Acide itera ikirungurira iturukahe?

Ni kenshi mujya mwumva umuntu avuga ko arwaye ikirungurira ariko hakaba hari n’ababyumva ntibamenye ibyaribyo kuko batarakirwaraho. Ubundi umuntu urwaye ikirungurira biba byatewe n’aside (Acide) izamuka mu gifu hakazamuka ibintu bisharira kandi bisa n’ibitwika umuhogo umuntu akumva atameze neza. Kugirango iyo Acide izamuke ahanini biba byatewe n’uko igice gihuza umuhogo n’igifu cyiba cyagize ikibazo bikabangamira […]
Se wa Messi yagize icyo avuga ku makuru yerekeza umuhungu we muri Al Hilal
Jorge Messi usanzwe ari se wa Lionel Messi ndetse akaba ari na we ushinzwe gukurikirana inyungu ze, yatangaje ko nta kipe iyo ari yo yose umuhungu we aremerera ko azayerekezamo mu mpeshyi y’uyu mwaka. Ni ibikubiye mu itangazo uyu musaza yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Gicurasi 2023. Yagize ati: “Rwose nta kintu […]
Rais Xi Jinping atuma salamu za rambirambi kwa rais wa Rwanda Paul Kagame
Mnamo Mei 8, 2023, Rais Xi Jinping alituma ujumbe wa rambirambi kwa Rais wa Rwanda Paul Kagame kutokana na maafa ya mvua nchini. Xi Jinping amesema baada ya kupata taarifa kuhusu mvua kubwa iliyonyesha katika maeneo mengi na kusababisha hasara kubwa na hasara ya mali nchini Rwanda, anapenda kutoa pole kwa wafiwa, familia, majeruhi na […]
Pakistan: Imran Khan wahoze ari minisitiri w’intebe yatawe muri yombi
Kuri uyu wa Kabiri, ikigo cya Pakistan gishinzwe kurwanya ruswa cyataye muri yombi uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Imran Khan, ku Rukiko Rwisumbuye rwa Islamabad, mu gikorwa gishobora gushoza imvururu nshya mu gihugu mu gihe ishyaka rye ryasabye ko haba imyigaragambyo mu gihugu cyose . Amashusho y’ifatwa rye yerekana abashinzwe umutekano benshi bambaye ibikoresho byo kugenzura […]
Lionel Messi mu nzira zisanga Cristiano muri Soudi Arabia

Amakuru akomeje gucicikana mu mikino , ni uko Lionel Messi agiye kwerekeza mu gihugu cya Soudi Arabia mu kwezi kwa Nyakanga . Amakuru yamaze kwemezwa ko Messi yasinye amasezerano ya miliyoni 522 z’amayero (EURO),ngo yerekeze mu ikipe ya Al nassr isanzwe ikinamo Cristiano Ronaldo. Ni nyuma y’uko mu minsi ishize yari yahagaritswe na Paris Saint […]
Undi muyobozi muri FERWAFA yeguye, hatumizwa Inteko rusange idasanzwe
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutumiza Inteko rusange izahuza abanyamuryango baryo; bikaba byitezwe ko izaseserezwamo Komite nyobozi kuri ubu iyoboye ririya shyirahamwe. Iyi nteko rusange izaterana ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2023, ikazabera muri LEMIGO Hotel ku Kimihurura. FERWAFA yatumijeho abanyamuryango bayo nyuma y’iyegura rya Inspector of Police Umutoni Claudette wari usanzwe […]
Umwana wa Patoranking yateye benshi amarangamutima
Wilmer, umwana muto w’umuhanzi Patrick Nnaemeka Okorie wamamaye ku izina rya Patoranking muri Nigeria no ku Isi, yateye benshi amarangamutima ubwo yabwiraga uyu mubyeyi we amagambo meza. Patoranking yasangije abamukurikira videwo imugaragaza ari kuganira n’uyu mwana w’umukobwa, umwana abanza kumusoma maze amubwira amagambo meza adasanzwe. Ati: “Ndagukunda, ndi Spiderman kandi ndi icyamamare.” Uyu muhanzi yagaragaje […]
Abadepite ntibashyigikiye igabanywa rya miliyari 14 ku ngengo y’imari y’ubuhinzi
Abadepite bagize komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu bagaragaje ko badashyigikiye igabanywa ry’amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 14 ku ngengo y’imari igenerwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, MINAGRI. Babigaragaje kuri uyu wa 9 Gicurasi 2023 ubwo baganiraga na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, ku mbanzirizamushinga y’itegeko rigena ingengo y’imari y’umwaka w’2023/2024 igenerwa y’ubuhinzi n’ubworozi ya MINAGRI n’ibigo […]
Yakodesheje umwicanyi ngo yice abana be atazagira uwo aha ku mitungo

Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu cy’Uburusiya , yemejwe itabwa muri yombi ry’umugore w’umupfakazi wakodesheje umwicanyi kabuhariwe kugirango amwicire abana be batatu bityo ntazagire uwo araga imitungo. Police yo mu gace ka Krasnoyarsk, ikimara kumenya ayo makuru ngo yahise imuta muri yombi nyuma yo kwishyura umwicanyi amafaranga ya mbere mu gihe andi yari kuyamuha umugambi yacuze […]
Umwami Charles III na Boris Johnson baba baratonganiye i Kigali
Umunyamakuru Guto Harri wahoze ari umuyobozi ushinzwe itumanaho mu biro bya Boris Johnson, yahishuye ko uyu wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatonganye n’umwami Charles III wa kiriya gihugu bapfa amasezerano yerekeye kwakira abimukira u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza. Aba bombi ngo batonganiye i Kigali muri Kamena umwaka ushize, ubwo bari bahitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu […]
Dore ibihugu bisaga 30 bya mbere mu gushora akayabo mu gisirikare ku Isi

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na miliyari 877 $ cyakomeje guha ibindi bihugu umwitangirizwa mu gushora akayabo mu kubaka igisirikare aho igihugu cy’u Bushinwa kikigwa mu ntege zigikubye inshuro zirenga 3 ukurikije ingengo y’imari igenda ku gisirikare cy’ibihugu byombi . Dore uko ibihugu byarutanwe mu gushora mu gisirikare muri 2022: USA: $877 billion […]
Umuvugizi wa guverinoma arasabira FDLR kubazwa inka iherutse kurasa
Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, arasaba ko abarwanyi ba FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika ya demukarasi ya Congo baherutse kugaragara barasa inka bagezwa mu butabera. Tariki ya 2 Gicurasi 2023, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yumvikanamo abavuga Ikinyarwanda barasa inka. M23 ivuga ko byakorewe n’abarwanyi barimo aba FDLR mu muhanda […]
Refugee in France, a former gendarme to be tried for genocide and crimes against Tutsis
Arrived in France in 1999, Philippe Hategekimana is suspected of having played an important role in the massacre of local populations in Rwanda . He was naturalized French in 2005, under a new name: Philippe Manier. Arrived in France in 1999 to flee Rwanda in the grip of a genocide against the Tutsis, Philippe Hategekimana […]
Dore ibihugu 10 by’Afurika bifite abaturage benshi banywa urumogi
Ibibihugu byinshi ku isi ntabwo byemerewe kunywa ibiyobyabwenge by’umwihariko ikiyobyabwenge cy’urumogi. Ikoreshwa ry’urumogi hari ibihugu bimwe bibyemerewe ariko bigakorwa hatanzwe uburenganzira ariko hari n’ibindi bihugu bifite abaturage barunywa bitemewe ugasanga babikora bacungana na Leta. Mu bihugu bya Afurika, harimo ibifite abaturage benshi bakoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi aho usanga ibarurishamibare ryabo iri hejuru cyane ugereranyije n’ibindi bihugu. […]
Abakoresha imbunda barwanya abadafite intwaro ni ingurube: Museveni
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yamaganye yivuye inyuma abagize uruhare mu kurasa Ibrahim Tusubira AKA Isma Ichuli wamamamaye kubera gutangaza inkuru zinenga ubutegetsi, abita ingurube. Museveni yavuze ko mu mahame y’ishyaka NRM, hatarimo gutsinda umuntu udafite intwaro hakoreshejwe imbunda. Ati: “Namaganye ingurube zimwe zishe uyu Munya-Uganda. Ingurube zi zo zikoresha imbunda mu kurwanya abatumvikana na […]
La 1ère Dame du Burundi élue 10ème Présidente de la Mission de paix des Premières dames d’Afrique
La Première Dame du Burundi, Mme Angelina Ndayishimiye, a été élue lundi 10e présidente de la Mission de paix des Premières dames d’Afrique (AFLPM) à Abuja . Dans un communiqué lu par le Dr Victoria Ogala, l’assistante spéciale du président sortant de l’AFLPM, Mme Aisha Buhari, a déclaré que l’élection s’était déroulée lors d’une session […]
U Bushinwa nabwo bwihimuye kuri Canada bwirukana umudipolomate wa yo
Kuri uyu wa Kabiri, u Bushinwa bwirukanye umudipolomate w’Umunyakanada wakoreraga muri Shanghai mu rwego rwo kwihimura nyuma y’uko Canada na yo ihambirije umudipolomate w’Umushinwa ukorera mu mujyi wa Toronto, ibikomeje kuzana umwukamubi mu mubano w’ibihugu byombi umaze iminsi utifashe neza . Ku wa Mbere, itariki 08 Gicurasi, Canada nibwo yirukanye umudipolomate w’Umushinwa, Zhao Wei, nyuma […]
Abakuru b’ibihugu 7 barajya kwifatanya na Putin kwizihiza Umunsi w’Intsinzi
Abaperezida na minisitiri b’intebe b’ibihugu birindwi byahoze bigize Repubullika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti batumiwe kwifatanya na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Intsinzi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri . Nk’uko ibitangazamakuru byo mu Burusiya bibitangaza, ngo Minisitiri w’Intebe wa Armenia, Nikol Pashinyan yamaze kugera i Moscou, we na Perezida wa […]
Minisitiri Kazadi aremeza ko icyaba cyose kitakuraho ubuvandimwe bwa Kagame na Tshisekedi
Minisitiri w’imari muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, Nicolas Kazadi, aremeza ko icyaba cyose kidashobora gukuraho ubuvandimwe bwa Perezida w’igihugu cyabo, Félix Tshisekedi n’uw’u Rwanda, Paul Kagame. Kazadi mu kiganiro yagiriye kuri Télé 50, yasubiye mu mateka ya vuba mu mwaka w’2019 ubwo Tshisekedi yatumiraga Perezida Kagame ngo bifatanye gusezera mu cyubahiro Etienne Tshisekedi wabaye […]
Ibitero by’indege bya Israel muri Gaza byahitanye 12 barimo abaobozi ba PIJ
Nibura abantu 12 biciwe mu cyo ingabo za Israel zavuze ko ari ibitero by’indege byibasiye abayoboke b’umutwe wa Palestinian Islamic Jihad (PIJ) . PIJ yatangaje ko abayobozi bayo batatu, Jihad al-Ghannam, Khalil al-Bahtini, na Tariq Izz al-Deen, baguye mu bitero bya Israel hamwe n’abagore babo ndetse n’abana benshi nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga. […]
Martin Fayulu arashinja Tshisekedi kumwibira ibirego ashyira kuri Kagame
Umunyapolitiki Martin Fayulu, arashinja Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa batavuga rumwe kumwiba imvugo ikubiyemo ibirego bombi bamaze igihe bashyira kuri Perezida Paul Kagame. Hashize igihe kirekire Fayulu ashinja Perezida Paul Kagame kuba afite umugambi wo gucamo ibice Congo Kinshasa; ndetse uyu mugabo ari mu babaye inkomarume mu kwenyegeza ibirego by’uko u Rwanda rwaba […]