umugabo witwa Sembagare Faustin, uherutse kwicwa n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi. Umusozi Sembagare yari atuyeho waridutse mu gihe imvura nyinshi yagwaga mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023, utwara inzu, we n’abandi bari bayirimo. Abandi […]
U Rwanda na Sri Lanka byaganiriye ku bufatanye mu bya gisirikare
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda na mugenzi we wa Sri Lanka baganiriye ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi ubwo bahriraga mu Bwongereza aho bombi bitabiriye umuhango w’iyimikwa ry’Umwami Charles wa III wasimbuye ku mugaragaro Umwamikazi Elisabeth wa II wari umaze imyaka 70 ku ngoma . Kuwa Gatanu, Perezida Kagame na mugenzi we wa Sri Lanka, Ranil Wickremesinghe, […]
Bemba aremeza ko M23 yabonye ‘umusada’ wa kajugujugu 3 muri Rutshuru

Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, aremeza ko hari kajugujugu 3 z’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ziherutse kugaragara zizenguruka mu kirere cyo muri teritwari ya Rutshuru. Aya makuru y’umutekano akubiye muri raporo y’urwego rw’igisirikare rushinzwe ubutasi yagejejwe mu nama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yateranye tariki ya 5 Gicurasi […]
Impinduka muri UPDF: Gen. Don Nabasa wayoboraga Military Police yoherejwe kuyobora division
Perezida Museveni yimuriye mu yini myanya kandi ashyira abasirikari bakuru batandatu mu buyobozi bw’ingabo no mu myanya y’ubutegetsi mu ivugurura rito yakoze mu Gisirikare cya Uganda (UPDF) . Mu itangazo ryo kuri uyu Gatandatu, itariki 6 Gicurasi, umuvugizi w’ingabo, Brig Felix Kulayigye yemeje impinduka zakozwe na Perezida Museveni akaba n’umugaba w’Ikirenga w’ingabo. Mu mpinduka zakozwe, […]
Igisirikare cya Uganda cyanze gushyingura umusirikare wishe Minisitiri
Igisirikare cya Uganda, UPDF, cyatangaje ko kitazashyingura Pte Wilson Sabiiti wishe Minisitiri w’umurimo, Colonel (Rtd) Charles Patrick Okello Engola yari abereye umurinzi, na we akirasa mu cyico. Umuvugizi wa UPDF, Brig. Gen. Felix Kulayigye, yatangaje ko iki gisirikare kidafite inshingano yo gushyingura umusirikare wiyahuye nka Pte Sabiiti, cyangwa uwishwe na we amaze gukora ubwicanyi. Ngo […]
Texas: Umuntu witwaje imbunda yishe arashe abantu 8 mu gitero mu isoko
Polisi yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu ushize umuntu witwaje imbunda yarashe akica abantu umunani agakomeretsa byibuze abandi barindwi mu isoko riba ryuzuye abantu mu majyaruguru y’Umujyi wa Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika . Umuyobozi w’igipolisi muri uyu mujyi, Brian Harvey, mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ati: “Umuntu witwaje imbunda, abayobozi bavuze ko batekereza […]
Perezida Ruto yakiriwe byihariye mu Bwongereza nyuma yo kwinubira ‘gupakirwa’ muri bisi

Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yakiriwe mu buryo bwihariye ubwo yageraga mu Bwongereza, nyuma yo kwinubira ko we na bagenzi be bayobora ibihugu byo ku mugabane wa Afurika ‘bapakiwe muri bisi’ mu mwaka ushize ubwo bari bagiye mu muhango wo gutabariza Elizabeth II wari Umwamikazi. Tariki ya 29 Mata 2023 ubwo yagiranaga ikiganiro n’umuherwe […]