Mbaoma yafashije APR FC gutsinda Sunrise, ikura Musanze FC ku mwanya wa mbere

Ikipe ya APR FC yafashe by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Sunrise FC igitego 1-0. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona utarakiniwe ku gihe, bijyanye no kuba APR FC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions league. Igitego cyo ku munota wa […]

The Ben yavuguruje Meddy anakomoza kuri Bruce Melodie

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yamaze kugaruka i Kigali nyuma yo kuba akubutse muri Canada mu gitaramo yahakoreye, yatangaje byinshi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku kibuga cy’indenge mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. The Ben yageze i Kanombe kuri uyu wa Gatatu asanganirwa n’itangazamakuru.Bimwe mu bibazo yabajijwe byagarutse ku nshuti ye Meddy uherutse gutangaza ko […]

Umugore wa Twahirwa ari mu kaga: Umunyamategeko

Umugore wa Twahirwa Séraphin uburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels, Uwimana Primitiva, yaba yifuza ubuhungiro mu Bubiligi nyuma yo guhamya ko umugabo wa nta kibi yigeze akora. Umunyamategeko Me Vincent Lurquin agaragaza ko abukwiye kuko ngo “ari mu kaga”. Tariki ya 23 Ugushyingo 2023, Uwimana wari mu batangabuhamya bashinjura, yatunguye […]

Elections in the DRC: Towards a withdrawal of observers from the European Union?

The European Union observation mission still does not have all the authorizations to use its communications equipment in the DRC. The situation is becoming critical, according to certain European chancelleries, given the relatively tight deadlines and the numerous operations to be covered by the mission. Discussions are said to be underway and a withdrawal from […]

Hijejwe ubufatanye hagati y’u Rwanda na Senegal mu rwego rwa Gisirikare

U Rwanda na Senegal bemeranyije gushimangira ubufatanye mu mikoranire y’urwego rwa gisirikare.Minisiteri y’Ingabo z’u yatanga je ko ibi biganiro byabaye ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023. Ibi byashimangiwe na Major General Vincent Nyakarundi Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, ndetse na mugenzi we ukuriye Ingabo za Senegal, (SAF) Gen Mbaye Cissé, baganira ku […]

Kinshasa: Depite aranenga ko Tshisekedi yitwara nk’aho ikibazo cy’u Rwanda na RDC kitazakemuka

Depite Lubaya arahamya ko uko byagenda kose ikibazo cy'u Rwanda na RDC kizakemuka

Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo, Claudel Lubaya, aranenga ko Perezida Félix Tshisekedi, ari kwitwara nk’aho umwuka mubi uri hagati y’igihugu cyabo n’u Rwanda utazarangira. Tshisekedi kuva yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza tariki ya 19 Ukuboza 2023, abwira Abanyekongo ko u Rwanda rwateye igihugu cyabo mu burasirazuba kandi ko abakandida batarwamagana […]

Bruce Melodie yabaye indi nkuru

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie akomeje kuba inkuru mu myidagaduro yo mu Rwanda nyuma yo guhura n’umunyabigwi Shaggy bakagirana ibihe byiza bishingiye ku muziki. Nk’uko bikomeje kugenda bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, Melodie yagiye agaragara kenshi arikumwe n’uyu muhanzi ndetse n’irindi tsinda ry’abakorana bya hafi na Shaggy bose babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za […]

RDC: Indorerezi z’amatora za EU zabujijwe gukoresha ibikoresho by’itumanaho zajyanye

Ubutumwa bw’indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ntizirahabwa uburenganzira bwose bwo gukoresha ibikoresho by’itumanaho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibintu birakomeye, nk’uko ibiro bimwe na bimwe by’ibihugu by’i Burayi i Kinshasa bibitangaza, bitewe n’igihe ntarengwa cyagenwe ndetse n’ibikorwa byinshi bigomba gukorwa n’ubu butumwa. Ibiganiro bivugwa ko birimo gukorwa ariko ko kuvana ubu butumwa muri […]

Madagascar:Aba Colonel babiri bafunzwe bazira ibifitanye isano n’amatora

Aba colonel babiri muri Madagascar batawe muri yombi bakurikiranyweho guteza imvururu muri rubanda, zakurikiye amatora aherutse kuba muri iki gihugu. Ibyo birego byatangajwe nyuma y’iminsi itatu gusa Andry Rajoelina atorewe kuyobora manda nshya yo kuba perezida w’ikirwa cya Afurika(Madagascar) mu matora yamaganwe n’abayobozi benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi. Umushinjacyaha wa Antananarivo, Narindra Rakotoniaina, yatangaje ko abo […]

Kwa Basabose mu Bubiligi bafite amabendera y’u Rwanda ya kera: Ubuhamya

Urubanza rwa Basabose Pierre ubwo rwari rukomeje kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, umutangabuhamya yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu rugo rw’uyu muburanyi mu Bubiligi haba amabendera y’u Rwanda ya kera. Basabose wabaye umucuruzi muri Kigali na Twahirwa Séraphin wabaye Perezida w’Interahamwe muri Gikondo, bari kuburanira muri uru rukiko guhera tariki ya 9 Ukwakira […]

Gambia irashaka kwiga byinshi ku Nama y’Umushyikirano ikorwa mu Rwanda

gadbfxhbcaaxrkx.jpg

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. à‰douard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Ugushyingo 2023, yakiriye Visi Perezida wa Gambia akaba na Minisitiri w’Intebe, Muhammed B.S Jallow, kugira ngo baganire ku buryo ibihugu byombi bishobora gusangira ubumenyi n’ubunararibonye mu bijyanye n’imiyoborere myiza. Jallow, hamwe n’intumwa ze bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi no gusura rw’iminsi […]

Ntibyifashe neza ku buzima bwa Papa Francis

Ubuzima bwa Papa Francis ntibwifashe neza nyuma yo kurwara ibicurane no kubabuka ibihaha byatumye abaganga bamwangira kujya mu ruzinduko rw’iminsi itatu i Dubai. BBC itangaza ko Papa yari yitezwe gutangira urwo ruzinduko rw’iminsi itatu ku wa gatanu.Mbere yaho ku wa kabiri, Vatican yari yavuze ko ateganya gukomeza iyo gahunda y’uruzinduko rwe nubwo yari arwaye mu […]

Se w’umwana uherutse kuri Perezidansi aratakamba ngo umugore we afungurwe

Izabitegeka Innocent, umubyeyi w’umwana witwa Ishimwe Innocent uherutse kujya ku biro by’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, asaba gufashwa kujyanwa mu ishuri rya FC Bayern Munich, aratakamba asabira umugore we gufungurwa. Izabitegeka na Ishimwe bagiye kuri Perezidansi tariki ya 21 Ugushyingo 2023, basobanura ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamukuye ku rutonde rw’abana bagomba kujya […]

Mende asanga imyaka 3 irimo uwa Covid-19 idakwiye kubarwa muri manda ya mbere ya Tshisekedi

Lambert Mende wahoze ari minisitiri w’itangazamakuru n’umuvugizi wa Guverinoma asanga Perezida Tshisekedi akwiye manda ya kabiri kuko ngo mu myaka ibiri muri manda ye ya mbere, afata nk’aho ari yo yayoboye gusa, yakozemo byinshi. Urubuga mediacongo.net dukesha iyi nkuru ruvuga ko abakada benshi muri politiki ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo babona Tshisekedi nk’uzatsinda amatora […]

Kenya: Abantu bagera mu 120 bamaze kwicwa n’imyuzure

Umubare w’abantu bahitanwe n’imyuzure mu bice bitandukanye bya Kenya umaze kugera ku bantu 120 nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi muri guverinoma kuri uyu wa Kabiri. Ingo zigera ku 89,000 zimuwe zicumbikirwa mu nkambi zigera ku 120 nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru muri minisiteri y’umutekano, Raymond Omollo, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara. Igihugu cya Kenya kimwe n’ibihugu by’ibituranyi […]

Ntabwo icyerekezo kizongera gukoreramo ikigo kimwe gitwara abagenzi: Minisitiri Gasore

Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy, yatangaje ko bitandukanye n’ibisanzwe, icyerekezo kimwe kitazongera gukoreramo ikigo kimwe gitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Ibi yabitangarije kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, ubwo yasobanuraga amabwiriza mashya yasohotse arebana n’uburyo bwo gutwara abagenzi, yitezweho gukemura bimwe mu bibazo bahura na byo birimo gutegereza imodoka igihe kinini. […]

‘Ari njye, ari Kagame ni nde ushaka ubutabera?’ Ikibazo cyabarijwe mu rubanza rwa Munyemana

Umutangabuhamya mu rubanza rwa muganga Dr Munyemana Sosthène uburana mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa yabajije umunyamategeko wamubajije niba koko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aha abatangabuhamya amafaranga ngo bajye gushinja abakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Iki kibazo cyabajijwe n’umunyamategeko wunganira abaregera indishyi nyuma y’aho abunganira Dr Munyemana bamaze iminsi bagaragaza ko […]

Impamvu umugore utwite akwiye kurya ipapayi

Kurya imbuto ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi ariko by’umwihariko ku bagore batwite biba nk’itegeko bitewe n’uko uwo batwite acyeneye kubaho neza. Ipapayi ifite akamaro kanini cyane karimo ko ikungahaye ku ntungamubiri umubiri we ukenera ,aha twavuga nka A,B na C ukongeraho umunyungugu wa potasiyumu na Beta Carotene ,ibi byose bikaba ari ingenzi ku […]

Kinshasa: Hafashwe agatsiko karimo abapolisi kacuraga amakarita y’itora

Nyuma y’ikirego cyatanzwe na komisiyo yigenga y’amatora yigenga (Ceni) abapolisi bataye muri yombi agatsiko k’abantu bakoraga amakarita y’itora y’amahimbano i Kinshasa. Aba ni umusivili wakoraga nk’umukozi w’igihe gito muri CENI n’abapolisi batatu. Aya makuru yatanzwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Ugushyingo n’ishami ry’itumanaho rya CENI. Abantu batawe muri yombi ni: Brigadier Nzuzi Kinzunga Djoly, […]