U Burusiya bwiyemeje gusenya imiyoboro y’itumanaho y’ibihugu by’iburengerazuba iri mu nyanja

U Burusiya bwakangishije gusenya imiyoboro y’itumanaho y’abanzi yo mu mazi nyuma y’amakuru aherutse gushinja ibihugu byo mu burengerazuba kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku miyoboro ya Nord Stream 1,2 yavanaga gaz mu Burusiya ijya mu Budage . Ku munsi w’ejo kuwa Gatatu, uwahoze ari Perezida w’u Burusiya, Dmitry Medvedev, ubu akaba yungirije umuyobozi w’akanama gashinzwe […]

Mugore niba urarana umwenda w’imbere akaga karagutegereje

Abagore akenshi usanga barara bambaye umwenda w’imbere (ikariso) nyamara ntibamenye ingaruka bigira ku buzima.Gusa ntitwibagirwe ko hari nanone abagabo bakunda ko abagore babo barara bambaye ubusa. Impamvu babikunda n’uko usanga ngo mu gihe umugabo yagakoresheje amukuramo iyo myenda, yakabaye agikoresha amutegura mu gihe bitegura binjira nyirizina mu gikorwa cyo gutera akabariro. Urubuga rwa summerseve.com, rutangaza […]

M23 yirukanye Wazalendo mu duce 2

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane wigaruriye agace ka Kahira, nyuma y’imirwano yawusakiranyije n’inyeshyamba za Wazalendo zishyigikiwe na Guverinoma ya Congo. Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane impande zombi zarimo zirwanira mu duce twa Kibarizo-Kahira ndetse n’ahitwa Butare. Amakuru avuga ko mu ma saa yine n’igice ari bwo M23 yigaruriye agace ka […]

Rubavu: Polisi yarashe mu cyico ‘umwuzukuru wa shitani’

Polisi mu karere ka Rubavu yarashe mu cyico ukekwaho ubujura, ubwo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane yari amaze kwambura abantu. Byabereye mu mudugudu wa Karukogo, mu kagari ka Rukoko ho mu murenge wa Rubavu; ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo. Amakuru BWIZA yamenye ni uko uwarashwe ari umwe mu babarizwa mu itsinda rizwi nk’Abuzukuru […]

Gen. Dagalo uhanganye n’Igisirikare cya Sudani yaba yarakomerekejwe

General “Hemetti” amaze igihe atarimo kugaragara, aho bivugwa ko usibye interviews nke yatanze kuri terefone kuri televiziyo z’Icyarabu, no kugaragara gato ari imbere y’uruhererekane rw’imodoka z’abarwanyi be mu mashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga, uyu muyobozi w’umutwe wa RSF yagumye mu gicucu kuva muri Mata 15 intambara itangira ahanganyemo n’Ingabo za Sudani (FAS), ziyobowe na Gen. […]

Turahirwa Moses yarekuwe by’agateganyo

Turahirwa Moses wamenyekanye nk’umumurikamideli akanashinga inzu yise Moshion, yarekuwe by’agateganyo aho azajya yitaba urukiko buri Cyumweru ikindi kandi ntazajye arenga imbibi z’u Rwanda. Kuri uyu wa Kane nibwo hari hateganyijwe ko Moses asomerwa umwanzuro w’urukiko ku bujurire we n’abamwunganira batanze aho yasabaga ko yazarekurwa nyuma y’uko yari akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ni mu gihe […]

Kaminuza yo mu Rwanda yamaganye abanyeshuri barimo uwahennye ku karubanda

Uyu we yahisemo gukandagira ibitabo

Kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB) yamaganye abanyeshuri bayo bayisebeje ku munsi wabereyeho umuhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo uzwi nka ‘Graduation Ceremony’. Muri iyi kaminuza habaye uyu muhango tariki ya 9 Kamena 2023, kuva ubwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amafoto yateje impaka, agaragaza abakobwa bambaye, banifotoje mu buryo budasanzwe. Ifoto yavuzweho cyane ni igaragaza umukobwa […]

Itsinda Inner Circle ryo muri Jamaica rifite amashyushyu yo guhura na Perezida Kagame

Abahanzi b’ibyamamare mu njyana ya Reggae bo muri Jamaica, Inner Circle, bitegura gukorera igitaramo mu Rwanda bifite amashyushyu yo kuzahura na Perezida Kagame nibiramuka bigize amahirwe nk’uko bitangazwa n’umwe muri bo . Ku itariki ya 4 Kanama 2023, u Rwanda ruzakira iserukiramuco ryiswe Hill Festival, rizagaragaramo n’abahanzi bo muri Jamaica bo mu itsinda rya Inner […]

Uganda: Umugore w’imyaka 29 yihaye uburozi anaroga abana be batatu

Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Sironko kiri gukora iperereza ku kuntu umugore yaroze abana be batatu nawe akiroga . Uyu mugore witwa Zakia Cherop w’imyaka 29, n’umuhungu we w’imyaka itanu bahise bapfa nyuma yo kurya uburozi kuri uyu wa Gatatu ushize. Ibi bikaba byabereye mu Kagari ka Nabidago, mu Murenge wa Mutufu, mu gihe […]

Brig. Gen Bainababo yakubitiye umudipolomate wa Uganda i Bujumbura

Umuyobozi wungirije w’umutwe w’Ingabo zidasanzwe za Uganda (SFC), Brig Gen Charity Bainababo, yatangaje ko aheruka gukubitira umudipolomate wa Uganda i Bujumbura mu Burundi. Byabaye mu ntangiriro z’ukwezi gushize ubwo uriya musirikare uri mu bagore bafite amapeti yo hejuru mu ngabo za Uganda yari i Bujumbura, ayoboye itsinda ry’abasirikare bari barindiye umutekano Perezida Yoweri Kaguta Museveni. […]

Niba uri umugore utwite cyangwa wonsa nturye isombe uba uhombye

Isombe ni ikiribwa gikomeye ku by’umwihariko ku bagore bonsa n’abatwite kuko bibongerera ubushobozi ku buzima bwabo ndetse no kubana.N’ubwo isombe ari nziza ariko bisaba kwitonda mu mitegurire yayo kuko iyo utayitayeho bishobora gushyira ubuzima bw’abayiriye mu kaga. Umugore utwite aba agomba kurya isombe kubera ko ikungahaye ku mavitamini n;intungamubiri umubiriwe ukeneye cyane ,kugira ngo agire […]

RDC yagaragaje u Rwanda nka nyirabayazana y’uko ikomeje kumungwa na ruswa

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kuba ari rwo nyirabayazana yo kuba ikomeje kumungwa na ruswa. Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ya RDC, ubwo yari yitabiriye inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ryo kurwanya ruswa. Minisitiri Rose Mutombo Kiese yavuze ko kuva Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagera ku butegetsi Guverinoma ya RDC yashyize ingufu […]

Umuyobozi w’uburuhukiro arashinjwa kugurisha ibice by’imirambo

Umuyobozi w’inyubako ibikwamo imirambo izwi nka ‘morgue’ mu bitaro bikaba n’ishuri bya Harvard Medical School, yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu batatu bazira kugurisha bimwe mu bice by’imirambo. Uyu mugabo witwa Cedric Lodge, CBS News dukesha iyi nkuru ivuga ko yacuruza bimwe mu bice by’imirambo harimo: umutwe, ubwonko ndetse n’amagufwa yakuraga muri ubu buruhukiro. Mu kirego […]

Bobi Wine arashinja Leta ku muca ku bahanzi bagenzi be

Umuhanzi wahindutse umunyapolitiki Kyagulanyi uzwi nka Bobi aravuga ko asigaye ari nyakamwe nta muhanzi ukimwegera kuko ngo batinya ko Leta ya Uganda yabareba ikijisho.Ibi yabigarutseho ubwo bari mu muhango wo gushyingura Kato Lubwama uherutse kwitaba Imana, aho yavuze ko kuva yatangira ibikorwa bye bya Politiki,abahanzi batangiye kumucika urusorongo batinya ko abayobozi bababonana nawe. Uyu munya […]

Rusesabagina yagaragaje ko kurekurwa kwe ari igitego yatsinze

Rusesabagina hamwe n'umuryango n'inshuti muri USA, nyuma yo kurekurwa

Paul Rusesabagina wamaze imyaka ibiri n’amezi afungiwe i Kigali kubera ibyaha by’iterabwoba yashinjwaga, yagaragaje ko kurekurwa kwe ari igitego yatsinze Leta y’u Rwanda. Uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ubw’u Bubiligi akagira n’uruhushya rumwemerera gutura muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020, akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’ibitero MRCD-FLN […]

Tchad: Perezida Mahamat yohereje mu zabukuru abajenerali hafi 50 icya rimwe

Perezida w’inzibacyuho wa Tchad yamaze gushyira umukono ku iteka risezerera abasirikare bakuru 48 bo ku rwego rwa general, barimo Lt. Gen. Moussa Haroun Tirgo, wabaye umuyobozi wa polisi igihe kirekire . Kuva mu mwaka wa 2011, ikiruhuko cy’izabukuru kuri ba jenerali cyari cyahagaritswe, ku mugaragaro kugira ngo birinde kugwa mu kaga, kubera ko nta pansiyo […]

“Abashumba be nibo bangerageje”Brianne avuga ibyo yaboneye kwa Ap. Mignone

DJ Brianne ngo yacumuriye kwa AP.Mignone

Umuvanzi w’imiziki Gateka Esther uzwi nka DJ Brianne,yongeye kurikoroza avuga ko yacumujwe mu rusengero rwa Women Foundation ruyoborwa na Apotre Mignone, nyuma y’uko ngo umwe mu bapasiteri bo muri urwo rusengero yigishije inyigisho zitamuryoheye. Aha Brianne yasangije abamukurikira izo nyigisho ngo zagarukaga ku kuntu ngo muri urwo rusengero abantu baho bose Imana yabahaye imitungo irimo […]

Ruto arasaba Afurika kwigobotora idolari

Ruto, imbere y'abagize Inteko ya Djibouti

Perezida wa Kenya, William Ruto, ntabwo yumva ukuntu ibihugu byo muri Afurika bicuruza mu madolari ya Leta zunze ubumwe za Amerika (US), aho gukoresha amafaranga yabyo. Ruto tariki ya 11 Kamena 2023 ubwo yaganirizaga abagize inteko ishinga amategeko ya Djibouti kuri politiki y’ubukungu, yavuze ko atumva uburyo ubucuruzi bukorwa hagati y’iki gihugu na Kenya bukoresha […]

Abayobozi bo muri Afurika batangiye urugendo rwo guhuza Ukraine n’u Burusiya

Itsinda ry’abayobozi ba Afurika biteganijwe ko riza kugera muri Pologne kuri uyu wa Kane mu butumwa bwabo bwo gushaka uko bahuza ibihugu mu by’u Burusiya na Ukraine bimaze umwaka urenga mu ntambara, nk’uko byatangajwe na Perezida wa Uganda ku wa Gatatu . Perezida Yoweri Museveni mu magambo ye kuri Twitter ati: “Nari nkwiye kuba nifatanije […]

M23 mu mirwano ikomeye na Wazalendo

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane waramukiye mu mirwano n’imitwe y’inyeshyamba ziswe ‘Wazalendo’ zishyigikiwe na Guverinoma ya Congo Kinshasa. Amakuru avuga ko iyi mirwano iri kubera mu bice bya Kibarizo-Kahira ndetse n’ahitwa Butare. M23 imaze amezi atatu itarwana n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC), gusa muri ayo mezi yose yakunze guhurira mu mirwano n’imitwe […]

Malawi ‘iri kubura’ abo u Rwanda rwayisabye ngo rubaburanishe

Umuvugizi wa Minisiteri w'umutekano w'imbere, Patrick Botha

Guverinoma ya Malawi yatangaje ko itari kubona bamwe mu Banyarwanda bagera kuri 55 u Rwanda rwayisabye ngo rubaburanishe ku byaha bya jenoside bakekwaho gukora mu mwaka w’1994 mbere yo guhunga. Leta y’u Rwanda yahaye Malawi urutonde rw’aba bose yifuza ko boherezwa, nyuma y’umukwabu inzego z’umutekano zari zimaze iminsi zikora mu mpunzi n’abimukira badafite ibyangombwa, kugira […]