Musa Esenu yafashije Rayon Sports kwikuraho inyatsi yari imaranye imikino 5

Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu yatsinze Etoile de l’Est ibitego 2-1, yikuraho igisebo cy’imikino itanu yikurikiranya yari imaze idatsinda. Iyi kipe yari yakiriye Etoile de l’Est kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona. Ni umukino iyi kipe yakinnye yari imaze indi itanu yikurikiranya idatsinda, ibyanatumye itandukana na Yamen Zelfani wari […]

Umunyamakuru Manirakiza Theogene arafunzwe

Umunyamakuru Manirakiza Theogene, nyiri ikinyamakuru Ukwezi.com na ukwezi TV, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwakira ruswa y’ibihumbi 500 FRW. Urwego Rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwirinze kugira byinshi rutangaza kuri iyi dosiye, gusa ikizwi cyo n’uko yafatiwe mu karere ka Kicukiro.Amakuru avuga ko ngo aya mafaranga yayahawe kugirango adatambutsa inkuru itaramenyekana kugeza ubu. Uyu Manirakiza yanyuze mu bitangazamakuru […]

Bite by’Abanyarwanda bari muri Israel, mu masasu ya IDF na Hamas?

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko kugeza ubu nta munyarwanda uragirira ikibazo muri Israel, mu gihe iki gihugu kiri mu ntambara n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo intambara yadutse hagati y’Igisirikare cya Israel na Hamas, nyuma y’uko uyu mutwe wo muri Palestine ugabye ibitero muri Israel. Kugeza mu gitondo […]

Rwanda:Urubyiruko rwibasiwe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kurusha abandi

Raporo y’inzobere ku buzima bwo mu mutwe igaragaza ko mu Rwanda urubyiruko rwibasiwe n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe,aho usanga bubibasiye ku kigero cya 70% ugereranyije n’abandi. Muri urwo rubyiruko rwibasiwe , abenshi muri rwo bibatangira bakiri munsi y’imyaka 25. Ni imibare yagaragajwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe kuri uyu […]

King Charles III and Camilla on state visit to Kenya at the end of the month

King Charles III and his wife Camilla will make a state visit to Kenya from October 31 to November 3, the king’s first trip to a Commonwealth country since his coronation, Buckingham Palace announced on Wednesday. This visit, at the invitation of Kenyan President William Ruto, will be an opportunity to “celebrate the warm relations […]

Rutshuru: Milipuko kutoka kwa silaha nzito na nyepesi imesikika karibu na Kiwanja

Milipuko kutoka kwa silaha nzito na nyepesi imesikika tangu 1:50 p.m. kilomita chache kaskazini mashariki mwa Kiwanja katika eneo la Rutshuru (Kivu Kaskazini). Taarifa ya kwanza inayopatikana kwa wahariri wa lesvolcansnews.net inazungumzia uwezekano wa mapigano kati ya M23 na vikundi vya kujilinda katika eneo hili la mashambani lililoko chini ya kilomita 10 kutoka Kiwanja. Wakichukua […]

RDC: Nyuma y’imirwano yaramukiye muri Bwiza ubu intambara irasatira i Kiwanja

Nyuma y’imirwano yaramukiye mu giturage cya Bwiza, muri Teritwari ya Masisi kuri uyu wa Gatatu, itariki 11 Ukwakira, ubu urugamba rukomereje mu nkengero za Kiwanja aho bivugwa ko guhera mu ma saa saba n’igice urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye rwumvikanaga mu birometero bicye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kiwanja muri Teritwari ya Rutshuru. Amakuru y’ibanze agera ku […]

Rwigema Yves wakiniye amakipe arimo APR FC yasezeye Ruhago

Rwigema Yves umwe muri ba myugariro bigeze kugerwaho mu mupira w’amaguru mu Rwanda , yasezeye kuri Ruhago.Uyu musore wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda arimo APR FC na Rayon Sports, yatangaje ko asezeye burundu gukina ruhago. Kuri uyu wa Kabiri Taliki 10 Ukwakira 2023, nibwo uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yasezeye nyuma y’imyaka 12 akina […]

Nigeria:Habuze ibimenyetso byemeza ko impamyabushobozi za P.Tinubu ari impimbano

Nta kimenyetso cyerekana ko impamyabumenyi ya Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu yashyikirije komisiyo ishinzwe amatora muri iki gihugu ari impimbano. Ibirego bivuga ko impamyabumenyi ya Perezida Tinubu ari impimbano byagaragaye ku mbuga nkoranyambaga. Bwana Abubakar umwe mu bari bahanganye na Tinubu yari yizeye ko yatsinze amatora, gusa siko byagenze bituma amushinja ko yabeshye impamyabumenyi […]

Minisitiri Musafiri yaburiye abatizwa ubutaka bw’abananiwe kububyaza umusaruro

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yasabye abantu batijwe ubutaka bw’abananiwe kububyaza umusaruro muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga kutabubohoza. Ubwo yaganiraga n’abadepite kuri uyu wa 10 Ukwakira, Minisitiri Musafiri yagize ati: “Ntabwo dufite gahunda yo kubambura ubutaka, ubutaka buguma ari ubwa bene bwo. Tukababwira tuti ‘Rero ubwo udashoboye kubuhinga muri iyi season’, tukabuha umuntu […]

Musanze: Umugore n’umuhungu we basanganwe umurambo w’umwana w’umuturanyi wabo

Umugore witwa Nyiraruvugo n’umuhungu we Ndayishimiye, batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira bakekwaho kwica umwana w’umuturanyi wabo. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira (ahagana saa 18:30) ni bwo ababyeyi ba Iradukunda Aliane wari ufite imyaka ibiri n’igice bamubuze. Nyuma y’amasaha menshi ba nyirumwana bamushakisha, umurambo we […]

Umutwe uri muri Wazalendo wateguje ingabo za EAC ko ugiye kuzirasaho

Umutwe witwaje intwaro wa APCLS uri mu yigize ihuriro rya Wazalendo wateguje ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo ko ugiye gutangira kuzirasaho. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa APCLS, Hertier Ndagendange mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kivu Morning Post, ikinyamakuru gikorera mu kwaha kwa Leta ya RDC. Ndagendange […]

Meteo yateguje abari mu Rwanda imvura idasanzwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kiratangaza ko mu Rwanda hateganyijwe kugwa imvura idasanzwe mu minsi icumi yo guhera ku wa 11 Ukwakira 2023. Iki kigo kiravuga ko iyi mvura izagwa mu minsi iri hagati y’ine n’irindwi izaba iri ku gipimo cya milimetero hagati ya 30 na 150, iki kikaba ari igipimo kiri hejuru […]

Juliana Kanyomozi yaruciye ararumira ubwo yabazwaga ku bivugwa ko atwite

Umuhanzikazi akaba n’umunyabigwi mu gihugu cya Uganda, Juliana Kanyomozi, biravugwa ko atwite inda y’umwana wa gatatu nyuma y’abandi babiri ariko umwe w’imfura akaba yaritabye Imana mu myaka yashize. Ikinyamakuru cyo muri Uganda ‘MBU’ gikunda kugaruka ku myidagaduro muri kiriya gihugu, gitangaza ko ubwo uyu muhanzikazi yagaragaraga mu mashusho yasaga nk’utwite, ariko abibajijweho ntiyagira icyo ashaka […]

Gen. Oligui Nguema wahiritse ubutegetsi bwa Gabon ategerejwe i Kinshasa

Brigadier Général Brice Oligui Nguema wahiritse ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba wayoboraga Gabo ategerejwe mu murwa mukuru wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Kinshasa, kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023. Abasirikare bayobowe na Oligui bahiritse ubutegetsi bwa Bongo tariki ya 30 Kanama 2023, nyuma y’iminsi ine uyu munyapolitiki atsinze amatora yamwinjije muri manda ya gatatu […]

M23 yabyukiye mu mirwano ikaze na FARDC/Wazalendo bashaka kuyirukana muri Bwiza

fg-3.jpg

Amakuru aturuka muri Rutshuru aravuga ko kuri uyu wa gatatu habyukiye imirwano hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo, aho izi nyeshyamba zishyigikiye leta zazindutse zishaka kwirukana M23 mu birindiro bikuru byayo muri Bwiza. Mu masaha ya saa tatu n’igice, kuri uyu wa Gatatu, itariki 11 Ukwakira, amakuru yatangajwe n’abanyamakuru begereye leta kuri twitter avuga ko udusozi […]

Urugomero rw’amashanyarazi ava kuri gaz methane rwamaze guhuzwa n’umuyoboro w’igihugu

31339.jpg

U Rwanda rwamaze guhuza urugomero runini rutanga amashanyarazi akomoka kuri gaz methane n’umuyoboro w’igihugu , bituma haterwa indi ntambwe igana ku masooko atandukanye kandi ahendutse y’amashanyarazi hifashishijwe gaz iri munsi mu Kiyaga cya Kivu. Uruganda rwa methane rwahujwe mu gihe igihugu cyafunze inganda zose zikoreshwa na mazutu, zari zihenze cyane mu masooko yose y’ingufu. Nubwo […]

Huye:Polisi yishe irashe umujura wibaga insinga z’amashanyarazi

Mu ijoro ryacyeye mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, Polisi yarashe uwitwa Nzarubara Emmanuel wari ukurikiranweho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi, ahita apfa.Polisi ivuga ko yarashwe agiye gucika ubwo yari agiye kwerekana aho yahishe insinga. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ,SP Emmanuel Habiyaremye , yavuze ko uyu muturage witwa Nzarubara Emmanuel yarashwe ubwo yageragezaga […]

RRA yashyizeho uburyo bufasha abakenera ‘mutation’ y’ibinyabiziga kubyikorera

Komiseri Mukuru wa RRA yijeje ko mu cyumweru gitaha kwikorera mutation bizakunda

Ikigo cy’imisoro n’amahoro, RRA, cyashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bufasha abakenera guhinduranya (mutation) ibinyabiziga kubyikorera bidasabye ko bava mu ngo zabo. Ibi byatangajwe na Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwali Pascal, kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, ubwo iki kigo cyatangiraga icyumweru cyo gufasha abafite ibibazo bigendanye n’imisoro no kumva ibitekerezo n’inama byabo. Ruganintwali mu kiganiro […]

Ubuhanuzi Davido yahanuriwe umwaka ushize bwasohoye

Kuri uyu wa Kabiri nibwo byatangiye kuvugwa ko umuhanzi Davido n’umugore we Chioma Rowland bibarutse impanga muri Amerika. Ni nyuma y’uko umwaka ushize bari babuze umuhungu wabo Ifeanyi mu mpanuka y’amazi mu rwogero(Piscine). Aya makuru rero yashyizwe hanze n’umuvugabutumwa Agochukwu abinyujije ku rubuga rwa Facebook rw’Itorero rye ashimangira ibyo ngo Imana yamubwiye ko mu gushyingo […]

Urubuga rwa X/twitter rushobora gufungwa mu masaha 48 muri EU

Urubuga rwa X rwahoze rwitwa ‘Twitter’ rw’umuherwe Elon Musk rushobora gukumirwa mu bihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) kubera ibikomeje kurunyuzwaho harimo n’ibijyanye n’Intambara iri hagati ya Isiraheli na HAMAS. Ibaruwa yo ku wa 10 Ukwakira 2023 yandikiwe Elon Musk yashizweho umukono n’uwitwa Thiery Brenton, akaba ari komiseri wa EU ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu bihugu […]

Israel iritegura igitero cyo ku butaka muri Gaza nyuma yo kuyisukaho amabombe

Minisitiri w’ingabo muri Israel, Yoav Gallant, yiyemeje kugaba igitero cyo ku butaka muri Gaza nyuma y’igitero cya Hamas gitunguranye ku butaka bwa Israel nk’uko tubikesha Al Jazeera. Israel ivuga ko ingabo zigera ku 300.000 zateraniye hafi y’uruzitiro rwa Gaza kandi ko zitegura gutera ku butaka. Hagati aho, ibitero by’indege kuri Gaza byakomeje ku munsi wa […]

Ukwitana ba mwana hagati ya M23 na FARDC ku waba yishe abaturage

Umutwe wa M23 washinje ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushimuta abaturage barindwi, nyuma zikaza kubica. Uyu mutwe mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira, wavuze ko mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira (ahagana saa 21:00) ari bwo “Guverinoma ya RDC n’incuti zayo […]

Tshisekedi yohereje abasirikare muri Kitshanga

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tshilombo, yohereje intumwa z’abasirikare mu mujyi wa Kitshanga uherereye muri teritwari ya Masisi kugira ngo zigeze ubutumwa ku baturage baho. Ofisiye wari uyoboye izi ngabo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, yabwiye abatuye Kitshanga ati: “Mu gihe mbihanganisha, ndabagezaho ubutumwa bwa Papa wacu, Perezida wacu Félix […]

Israel yatangaje umubare w’abasirikare bayo Hamas imaze kwica

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko abasirikare b’iki gihugu 169 ari bo bamaze kwicwa na Hamas, kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo intambara yatangiraga hagati y’impande zombi. IDF yemeje aya makuru mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Ni ubutumwa bwari buherekeje amafoto abiri akubiyemo isura ya buri musirikare waguye muri iriya ntambara kuri […]

Niger:Ingabo z’Abafaransa zatangiye kuzinga utwangushye

Kuri uyu wa kabiri, igisirikare cya Niger cyatangaje ko Ubufaransa bwatangiye gukura ingabo zabwo muri Niger, nyuma yo gutegekwa kuva muri iki gihugu giherereye muri Afurika y’Iburengerazuba. Umugaba mukuru w’Ingabo z’’Ubufaransa yavuze ko Ingabo za mbere zamaze kugenda, bikaba byashimangiraga itangazo ryari ryasohotse ku wa mbere rivuga ko abasirikare bose uko 1400 bagomba kuzinga utwangushye. […]

UNHCR yifashishijwe mu kurwanya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, ryifashishijwe mu rukiko rw’ikirenga rw’u Bwongereza mu kurwanya gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda. Kuri uyu wa 10 Ukwakira 2023, abanyamategeko ba guverinoma y’u Bwongereza basubiye mu rukiko rw’ikirenga, barusaba gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire wo muri Kamena 2023, wateshaga agaciro gahunda yo kohereza abamukira mu Rwanda. Muri […]

Israel irigamba kwivugana abayobozi 2 bakuru muri Hamas

Minisitiri w’ubukungu wa Hamas n’undi munyamuryango mukuru muri biro politiki bishwe kuwa Mbere n’Ingabo za Israel, nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cya Israel (IDF). Urupfu rwabo rwatangajwe kuri uyu wa Kabiri nyuma gato y’uko IDF igabye ibitero birenga 100 by’indege kuri Gaza. Nyuma Hamas yemeje ko abo bagabo bombi bapfuye ku rubuga rwayo rwa interineti, ivuga ko […]