Trace Awards:Abahanzi b’Abanyarwanda ntibahawe amahirwe nk’ayahawe abanyamahanga

Kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Ukwakira 2023, nibwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’aho ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards bigeze bitegurwa. Muri iki kiganiro hatangajwe uko abahanzi bazitwara n’umwanya bahawe uko ungana ku rubyiniro gusa icyagaragaye n’uko abahanzi b’abanyarwanda bahawe umwanya muto ugerereranyije n’abanyamahaga. Nta muhanzi wo mu Rwanda uzaririmba nibura […]

Brussels: Abatangabuhamya babajijwe ku iraswa ry’indege ya Habyarimana

Mu iburanisha ry’uyu wa 20 Ukwakira 2023 mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi, abatangabuhamya mu rubanza rwa Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin babajijwe ku iraswa ry’indege ya Habyarimana Juvénal wayoboye u Rwanda. Ubuhamya bwumvikanye uyu munsi ni ubw’umushakashatsi w’Umufaransa André Guichaoua wabaga mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi. Yitabiriye iburanisha nk’umutangabuhamya, […]

RIB yashyikirije u Burundi Bukeyeneza ukekwaho kwiba banki agatorokera mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Polisi y’u Burundi umuturage w’icyo gihugu witwa Jolis Bukeyeneza ukekwaho kwiba za miliyoni z’amafaranga y’Amarundi agatorokera mu Rwanda. Igikorwa cyo gushyikiriza u Burundi uyu mugabo cyabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi w’i Nemba mu karere ka Bugesera. Muri Kamena uyu mwaka ni bwo Bukeyeneza w’imyaka 30 y’amavuko yatorokeye mu Rwanda, […]

Maroc: Igipolisi cyafashe cocaine ifite agaciro k’asaga miliyari 80 Frw

Kuri uyu wa Gatanu, abapolisi ba Maroc bavuze ko bafashe toni 1.37 za cocaine mu murwa mukuru Casablanca nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza. Igipolisi cya Maroc mu itangazo cyashyize ahagaragara cyavuze ko iki kiyobyabwenge cyari gihishe mu muzigo y’amafi yatumijwe mu mahanga cyafatiwe muri sosiyete iranguza ayo mafi mu mujyi munini wa Maroc. Igipolisi kandi […]

Myr Sinayobye yavuze ku kuba Kiliziya yaba irimo kwiga uko abapadiri bashaka, abatinganyi bagashyingiranwa

Musenyeri Edouard Sinayobye uhagarariye Kiliziya mu Rwanda muri Sinodi irimo kubera i Roma, yanyomoje amakuru amaze iminsi avuga ko iyi Sinodi yaba irimo kwiga uko abapadiri bakwemererwa gushaka na ho abatinganyi bakajya bemererwa gishyingirwa. Myr Sinayobye usanzwe ari umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Pacis TV. Hamaze iminsi amakuru avuga […]

Nyagatare:Bata ingo zabo bagashaka abagore badafite abana benshi kugira ngo barye bijute

Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe mu kagali ka Nyagatoma haravugwa umuco bamwe mu bagabo baho badukanye wo guta ingo zabo bakajya gushaka abagore badafite abana benshi kugirango babone uko barya bagahaga. Ibi byagarutsweho na bamwe mu bagore bo muri uyu murenge, aho bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’uko abagabo babo babona babyaranye abana […]

Le Rwanda a envoyé un avion cargo d’aide humanitaire pour la population de Gaza

f835tduw4aad2uk.jpg

Le Rwanda a envoyé un avion cargo d’aide humanitaire à  la population de Gaza, contenant des fournitures médicales, de la nourriture et du lait. L’organisation caritative jordanienne hachémite a confirmé cela en déclarant : «  Nous avons reà§u aujourd’hui un avion cargo d’aide humanitaire du pays du Rwanda pour la population de Gaza, contenant des […]

U Rwanda rwoherereje abo muri Gaza imfashanyo

Iyi mfashanyo yamaze kugezwa kuri JHCO

U Rwanda rwoherereje abatuye mu ntara ya Gaza Strip imfashanyo mu gihe bakomeje kuzira imirwano y’ingabo za Israel n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas ufite ibirindiro muri Palestine. Iyi mfashanyo irimo imiti n’ibyifashishwa mu buvuzi n’ibiribwa byatwawe n’indege y’ubwikorezi ya sosiyete ya RwandAir, ikaba yashyikirijwe umuryango w’abagiraneza wa JHCO (Jordanian Hashemite Charity Organization) wo muri Jordania, igihugu […]

Instagram yasabye imbabazi nyuma kwita abanyapalestine Abaterabwoba

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya Meta yasabye imbabazi abakoresha urubuga rwayo rwa Instagram baherutse kwisanga uru rubuga ruvuga ko ari ibyihebe bikora iterabwoba. Kuva aho intambara yuburiye hagati ya Israel na HAMAS ku mbuga zitandukanye za Instagram cyane cyane iz’abantu bakomoka muri Palestine hagaragaye ko urwo rubuga rusobanura bamwe mu bakomoka muri Pelestine nk’ ‘Abaterabwoba’. Abantu bageragezaga […]

Gen. Gihanga Mutara yasimbujwe uwahamijwe kwica Laurent Kabila

Général Major Gihanga Mutara Smith wari umuyobozi w’akarere ka 22 k’igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo kari mu ntara ya Haut-Katanga, yasimbujwe Brigadier Général Eddy Kapend wari warahamijwe kwica Laurent-Desiré Kabila mu mwaka w’2001, akaza kubabarirwa mu 2021. Iyi mpinduka yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2023, nyuma y’aho Perezida Félix […]

Benshi baguye mu gitero cya Israel ku rusengero rw’Aba-Orthodox b’Abagereki muri Gaza

Abaturage ba Gaza bongeye guhura n’irindi joro ry’imvura y’amabombe ya Israel ubudatuza mu gihe hatarizerwa niba umupaka wa Rafah uza gukingurwa kugira ngo ibikoresho bikenewe bigere muri ako gace. Abayobozi muri Gaza bavuga ko abantu benshi baguye mu gitero cy’indege cya cyibasiye urusengero rw’itorero ry’Aba-Orthodox b’Abagereki rwa Saint Porphyrius nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera […]

Gicumbi:Babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba insinga z’umuriro

Polisi yagaruje metero 90 z’insiga z’amashanyarazi zari zibwe inata muri yombi abagabo babiri bari bazibye. Ibi byabereye mu Karere ka Gicumbi aho abagabo babiri bafatiwe mu Karere ka Gicumbi, barimo uw’imyaka 51 wafatanywe insinga z’amashanyarazi zireshya na Metero 78 ndetse n’ibizingo bitatu bisanzwe bijyaho izi nsinga. Hanafashwe kandi ari kandi n’undi w’imyaka 26 wafatanywe insinga […]

Abanyamerika baba mu Rwanda baburiwe

Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) kuri uyu wa 19 Ukwakira 2023 zaraye zitanze umuburo rusange ku Banyamerika baherereye mu bihugu bitandukanye ku Isi birimo u Rwanda. Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Ambasade ya USA mu Rwanda, uyu muburo ugira uti: “Bitewe n’ubwiyongere bw’umwuka mubi mu bice bitandukanye by’Isi, hari ugushoboka kw’ibitero by’iterabwoba, imyigaragambyo n’ibikorwa […]

Hari umumunyamakuru ushinja Eddy Kenzo kwica abantu akabatambaho ibitambo

Umunyamakuru uzwi cyane kuri radiyo akaba na DJ, uzwi nka Jacob Omutuuze yashinje umuhanzi Eddy Kenzo kwica abantu akabatangaho ibitambo kugirango ahirwe mu muziki. Mu nyandiko yakangaranyije abatari bacye yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Omutuuze yavuze ko Kenzo ari umwicanyi watambye abantu benshi kugirango agere ku ntsinzi y’umuziki. Uganda showbiz itangaza ko ibyo birego […]

Ingabo za EAC zahawe iminsi 7 yo kwisubiraho bitaba ibyo zigahatirwa kuva muri RDC

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 19 Ukwakira 2023, urubyiruko rwo muri Goma, rwo mu ihuriro rya muvoma z’abenegihugu, akanama k’urubyiruko rwo mu mujyi n’indi miryango y’abaturage rwari mu mihanda mu myigaragambyo yamagana Ingabo za EAC zoherejwe mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho aba bazihaye iminsi 7 yo guhindura imikorere bitaba ibyo […]

Perezida Kagame agiye kugenderera Arabie Saoudite

Perezida Paul Kagame ategererejwe i Riyadh muri Arabie Saoudite, mu ruzinduko rw’akazi agomba kugirira muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati. Nta gihindutse Umukuru w’Igihugu azasura Arabie Saoudite mu ntangiriro z’icyumweru gitaha. Byitezwe ko muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro n’abayobozi ba Arabie Saoudite, barimo n’umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud. Ibiganiro by’impande zombi byitezwe […]

Gabon: Gen. Nguema yanze umushahara ugenerwa perezida

Umuyobozi w’igihugu cya Gabon by’agateganyo, Gen Brice Oligui Nguema, yatangaje ko nta mushahara ugenerwa abakuru b’Igihugu ashaka ko azakomeza gufata umushahara y’ahabwaga mbere y’uko ahirika ubutegetsi bwa AlI Bongo Ondimba. Mbere yo guhirika ubutegetsi bwa Bongo muri Kanama 2023, Gen Brice Oligui Nguema yari asanzwe ari umuyobozi w’Abasirikare barinda umutekano wa perezida n’abandi bayobozi bakuru. […]

UNICEF na OMS barimo gutabaza nyuma y’ibikomeje kubera muri Sudan byafashe indi ntera

Umubare w’imiryango ifite inzara wikubye hafi kabiri muri Sudani nyuma y’aho intambara hagati y’abajenerali yateje igihugu akajagari mu gihe cy’amezi atandatu, nk’uko OMS na UNICEF babitangaje ku wa gatatu. Iyi ntambara ishingiye ku makimbirane yahitanye abantu barenga 9000, bigatuma abantu babarirwa muri za miriyoni bavanywe mu byabo baba impunzi bityo ibibazo by’ubuzima mu gihugu bikomeza […]

Mohamed Bazoum n’umuryango we bafatiwe mu cyuho batoroka igihugu

Mohamed Bazoum n'umugore we n'umwana bashatse gutoroka igihugu barafatwa

Itsinda ry’abasirikare bahiritse ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum muri Niger ryatangaje ko uyu mugabo yafatiwe mu cyuho agerageza gutoroka igihugu abifashijwemo na bamwe mu bashinzwe umutekano muri icyo gihugu. Bazoum yahiritswe ku butegetsi ku wa 26 Nyakanga 2023, kuva icyo gihe byatangajwe ko abasirikare bamuhiritse ku butegetsi bamufungiye iwe mu rugo, gusa kuri ubu hari […]

Ibibazo by’akarengane bishyikirizwa Umuvunyi birikuba kabiri buri mwaka

Ibibazo by’akarengane Abanyarwanda bahura nabyo biragenda byiyongera uko umwaka utambutse, aho raporo ngarukamwaka y’Umuvunyi Mukuru ya 2022-2023 igaragaza ko ibibazo by’abaturage byakiriwe mu myaka itatu ishize byagiye byikuba hafi kabiri buri mwaka. Ibi byatangajwe kuwa Gatatu, itariki 18 Ukwakira ubwo Ibiro by’Umuvunyi Mukuru byamurikiraga Inteko Ishinga Amategeko raporo ngarukamwaka ya 2022-2023 ndetse na gahunda y’ibikorwa […]

Interahamwe zayoborwaga na Twahirwa zitwaraga nk’umutwe wa gisirikare: Ubuhamya

Urubanza rwa Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre mu rukiko rwa rubanda rwa Bruxelles mu Bubiligi rwakomeje kuri uyu wa 19 Ukwakira 2023, humvwa ubuhamya butandukanye bugaragaza uruhare bakekwaho kugira muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri iri buranisha, ubuhamya bwasomwe na Perezidante w’urukiko bwagaragazaga uburyo Twahirwa wigeze kuba umukozi wa Minisiteri yari ishinzwe abakozi (MINITRAPE) […]

Tshisekedi azamuye mu ntera ba Jenerali barimo Tshiwewe

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za RDC, Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa. Tshisekedi nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi we, Tina Salama, yazamuye mu ntera Lt Gen Tshiwewe amugira Général. Abandi bazamuwe mu ntera barimo Jacques Nduru Ychaligonza […]

Padiri Nahimana Thomas yashyize hanze ‘ifoto y’umuhuro’ we na Tshisekedi

Padiri Nahimana Thomas wiyita Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro, yashyize hanze ifoto yemeza ko ari iy’umuhuro aheruka kugirana na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ntangiriro z’iku kwezi ni bwo uyu mupadiri uba mu huhungiro mu Bufaransa nyuma yo kwirukanwa muri Kiliziya gatolika yatangaje ko yahuye na […]

Umusaza yamaze kurya ubugali n’inyama ateye akabariro umukobwa bakundanaga ahita apfa

Polisi muri Kitengela muri Kenya iri gukora iperereza ku rupfu rw’umusaza w’imyaka 59 wapfuye asambana n’umukunzi we ufite imyaka 23. Polisi ivuga ko nyakwigendera yapfuye ku wa gatatu ubwo bari mu nzu yakodesherezaga umukunzi we ku cyerecyezo cy’umuhanda wa Balozi muri Nairobi. Raporo yatanzwe na polisi ya Kitengela ivuga ko nyakwigendera yari amaze igihe ari […]

Israel: Umukuru wa polisi yabwiye abamagana intambara ko azabohereza muri Gaza

Umuyobozi w’Igipolisi cya Israel, Kobi Shabtai, yatangaje ko hatazaba “kwihanganira na gato” imyigaragambyo yo gushyigikira Gaza muri Israel, akangisha kohereza abigaragambya barwanya intambara mu gace ka Palesitine Israel imaze ibyumweru hafi bibiri iteramo ibisasu buri munsi. Ibyatangajwe na Shabtai byaje muri videwo yashyizwe ku muyoboro wa TikTok wa Polisi ya Israel ku wa Kabiri. Ibitangazamakuru […]

Komanda wungirije w’ingabo za EAC yibukije abigaragambya uburyo M23 yari igiye gufata Goma

Komanda wungirije w’umutwe w’ingabo za EAC uri mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Brigadier Général Emmanuel Kaputa, yibukije Abanyekongo bigaragambya uburyo zitambitse M23 mu gihe wari hafi gufata umujyi wa Goma. Ku wa 18 Ukwakira 2023, Abanyekongo bahamagawe na sosiyete sivili bakoraniye mu mihanda y’i Goma, bigaragambya, basaba ko ingabo za EAC zabavira […]