Umunyamakuru Umuhoza Honoré arashinjwa gutanga sheki itazigamiye

Umunyamakuru Umuhoza Honoré wa Radio/ TV Flash yatawe muri yombi kubera ibyaha ari gukurikiranwaho nk’uko byemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB nyuma yo muri yombi ku wa Gatanu, afatiwe mu Karere ka Gakenke . Bivugwa ko hari umuntu uwo munyamakuru ukurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye yarimo amafaranga ibihumbi 400 Frw ariko agatinda kuyamwishyura. Nyuma yo kubona ko […]

i Karuba mu marembo ya SAKE rurambikanye FARDC yazanye Ibifaru na Drones – VIDEO

Umutwe wa M23 urashinja ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’Abafatanyabikorwa bayo kuwugabaho igitero mu gace ka Karuba no mu bike byaho byose, ni ibitero bije nyuma y’uko icyo gisirikare cya Leta cyatakaje umusozi wa Muremure ufatwa nk’uw’ingenzi cyane muri iyi ntambara. Imirwano ihozaho ya buri munsi kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru […]

Abamaze kugwa mu ntambara ya Israel na Hamas muri Gaza barasaga ibihumbi 26

Ministeri y’ubuzima mu karere ka Gaza kuri uyu wa Gatandatu ushize yatangaje ko Abanyepaliestina 174 bishwe abandi 310 bagakomereka mu masaha 24 ashize. Kuva mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, umubare w’abamaze kugwa mu ntambara Isirayeli n’umutwe wa Hamasi barwanira muri aka karere, umaze kugera ku 26,257 mu gihe abakomeretse babarirwa kuri 64,797 nkuko bitangazwa […]

Uganda yitandukanije n’umucamanza Sebutinde warwanyije imyanzuro ICJ yafatiye Israel

Uganda yitandukanije na Julia Sebutinde, umucamanza watoye arwanya ingamba zose z’agateganyo Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwategetse Israel gufata ku wa Gatanu, mu rubanza rwazanywe na Afurika y’Epfo ku byerekeye intambara yo muri Gaza. Uhagarariye Uganda muri Loni, Adonia Ayebare, yanditse kuri X ati “Icyemezo cy’Umucamanza Sebutinde muri ICJ (Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera) ntabwo kigaragaza aho Guverinoma ya […]

Ishimwe rya Général Doumbouya kuri P. Kagame n’Abanyarwanda

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Lieuténant-Général Mamadi Doumbouya, yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo yakiriwe mu Rwanda; ashimira Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda. Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama ni bwo Général Doumbouya yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda. Ni uruzinduko rwasize agiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda byibanze uko impande zombi zakomeza guteza imbere “umubano […]

Nairobi: U Rwanda rwasimbuye Kenya ku buyobozi bw’ingabo z’akarere zihora ziteguye gutabara

csm_8_7b5b80a59e.jpg

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Mutarama 2024, ba Minisitiri b’ingabo b’ibihugu bigize Ingabo z’akarere zihora ziteguye gutabara aho bibaye ngombwa EASF) bahuriye mu nama i Nairobi, muri Kenya yanabereyemo umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Kenya n’u Rwanda rugiye kuyobora EASF. Ibihugu bigize uyu muryango byitabiriye inama harimo u Burundi, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, […]

Koreya ya Ruguru yarashe misile nyinshi ku nkombe y’iburasirazuba

Igisirikare cya Koreya y’Epfo kivuga ko Koreya ya Ruguru yarashe misile nyinshi mu mazi yo ku nkombe y’iburasirazuba . Mu mezi ashize, iki gihugu cy’abakomunisiti gitunze intwaro za kirimbuzi cyagerageje misile inshuro nyinshi, bituma umwuka w’amakimbirane wiyongera mu karere. Ibisasu byarashwe kuri iki Cyumweru byarasiwe hafi y’icyambu cya Sinpo. Ntabwo umubare cyangwa ubwoko bwa misile […]

Arusha: Ingabo za EACRF zasubije ibendera rya EAC zishimira ibyo zagezeho

Ingabo zari zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), zasubije uyu muryango ibendera, zinavuga ko zasohoje ubutumwa bwazo. Ni igikorwa cyabaye kuwa Gatanu, itariki 26 Mutarama 2024 ku cyicaro gikuru cya EAC; i Arusha muri Tanzania, kiyoborwa n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango, Dr Peter Mathuki. Maj Gen […]

Afurika y’Epfo yanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko rwa LONU ku rubanza yarezemo Israel

Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yashimagije icyemezo cy’Urukiko mpuzamahanga rw’ubutabera (ICJ)rwa ONU cy’ejobundi ku wa Gatanu cyo gutegeka Israel gukora ibishoboka byose ngo ikumire jenoside mu ntara ya Gaza, guhana abahembera ibikorwa by’urugomo no gufata ingamba zo gutabara abahutazwa n’intambara hagati y’umutwe wa Hamasi na Israel. Gusa urukiko ntirwategetse ko habaho ihagarikwa ry’intambara hagati y’impande […]

Ibigo byigenga bicunga umutekano byasabwe kuvugurura imikorere no kubahiriza amategeko

csm_priv_2_3765e11e4a.jpg

Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 26 Mutarama, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru habereye inama yahuje Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Polisi y’u Rwanda n’abahagarariye ibigo byigenga bicunga umutekano hagamijwe kwigira hamwe uko havugururwa imikorere hubahirizwa amategeko agenga umurimo. Iyi nama yagarutse ku cyegeranyo cy’ibyavuye mu igenzura ryakorewe ibigo by’abikorera bicunga umutekano […]