Kigali: Hashyizweho ingamba zigamije kugabanya igihe abagenzi bamara bategereje imodoka

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo, yashyizeho amabwiriza n’ingamba bivuguruye bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali. Ni ingamba iyi Minisiteri yatangarije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere, zikazatangira gukurikizwa guhera ku itariki ya 15 Ukuboza 2023. Ingamba zashyizweho zahuriranye no kuba hari […]
Rayon Sports yatsinze Police FC, yegera amakipe ayiri imbere
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Police FC ibitego 2-1, bituma isatira amakipe ayiri imbere ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarakinnwe ku gihe bijyanye no kuba Rayon Sports yari mu mikino ya CAF Confederation Cup. Iyi kipe y’umutoza Mohamed Wade yafunguye amazamu ku munota wa […]
Sierra Leone: Abantu 20 bishwe imfungwa 2000 ziratoroka nyuma y’igisa nka coup d’etat
Kuri uyu wa Mbere ushize, abayobozi bavuze ko abantu 20 bishwe kandi abagororwa bagera ku 2000 bagatoroka gereza mu gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare, gereza ndetse n’ahandi muri Sierra Leone. Iki gihugu cya Afurika y’Iburengerazuba cyacitsemo igikuba mu gitondo cyo ku Cyumweru ubwo abantu bitwaje intwaro barasiraga amasasu menshi mu murwa mukuru Freetown. Guverinoma […]
Tshisekedi yifata nk’umwana w’igitambambuga: Major Willy Ngoma
Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yagaragaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi nta bushobozi afite bwo kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko yitwara nk’umwana w’igitambambuga. Major Ngoma yanenze Tshisekedi asa n’ukomoza ku mvugo akomeje gukoresha mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni Tshisekedi mu bice byose yagiye kwiyamamarizamo […]
RCS irahakana gufata CG (Rtd) Gasana mu buryo bwihariye
Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora, RCS, rurahakana gufata mu buryo bwihariye umufungwa CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda na Guverineri w’intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba. Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, tariki ya 26 Ukwakira 2023 rwatangaje ko rwataye Gasana muri yombi, rumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite n’icyo gusaba […]
Afurika y’Epfo:Abagera kuri 11 bapfiriye mu kirombe cya metero 200 mu bujyakuzimu
Muri Afurika y’Epfo haravugwa impanuka y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yabaye kuri uyu wa Kabiri ihitana abantu bagera kuri 11 .Ni impanuka yabereye muri metero 200 z’ubujyakuzimu. Ubuyobozi bwa Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Impala Platinum [Implants], buvuga ko byatewe Lift itwara abakozi yaguye mu buryo butunguranye, ubwo yabazamuraga basoje akazi kabo k’umunsi. Ibitangazamakuru byo muri iki […]
Laika Umuhoza yahishuye uko Harmonize yamushotoye anakomoza ku ndirimbo bakoranye
Laika Umuhoza yatangaje ko agiye gushyira hanze ibihangano by’indirimbo yakoranye na Harmonize mu minsi ishize. Mu mezi atatu ashize, itangazamakuru ryagiye ritangaza amakuru avuga ko umuririmbyi Laika n’umucuranzi wo muri Tanzaniya Harmonize bakundana. Bombi bagiye babihakanira kure ariko uko bwije n’uko bucye ibimenyetso by’umubano wabo udasanzwe bikagenda bigaragara. Icyakora, ukwezi gushize, ubwo Harmonize yazaga muri […]
Anne Hidalgo uyobora Umujyi wa Paris yafashe icyemezo cyo kureka gukoresha X
Kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Ugushyingo, Umuyobozi w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, yatangaje ko aretse gukoresha urubuga rwa X rwahoze ruzwi ku izina rya Twitter, avuga ko ari “umwanda ukomeye ku Isi” urimo gusenyaga demokarasi yacu ” binyuze mu gukwirakwiza ihohoterwa n’amakuru atari yo. Nyuma yo kugura Twitter mu 2022, Elon Musk yirukanye abakozi […]
Gén. Maj. Ndindiliyimana yabwiye urukiko ko Twahirwa yari mu Nterahamwe zitwaraga nabi
Général Major Ndindiliyimana Augustin wayoboye jandarumori y’u Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko Twahirwa Séraphin yari mu Nterahamwe zarangwaga n’imyitwarire mibi. Ndindiliyimana ubarizwa mu Bubiligi nyuma y’aho urukiko rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda rwamugize umwere ku byaha bya jenoside, yatanze ubuhamya mu rubanza […]
Uvira: Benshi baguye mu gitero cya Gumino ifatanyije na FARDC na Mai-Mai kuri Twirwaneho
Mu cyumweru gishize, i Nakamungu muri Gurupoma ya Kigoma, Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abasirikare benshi ba FARDC barapfuye baguye mu mirwano na Twirwaneho none hatangijwe iperereza ku rupfu rwabo. Bivugwa ko ku wa Kabiri, itariki ya 21 Ugushyingo, abasirikare ba FARDC bari kumwe n’abarwanyi ba Mai-Mai ikomoka kuri Mai-Mai Rushaba bari […]
Itegeko rya Perezida Ruto ryo gukata ku mushahara wa buri mukozi ryateshejwe agaciro
Urukiko rukuru rwo muri Kenya rwatesheje agaciro itegeko rya Perezida William Ruto ryo gukata ku mushahara mbumbe wa buri mukozi wa Leta amafaranga 1.5% kugira ngo ashyirwe muri gahunda yo gufasha abaturage kubona inzu zijyanye n’ubushobozi bwabo. Iyi gahunda yatangiye muri Nyakanga 2023, gusa ntiyavuzweho rumwe mu Banyakenya kuko hari abavugaga ko ari umutwaro ku […]
DR Congo:FDLR yatwitse urusengero rwasengerwagamo n’abiganjemo Abatutsi
Umutwe wa FDLR n’indi mitwe nka Nyatura, Mai Mai, yigabije ingo z’Abatutsi bo muri Teritwari ya Masisi baranasahura ,izindi barazitwika ariko ngo icyo bari bagambiye nyirizina ni ugutwika urusengero rwasengerwagwamo n’abiganjemo aba nyekongo b’Abatutsi. MAISHA RDC ducyesha aya makuru ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter (X), itangaza ko kuri uyu wa Mbere taliki 27 Ugushyingo […]
Nigeria: Indege itwara abagenzi yayobye ibajyana mu birometero 300 by’aho bari bagiye
Indege y’ubucuruzi yo muri Nigeria irimo abagenzi barenga 100 yaguye ku kibuga cy’indege kitari cyo muri weekend. Indege ya United Nigeria Airlines, yahagurutse ku Cyumweru mu Mujyi w’Ubucuruzi wa Nigeria, Lagos, yerekeza i Abuja, umurwa mukuru w’iki gihugu, ihita yerekeza ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Asaba. Abakozi bo mu ndege batangaje bati: “Murakaza neza ku […]
Ghana:Kardinali ukomeye muri Kiliziya Gatolika yimirije imbere ubutinganyi
Kardinali ukomeye wo muri Kiliziya Gatolika muri Ghana yabwiye BBC ko ubutinganyi budakwiye kuba icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko abantu bakwiye gufashwa gusobanukirwa iki kibazo neza kurushaho. Kardinali Peter Turkson avuze ayo magambo mu gihe inteko ishingamategeko irimo kujya impaka ku mushinga w’itegeko rishyiraho ibihano bikaze ku batinganyi, cyangwa abakora imibonano mpuzabitsina b’igitsina kimwe, banazwi […]
Umunyamakuru wavuzwe mu rubanza rwa Bunyoni yashyize hanze amabanga ku rupfu rwa Nkurunziza

Umunyamakuru Bob Rugurika wavuzwe n’ubushinjacyaha mu rubanza rwa Général Alain Guillaume Bunyoni ko bateguranye umugambi wo gukura Perezida Evariste Ndayishimiye ku butegetsi bw’u Burundi, arahamya ko Pierre Nkurunziza yapfuye arozwe. Ubushinjacyaha buherutse kuvuga ko Bunyoni yahaye Rugurika amafaranga kugira ngo amufashe kunoza uyu mugambi, ariko uyu Jenerali we yisobanuye ko ayo yamuhaye yari ayo kugira […]
EALA irahamya ko EAC idashobora gukura ingabo muri RDC zitarabona izizisimbura
Inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EALA, yatangaje ko ingabo zawo ziri mu butumwa bw’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo zidashobora kuvayo mu gihe zitarabona izizisimbura. Ibi ni Perezida wa EALA, Ntakirutimana Joseph, wabimenyesheje abanyamakuru i Kigali kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023, ubwo bamubazaga ku gihe izi ngabo zizasubirira mu […]
Inshuti ya Kajuga Robert yasobanuye uko Twahirwa yarashe benshi, Habyarimana amaze gupfa
Mucanda Vital alias Kivumbi wari inshuti ikomeye ya Kajuga Robert wabaye Perezida w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu yasobanuriye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi uko Twahirwa Séraphin yarashe abantu benshi ubwo yari amaze kumenya ko indege ya Habyarimana Juvénal ihanuwe. Abatangabuhamya batandukanye bumvikanye muri uru rukiko kuva urubanza rwatangira tariki ya 9 Ukwakira 2023, bagiye […]
EU yaburiye RDC ko gukomeza kurwana na M23 ntacyo bizamara
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi waburiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko ingufu za gisirikare iri gukoresha kuri M23 ntacyo zizageraho, uyisaba gushyira imbere inzira ya dipolomasi mu gukemura amakimbirane ari hagati y’impande zombi. EU yaburiye RDC binyuze mu kiganiro cyo kuri telefoni intumwa yayo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Josep Borrell aheruka kugirana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga […]
USA: Abanyeshuri 3 bakomoka muri Palestine barasiwe hafi ya kaminuza
Umugabo w’imyaka 48 yatawe muri yombi azira kurasa abanyeshuri batatu b’Abanyamerika bakomoka muri Palesitine. Ibi byabereye muri Leta ya Vermont muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Jason J Eaton yatawe muri yombi nyuma yo gusaka mu rugo rwe, nk’uko CBS News, umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika abitangaza. Ku wa Gatandatu, Hisham Awartani, Tahseen Ahmed na […]