Gen. Bunyoni yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose, imitungo ye yose irafatirwa

Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwakatiye igifungo cya burundu Gen Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’iki gihugu, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye. Mu kwezi gushize k’Ugushyingo ni bwo Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwari bwasabiye Bunyoni gufungwa ubuzima bwe bwose akanatanga ihazabu yikubye incuro ebyiri umutungo we bwavugaga ko adashobora gusobanurira […]

Me Flamme ahamya ko abatangabuhamya 63 bose bashinjuye Basabose

Umunyamategeko Me Jean Flamme wunganira Basabose Pierre mu rukiko rwa rubanda rwa Brussels arasaba ko umukiriya we agirwa umwere kuko ngo abatangabuhamya bagombaga kumushinja, bisanze bamushinjuye. Basabose yabaye umusirikare, aba umushoferi wa Colonel Elie Sagatwa wari muramu wa Habyarimana Juvénal. Yabaye kandi umuvunjayi muri Kigali, aba umunyamigabane wa RTLM, akaba afatwa nk’umwe mu baterankunga ba […]

Minisitiri Uwizeye arifuza ko ‘inkozi z’ibibi zirya ruswa’ zajya zitamazwa

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Uwizeye Judith, yasabye abaturage kujya batamaza inkozi z’ibibi zijya zibaka ruswa mu rwego rwo kuyirandura burundu. Minisitiri Uwizeye yabitangarije mu karere ka Musanze, ahizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa. Ni umunsi wahuriranye n’imyaka 20 ishize yasinywe amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya ruswa. Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kurwanya ruswa rwabereye mu […]

UK PM Sunak warns Rwanda migration plan will collapse without party unity

British Prime Minister Rishi Sunak appealed to his Conservative lawmakers on Thursday to unite behind his plan to send asylum seekers to Rwanda after a revolt that once again exposed deep divisions in his party. Sunak is facing the biggest challenge to his year-long tenure as he tries to stop lawmakers on the party’s right […]

Dr Habineza arahamya ko ihohoterwa ku barwanashyaka ba Green Party ryagabanyutse cyane

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko, Dr Frank Habineza, aravuga ko ihohoterwa ryakorerwaga abanyamuryango baryo ryagabanyutse ku kigero kigera kuri 99%. Ibi yabibwiye abanyamakuru kuri uyu wa 8 Ukuboza 2023 ubwo yari amaze gufungura ku mugaragaro Inteko y’abagore bo muri DGPR mu mujyi wa Kigali. Dr […]

Six districts ont de nouveaux maires

Six districts du pays ont obtenu de nouveaux maires lors des élections partielles tenues le 7 décembre pour pourvoir divers postes vacants dans les entités administratives locales, selon le ministère du Gouvernement local. Dans le district de Musanze, Claudien Nsengimana a été élu maire, remplaà§ant Janvier Ramuli au poste de direction exécutive supràªme du district. […]

The Ben yongeye guhatwa ibibazo kuri Bruce Melodie

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben muri iyi minsi itangazamakuru rikomeje kumuhata ibibazo by’umwihariko ku bikomeje kuvugwa hagati ye n’umuhanzi Bruce Melodie muri iyi minsi uri mu bihe bye byiza. The Ben mu minsi ishize ubwo yari ku kibuga cy’indege yerekeza muri Canda aho yari arategerejwe mu gitaramo yatumiwemo, itangazamakuru ryamubajije ku byiyumvo bye ku […]

Numero ya telephone ya Guverineri Chirimwami yashimuswe n’abantu batamenyekanye

Numero ya telephone ya Vodacom ya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, General Peter Chirimwami yashimuswe n’abantu batamenyekanye, nk’uko inzego z’umutekano z’intara zabitangaje ku mugoroba wo kuwa Gatatu, itariki 6 Ukuboza 2023 . Nk’uko amakuru aturuka hafi y’ubuyobozi bw’intara agera kuri Kivu Times avuga, ngo aba bantu batamenyekanye bagerageje gutekera umutwe abantu bari kuri numero ya guverineri […]

Kenya:Igitaramo Coffi Olomide ategerejwemo gishobora kuzamo kidobya

Igitaramo cyari gitegerejwe cyane na Nairobi cyatumiwemo Koffi Olomide kiri mu kaga kuko abamamaza ibitaramo barimo uwitwa Jules Nsana na Noah Auma Muga bakorera icyizwi nka Nsana Production basaba indishyi z’igitaramo cya 2016 cyabateje igihombo. Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 09 Ukuboza2023, Coffi arasabwa kwishyura nibura miliyoni 10 z’amashilingi abereyemo abamamaje igitaramo […]

Ingabo za EAC za nyuma zizava muri RDC mu mwaka utaha

Umutwe w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, EACRF, watangaje ko iza nyuma zizava muri iki gihugu mu mwaka utaha. Ingabo za Kenya zigera kuri 300 ni zo zabimburiye izindi, zirataha, hashingiwe ku byemezo abakuru b’ibihugu by’akarere bafatiye mu nama yabereye i Arusha tariki ya 24 Ugushyingo […]

Rwamucyo yatanze ibyangombwa bimwemerera kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni

gax3ze_wsaaatyw.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki 7 Ukuboza 2023, Ambasaderi mushya Uhoraho w’u Rwanda Muryango w’Abibumbye, Ernest Rwamucyo, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru, Antà³nio Guterres ibyangombwa bimwemerera gukora izi nshingano nyuma yo kugenwa kuri uyu mwanya na Perezida wa Repubulika mu Kwakira 2023. Mbere yo gushyirwa kuri uyu mwanya, Rwamucyo yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, agomba no […]

U Bwongereza bwahaye u Rwanda andi mafaranga yo kwita ku bimukira

Leta y’u Bwongereza muri uyu mwaka yongeye u Rwanda £ miliyoni 100 (Frw miliyari 156) yerekeye amasezerano y’abimukira ibihugu byombi byasinyanye. Ni amafaranga u Rwanda rwahawe muri Mata uyu mwaka, nk’uko byemejwe na Sir Matthew Rycroft ukora muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu ibaruwa yageneye abadepite bo mu Bwongereza. Ni nyuma yuko mu mwaka ushize u […]

Itsinda ry’abacunga abagororwa muri Eswatini ryaje kwigira kuri RCS

U Rwanda nk’igihugu gikomeje gukataza mu iterambere mu nzego zitandukanye, gikomeje kwigirwaho n’amahanga nyuma y’uko asanze haraho rumaze kugera. Ni muri urwo rwego CG Phindile Nomvula Dlamini hamwe n’itsinda ayoboye bari kumwe na Komiseri mukuru w’ungirije wa RCS, DCGP Rose Muhisoni basuye Igororero ry’abagore rya Nyamagabe kugirango bahahe ubumenyi bwo kunganira ubwo bari bafite mu […]

USA: Umuhungu wa Biden yashinjwe icyaha gishya gishobora kumufungisha imyaka 17

Ubushinjacyaha bukuru bwatanze ikirego cyo gukwepa imisoro burega Hunter Biden, mu rubanza rwa kabiri umuhungu wa Perezida wa Amerika, Joe Biden, arezwemo. Inyandiko y’ibirego icyenda ivuga ko yateguye igikorwa cyo gukwepa imisoro byibuze ya miliyoni 1,4 $ (£ 1.1m) mu misoro ya leta kuva 2016 kugeza 2019. Ni ibyaha bitatu bikomeye n’ibyaha bitandatu byoroheje birimo […]

Noà«l Tshiani uvuga ko azatera Kigali ni muntu ki?

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Noà«l Kabamba Tshiani, aravuga ko afite intego yo kohereza igisirikare cy’iki gihugu, FARDC, mu mujyi wa Kigali, ngo mu gihe “u Rwanda rutava” mu burasirazuba bw’iwabo. Tshiani, mu migabo n’imigambi afite nk’ushaka kuyobora RDC, arahamya ko FARDC iri ku rwego ruri hasi, bityo ko […]

Botswana: Minisitiri w’Intebe yasobanuye uko u Rwanda rwabashije kugera aho rugeze

gavzhlzxkaag4n5.jpg

I Gaborone mu Murwa mukuru wa Botswana, hari kubera inama ya 5 izwi nka KUSI Ideas Festival yiga ku iterambere ry’Umugabane wa Afurika yitabiriwe na Minisitiri w’ Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente ahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Ni inama yatangiye kuwa Kane igomba gusozwa kuri uyu wa Gatanu. Muri iyi nama itegurwa n’ […]

FARDC yatangaje ko iri kwigengesera ku gukura M23 muri Mushaki

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, cyatangaje ko kiri kwigengesera ku gukura M23 muri santere ya Mushaki iherereye muri teritwari ya Masisi bitewe n’uburyo ituwe. M23 yafashe Mushaki kuri uyu wa 7 Ukuboza 2023, nyuma y’amezi hafi 9 ihashyikirije ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC. Umuvugizi w’uyu […]

Ethiopia:Umubare w’abo inyeshyamba zishe uteye inkeke

Umubare w’abantu bishwe ukomeje guteza ikibazo muri Ethiopia , aho imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba ko impande zishyamiranye zagirana ibiganiro. Komisiyo y’Uburengenzira bwa Muntu muri Ethiopia, yatangaje ko mu kwezi gushize k’Ugushyingo mu gihe cy’iminsi itandatu, abaturage b’abasivili barenga 50 baguye mu bitero byagabwe n’abarwanyi barwanya ubutegetsi. Ibitero byose byahitanye aba bantu, byabaye hagati ya tariki […]

APR FC ntikozwa ibyo kwirukana Thierry Froger utishimiwe n’abafana

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwishimiye Umufaransa Thierry Froger utoza iyi kipe, bityo ko nta gahunda ihari yo kuba yamwirukana. Ni ibyatangajwe na Chairman w’iyi kipe, Lt Col Karasira Richard, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane tariki ya 7 Ukuboza 2023. Kuva umutoza Thierry Froger yanganya n’amakipe arimo AS Kigali, Kiyovu Sports na […]

Ni iki cyakorwa mu gihe RIB yakwanga gukora iperereza ku kirego yahawe?

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rufite inshingano zo kugenza ibyaha ruhabwa n’itegeko Nº12/2017 ryo ku wa 07/04/2017 rigena imikorere yarwo. Ni inshingano zakorwaga n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe iperereza ku byaha kuva mu mwaka w’2000 kugeza mu 2017. Ingingo ya 16 y’Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha yerekana imirimo yose umugenzacyaha […]

INES-Ruhengeri yizihije imyaka 20 imaze ishinzwe, ishima Perezida Kagame

Kaminuza ya INES-Ruhengeri iherereye mu karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza yizihije isabukuru y’imyaka 20 imaze itanga amasomo ku rwego rwa Kaminuza. Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye ku Cyicaro Gikuru cy’iyi Kaminuza giherereye mu karere ka Musanze, bibimburirwa n’igitambo cya Misa cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Mgr […]

Umuyobozi wa MONUSCO yasabye M23 guhagarika imirwano byihuse

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), akaba n’Umuyobozi wa MONUSCO, Bintou Keita, avuga ko “ahangayikishijwe” no kwiyongera kw’imirwano muri Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bw’igihugu, mu gihe kuri uyu wa Kane M23 yafashe agace ka Mushaki. Mu gihe imirwano isatira Sake na Goma, Umuyobozi wa MONUSCO yahamagariye impande zose […]