Lutundula yagereranyije ingabo zikorera muri RDC n’abatetsi benshi babishya isosi
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yatangaje ko ingabo zikorera mu burasirazuba bw’igihugu cyabo zabaye nyinshi nk’abatetsi benshi babishya isosi. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Lutundula yarondoye ingabo zikorera muri iki gice cya RDC, yongeraho n’imiryango ihakorera, agaragaza ko ubwinshi bwazo butuma zidatanga umusaruro mwiza. Yagize ati: “Mufite ingabo za Kenya, iz’u […]
Miss Josiane yemera ko yazimye ariko atabenzwe n’umusore wamutereye ivi

Miss Mwiseneza Josiane yemera ko kugeza ubu atakivugwa cyane mu bitangazamakuru bimwe bakunze kwita kuzima, ariko nanone yigarama ko atabenzwe n’umusore wamwambitse impeta.Uyu mukobwa avuga ko impamvu atakivugwa ari uko ibyo arimo gukora atabishyira hanze, gusa ngo abamukurikira ku mbuga ze, ngo baramubona by’umwihariko abakunzi be. Josiane n’ubwo yemera ko yazimye ntavuga rumwe n’abavuga ko […]
Austin yiyamye abamugereranya n’abanyamakuru binjiye mu muziki
Umuhanzi Uncle Austin yanenze abanyamakuru bashaka kuba abasitari kurusha abahanzi kandi nta bihangano baba bafite byatuma bamamara, avuga ko ari bo basubiza inyuma iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda. Mu kiganiro yagiriye kuri The Choice Live cyagiye ahagaragara kuri uyu wa 9 Kamena 2023, Austin yavuze ukuntu hari abanyamakuru bababazwa cyane n’uko hari abahanzi bari gutera imbere […]
Uwacu Julienne yatangaje ko abo kwa Sekuru bicishije ababyeyi be
Umuyobozi muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) ushinzwe ubudaheranwa, Uwacu Julienne, yatangaje ko mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abo mu muryango we bicishije ababyeyi be bombi. Uwacu, mu buhamya yahaye urubyiruko rugize ihuriro Urunana rw’Urungano rwateraniye mu karere ka Gisagara mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwishwe muri jenoside, yasobanuye ko nyina […]
Ese usomana ute?
Gusomana ku bashakanye, cyangwa abakundana, gusomana ni kimwe mu byongera amarangamutima ku rukundo kuko usanga barushaho kwiyumvanamo. Niba ukunda gusomana cyangwa ubiteganya ni byiza kumenya uko wakwitwara mu gihe ugiye gusomana n’umukunzi wawe ku buryo bihora bimubera urwibutso akaba atabasha kuzabyibagirwa mu buzima bwe, nk’uko urubuga elcrema rubugaragaza. Ni nk’ibirungo uba ushyize mu gusomana kuko […]
U Burundi bugiye gutesha agaciro inoti z’ibihumbi 10 na 5
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Burundi (BRB), Dieudonné Murengerantwari, yatangaje ko mu minsi icumi, inoti z’10,000 n’5000 zakozwe mu mwaka w’2018 zizatakaza agaciro. Muregerantwari yasobanuye ko Abarundi basabwa kujyana izi noti ku mabanki bakazisimburirwa inshya zakozwe tariki ya 7 Ugushyingo 2022 bitarenze tariki ya 17 Kamena 2023. Ariko hari Abarundi bavuga ko aya makuru hari […]
Bizagenda bite Amavubi natsindwa cyangwa agatsinda Mozambique?
Imyiteguro irarimbanyije ku ikipe y’Igihugu mu mupira w’amaguru mu Rwanda Amavubi , aho kuri ubu ikomeje guhabwa inama no kongererwa ubumenyi bw’uko azitwara ku mukino uzayahuza na Mozambique. Ni umukino umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika uteganyijwe muri uku kwezi kwa Kamena aho kugeza ubu n’amatike yo kwinjira ku kibuga yamaze kujya hanze. N’ubwo uyu […]
Ingo za Joseph Kabila na zo zishobora gusakwa n’ubutasi bwa RDC
Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuga ko Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri iki gihugu ruteganya gusaka ingo za Joseph Kabila wahoze ari Perezida wacyo. Inzego z’iperereza muri Congo zimaze iminsi zisaga ingo z’anyapolitiki batandukanye; nyuma yo kwikanga ko haba hariho umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Ku wa […]
Kurya ifi ni ingirakamaro mu koroshya ibimenyetso by’indwara y’agahinda
Abantu batandukanye usanga bafata ifi nk’ikiribwa kigoye kubona, nyamara ntibigoranye kuko hari ubwoko butandukanye bugendanye n’ubushobozi bw’umuntu kuruta ubwo kugura inyama izi zizwi nk’izitukura.Ikindi n’uko inyama y’ifi kuyirya bituma ibyago byo kugira agahinda gakabije bigabanuka. Inyama y’ifi ikungahaye ku ntungamubiri nkenerwa ku mubiri wamuntu , cyane cyane intungamubiri ya poroteyine , kurya amafi biha umubiri […]
U Budage burashaka kwigana gahunda y’u Rwanda ku bimukira
Guverinoma y’u Budage irashaka kwigana gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza ijyanye no gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’abimukira bambuka imbibi mu buryo butemewe n’amategeko. Nk’uko ikinyamakuru Die Welt kibivuga, u Budage buri gukora ibishoboka kugira ngo umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) wemere ko igihugu kinyamuryango cyajya cyohereza abimukira mu kitawubarizwamo, hashingiwe ku masezerano nk’ay’u Rwanda n’u […]
Abadepite bari kwiga ku kugabanya igwingira ry’abana
Inteko rusange y’abadepite iri gusuzuma uburyo bwo guhangana no guca burundu ikibazo cy’igwingira ry’abana, kubera ko kiri mu bikomeje kubangamira iterambere ry’u Rwanda. Kuri uyu 9 Kamena 2023, inteko rusange y’umutwe w’abadepite yasuzumye ishingiro ry’amategeko yerekeranye no kwemeza amasezerano kugabanya igwingira ry’abana. Aya masezerano ni ay’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’ikigega mpuzamahanga gitsura amajyambere, […]
Dukwiye kwibona nk’abanyamigabane mu mushinga wo kubaka igihugu: Jeannette Kagame
Umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame, arasaba buri Munyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, kwiyumvamo ko afite uruhare mu mushinga wo kubaka igihugu, kikagera ku iterambere rirambye. Ni ubutumwa yatangiye mu gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyahurije hamwe mu karere ka Gisagara urubyiruko rurenga 1000 rwitabiriye ihuriro Igihango cy’Urungano kuri uyu […]
Angilikani ku Isi iringingira iyo muri Uganda ko kurwanya itegeko rihana abatinganyi
Itorero Angilikani ku Isi (Church of England) riri kwingingira iryo muri Uganda ko ridakwiye gushyigikira itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina riherutse gushyirwaho umukono na Perezida Yoweri Museveni. Umukuru wa Angilikani ku Isi, Justin Welby, kuri uyu wa 9 Kamena 2023 yatangaje ko yandikiye “umuvandimwe we muri Kirisitu” uyobora Angilikani muri Uganda, Arikiyepisikopi Stephen Kaziimba, amugaragariza […]
Rwanda-RDC: Innoss’B aricuza ku bw’amagambo yavuze
Umuhanzi Innocent Balume uzwi nka Innoss’B yagaragaje ukwicuza kubera amagambo yavuze ku mwuka mubi uri mu mubano w’u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC). Mu kwezi gushize ubwo Innoss yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru bari i Goma, cyari cyerekeye ku bitaramo bibiri ateganya kuhakorera, yabajije niba atakwamagana Perezida w’u Rwanda, we Abanyekongo benshi bashinja guhungabanya […]
Gen James Kabarebe muri Centrafrique (Amafoto)

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare, Gen James Kabarebe, ari muri Repubulika ya Centrafrique aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi. Ni uruzinduko rugomba kumara iminsi itatu nk’uko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwabitangaje. Nta byinshi RDF yigeze itangaza kuri uru ruzinduko. Ku munsi wa mbere warwo cyakora Gen James Kabarebe yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri […]