Umukuru wa Kiliziya muri Kampala yabwiye abakene ko batazakandagira mu ijuru

Arikiyepisikopi wa Arikidiyosezi gatolika ya Kampala, Paul Ssemogerere yatangarije abakene ko nta n’umwe muri bo uzakandagira mu bwami bw’ijuru mu gihe batarwanya “ubunebwe”. Aya magambo Ssemogerere yayavuze ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 ubwo yayoboraga umuhango wo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Dr Augustine Kasujja amaze ahawe ubusaseridoti. Uyu mwepisikopi, nk’uko ikinyamakuru Pulse cyabitangaje, yavuze […]

Umugabo wagize uruhare mu rupfu rw’abana 10 barohamye muri Nyabarongo yakatiwe umwaka

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye mu karere ka Muhanga rwakatiye umugabo witwa Ndababonye Jean Pierre igifungo cy’umwaka umwe no gucibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 Frw) nyuma y’aho yemeye ko yagize uruhare mu rupfu rw’abana 10 barohamye mu mugezi wa Nyabarongo. Aba bana barohamye tariki ya 17 Nyakanga 2023. Mu rubanza rwavate ku […]

Amerika yafatiye ibihano abayobozi batatu bo muri RDC

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi batatu b’abanye-Congo, zibashinja ibyaha bya ruswa. Abo Amerika yafatiye ibihano nk’uko Minisiteri yayo y’Ububanyi n’Amahanga yabitangaje, barimo Cosma Wilungula Balongelwa wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cya Congo Kinshasa gishinzwe kubungabunga ibidukikije (ICCN). Barimo kandi Leonard Muamba Kanda wahoze akuriye Ishami rya RDC rishinzwe imiyoborere mu masezerano y’ubucuruzi mpuzamahanga […]

Kibeho: Hari bimwe mu bihakorerwa Kiliziya ifata nk’ubuyobe

Ku isoko y'amazi y'umugisha

Kuri uyu wa 15 Kanama 2023, ku munsi Kiliziya Gatolika ihimbaza ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (Assomption), imbaga y’abakirisitu baturutse imihanda yose bateraniye i Kibeho basenga. Mu kiganiro kihariye yagiranye na BWIZA misa ihumuje, Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, Hakizimama Célestin, yavuze ko hari bimwe mu bikorerwa ku Butaka Butagatifu bwa Kibeho bitemewe, […]

Kuki abantu babyibushye bagirwa inama yo kurya ibishyimbo ?

Ibishyimbo ni ikiribwa gikundwa na bose kandi kikaba ikimenyabose kubera intungamubiri gikizeho bituma gikundwa ndetse kikaba ifunguro rya buri munsi kubtari bake.Ikindi abantu badakunda kumenya n’uko abantu babyibushye bibafasha kubungabunga ingano y’umubii wabo. Niba ubigize akamenyero ko kurya ibishyimbo, birashoboka cyane ko ingano y’umubiri wawe itazahinduka ngo yiyongere ( nuburinganire bwumubiri (BMI).Ubushakashatsi bwerekana ko abagabo […]

KNC yasabye Rayon Sports kugabanya urukundo rw’amafaranga

Kakooza Nkuriza Charles (KNC), umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyirayo, yasabye Rayon Sports kugabanya urukundo rwinshi ahamya ko igirira amafaranga, igaharanira gutanga ibyishimo by’umupira w’amaguru. KNC yatangaje aya magambo kuri uyu wa 16 Kanama 2023 ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza umukino ufungura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda uzahuza Gasogi United na Rayon […]

AU ntishyigikiye icyemezo cya ECOWAS cyo gutera Niger

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) wanze gushyigikira icyemezo cy’umuryango w’akarere ka Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS) cyo kugaba igitero ku basirikare ba Niger bahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum. Nk’uko ikinyamakuru Le Monde cyabitangaje, intumwa za AU zagaragaje ko zidashyigikiye iki cyemezo mu nama y’amasaha 10 yahuje iyi miryango yombi tariki ya 14 Kanama 2023. Abadipolomate batandukanye […]

Ambasaderi mushya wa Israel mu Rwanda yatanze impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye

f3prcctwgaantam.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta, kuri uyu wa Gatatu, itariki 16 Kanama yakiriye mu biro bye Ambasaderi mushya wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, wamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye. Minisitiri Biruta yashimiye Ambasaderi mushya wa Israel ku nshingano nshya yahawe zo guhagararira igihugu cye mu Rwanda kandi ashima imibanire myiza isanzwe hagati y’ibihugu byombi. […]

A truck that was carrying maize to Rwanda from Uganda caught fire

A cargo truck that was carrying maize to Rwanda from Uganda caught fire and burned to ashes. This truck stopped at the Gatuna border on the morning of Wednesday, August 16. The information on this incident was confirmed by the head of Ugandan police in the Kabale region, Abel Ruganza. The cause of the fire […]

Abasirikare hafi 20 ba Niger bishwe n’abantu bitwaje intwaro hafi ya Mali

Minisiteri y’ingabo yavuze ko byibuze abasirikare 17 ba Niger baguye mu gitero cyagabwe n’imitwe yitwaje intwaro hafi y’umupaka na Mali. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, “itsinda ry’Ingabo za Niger (FAN) ryagendaga hagati ya Boni na Torodi ryaguye mu gico cy’iterabwoba hafi y’umujyi wa Koutougou [mu birometero 52 mu majyepfo ashyira uburengerazuba […]

Gatuna: Ikamyo yari izanye ibigori mu Rwanda yahiye ihinduka umuyonga

Ikamyo itwara imizigo yari izanye ibigori mu Rwanda ibivanye muri Uganda, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka. Iyi kamyo yahiriye ku mupaka wa Gatuna mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama. Amakuru y’iyi nkongi yemejwe n’Umuyobozi wa Polisi ya Uganda mu karere ka Kabale, Abel Ruganza. Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro y’inkongi y’umuriro […]

Kenya: Umugenzuzi w’imari ya leta yasanze mu bakozi b’Intara ya Nairobi hafi 1000 ba baringa

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu gihugu cya Kenya yashyize ahagaragara icyuho muri gahunda y’imishahara ya guverinoma y’Intara ya Nairobi, ahasanzwe abakozi ba baringa bakabakaba 1000. Raporo kuri Nyobozi ya Guverinoma y’Intara mu mwaka w’ingengo y’imari 2021/2022, yerekana ko imishahara yagiye ihabwa abakozi batagaragara mu bitabo ibyo ari byo byose cyangwa ku lisiti zo guhemberwaho. […]

Ibyaha umujyanama wa Katumbi ugiye gutangira kuburana aregwa bishobora kumucisha umutwe

Urubanza rwa Salomon Idi Kalonda, umujyanama wihariye w’umunyapolitiki Moà¯se Katumbi, ruratangira kuri uyu wa Kane, itariki ya 17 Kanama imbere y’urukiko rwa gisirikare rwa Gombe, i Kinshasa, nyuma y’ifatwa rye muri Gicurasi afashwe n’urwego rushinzwe ubutasi. Uyu ushinjwa icyaha cy’ubuhemu ngo binyuze mu guha amakuru y’ubutasi u Rwanda, yatawe muri yombi ashinjwa gutunga imbunda binyuranyije […]

Iyo ndimo kunyaza umugore wanjye ataka avuga izina ry’umusore duturanye!Nkore iki?

Umugabo utarashatse ko amazina ye ajya hanze yagishije inama y’icyo yakora nyuma y’uko iyo atera akabariro yumva umugore we aryohewe maze agasubira mu izina ry’umusore baturanye. Yagize ati” Nshuti bavandimwe ndabasuhuje mbifuriza amahoro ya Nyagasani.Nifuje rero kibagisha inama y’icyo nakora nyuma y’uko iyo ndikugirana amabanga y’urugo n’umugore wanjye akaryoherwa usanga ari gutaka ariko akavuga mu […]

Abanyeshuri biga icyongereza bahawe umuganura aho bishyura amezi atatu bakiga ane

whatsapp_image_2023-06-24_at_12.40_25_1_.jpg

Ikiciro gishya kiratangira kwiga icyongereza, toefl, ielts hongerewe igihe cyo kwiyandikisha, iki kiciro gihishiwe byinshi harimo no guhabwa poromosiyo, Abashaka kwiga icyongereza no kuvugira mu ruhame (Public speaking and negociation) by’umwihariko abayobozi bifuza kuyobora inama, gutanga ubutumwa bunyuranye n’abikorera bagana ishuri ryigisha icyongereza, TOEFL, IELTS na DUOLINGO rizwi nka IFA SPEAK & TECH ACADEMY, ukabimenya […]

Kamonyi: Abantu 18 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka

Abantu 18 bakomeretse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama, nyuma yo gukora impanuka y’imodoka. Ni impanuka yabereye mu murenge wa Gacurabwenge w’akarere ka Kamonyi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Iyi mpanuka yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya sosiyete itwara abagenzi ya ‘Capital’ yaturukaga mu mujyi wa Kigali yerekeza […]

Kinshasa: Benshi mu bitabiriye inama isuzuma ibya “état de siège” ntibashyigikiye ko igumaho

Benshi mu banyapolitiki n’abashinzwe imibereho myiza bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ntibashyigikiye ko ibihe bidasanzwe by’ubutegetsi bwa gisirikare (l’état de siège)muri izi ntara bugumaho nk’uko babigaragaje mu nama nyunguranabitekerezo yiga kuri iki kibazo yatangiye kuwa 14 ikaza gusoza imirimo yayo kuri uyu wa 16 Kanama. Komisiyo ishinzwe gukuraho état de siège, isa nkaho ishyigikiwe […]

Itangazo rya cyamunara y’imyenda n’inkweto bya caguwa bizagurishwa na RRA

itangazo_rya_cyamunara-1.jpg

Ubuyobozi bwa za Gasutamo buramenyesha abantu bose ko tariki ya 08 Nzeli 2023, Hazagurishwa muri cyamunara imyenda n’inkweto bya caguwa (secondhand clothes and shoes ) bigaragara ku mugereka w’iri tangazo. Cyamunara izabera ahakorera Ishami ry’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro rishinzwe kurwanya magendu (RIED) mu cyanya cy’inganda I Masoro saa tatu za mu gitondo. Abifuza kugura iyo myenda […]

Federasiyo y’abahanzi iyobowe na Eddy Kenzo irasumbirijwe

Umuhanzi Eddy kenzo nyuma yo kuba umuntu ukomeye bitewe n’umuziki we hakiyongeraho no kuyobora federasiyo y,abahanzi ba Uganda kuri ubu afite impungenge zitewe n’uko hari abahanzi barikuyivamo. Ibi rero byatumye Kenzo avuga kuri iyi ngingo y’abava muri federasiyo, nka Moses Matovu wa Afrigo B, ashimangira ko icyo ashaka ari uko iri tsinda rigomba gukomera. Gusa […]

RIB ifunze Abagande 2 n’Umunyarwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rufunze abanya-Uganda babiri ndetse n’Umunyarwanda umwe, bakurikiranweho gukoresha ibiganiro gukoresha ibiganiro Nsanzimana Elie ufite ubumuga bwo mu mutwe. Abatawe muri yombi barimo uwitwa Kembabazi Racheal, Mayanja Muwanguzi Lawrence bakoresha Shene ya YouTube yitwa Connect with Uganda na UG Connect na Niyibizi Xavier ufite urubuga rwitwa Nexo Adventures. Ikinyamakuru IGIHE cyanditse ko […]

Umusirikare wa Amerika yahungiye muri Koreya ya Ruguru

Koreya ya Ruguru yemeje ko umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Travis King yinjiye ku butaka bwayo, kubera “gufatwa nabi bitari ibya kimuntu n’ivangura” yakorerwaga mu gisirikare. Private Travis King w’imyaka 23 y’amavuko, ku wa 18 Nyakanga ni bwo yirukanse ajya muri Koreya ya Ruguru aturutse mu y’Epfo ubwo yari ari kumwe na […]

Blinken yahamagaye P. Kagame, agira ibyerekeye RDC n’u Rwanda amusaba

Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri tariki ya 15 Kanama yagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken wagize ibyo amusaba. Ni ikiganiro abayobozi bombi bagiranye bifashishije Telefoni, cyibanda ku bibazo u Rwanda rumaze igihe rufitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko […]