Umuhanzi Rugar yise abagore bo muri Nigeria uburozi biteza impagarara
Impaka zavutse nyuma y’ibitekerezo byatanzwe n’umuririmbyi ukomoka muri Nigeriya Michael Adebayo Olayinka uzwi cyane ku izina rya Ruger, aho yanenze abagore b’abaririmbyi bo muri Nijeriya. Mu kiganiro na radiyo Beat 99.9 FM, Ruger yavuze ko Nijeriya idafite abagore beza ku isi.Avuga ku byamubayeho, uyu musore w’imyaka 24 yavuze ko abagore bo muri Nijeriya ari uburozi […]
Abashingamategeko bo muri USA barasaba Menendez kwegura bwangu
Abashingamategeko babiri bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika barasaba Perezida wa komisiyo ya sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Bob Menendez, kwegura, bitewe n’ibyaha bya ruswa aregwa. Tariki ya 22 Nzeri 2023, ubushinjacyaha bwo muri Leta ya New York bwareze Menendez n’umugore we Nadine mu rukiko rwa Manhattan, nyuma yo gushyikirizwa dosiye irimo ibimenyetso bikomeye […]
Dore ibyo Tshisekedi yemereye Kabila kugirango amuhe ubutegetsi

Amakuru atandukanye ku masezerano Perezida Tshisekedi yagiranye n’uwo yasimbuye, Joseph Kabila kugirango agere ku butegetsi akomeje kujya ku karubanda, aho nyuma yo kumwita umubeshyi nyuma y’ibyo aherutse gutangariza i New York anyomoza ayo masezerano, kuri ubu Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa komisiyo y’amatora yashyize ahagaragara ikimenyetso cy’ibyo avuga. Nyuma y’aho kuri iki Cyumweru, Corneille […]
Perezida Ibrahim Traoré yohereje ku rugamba umuganga wagaragaye amunenga
Perezida Ibrahim Traoré wa Burkina Faso yohereje ku rugamba umuganga witwa Arouna Louré, nyuma yo kugaragara mu mashusho amunenga. Mu minsi ishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’uyu Muganga wagaragaye avuga ko nta cyo Kapiteni Traoré afasha Ingabo za Burkina Faso mu rwego rwo kwigobotora iterabwoba. Burkina Faso ni kimwe mu bihugu biherereye […]
FARDC nta mbaraga ifite zo guhangana na M23: Jean Pierre Bemba
Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yatangaje ko Ingabo za RDC nta mbaraga zigaragaza zo guhangana n’umutwe wa M23. Bemba yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize ubwo abagize Guverinoma ya RDC bahuriraga mu nama ya 114 y’abaminisitiri. Ati: “Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta ngufu zigera zishyira mu kurengera […]
Ahashize ha Aline Sano hakomeje gutuma aba igitaramo-AMAFOTO

Umuhanzikazi Aline Sano akomeje kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga aho abamukurikiranira hafi batangazwa n’uburyo asigaye agaragara mu myambarire. Ibi byaturutse ku buryo yaserutsemo ubwo yari yitabiriye igitaramo cya mtn iwacu na Muzika Festival ,aho yagaragaye mu ipantalo icagaguye iriko ikaba iri mu myambaro igezweho. Nyuma y’iki gitaramo rero abantu batangiye kugereranya Aline Sano wa Cyera […]
Somalia: Nibura abarwanyi 70 ba al Shabab bishwe n’igisirikare
Nibura abaterabwoba 70 ba al-Shabaab bishwe ku Cyumweru mu gikorwa cya gisirikare cyakozwe n’ingabo z’igihugu cya Somaliya gishyigikiwe n’imitwe yitwara gisirikare yo mu majyaruguru yo hagati mu Ntara ya Mudug. Izo ngabo zagabye igitero ku bwihisho bw’inyeshyamba za al-Shabaab n’ahantu ziteranira mu mujyi wa Aad nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga. Nk’uko byatangajwe na […]
Hari umuti wagufasha kuva ku nzoga, itabi ndetse nibindi biyobyabwenge kandi burundu?
Uyu muti ukozwe mu bimera, ukorerwa muri tanzania, ntangaruka nimwe ugira ku wawukoresheje, ikindi uremewe ku rwego mpuzamahanga. Ingaruka mbi zo gukoresha ibiyobyabwenge 1.bitera urugomo rwa hato na hatoya 2. Bitera gukora ibyo utateguye ndetse no kunanirwa kwiteza imbere kubera guhorana irari ryo gushaka kubinywa. 3. Bitera gusaza k’uruhu imburagihe utibagiwe no kwangirika kw’inyama zimwe […]
Urukundo ruvugwa hagati ya Harmonize na Laika rwatangiye kugaragarizwa mu bimenyetso

Urukundo rukomeje guca amarenga hagati ya ya KondeBoy ‘Harmonize’ hamwe n’umuhanzi wo muri Uganda witwa Laika Umuhoza nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’imibanire idasanzwe hagati y’aba bombi. Aba bombi babibinyujije ku rukuta rwa Instagram berekana tattoo y’ibarango by’inyuguti z’umuziki.Harmonize niwe wabanje gusangiza videwo agaragaza iyo tattoo aza kwandikaho abaza abakunzi be niba imubereye. Hatarashira umwanya, muminota […]
Arsenal yahagamiwe na Tottenham mu maso ya P. Kagame
Ikipe ya Arsenal yaguye miswi na Tottenham Hotspur ibitego 2-2, mu mukino wa shampiyona y’Abongereza warebwe n’abarimo Perezida Paul Kagame. The Gunners yari yakiriye Spurs i Emirates Stadium, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Premier league wabaye ku Cyumweru. Arsenal yafunguriwe amazamu na myugariro Christian Romero witsinze igitego ku munota wa 26 w’umukino; mbere y’uko […]
Umugenzuzi w’Imari nta cyizere afite cy’uko MINECOFIN izishyura ibirarane by’imisoro ya Frw miliyari 553

Umugenzuzi Mukuru w’Imari n’umutungo bya Leta nta cyizere afite cy’uko Minisiteri y’imari n’igenamigambi, MINECOFIN, izabona amafaranga y’u Rwanda (Frw) arenga miliyari 553,14 y’ibirarane by’imisoro itarishyuwe n’ibigo ireberera. Mu bugenzuzi yakoze mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, yasanze ibi bigo bya Leta MINECOFIN ireberera bifitiye ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) iki giteranyo cy’ibirarane, kirimo Frw miliyari 450,81 cyo […]
Sobanukirwa byinshi ku ndwara y’ifumbi y’amenyo n’biyitera!Ese wayirinda gute?
Abantu benshi batandukanye usangabafite uburwayi bw’ifumbi y’amenyo bwo kubyimbirwa ishinya ariko ntibamenye ikiyitera n’uko bayirinda.Gusa ubushakashatsi bugaragaza ko , kenshi iterwa na ‘infection’ ituruka kuri bagiteri. Iyi ndwara iyo itavuwe hakiri kare, ishobora kuba indwara ikomeye cyane yo gutangira guhunguka kw’ishinya n’amenyo, izi ndwara zombi ni zimwe mu ndwara zikunda kuzahaza abantu batandukanye ku Isi […]
Masisi: Haravugwa imirwano yahuje M23 na Nyatura
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, muri Teritwari ya Masisi biravugwa ko habyukiye imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 n’undi mutwe witwaje intwaro ukorana na leta. Ni imirwano bivugwa ko yahuje inyeshyamba za M23 n’umutwe w’inyeshyamba za Mai-Mai Nyatura yatangiye saa 5h30 mu birometero bicye uvuye ahitwa Kwa Munyaruguru (Chez Munyaruguru) muri Teritwari ya Masisi. […]
Umushinga BLF wasoje ibikorwa byayo mu mashuri nyuma y’imyaka itandatu ukorera mu Rwanda

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 22 Nzeli 2023 , ku cyicaro gikuru cya REB habereye igikorwa cyo gusoza ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga Ministeri y’Uburezi yari ifatanyije n’umushinga wa Leta y’Ubwongereza witwa Building Learning Foundations cyangwa BLF mu mpine. Ni umushinga watwaye akayabo ka miliyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda yakoreshejwe mu kongerera ubumenyi abarimu n’abanyenshuri […]
Corneille Nangaa yatamaje Tshisekedi
Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yise Perezida Félix Antoine Tshisekedi umubeshyi nyuma yo gutangaza ko nta ruhare Joseph Kabila yigeze agira mu ishyirwaho rye. Mu kiganiro n’abanyamakuru i New York, Perezida Félix Tshisekedi yemeje ku wa Kabiri, itariki ya 19 Nzeri ko mu matora ya perezida […]
Perezida Ndayishimiye yavuze ku mwuka mubi uhwihwiswa mu Burundi
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ku mwuka mubi umaze iminsi uhwihwiswa mu nzego nkuru z’iki gihugu, asaba Abarundi kwirinda ibibatakariza umwanya. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Nzeri 2023 ni bwo Perezida Ndayishimiye yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura. Ni nyuma y’iminsi myinshi yari amaze mu mahanga, aho yari mu butumwa butandukanye. Mu […]
Amajyaruguru: Guverineri yamenyesheje abinubira ihenda ry’ibirayi ko n’abahinzi bakwiye kunguka
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahune Maurice, yamenyesheje abavuga ko ibirayi byo mu turere nka Musanze bihenda ko n’abahinzi baba babyo baba bakwiye gukuramo inyungu ijyanye n’imbaraga baba barakoresheje babihinga. Ibi yabitangarije kuri Primo Media Rwanda ubwo umunyamakuru yamubwiraga ko bivugwa ko muri iki gihe ibirayi by’i Musanze hafatwa nk’ikigega cyabyo mu gihugu bihenze kurusha ibiri ku […]
Ikamyo yari izanye lisansi i Kigali yakoze impanuka ikomeye
Imirimo ku mupaka Kabale-Katuna kuri uyu wa gatandatu ushize yari yahagaze nyuma y’aho ikamyo yikoreye lisansi iyizanye mu Rwanda yakoraga impanuka ikigega kigaturika igeze mu Mudugudu wa Nyakasharara, Paruwasi ya Kicumbi, mu Murenge wa Kamuganguzi, ho mu Karere ka Kabale. Nk’uko ababibonye babitangaje, iyi mpanuka yabaye saa kumi n’ebyiri za mu gitondo. Iyi kamyo yikoreye […]
Tshisekedi arashaka kunesha M23 hanyuma akajya gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda: Major wa FARDC
Major Monga Ilunga Pacifique uheruka kwitandukanye n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akajya muri M23, yatangaje ko FARDC ifatanyije na FDLR bafite umugambi wo kuza gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda. Uyu musirikare mu kiganiro n’umunyamakuru Kakule George, yavuze ko yahisemo kwitandukanya n’Igisirikare cya Congo kubera “akajagari Kari muri Guverinoma ikorana n’imitwe itazi icyo ikwiye […]
Rwanda: Hamenyekanye ibyangijwe n’umutingito
Kuri iki cyumweru mu masaha y’umugoroba nibwo mu gihugu hose humvikanye umutingito wari ku rwego rwa 5.1 aho wibasiye akarere ka rubavu kugeza ubwo hari ibikorwa bihangirikiye. Mu byamenyekanye umutingito wangije harimo amazu y’abaturage n’ibyumba bibiri by’amashuri mu murenge wa Rugabano n’uwa Gashari mu Karere ka Karongi.Umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukarutesi Vestine yemeje ayo makuru […]
Kenya: Umunyapolitiki ukomeye yibasiwe nyuma yo gusaba Perezida Kagame ko yarekera kuyobora u Rwanda
Umunyapolitiki Dr Miguna Miguna wamenyekanye cyane ubwo atavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta muri Kenya yibasiwe bikomeye nyuma yo gusaba Perezida Paul Kagame ko yarekera gukomeza kuyobora Repubulika y’u Rwanda. Dr Miguna ashingiye ku nkuru ya The East African ifite umutwe ugira uti: “Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko aziyamamariza manda ya kane mu […]
U Bufaransa bwemeye gukura ingabo zabwo muri Niger
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye giteganya gukura ingabo zacyo muri Niger mu mezi cyangwa ibyumweru biri imbere. Ibi Macron yabitangaje kuri uyu wa 24 Nzeri 2023 nyuma y’igihe gito atangaje ko u Bufaransa budashobora kubahiriza icyifuzo cy’abasirikare ba Niger bahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum basabye izi ngabo kuva mu gihugu cyabo. […]
Kayanza: Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD yasabye kwikiza abo yise ibirura
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, yasabye abayoboke b’iri shyaka gukuraho abo yise Ibirura kugirango bireke intama. Abaturage bo muri Komini Kabarore, Intara ya Kayanza, mu majyaruguru y’u Burundi, aho yavugiye ibi, baravuga ko batangajwe n’ayo magambo. Imbonerakure (urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi ) rwo muri Komini Kabarore, muri iyi ntara ngo rwateraniye kuwa […]