ICJ yategetse Israel gukumira jenoside muri Gaza ariko ntiyayisaba guhagarika intambara

Urukiko rukuru rwa Loni rwanzuye ko Israel igomba gufata ingamba zose zo gukumira ibikorwa bya jenoside muri Gaza, ariko ntirwayisabye guhagarika ibikorwa byayo bya gisirikare muri uyu mujyi. Abacamanza bo mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) batangaga imyanzuro y’agateganyo mu rubanza ku byaha bya jenoside ishinjwa Israel rwatangijwe na Afurika y’Epfo. Umwanzuro ku birego bya jenoside […]

Jurgen Klopp yasezeye muri Liverpool

Jurgen Klopp yatangaje ko azava muri Liverpool mu mpera za shampiyona 2023/24.Ni nyuma yo kumara amezi hafi imyaka 10 ari muri iyi kipe kuko yahageze kuva mu 2015 anafasha iyi kipe gutwara ibikombe by’umwihariko ibya Premier League na Champions League. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Klopp w’imyaka 56 yabitangaje mu mashusho yo […]

Gasabo: Ishyaka rya Green Party ryatoye abazarihagararira mu matora y’abadepite

gewlfqjxiaainyz.jpg

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Mutarama 2024, Abayobozi bakuru n’abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bateraniye mu Karere ka Gasabo muri Congress yigiwemo ingingo zitandukanye zigomba kongerwa muri manifesto izakoreshwa mu matora ateganyijwe uyu mwaka. Ibitekerezo byatanzwe n’abarwanashyaka bizanozwa n’itsinda rishinzwe gutegura manifesto, kugirango bijye muri manifesto izemezwa burundu muri congress yo […]

Kenya: Urukiko rwateye utwatsi icyemezo cyo kohereza abapolisi muri Haiti

Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rwo muri Kenya rwemeje ko gahunda yo kohereza abapolisi muri Haiti kugira ngo bayobore ubutumwa bwemejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika inyuranyije n’Itegeko Nshinga, bitera gushidikanya ku hazaza h’umugambi ugamije guhangana n’ubugizi bwa nabi bw’udutsiko tw’amabandi muri iki gihugu cyo muri Karayibe. Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Kwakira ryamaganye […]

Ngoma: Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri abanyeshuri bahawe ibindi bikoresho

Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye ishuri rya Gahima AGAPE, rishamikiye ku Itorero rya EAR, ibikoresho by’abanyeshuri byiganjemo ibiryamirwa bigashya, kuri ubu bahawe ibindi bishya birimo matela, amashuka n’ibindi bikoresho nk’amakaye byatanzwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ngoma na Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza (MINEMA). Ni inkongi y’umuriro yibasiye iri shuri ku wa Kabiri, itariki ya 23 Mutarama 2024, […]

Sen. Muyumba yasabye UDPS ya Tshisekedi gusaba imbabazi Kabila imaze igihe yitirira u Rwanda

Senateri mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Francine Muyumba, yasabye ishyaka UDPS rya Tshisekedi gusaba imbabazi Joseph Kabila, nyuma y’imyaka myinshi rimwita Umunyarwanda. Ni mu butumwa uyu mugore yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ni ubutumwa bwari buherekeje ifoto ya Joseph Kabila iheruka gufatirwa muri Afurika y’Epfo aho yamurikiye igitabo yanditse […]

Akamwenyu ni kose ku muhanzi w’umunyapolitiki Bobi Wine

Umuyobozi w’ishyaka rya politiki riharanira ubumwe (National Unity Platform:NUP) Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine yemeje ko azaririmbira i Londres muri Mata uyu mwaka. Uyu muhanzi uzakorera igitaramo i Londres ku nshuro ya mbere mu myaka irenga icumi, azaba ari kumwe n’abahanzi barimo Nubian Li, murumuna we Dax Vibes, ndetse n’umuririmbyi wa gospel […]

Burundi: Abatwa 82 mu batsindiye kwinjira mu gisirikare

Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko cyungutse urubyiruko rushya rurenga 5,000 rwatangiye ikosi, rurimo 82 bo mu bwoko bw’Abatwa. Ku wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama ni bwo urwo rubyiruko 5,135 bakoze ikizamini cy’imbaraga mbere yo gutangira ikosi rya gisirikare. U Burundi buri mu bihugu bigitanga imyanya runaka hagendewe ku moko y’Abakoroni. Ni na ko bigenda […]

ICJ irafata umwanzuro ku guhamagarira Israeli guhagarika ibikorwa bya gisirikare muri Gaza

Urukiko rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye ruraza gufata umwanzuro ku kutegeka Israel guhagarika ibikorwa bya gisirikare byayo muri Gaza. Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) ruraba rutanga umwanzuro mu rubanza rwatangijwe na Afurika y’Epfo ishinja Israel jenoside muri Gaza. Ibihugu byombi byatanze ubuhamya igihe urubanza rwafungurwaga mu byumweru bibiri bishize. Israel yamaganye yivuye inyuma iki […]

Amerika ikomeje ibiganiro bikura igitotsi ku mubano w’u Rwanda na DR.Congo

Mu gihe umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo utifashe neza, Amerika itangaza ko ikomeje ibiganiro byo gukura igitotsi cy’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi. Ibi ni ibyagarutsweho na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda,aho yemeza ko batazahwema kuganiriza abayobozi b’ibihugu byombi mu kugarura umubano umaze igihe kitari kinini uzambye. Ni […]

Hagaragajwe ibisabwa ngo wemererwe gukoresha drones mu Rwanda

Precious Uwera ukorera Ikigo Gishinzwe Indege za Gisivili mu Rwanda, RCAA, yavuze ibintu by’ingenzi bisabwa umuntu ushaka gukoresha drones mu gihugu. Ati “Ntibigoye, ni ibintu bitatu bisabwa. Kwandikisha drones, kuba ufite icyemezo cyo kugurutsa drones, ni nka perimi. Icya gatatu ni uruhushya rwo gukorera ahantu runaka.” Mu kiganiro na RBA yavuze ko impamvu yabyo ari […]

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Nyusi wa Mozambique

Perezida Paul Kagame ku wa Kane tariki ya 25 Mutarama, yakiriye mu biro bye mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique bagirana ibiganiro. Perezidansi y’u Rwanda ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byombi “byibanze ku byakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi, mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu impande […]

Ukwitana ba mwana hagati ya M23 na FARDC ku wishe abaturage b’i Mweso

Umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Congo (FARDC) bakomeje kwitana ba mwana, buri ruhande rugashinja urundi kugira akaboko mu gitero cyo ku wa Kane cyiciwemo abaturage benshi b’i Mweso muri Teritwari ya Masisi. Abaturage 20 ni bo bibugwa ko bishwe abandi 27 barakomereka, nyuma ya kiriya gitero. Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buvuga ko Ihuriro ry’Ingabo za […]

Uganda: Colonel Muserebende yagizwe umuyobozi wa 1SFG mu mpinduka mu barinzi ba Museveni

Perezida Museveni wa Uganda yahinduye abayobozi batanu mu mutwe w’Ingabo zidasanzwe (SFC) zishinzwe kumurinda we ninzego z’ingenzi z’igihugu. Mu mpinduka zashyizwe ahagaragara mu itangazamakuru, kuri uyu wa Kane, itariki 25 Mutarama 2024 na Col. Deo Akiiki, umuvugizi wungirije wa UPDF, Col. Allan Matsiko wabaye umuyobozi w’ubutasi muri SFC yahawe inshingano zo kuyobora Brigade 303. Col […]

Musenyeri Ntivuguruzwa yahuye na Papa Francis

Umushumba wa Kiliziya Gatolika aherutse kwakura Musenyeri Baltazar Ntivuguruzwa, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi i Vaticani. Ni mu ruzinduko yatangiye ku itariki 22 Mutarama 2024, aho yagiranye ibiganiro na Papa Francis.Uyu Musenyeri agaragara yicaranye na Papa Francis bagirana ibiganiro. Tariki 02 Gicurasi 2023, nibwo Musenyeri Ntivuguruzwa yatorewe kuba Umushumba wa Diyoseze ya Kabwayi aza […]

USA: Bwa mbere hatanzwe igihano cy’urupfu hakoreshejwe gaz ya nitrogen

Muri Leta ya Alabama hishwe umwicanyi Kenneth Eugene Smith wahamwe n’icyaha hakoreshejwe gaz ya nitrogen, ku nshuro ya mbere hakoreshejwe ubu buryo mu gutanga igihano cy’urupfu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Smith, ufite imyaka 58, yatsinzwe ubujurire bwa nyuma mu Rukiko rw’Ikirenga no muri rumwe mu rukiko rw’ubujurire rw’iyi leta, aho yavugaga ko kwicwa […]

U Rwanda rwaguze imashini igezweho ipima kanseri zose

Guverinoma y’u Rwanda yaguze imashini igezweho izwi nka “Dx Flex” ipima kanseri zose ziganjemo n’iyo mu maraso byasabaga ko ibizamini byayo byoherezwa muri Afurika y’Epfo buri kwezi. Abafite abarwayi bamaranye igihe kinini indwara ya kanseri harimo n’iyo mu maraso babwiye RBA ko bishimira ko boroherejwe kubona serivisi zo gupima kanseri ku bwishingizi nyamara ubusanzwe basabwaga […]

RDC:Imiryango y’abagore yariye karungu ku bwa Pasiteri uherutse kurongora umwangavu

Imiryango iharanira uburenganzira bw’umugore (ODDF), harimo n’umuryango mpuzamahanga w’abavoka b’abagore (AIFA) na komisiyo y’Igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu (CNDH), yariye karungu ku bwa Pasiteri uherutse gushyingiranwa n’umwangavu. Iyi miryango ikorera muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, yateguye urugendo rwo kwigaragambya kuri uyu wa kane, tariki ya 25 Mutarama 2024, mu rwego rwo kurwanya no kwamagana […]