Rusizi: Gitifu afungiye gukubita no gukomeretsa umuturage barwaniye mu biro

Umuturage usanzwe ari inkeragutabara Cpl( rtd) Ngendahayo Adrien arembeye bikomeye mu bitaro bya Mibilizi mu karere ka Rusizi, bigakekwa ko yakubiswe akanakomeretswa na Gitifu w’akagari ka Kabuye,umurenge wa Nyakarenzo,akarere ka Rusizi Hakizimana Céléstin wahise atabwa muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo, uru rugomo rwabereye mu biro by’aka kagari. Uwahaye Amakuru Bwiza.com yavuze […]

Mpaga Etincilles FC yatewe na Musanze FC yakoze kuri SG wayo

Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya Etincilles FC, Kabanda Innocent, yeguye ku nshingano ze nyuma y’imunsi ibiri iyi kipe itewe mpaga na Musanze FC. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo iriya kipe y’i Rubavu yatewe mpaga y’ibitego 3-0 na Musanze FC yari yayisuye, nyuma yo kubura imbangukuragutabara ku kibuga cya Stade Umuganda. Kabanda yeguye nyuma y’uburangare […]

Mason Greenwood ashobora guhorezwa amarira muri Jamaica

Mason Greenwood umusore w’Umwongereza wakiniye ikipe ya Manchester United igihe gito , ashobora kwisanga yakiniye ikipe y’Igihugu ya Jamaica nyuma yo kuba asa n’uwatakarijwe icyizere mu Bwongereza. Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Jamaica (Reggae Boys), ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, yatangaje ko yifuza kubona Mason Greenwood mu mwambaro w’ikipe atoza kuko uyu musore yanyuze mu bizazane bitatuma asubizwa […]

Inyeshyamba za Wazalendo ziremeza ko ubu zigenzura Masisi yose

Kuva mu ntangiriro z’Ukwakira, imirwano ikaze yagaragaye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagati y’inyeshyamba zishyigikiye leta zibumbiye mu kiswe Wazalendo zifatanyije na FARDC ndetse n’inyeshyamba za M23. Kuva iyi mirwano yatangira, izi nyeshyamba za Wazalendo ziravuga ko zimaze kwigarura imijyi n’imidugudu myinshi byagenzurwaga na M23, nk’umujyi wa Kitshanga, imidugudu ya Kausa hafi […]

Uwahoze ari umugore wa Twahirwa ucyekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Uwahoze ari umugore wa Seraphin Twahirwa yatanze ubuhamya ku ruhare uyu mugabo yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane i Kigali. Ubushinjacyaha bwagaragaje ubuhamya bw’uwahoze ari umugore wa Twahirwa mu rubanza rukomeje kubera mu rukiko rw’Ububiligi. Ni urubanza rwatangiye ku ya 9 Ukwakira bikaba biteganijwe ko ruzarangira ku ya 8 Ukuboza. Ubushinjacyaha buvuga […]

Icyo M23 ivuga ku makuru y’uko hari abarwanyi 200 bayo baba baherutse kwicirwa muri Masisi

Umutwe wa M23 watangaje ko hari abarwanyi bawo baheruka kugwa mu mirwano n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; gusa uvuga ko batagera muri 200 nk’uko bibugwa. Ni nyuma y’imirwano ikomeye kuva mu cyumweru gishize yasakiranyije impande zombi muri Teritwari ya Masisi. Imirwano ikomeye yabereye mu duce twa Kilorirwe na Kitshanga; ndetse bivugwa ko yaba […]

Padiri Nahimana Thomas yemeje ko aziyamamaza muri 2024

Padiri Nahimana Thomas aratangaza ko ari umwe mu bakandida bazahatana ku mwanya wa perezida w’u Rwanda mu matora ya 2024, mu matora aheruka ya 2017 nabwo yari yabitangaje ariko ntiyabikora. Uyu mugabo ubarizwa mu gihugu cy’Ubufaransa yari aherutse kumvikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko akubutse mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho ngo […]

Gabon: Umugore wa Ali Bongo wahoze ari perezida yafunzwe

Umugore wa Perezida Ali Bongo, uherutse guhirikwa ku butegetsi muri Gabon, yatawe muri yombi nk’uko umwunganizi we mu mategeko yabitangarije AFP kuri uyu wa Kane. Abasirikare ba Gabon bahiritse ubutegetsi ku itariki ya 30 kanama, basesa ibyavuye mu matora nyuma gato yo gutangaza ko Perezida Bongo yatsinze, bavuga ko amatora atari yizewe. Ali Bongo wari […]

Burundi:Umunyamakuru n’uwahoze ari umujyanama wa P.Nkurunziza barafunzwe

Mu gihugu cy’Uburundi haravugwa amakuru y’itabwa muri yombi ry’umunyapolitiki wahoze ari ambasaderi n’umunyamakuru umwe mu bazwi muri iki gihugu aho bakurikirayweho ibyaha bitandukanye. Ni amakuru yemejwe n’igipolisi aho ngo aba bafashwe bashinjwa ibyaha birimo kwangisha ubutegetsi abaturage ndetse no gukwirakwiza ubutumwa bw’amacakubiri muri rubanda. Ikinyamakuru SOSMédiasBurundi dukesha iyi nkuru, kivuga ko abatawe muri yombi ari […]

Mvuyekure wa Rayon Sports yasabye imbabazi Cucuri yakubise umupira

Umurundi Mvuyekure Emmanuel ‘Manu’ ukinira Rayon Sports, yasabye imbabazi abarimo umusifuzi Ishimwe Claude ‘Cucuri’ nyuma yo kumukubita umupira mu gatuza. Kuri uyu wa Gatatu Rayon Sports yari yakiriye Etoile de l’Est kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona warangiye iyitsinze ibitego 2-1. Ni ibitego byombi byatsinzwe n’Umugande Musa Esenu. Rayon Sports […]

Hagaragajwe uruhuri rw’ibibazo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative ‘RCA’

Ikigo gishinzwe amakoperative ‘RCA, cyongeye kugaragazwamo uruhuri rw’ibibazo nyuma y’uko hakozwe isesengura y’umugenzuzi w’imari ya Leta ikagaragaza ko iki kigo cyugarijwe n’ibibazo. Komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi mu Mutwe w’Abadepite yagaragaje raporo y’isesengura ryimbitse yakoze kuri raporo yakozwe, yasanze muri RCA harimo ibibazo bikomeye birimo kutagira koperative zuzuye muri buri karere.Ibi bigaragazwa nk’inzitizi mu micungire ndetse no […]

Ubujurire ku ruhare rw’abategetsi b’u Bufaransa muri Jenoside bwageze mu maboko y’ubutabera

Ku nshuro ya mbere, ubujurire ku ruhare rw’abategetsi b’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda buri mu maboko y’ubutabera. Urubuga rwa Afrique XXI rwabihishuye kuri uyu wa gatatu, itariki ya 11 Ukwakira ruvuga ko: muri Mata 2023, abahohotewe n’amashyirahamwe abiri batanze ubujurire mu rukiko rw’ubuyobozi rwa Paris. Kugeza ubu, abahohotewe bari bitabaje ubutabera mpanabyaha […]

RDC:Abasirikare 8 ba Loni bakurikiranyweho gusambanya abagore ku ngufu

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 11 Ukwakira,Ubuyobozi bw’ Umuryango w’Abibumbye (UN) ishami rishinzwe kubungabunga umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO), bwatangaje ko bwafashe ingamba zikomeye zo guta muri yombi bamwe mu basirikare bayo babungabunga amahoro bakekwaho imyitwarire igayitse. Nk’uko bigaragara mu nyandiko za MONUSCO ,Abasirikare umunani boherejwe i Beni, mu burasirazuba bwa […]

Umutoza wa Messi yavuze ku makuru amusubiza muri FC Barcelona

Tata Martino utoza umunya-Argentine Lionel Messi yatangaje ko nta yindi kipe ateganya kwerekezamo, bishyira umucyo ku makuru yavugaga ko ashobora gusubira muri FC Barcelona muri Mutarama. Mu cyumweru gishize ni bwo ibinyamakuru byiganjemo ibyo muri Espagne byanditse ko Messi ashobora gusubira muri FC Barcelona nk’intizanyo, nyuma y’uko Inter Miami akinira yari imaze gutsindwa na Cincinnati […]

Umuntu wese ubarizwa muri Hamas ni umupfu – Netanyahu

Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko buri munyamuryango wa Hamas ari “umupfu” nyuma y’inama ya mbere ya guverinoma y’igitaraganya. Iruhande rwe, utavuga rumwe n’ubutegetsi, Benny Gantz, yavuze ko “ari igihe cy’intambara”. Ariko Perezida wa Amerika, Joe Biden, yavuze ko yavuganye na Netanyahu kandi asobanura neza ko Israel igomba “gukurikiza amategeko y’intambara”. Abapfuye muri […]

Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali yagumishijeho ibihano byafatiwe Air France

Kuri uyu wa Gatatu, Guverinoma y’Igisirikare cya Mali yavuze ko ingendo z’indege za kompanyi y’Abafaransa, Air France, zerekeza muri iki gihugu cya Afurika y’iburengerazuba zizakomeza guhagarikwa kugeza igihe isuzuma ry’uruhushya rwabanjirije uru rirangiye. Iki cyemezo kibaye nyuma y’umunsi umwe Air France itangaje ko ifite gahunda yo gusubukura ingendo zerekeza muri Mali guhera ku wa Gatanu, […]

M23 yivuganye Général wa Nyatura waherukaga kwigamba ‘kuzarimbura Abatutsi’

Umutwe wa M23 ku wa Gatatu wivuganye Général Ignace w’umutwe witwaje intwaro wa Nyatura, nyuma y’iminsi mike yigambye ko nta mututsi uzongera kurangwa muri RDC mu gihe cyose azaba ariho. Général Ignace yiciwe mu mirwano ikomeye yasakiranyije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC kuri uyu wa Gatatu. Ni imirwano yabereye mu gace ka Bwiza […]

Niger: UN yahawe amasaha 72 yo kuba yazinze utwayo

Abategetsi b’igisirikare cya Niger bategetse ko umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Niger n’abadipulomate bawo guhambira bakava muri icyo gihugu mu gihe kitarenze bw’umuryango w’abibumbye masaha 72. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku ya 10 Ukwakira, minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger irashinja Loni gukoresha ububasha bwayo bwite mu guhungabanya umudendezo w’ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba by’umwihariko muri iki gihugu. […]

Mozambique: TotalEnergies yajyanwe mu nkiko kubera igitero cy’iterabwoba muri Palma

Abantu barindwi cyangwa imiryango y’abahohotewe barokotse igitero cyamennye amaraso cy’abajihadiste muri Palma muri Werurwe 2021 batanze ikirego kirega “ubwicanyi budaturutse ku bushake no kudafasha umuntu uri mu kaga” ikigo cya TotalEnergies, icyo gihe cyari kiyoboye umushinga wa gaz muri ako karere. Iki kigo mpuzamahanga gihakana ibyo kiregwa. Abatanze ikirego bafite ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo n’u […]