Uwiyamamariza kuyobora Amerika yagaragaje RDC nk’icyitegererezo mu kumungwa na ruswa

Nikki Haley wahoze ari Guverineri w’Intara ya Karolina y’Epfo na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu muryango w’Abibumbye, yagaragaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’icyitegererezo mu kumungwa na ruswa. Muri Gashyantare uyu mwaka Haley yatangaje ko ari umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2024. Icyo gihe yahise […]

Kunywa ibirimo isukari nyinshi, kimwe mu bituma umugabo adashyukwa

Burya abagabo turakora cyane ,tukabyuka mu gitondo cya kare ,tugakora imirimo ivunanye nibindi byose bigoranye ngo tubashe kubona ibyo tugaburira imiryango ariko iyi mibereho idushyira mu kaga gakomeye ko kwibasirwa n’indwara zitandukanye ,ahanini zikomoka ku budahangarwa bw’umubiri bwagabanutse kubera stress ,indwara zituruka ku kunywa cyangwa kurya ibirimo isukari nyinshi. Amasukari ni kimwe mu bintu byangiza […]

Hari gahunda y’uko abacuruzi b’Abanyarwanda bazajya bemererwa kwishyura FRW muri Uganda

Guverineri Rwangombwa asobanura ku bucuruzi buhuza Afurika

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda zifitanye gahunda y’uko abacuruzi bakorera muri ibi bihugu bazajya bemererwa kwishyura amafaranga bikoresha (Amanyarwanda n’Amashilingi), bidasabye ko babanza kujya kuyavunjisha. Guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yabyemeje ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’igihugu yateguwe n’ishuri rikuru ry’igisirikare, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023. Yagize ati: “Abacuruzi bo muri […]

Malawi:Impunzi zirimo Abarundi n’Abanyarwanda zirimo kujyanwa mu nkambi ku gahato

Mu gihugu cya Malawi haravugwa amakuru y’impunzi zirimo iz’Abarundi n’iz’Abanyarwanda zirimo kujyanwa mu nkambi ku ngufu.Ni icyemezo cyafashwe na Leta nyuma y’uko itanze umunsi ntarengwa wo kujya mu nkambi ariko ntibikorwe. Leta yari yatangaje ko impunzi zose zijya kuba mu nkambi ya Dzaleka, zikava aho zituye.Abarebwa n’iki cyemezo ni impunzi zigera ku bihumbi 8 zituye […]

FARDC yarahiriye kwikubita agashyi, ikigaranzura umwanzi

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, cyarahiriye kwikubita agashyi, kikigaranzura umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’uw’iterabwoba wa ADF. Kuri uyu wa 17 Gicurasi ubwo FARDC yizihirizaga umunsi mukuru wayo mu mujyi wa Goma, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Lt Gen. Constant Ndima, yatangaje ko […]

Dusabimana wari umaze ukwezi ashakishwa nyuma yo kwica nyirabuja yafashwe

Inzego z’umutekano zataye muri yombi Dusabimana Emmanuel ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umukecuru w’imyaka 75 yakoreraga akazi ko murugo.Uyu musore w’imyaka 20 yishe nyirabuja ahita atoroka. Ibi byabereye mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kabagari, mu kagali ka Rwoga mu Mudugudu wa Rusebeya.Dusabimana akimara gufatwa yavuze ko hari abandi bafatanyije mu kwica nyakwigendera Mukarugomwa Joséphine. […]

Nyuma y’uko Yesu wo muri Kenya atawe muri yombi umugore we arataka inzara

c3d8cc7749bda7d3.jpg

Nabii Benjamin, umugore wa Eliud Wekesa usanzwe uzwi nka Yesu wa Tongaren, arataka inzara nyuma y’uko umugabo we atawe muri yombi.Uyu mugore avuga ko umuryango we umerewe nabi bityo akaba asaba ko umugabo we yarekurwa. Yagize ati” Kuva umugabo wanjye (Yesu Wa Tongaren) ajyanywe mu gihome, ubuzima bwarakomeye bitewe n’uko ariwe watugaburiraga.Kugeza ubu ndaboshywe simfite […]

SADC igiye gucura umugambi wo kwirukana Ingabo za EAC muri RDC

Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), urateganya gukora indi nama izaba yiga ku bibazo byo muri Congo. Inama y’umutekano ya SADC byitezwe ko izabera i Windhoek muri Namibie mu cyumweru cya nyuma cy’uku kwezi kwa Gicurasi. Ku murongo w’ibyigwa harimo kurebera hamwe uko Ingabo za EAC ziri muri Congo zavanwayo, ndetse na gahunda […]

Polisi yatangaje ko hari abo ifata biyogosha ubwanwa banatwaye imodoka

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari abagabo ifata biyogosha ubwanwa banatwaye imodoka ndetse n’abagore bafatwa bisiga ibirungo (makeup). Mu kiganiro yatangiye mahugurwa ku mutekano wo mu muhanda yabereye ku Kacyiru kuri uwa 18 Gicurasi 2023, Polisi yasobanuye kandi ko aba babikora banirebera mu ndorerwamo z’imbere mu modoka, ku buryo haba hari ibyago byinshi byo gukora […]

Shakira na Piqué bakomeje guterana amagambo bapfa abana babo

image_2023-05-17_081531973.png

Nyuma y’uko umuhanzikazi Shakira, na Gerard Piqué batandukanye ndetse hakabaho ko umwe ajya gutura ukwe n’undi bikaba uko , kuri ubu habaye gushyamirana hagati y’aba bombi bapfa ko abana bagaragara mu bitangazamakuru kandi bitemewe. Mu bitangazamakuru byo hirya no hino bitandukanye, biri gutangaza ko rukomeje kwambikana hagati y’ibi byamamare ahani bapfa ko umwe arimo kubangamira […]

Abanyarwanda bakora uburaya bwambukiranya imipaka babangamira gukumira SIDA: RBC

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiravuga ko kuba hari Abanyarwanda bakora uburaya bwambukiranya imipaka biri mu bibangamira urugamba rwo gukumira ikwirakwizwa rya virusi itera SIDA. Ni ibyatangajwe na Dr Ikuzo Basile uyobora w’Ishami rishinzwe kwirinda SIDA muri RBC. Dr Ikuzo avuga ko bene ubu buraya bwambukiranya imipaka bubangamira urugamba rwo gukumira SIDA, kuko bigoye kumenya […]

Floriane Irangabiye yaba ari gutoterezwa muri gereza

Umunyamakuru w’Umurundikazi wigeze kuba mu Rwanda nk’impunzi, Floriane Irangabiye, yaba ari gukorerwa itotezwa muri gereza afungiwemo ya Muyinga. Radio Inzamba ivuga ko abatangabuhamya bayibwiye ko umuyobozi wa gereza tariki ya 16 Gicurasi 2023 yajyanye n’abantu babiri bambaye gisivili n’abapolisikazi bane, bajya mu cyumba Irangabiye araramo kugira ngo bamusake. Marie Louise Baricako uyobora umuryango Inamahoro uharanira […]

Abarwanyi b’umutwe wa Mai Mai bakozanyijeho na FARDC

Umutwe w’abarwanyi ba Mai Mai wakozanyijeho n’ingabo za Repubulika iharanira demukarasi ya Congo (FARDC) ibintu bisanzwe bitamenyerewe kuko uyu mutwe wari usanzwe ukorana bya hafi n’izi ngabo za Leta. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, aho muri iyi mirwano haguyemo abagera kuri 4 ku mpande zombi, babiri ku ruhande rwa […]

Sadate avuga ko yagaburiraga abana 40 buri munsi, agaharikwa n’ababikangamo abajura

Umushoramari wabaye Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasobanuye uburyo yari yariyemeje kugaburira abana 40 bo mu muhanda buri manywa, agahagarikwa n’ubuyobozi bwabikanzemo abajura. Sadate utuye Kibagabaga mu karere ka Gasabo, yatangaje ko igikorwa cyo kugaburira abana bo ku muhanda cyatangiriye kuri babiri bamusabye amafaranga. Ati: “Aho ntuye Kibagabaga nigeze guhura n’abana babiri basabiriza mu […]

Amb. Busingye yasubije Gen Richard Dannatt uheruka kunenga u Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yasubije Gen Lord Richard Dannatt wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza wavuze ko mu Rwanda atari ahantu heza ho kohereza abimukira, kuko rukiboshywe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Dannatt yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza hagati ya 2006 na 2009. Mu ntangiriro z’uku kwezi yatangaje ko afite […]