Ukraine ikomeje kugaba ibitero i Moscow no muri Crimea
Kuri iki Cyumweru, u Burusiya bwavuze ko bwahagaritse igitero cya Ukraine cyagabwe kuri Crimea, mu gihe indege zitagira abadereva nazo zagabye igitero i Moscou, bihagarika ingendo zo mu kirere mu murwa mukuru, kandi bitera inkongi y’umuriro mu bubiko bwa peteroli mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu. Ukraine muri iyi minsi yagabye ibitero byinshi ku bikorwaremezo by’ingabo z’u […]
Kivu y’Amajyepfo: Ingabo z’u Burundi ziravugwaho guhabwa impuzankano ya FARDC
Ingabo z’u Burundi zagiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo ziravugwaho kwambara impuzankano y’igisirikare cy’iki gihugu cyazakiriye, FARDC. Amakuru dukesha Radio Inzamba Agateka Kawe y’Abarundi baba mu buhungiro aravuga ko tariki ya 8 Nzeri 2023 ari bwo ingabo z’u Burundi zambitswe impuzankano ya FARDC, iyo zari […]
Libya: Abantu 11,300 ni bo bamaze kubarurwa bishwe n’imyuzure
Nibura abantu 11.300 nibo bamaze kubarurwa bapfuye abandi 10.100 baburirwa mu mujyi wa Derna uri ku nkombe z’inyanja nyuma y’icyumweru kimwe inkubi y’umuyaga yiswe Daniel yibasiye amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Libya, nkuko ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi byatangaje ku wa Gatandatu. Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko abantu bagera ku 170 bapfuye bazize umwuzure ahandi […]
Ibitaro bya King Faisal biravuga ko byahombejwe bikomeye n’izamuka ry’ibiciro ku masoko

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal biravuga ko izamuka ry’ibiciro ku masoko birimo iby’ibiribwa riri mu byabihombeje igiteranyo cy’amafaranga y’u Rwanda (Frw) abarirwa muri miliyari 12. Ibi byagaragajwe n’umukozi ushinzwe imari muri ibi bitaro, Rugeyo Anita, tariki ya 14 Nzeri 2023 ubwo we na bagenzi be bo muri ibi bitaro basobanuriraga komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana […]
Maroc yateye utwatsi iby’uruzinduko rwa Macron rwatangajwe na minisitiri Colonna
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 16 Nzeri, Maroc yateye utwatsi amagambo yavuzwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Catherina Colonna, wavuze ko Perezida Emmanuel Macron azasura Maroc. Nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Maroc (MAP) bibitangaza, umukozi wa guverinoma yavuze ko Macron adafite gahunda cyangwa uruzinduko rwateguwe muri Maroc. Uyu muyobozi wirinze ko amazina ye atangazwa kuko […]
Amayobera arakomeje ku bantu ba nyabo batanze amabwiriza yo kwica abaturage i Goma
Amayobera aracyakomeje ku bantu ba nyabo bagize uruhare mu iyicwa ry’abaturage ku itariki ya 30 Kanama mu Mujyi wa Goma. Nyuma y’iburanisha ry’abatangabuhamya n’abahohotewe bagera kuri 33 bari muri uru rubanza, kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 15 Nzeri, mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Kivu y’Amajyaruguru , nta n’umwe wemeje neza ba nyirabayazana ba […]
Duhangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro, tuzakomeza gukora ubuvugizi: Dr Habineza
Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yatangaje ko ahangayikishijwe n’ibiciro bikomeje kuzamuka. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 16 Nzeri 2023 nyuma y’inama y’urubyiruko rwo muri DGPR rwaturutse hirya no hino mu gihugu, yabereye mu mujyi wa Kigali. […]
Mali, Burkina Faso na Niger byagiranye amasezerano yo gutabarana

Mali, Burkina Faso na Niger biyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi byagiranye amasezerano y’ubufatanye bwahawe izina rya Liptako-Gourma yo gutabarana mu gihe haba hari igihugu kimwe muri byo cyaterwa. Aya masezerano yashyizwemo umukono kuri uyu wa 16 Nzeri 2023, akaba avugwamo kandi ubufatanye mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bihungabanya umutekano w’akarere ka Sahel. Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Colonel […]
Kinshasa: Kandidatire ya Lubanga na Kawa babaye inyeshyamba zanzwe
Urukiko rushinzwe gusigasira ubusugire bw’Itegekonshinga rya Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC) rwatesheje agaciro kandidatire ya Thomas Lubanda na Yves Kawa Panga Mandro kubera ko bahamijwe ibyaha bakoze ubwo bari inyeshyamba. Nk’uko Radio Okapi ibivuga, ni umwanzuro w’urubanza rwashowe tariki ya 12 Nzeri 2023, ubwo uru rukiko rwasabwaga gusuzuma, rukareba niba aba banyapolitiki bujuje ibisabwa […]