Videwo ya Rusesabagina yateje impaka mu rubanza rwa Munyemana

Videwo ya Rusesabagina Paul yumvikanamo asobanura uburyo yafungiwe mu Rwanda n’uko yafunguwe yateje impaka mu rubanza rwa Dr Munyemana Sosthène ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa. Byari biteganyijwe ko Rusesabagina atanga ubuhamya mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023, ariko ntibyakunze bitewe n’uko umwunganira mu mategeko yabyanze. Mu masaha […]

Bucyibaruta wari warahamijwe uruhare muri Jenoside yapfuye

Bucyibaruta Laurent wari warahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023. Inkuru y’urupfu rwe yatangiye kuvugwa mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu. Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Bucyibaruta w’imyaka 79 y’amavuko yari yakatiwe imyaka 20 y’igifungo n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, nyuma […]

Nyaruguru: Umugabo yishwe azira kwiba urubingo

Umugabo witwaga Ndagijimana Daniel w’imyaka 28, wari utuye mu mudugudu wa Akabacura, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, birakekwa ko yishwe n’abaturage ubwo bamuvumburaga mu murima w’umuturanyi we yiba ubwatsi bw’amatungo bwo mu bwoko bw’urubingo. Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuwa 4 rishyira uwa 5 Ukuboza 2023. Nk’uko abaturanyi ba nyakwigendera […]

Reuters irashinja Israel kwica umunyamakuru wa yo

Abasirikare ba Israel bakoresha igifaru ku itariki ya 13 Ukwakira, bishe umunyamakuru wa Reuters bakomeretsa abanyamakuru batandatu muri Liban barasa ibisasu bibiri bikurikiranye bivuye muri Israel mu gihe abanyamakuru barimo bafata amashusho y’ibisasu byagwaga ku mupaka nk’uko iperereza rya Reuters ryabibonye. Ibyo bisasu bivugwa ko byahitanye umunyamakuru wa Reuters w’amashusho, Issam Abdallah w’imyaka 37, binakomeretsa […]

The town of Mushaki taken by the M23 but the army speaks of a simple “infiltration”

Violent clashes have pitted, since early in the morning of Thursday, December 7, 2023, the FARDC supported by the “Wazalendo” self-defense groups and the M23 around Mushaki, in the Kamuronza group, in Masisi territory (North Kivu) . Sources in the region confirm that M23 managed to seize the place known as ‘trois antennes’ of Mushaki […]

Minisitiri Vincent Biruta yahaye impanuro Abanyarwanda baba mu Buhinde

gavqwcbxyaedh2s.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, kuri uyu wa Kane yageze i New Delhi mu Buhinde mu ruzinduko rw’akazi rugamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi, aho yaboneyeho kuganira n’Abanyarwanda baba mu Buhinde agira ubutumwa abasigira. Mu kumuha ikaze, Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Buhinde, Arindam Bagchi abinyujije kuri X yagize ati “Ikaze […]

Mulindwa Prosper atorewe kuba Meya wa Rubavu naho Mukase Valentine atorerwa kuyobora Karongi

Murindwa Prosper yatorewe kuyobora akarere ka Rubavu nyuma y’uko yari asanzwe ari umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rutsiro, mu gihe Mukase Valentine wari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Karongi yatorewe kuba umuyobozi wako. Aka karere ka Karongi kari kamaze iminsi 45 kayobowe by’Agateganyo na Niragire Theophile wari usanzwe ari Visi Meya ushinzwe […]

Umunyamakuru Nkundineza arakomeza gufungwa

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko umunyamakuru Nkundineza Jean Paul akomeza gufungwa by’agateganyo. Ni icyemezo cyafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023, nyuma y’icyumweru uyu munyamakuru aburanye ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Uyu munyamakuru yatawe muri yombi tariki ya 16 Ukwakira 2023. Ku ya 7 Ugushyingo ni bwo urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge […]

Lupita nyong’o aravugwa mu rukundo n’undi mugabo yasimbuje umunyamakuru

Umukinnyi w’amafirime wegukanye igihembo cya Oscar, Lupita Nyong’o ,na Joshua Jackson baravugwa mu rukundo nyuma yo kugaragara bari kumwe agatoki ku kandi mu mujyi wa i Los Angeles. Mu ntangiro z’iki cyumweru aba bombi bageze i Erewhon,mu iguriro ry’ibiribwa rya Los Angeles.Mu kugerageza kwirinda ko hari ababashagara , Lupita yagerageje kwima amaso abafotozi ubwo bari […]

EACRF: Ingabo za Sudani y’Epfo na zo zatangiye kuva muri Congo

Ingabo za Sudani y’Epfo zari mu butumwa bw’Umuryango wa EAC mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane na zo zatangiye kuva mu karere ka Nyiragongo, aho sosiyete sivile yaho ivuga ko izi ngabo zagaragaye mu modoka zerekeza ku Kibuga cy’Indege cya Goma. Urubuga Kivumorningpost.cd dukesha iyi nkuru ruvuga ko abaturage […]

M23 yigaruriye Mushaki nyuma y’imirwano yiciwemo Ingabo nyinshi za FARDC

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza, wigaruriye Centre ya Mushaki wo muri Teritwari ya Masisi nyuma y’imirwano ikaze n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imirwano hagati y’impande zombi yari yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu butumwa yanditse kuri Twitter, yavuze ko […]

Amerika iremeza ko SAF na RSF byakoze ibyaha by’intambara n’itsembabwoko muri Sudani

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 6 Ukuboza, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko yemeje ko ingabo z’igihugu cya Sudani (SAF) n’ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zakoze ibyaha by’intambara muri Sudani. Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta, Antony Blinken, yagize ati: “Nkurikije isesengura ryitondewe rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ibintu bihari, […]

RIB mu nzego zifite abakozi bakiriye ruswa nyinshi

Umuryango Transparency International (TI) Rwanda urwanya ruswa n’akarengane wagaragaje ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rwaje mu nzego zifite abakozi bakiriye ruswa nyinshi mu mwaka w’2023. Bigaragara muri raporo ‘Rwanda Bribery Index 2023’ yashyizwe hanze n’uyu muryango kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023. Raporo irerekana ko impuzandengo ya ruswa abakozi ba RIB bakiri muri uyu mwaka […]

Le ministre britannique démissionne en raison du plan du gouvernement pour le Rwanda

Le ministre britannique de l’Immigration, Robert Jenrick, a démissionné mercredi, affirmant qu’il “ne peut pas continuer à  exercer ses fonctions alors qu’il est en désaccord avec l’orientation de la politique du gouvernement en matière d’immigration”. Cette démission fait suite au dévoilement par le gouvernement d’une législation d’urgence visant à  faciliter sa politique au Rwanda. “Cependant, […]

Itsinda rya Blu*3 rigiye kongera gusubirana nyuma y’imyaka 15 ritandukanye

Abaririmbyikazi batatu bo muri Uganda bibumbiye mu itsinda rizwi nka Blu*3 bagiye kongera kwihuza nyuma y’uko bari bamaze imyaka igera kuri 15 batandukanye. Abahanzikazi bagize itsinda rya Blu*3 ni Lilian Mbabazi, Jackie Chandiru na Cindy Sanyu bakaba bagiye guhirira mu gitaramo bise “The Blu 3 Reunion”. Abakurikira Instagram ya Lilian Mbabazi batunguwe no kubona hasohotse […]

Rusesabagina yahinduye uburyo bwo gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Dr Munyemana

Paul Rusesabagina utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika yahinduye uburyo bwo gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Dr Munyemana Sosthène uburana ibyaha bya jenoside mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa. Urukiko rwari rwateguje ko mu iburanisha ryo kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023 abatangabuhamya barimo Rusesabagina batanga ubuhamya mu buryo bw’ako kanya (live) […]

Perezida Kagame yakuyeho amahooro kuri serivisi n’ibyemezo 12

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho iteka rihagarika kwishyuza amahoro abantu basaba serivisi n’ibyemezo 12 zikenerwa mu nzego za Leta. Ni iteka n° 075/01 ryo ku wa 04/12/2023 rishyiraho amahoro yakwa kuri serivisi no ku byemezo bitangwa n’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ryasohotse mu Igazeti ya Leta, nimero idasanzwe yo ku wa 05/12/2023. […]

Ni iki gishobora guhagarika itegeko rishya ry’u Bwongereza rirebana n’u Rwanda?

Inzobere mu mategeko zagize uruhare mu rubanza ku Rwanda, cyangwa zashyigikiye ikirego kuri gahunda ijyanye n’u Rwanda, zavuze ko itegeko rishya rishobora gutangiza urugamba rwagira ingaruka zikomeye muri politiki hagati ya leta y’u Bwongereza n’Urukiko rw’Ikirenga hamwe n’Urukiko rw’u Burayi rw’uburenganzira bwa muntu (European Court of Human Rights, ECHR). Umwe mu nzobere mu mategeko wubashywe […]

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga iyo bitabiriye gahunda za Leta ntacyo batahana

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barahamya ko bajya bitabira gahunda za Leta baseta ibirenge kuko ngo ibihavugirwa usanga batabisobanukiwe bitewe n’uko nta muntu uba yarateganyijwe ubasobanurira. Bavuga ko inama zibera nko mu mirenge, mu tugali cyangwa mu nteko z’abaturage,usanga hari igihe bazitabira ariko bagataha amara masa ntacyo bumvise.Uretse no kutabona ubasobanurira, ngo […]

Me Gisagara yarakajwe n’uhamya ko u Rwanda ruyoborwa nabi

Me Richard Gisagara wunganira abaregera indishyi mu rukiko rwa rubanda rwa Paris yarakajwe n’igitabo cy’umushakashatsi akaba n’umunyamakuru Stephen Smith uhamya ko u Rwanda ruyoborwa nabi. Stephen yifashishijwe mu rubanza rwa Dr Munyemana Sosthène nk’umutangabuhamya ushinjura kuri uyu wa 6 Ukuboza 2023, asobanura ko yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1992, ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal. […]

Uganda yihenuye kuri Amerika nyuma yo gutangaza ikurwaho rya VIZA ku bayobozi

Uganda yanenze yivuye inyuma merika iherutse gutangaza ikurwaho rya VIZA ku bayobozi bayo,aho ivuga ko Leta ya Washington yagerageje gucengeza gahunda y’Ubutinganyi (LGBT) muri Afurika . Ibi bihano bishya byashyizwe ahagaragara mu ntangiriro ziki cyumweru bireba abantu ba Uganda bagize uruhare mu bikorwa byo gukumira no guhana abakora ubutinganyi.Amerika ishinja Uganda gushyira imbere no guhungabanya […]

Katumbi yandagaje Jean Pierre Bemba wamwise umunya-Zambia

Umunyapolitiki Moà¯se Katumbi Chapwe, yandagaje Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba nyuma yo kumwita umunya-Zambia. Ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza ni bwo Jean Pierre Bemba wari i Kinshasa yagaragaje ko Katumbi uri mu biyamamariza kuyobora RDC adakwiye kuyobora iki gihugu, ngo kuko ashobora kuzakigambanira bijyanye no kuba ari […]

Abadepite ba Uganda basabwe kudacumbika aha make i Kigali

Abadepite bo muri Uganda boherejwe kwitabira imikino ihuza abagize inteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba i Kigali, basabwe kubahisha igihugu cyabo, ntibacumbike ahantu ha make. Babisabwe na Anita Aneth Among uyobora inteko ishinga amategeko ya Uganda kuri uyu wa 6 Ukuboza 2023, ubwo yahaga abazitabira iyi mikino ubutumwa bubaherekeza. Iyi mikino y’ubwoko butandukanye irimo: […]

U Bwongereza: Minisitiri w’Abinjira n’abasohoka yeguye kubera amasezerano n’u Rwanda

Robert Jenrick wari Minisitiri Ushinzwe Abinjira n’abasohoka mu Bwongereza, yeguye kuri uwo mwanya avuga ko atemeranya na gahunda ya Guverinoma ya kiriya gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda. Ku wa Kabiri tariki ya 5 Ukuboza ni bwo u Bwongereza n’u Rwanda basinyanye amasezerano mashya yerekeye abimukira. Ni amasezerano yasinywe na Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James […]