Dr. Denis Mukwege arasanga kugarura igihano cy’urupfu ari akaga ku gihugu gifite ubutabera burwaye
Mu gihe Repubulika ya Demokarasi ya Congo yakuyeho ihagarikwa ry’igihano cy’urupfu, hakomeje kumvikana amajwi menshi arwanya iki cyemezo. Muri bo, harimo Denis Mukwege, wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2018 akaba yari n’umukandida ku mwanya wa perezida wa republika mu 2023. Uyu uzwiho guharanira ubutabera muri RDC, akaba n’umuganga w’indwara z’abagore avuga ko […]
Niger yahagaritse amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yari ifitanye na Amerika
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 16 Werurwe, igihugu cya Niger cyahagaritse amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare na Amerika. Amasezerano yashyizweho umukono mu 2012, mu gihe Abanyamerika muri iki gihe bafite abasirikare bagera ku gihumbi muri iki gihugu, ndetse n’ibirindiro binini bya drone muri Agadez. Kuri televiziyo y’igihugu, umuvugizi wa guverinoma yavuze ko […]
Guverinoma yafunze amashuri yose kubera ubushyuhe budasanzwe
Guverinoma ya Sudani y’Amajyepfo yategetse ibigo by’Amashuri byose byo muri icyo gihugu kudahirahira bifungura imiryango guhera ku wa 18 Werurwe 2024 mu rwego rwo kurinda abana babyigamo ingaruka bashobora guterwa n’ubushyuhe budasanzwe bukomeje kwiyongera muri icyo gihugu. Sudani y’Amajyepfo ubu iri mu kaga katewe n’ubushyuhe budasanzwe bumaze iminsi buri mu bice byose by’icyo gihugu kibarizwa […]
Nyaruguru: Bibukijwe ko uburinganire atari uguhangana n’abagabo babo

Abagore bo mu murenge wa Rusenge, mu karere ka Nyaruguru, bibukijwe ko ihame ry’uburinganire ridasobura kwiganzura abagabo no guhangana nabo. Ko ahubwo ari ukugira uburenganzira bungana imbere y’amategeko, bagafatanya n’abagabo mu iterambere rirambye ry’imiryango yabo ndetse n’igihugu. Ubu butumwa bwatangiwe mu kagari ka Bunge muri uyu murenge wa Rusange kuwa 15 Werurwe 2024 ubwo mu […]
U Burusiya: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahamagaje imyigaragambyo yiswe “Noon against Putin”
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burusiya bahamagariye abatora kwitabira imyigaragambyo yiswe “Noon against Putin” ku biro by’itora mu gihugu hose kuri iki Cyumweru, umunsi wa nyuma w’itora mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Burusiya. Abatora basabwe guhurira ku biro by’itora saa sita z’amanywa mu turere 11 tw’u Burusiya kugira ngo bigaragambye batishyize mu kaga barenga ku itegeko […]
Rubavu: Bahangayikishijwe n’ababo bakomeje kwisanga muri FDLR bashukishijwe amafaranga
Hari abaturage bo mu karere ka Rubavu bahangayikishijwe n’abavandimwe babo bakomeje guhunga imiryango yabo kubera babeshywa amafaranga bakisanga muri Wazalendo no mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR usanzwe urwanya Leta y’u Rwanda. Ibi aba baturage babigarutseho kuri uyu wa kane, tariki 14 Werurwe 2024, mu kiganiro bahaye Bwiza.com nyuma y’uko mu murenge wa Busasamana, hari umuturage […]
Nigeria yemeje iyicwa ry’abasirikare ba yo 16 barimo ba ofisiye bane
Nigeria yemeje kuri uyu wa Gatandatu ushize ko abasirikare 16, barimo ba ofisiye bane n’abasirikare bato biciwe mu gico cy’abantu bitwaje intwaro muri Leta ya Delta, aho bari batabaye bagiye guhosha amakimbirane hagati y’amoko abiri. Abasirikare bo muri batayo ya 181 bari mu butumwa bw’amahoro ahitwa Bomadi, hatuwe cyane n’ubwoko bwa Okuoma, bisanze bagoswe kandi […]
Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda yita Abarundi bahahungiye abacakara barwo

Perezida w’u Burundi, à‰variste Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda ndetse n’abakoloni avuga ko ari intandaro y’ibyago by’Abarundi. Yashimangiye ko u Rwanda rwagize Abarundi bamwe abacakara ngo rwigisha “kwica gusa”. Kuri Ndayishimiye, Abarundi bonyine banenga ubutegetsi bwa CNDD-FDD ni imbata z’u Rwanda n’abakoloni. Ibi Perezida Ndayishimiye yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, itariki 16 Werurwe 2024, ubwo […]
Amb. Bakuramutsa yatanze inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Cambodge

Ambasaderi Nkubito Manzi Bakuramutsa mu ntangiriro z’iki cyumweru yashyikirije nyakubahwa Say Chhum, umukuru w’agateganyo wa Cambodge, inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu. Uyu muhango wabereye mu nzu ya Sena ya Cambodge. Muri uyu muhango, Say Chhum yashimye ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame ndetse n’iterambere ritangaje u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 24 ishize. […]
Ukraine irashinjwa gutera ibiro by’itora mu gihe u Burusiya bwigamba gusenya drones nyinshi
Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya iravuga ko ingabo zayo zasenye drones nyinshi za Ukraine mu turere twinshi two mu gihugu, mu gihe mu karere ka Zaporizhzhia Ukraine ishinjwa kugaba igitero ku biro by’itora Iki gitero kinini kurusha ibyabanje cyabereye mu majyepfo y’u Burusiya bwa Krasnodar, ahari uruganda rutunganya peteroli rwibasiwe. Muri Ukraine abayobozi bavuga ko habaye […]
Zabyaye amahari hagati ya RDC na Donald Trump
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yikomye Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kuyishinja kurekura imfungwa hafi ya zose zo mu magereza yayo ikazohereza muri Amerika. Trump wiyamamariza kuyobora Amerika muri manda ye ya kabiri, yifashishije imfungwa zo muri Congo nk’urugero rwo kugaragaza ko Perezida Joe Biden bazongera guhatana […]