Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Tanzania yapfuye

Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Kabiri wa Tanzania, yapfuye kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare afite imyaka 99 y’amavuko. Mwinyi yayoboye Tanzania imyaka 10, hagati ya 1985 na 1995. Mbere yaho yari yarabanje kuba Visi-Perezida wa Tanzania ndetse na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu. Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan ni we […]

Abagaba b’ingabo z’ibihugu byohereje abasirikare kurwanya M23 bateraniye i Goma

ghhrbryxyaagucj.jpg

Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byohereje ingabo mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Iterambere w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIRDC) hiyongereyeho u Burundi, mu rwego rwo gushyigikira Ingabo za DRC (FARDC) mu guhangana na M23 kuri uyu wa Kane bageze i Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru ya Kivu mu nama yo mu rwego […]

Rutsiro: Urujijo ku mabaruwa avuguruzanya ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta

muhire-2-2.jpg

Muhire Eliezer, ni umwe mu bari abakozi (Umushoferi) b’akarere ka Rutsiro wirukanwe n’Ubuyobozi bw’aka karere, nyuma y’ibiza byibasiriye intara y’iburengerazuba, mu ijoro rya tariki 02 Gicurasi 2023. Komisiyo y’abakozi ba Leta iza kumusabira ko agaruka mu kazi, bidateye kabiri yongera kumusabira ko yirukanwa. Uyu mugabo yirukanwe ashwinjwa kurigisa imyambaro yari igenewe gufasha abahuye n’ibiza, ariko […]

RDC:Iperereza ryagaragaje icyishe Okende wigeze kuba Minisitiri

Iperereza ryakozwe ku rupfu rw’umunyapolitiki Chérubin Okende wigeze kuba Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ryagaragaje ko uyu mugabo ngo yiyahuye. Urupfu rwe rwamenyekanye taliki 13 Nyakanga 2023, ruza kwemezwa n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC Patrick Muyaya. Kuri uyu wa Kane nibwo umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’Iremezo, Firmin Mvonde, yahamije […]

Ibibombe bibiri bivugwa ko ari ibya M23 byajegeje ibifaru bya SADEC hafi na Sake

Kuri uyu wa kane, tariki ya 29 Gashyantare 2024 i Sake, mu gace ka Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibisasu bibiri bivugwa ko byatewe n’inyeshyamba za M23, byibasiye imodoka ibyiri za SADC ziri mu bwoko bw’ibifaru. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru afrik-info.cd, kivuga ko mu masaha ya saa 11h30 za […]

Rayon Sports yazanye umukinnyi mushya w’Umudage

Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024 mu myitozo y’ikipe ya Rayon Sports y’abagore yagaragayemo umukinnyi w’uruhu rwera bivugwa ko yaje gufatanya urugendo rwa Shampiyona na Gikundiro. Mu gushaka amakuru arambuye kuri uyu mukinnyi, twaje kumenya ko ari umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’Ubudage witwa Helan, aho yaje gusinyana amasezerano na Rayon […]

Ubushakashatsi: Abagabo bipimye ko batwite bishobora kugaragaza kanseri

Ubusanzwe abantu benshi bamenyereye ko iyo umugore cyangwa se umukobwa yifuza kumenya niba yarasamye, afata icyemezo cyo kuba yakwisuzuma akoresheje udukoresho twabugenewe, cyangwa se akagana ivuriro rimwegereye bakamusuzuma bityo akamenya uko ahagaze. Umugabo mu buryo bw’imikino yafashe agakoresho abagore bakoresha bipima ko batwite, uwahoze ari umukunzi we yasize muri cabinet ye y’ubuvuzi, arangije asangiza inshuti […]

Judith wakanyujijeho na Safi yishongoye ku wamubwiye ko atazabona umugabo

judith-3.jpg

Umuherwekazi Niyonizera Judith wakanyujijeho na Safi Madiba yahaye inkwenene umuntu wamwandikiye ubutumwa amubwira ko atazigera abona umugabo ko nanaramuka amubonye yazamwegera akamugurira agacupa. Uyu mudamu w’umwana umwe yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, yishongora kuri uwo muntu atifuje gutangaza amazina ye, wamubwiye ko atazabona umugabo. Judith yagize ati: “Sinzukuntu narebye muri phone ishaje nari narabitse ngwa […]

Hatangajwe umubare mbumbe w’abo muri hamas wahitanwe n’ibitero bya Israel

Minisiteri y’ubuzim irangajwe iyobowe na Hamas, ivuga ko ubu Abanyapalestina barenga 30.000 biciwe i Gaza kuva ku ya 7 Ukwakira 2023. Uyu mubare uhwanye na 1,3% by’abaturage miliyoni 2.3 batuye kuri ubu butaka. Minisiteri ivuga ko benshi mu bishwe ari abagore n’abana. Umubare nyawo w’abapfuye ushobora kuba mwinshi cyane kubera ko harimo abatigeze bagera mu […]

Abaduteye ni bene wacu, ni abana bacu: Gen Ndirakobuca ku gitero cya RED-Tabara

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, Lt Gen Gervais Ndirakobuca, yagaragaje ko abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara uheruka kugaba igitero mu Burundi ari abaturage ba kiriya gihugu; bitandukanye n’ibivugwa na Perezida Evariste Ndayishimiye umaze igihe abitirira u Rwanda. Ndirakobuca yabitangaje ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yari ahitwa i Gihanga, aho aheruka guhurira n’abagize inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano. […]

Paul Pogba yahagaritswe imyaka 4 adakina umupira w’amaguru

Umufaransa Paul Pogba ukinira Juventus yo mu Butaliyani, yahagaritswe kumara imyaka ine atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru azira gukoresha imiti imwongerera imbaraga. Pogba yari amaze amezi atanu yarahagaritswe by’agateganyo, nyuma yo gupimwa agasangwamo ikigero kidasanzwe cy’imisemburo yongera imbaraga za kigabo izwi nka “testosterone”. Ikigo gishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge mu Butaliyani (NADO) ni cyo cyamupimye muri Nzeri […]

Cristiano yaciwe ibihumbi by’amadorari azira ibyo yakoreye abafana

Cristiano Ronaldo ubarizwa mu ikipe ya AL Nassr yafatiwe ibihano birimo guhagarikwa umukino umwe no gucibwa amande nyuma y’igikorwa kigayitse yakoze. Uyu munye Portugal arirenza umukino wo kuri uyu wa Kane, nyuma y’uko abafana baririmbye Messi na we akabasubiza agaragaza ikimenyetso gifatwa nk’urukozasoni ku buryo kitemewe muri Arabie Saoudite. Byabaye mu mukino w’umunsi wa 21 […]

MONUSCO yatanze inkambi ya mbere mu rwego rwo gusoza ubutumwa buhoro buhoro

Inkambi ya MONUSCO yari iri muri Kamanyola, muri Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatatu, itariki 28 Gashyantare 2024 yashyikirijwe ku mugaragaro abayobozi ba Congo, mu rwego rwo gutangira kuva mu butumwa muri DRC, hakurikijwe gahunda yashyizweho umukono hagati ya MONUSCO na guverinoma. Umuryango w’Abibumbye rero ukaba watangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo gusoza ubutumwa gahoro […]

Ikipe ya Olympic Star yakoze impanuka igiye gukina umukino w’ikirarane

543db31e-225f-4179-aa22-77095802049e.jpg

Ikipe ya Olympic Star izwi nka Gikundiro mu gihugu cy’u Burundi, yakoze impanuka ubwo yerekezaga mu mugi wa Gitega igiye gukina umukino wa shampiyona na Telaviv FC. Olympic Star yari igiye gukina umukino utarakiniwe igihe w’umunsi wa 23 muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Burundi, aho imodoka yari itwaye iyi kipe yaje kwisanga yaguye mu […]

Ikibazo cy’ibisimu n’imyobo by’ahacukurwa amabuye y’agaciro cyahagurukije abadepite

ghcdofmxkaaxb_n.jpg

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasabye Minisitiri w’Intebe kugaragaza uko hazakemurwa ikibazo cy’ibisimu n’imyobo byacukuwe mu gihe cy’ikorwa ry’imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, cyane cyane ibyacukuwe mu gihe cy’ubukoloni n’ibyacukuwe n’amasosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yahoze ari aya Leta. Igenzura ry’Urwego rw’Umuvunyi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri ryagaragaje ko hari: Imyobo n’ibisimu byakorewemo ubucukuzi kera […]

N.Kivu:Lt-Col Guillaume Ndjike Kaiko yatagatifuje Wazalendo

Abaturage ba Goma bamaze iminsi bavuga ko batewe impungenge z’umutekano mucye baterwa n’urubyiruko rwa Wazalendo bakorera mu kwaha kwa FARDC ariko ugasanga ijwi ryabo ritagera kure bitewe n’uburyo uru rubyiruko rufite ijambo. Uretse na Wazalendo, abaturage bakunze kuvuga ko n’abasirikare ubwabo bazambya umutekano wabo bityo ugasanga bamwe barameneshejwe abandi bakicwa. N’ubwo bavuga ibi ariko, ntibahuza […]

Nyarugenge: Umuvunyi yabasabye kutihutira kujyana ibibazo mu nkiko

screenshot_4-3.png

Muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye mu mirenge yose igize akarere ka Nyarugenge, kuri uyu wa gatatu abatuye mu mirenge ya Nyamirambo na Nyakabanda basuwe n’uru rwego aho umuvunyi yasabye abatuye muri iyo mirenge kutihutira kujyana ibibazo byabo mu nkiko. Urwego rw’Umuvunyi rwabwiye aba baturage ko Inkiko ruzemera ariko ko ku […]

Kenya: Porogaramu ya telefoni izafasha kuvumbura igituntu

Muri Kenya, Ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi kirimo gutegura porogaramu igendanwa ikoresha ubwenge bw’ubukorano (AI) mu gusuzuma igituntu n’izindi ndwara z’ubuhumekero. Intego y’abashakashatsi ni ugukora porogaramu igendanwa ishobora kumenya neza inkorora ijyanye n’igituntu n’izindi ndwara zikomeye. Nduba, umushakashatsi mukuru, asobanura ko “ubu bwoko bwa Progaramu (software) bukoresha ubwenge bw’ubukorano kandi bugerageza gusesengura inkorora, ibyo twita garama […]

Muganga wa Rayon Sports yemeza ko rutahizamu Prince Rudasingwa yari kwitaba Imana mu minota 5

Umuganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles, yemeza ko ibyabaye kuri rutahizamu Rudasingwa Prince byari gutuma yitaba Imana mu minota 5 iyo adahabwa ubutabazi bw’ibanze burimo no kumufata ururimi. Ubwo ikipe ya Rayon Sports yatsindwaga na Musanze FC mu mukino wa shampiyona wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abakinnyi Muhire Anicet uzwi nka Gasongo yagonganye na […]

Cabo Delgado: Ibyihebe byongeye gukaza umurego

Muri Mozambike, ibihumbi by’abaturage bahunze intara ya Cabo Delgado mu majyaruguru, kubera ibitero by’ibyihebe byingeye gukaza umurego. . Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa guverinoma, Filimao Suaze, mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kabiri i Maputo. Nk’uko Filimao Suaze abitangaza ngo byibuze imiryango 14.270 yageze mu ntara ituranye ya Nampula n’ahandi, kubera ko abarwanyi bafitanye isano na […]

Tchad: Ukuriye ‘opozisiyo’ yishwe nyuma ya coup d’état yapfubye

Abanya-Tchad benshi barimo n’uwari ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, bishwe nyuma y’igitero cyagabwe ahakorera urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu i Ndjamena. Byabaye ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare. Guverinoma ya Tchad yashinje abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo kuba ari bo bari inyuma y’icyo gitero. Minisitiri w’Itumanaho muri iki gihugu, Abderaman Koulamalla, yavuze ko […]

Tshisekedi azikanga tumuguye gitumo, M23 ntikigendera ku bya LE 23 Mars – Umuvugizi

Umutwe wa M23 uratangaza ko kuri ubu utakigendera ku byari bikubiye mu masezerano yo ku wa 23 Werurwe 2009. Ayo niyo masezerano akomokaho n’izina uyu mutwe ufite n’ubwo kuri ubu abawugize biyunze ku ihuriro rya AFC (Alliance Fleuve Congo). Ibi byemejwe n’umuvugizi w’uwo mutwe wungirije mu bya Politiki witwa Balinda Oscar mu kiganiro cyihariye yagiranye […]

Perezida Ruto mu kugerageza kumvikanisha Etiyopiya na Somalia

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Gashyantare 2024, Perezida wa Kenya, William Ruto, yakiriye Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed i Nairobi, mu ruzinduko rwa mbere rw’umuyobozi wa Etiyopiya muri Kenya kuva mu 2020. Biteganijwe ko abo bayobozi bombi bazaganira ku mikoranire ya Etiyopiya n’”igihugu cya Somaliland” hagamijwe kureba uburyo bwo kugera ku cyambu […]

Twirwaneho irashinja Michombero gutanga impamvu yo kugaba ibitero ku Banyamulenge

ghfglbaxsaawaqd.jpg

Umutwe wa Twirwaneho uravuga ko watunguwe no kubona kuri X (iyahoze ari twitter) y’umunyamakuru wigenga, Daniel Michombero, ubutumwa buvuga ko uyu mutwe washinze inkambi za gisirikare mu misozi yo muri Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, aho ngo uwabwanditse avuga ko hakenewe ubutabazi bwihuse bw’igisirikare bitaba ibyo imidugugudu myinshi yo muri Kivu y’Amajyepfo igafatwa. Twirwaneho ivuga ko […]

Umuturage aryame asinzire yiyorose ushobora kurota arote- RDF

Igisirikare cy’u Rwanda cyamaze amanga abaturarwanda ko bakwiye kuryama bagasinzira kuko umutekano uhari kandi wuzuye. Byatangajwe n’Umuvugizi wungirije w’Igisiriare cy’u Rwanda (RDF) Lt Col Simon Kabera, mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA cyo kuri uyu wa Kane.Yasabye abaturage kudahangayikishwa n’abavuga ko bazahungabanya umutekano w’Igihugu kuko gifite ubushobozi n’ubushake bwo kukirinda. Ati”Umuturage aryame asinzire yiyorose ushobora […]

Ghana:Umuntu wese uzajya avuga ko ari umutinganyi azajya afungwa imyaka itatu

Inteko ishinga amategeko ya Ghana ivuga ko umunshinga wo kunonosora itegeko rihana abatinganyi warangiye ku buryo umuntu wese uzajya yiyita cyangwa akagaragaza ko ari umutinganyi azajya abihanirwa. Uwo mushinga w’itegeko unashyiraho igihano cyo kuba wafungwa kugeza ku myaka itanu igihe uhamwe no gushinga cyangwa gutera inkunga amatsinda y’abatinganyi, banazwi nk’aba LGBTQ+. Abadepite bashwishurije amagerageza yo […]

Abatumiza hanze Serivisi zitaboneka mu Rwanda ntibazajya bishyura TVA

Abashoramari batumiza cyangwa bazana mu Rwanda serivisi zitahabarizwa bakuriweho TVA. Byagarutsweho na Bwana komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, Pascal Bizimana Ruganintwali, aho yizeje ko abazajya abatumiza mu mahanga, serivisi zitaboneka mu Rwanda batazajya bishyura umusoro ku nyongeragaciro, TVA. Ibi n’ubusanzwe bikubiye mu Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gusaba uruhushya rwo kugura serivisi […]

Héritier Luvumbu yabonye ikipe nshya

Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga wahoze akinira Rayon Sports, yamaze kwerekeza muri AS Vita Club y’iwabo. Ku wa Gatatu tariki ya 28 Gashyantare ni bwo uyu mukinnyi yasinye imbanzirizamasezerano yo gukinira iriya kipe mu mwaka utaha w’imikino wa 2024/25. Uyu mukinnyi ugikurikiranwe n’ibihano by’amezi atandatu yafatiwe na FERWAFA, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yavuze ko atari we […]

Intabaza kuri MONUSCO yahuje imbaraga na FDLR

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ryatabaje akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’Abibumbye, rigasaba kwamagana ubutumwa bw’uriya muryango bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO) ku bwo guhuza imbaraga n’imitwe irimo uwa FDLR. AFC yatanze iyo ntabaza biciye mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki. Ati: “AFC irahamagarira akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kwamagana […]

Amadou Oury Bah yagizwe Minisitiri w’Intebe mushya wa Guinea

Abasirikare kari ku butegetsi muri Guinea, bashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, iminsi umunani nyuma yo gusesa guverinema yariho. Ibyo bibaye mu gihe mu murwa mukuru Conakry, bisa n’aho ubuzima bwahagaze ku munsi wa kabiri w’imyigaragambyo, kuri uyu wa Gatatu ushize, ibera mu gihugu cyose. Abigaragambya barasaba ko umuyobozi w’urugaga ufunzwe arekurwa, n’ibiciro by’ibiribwa bikagabanuka. Ikindi basaba […]

Abasaba inyemezabuguzi ya EBM bagiye kujya bagenerwa ishimwe

ghcajgvwaaawjbq.jpg

Guverinoma y’u Rwanda igiye gushyira mu bikorwa gahunda yo kugenera ishimwe abasaba inyemezabuguzi ya EBM no korohereza abakererewe gusora batanga amakuru ku bushake nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’imari kuri uyu wa Gatatu. Soma itangazo hano

ICC yategetse Dominic Ongwen kwishyura indishyi za miliyoni 56$

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rwategetse Dominic Ongwen wahoze ari umuyobozi mu mutwe wa LRA, kwishyura indishyi z’akababaro zingana n’amadolari arenga miliyoni 56 ku bantu yahohoteye muri Uganda. Hagati aho, Joseph Kony nawe arashakishwa na ICC kubera amabi ashinjwa ariko ntawe uzi irengero rye. Dominic Ongwen, yari umwana w’imyaka icyenda ubwo LRA, (Lord’s Resistance Army), ya […]

Burera: Yafashwe atwaye kuri moto amasashe ibihumbi 80

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Burera, yafashe umusore w’imyaka 28 y’amavuko, wari utwaye kuri moto amasashe ibihumbi 80. Yafatiwe mu mudugudu wa Gasenyi, akagari ka Buramba mu murenge wa Gahunga, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare, ayatwaye kuri moto yerekeza mu Karere ka Musanze. […]