Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’Intebe w’umugore

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere yagize Judith Sumwa Tuluka Minisitiri w’Intebe mushya. Uyu mugore yari amaze igihe ari Minisitiri w’Igenamigambi muri Guverinoma yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe wacyuye igihe, Jean Michel Sama Lukonde. Tukula wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore RDC igize mu mateka yayo, mbere yo […]

Amakuru y’ihunga ry’uwahoze avugira Primature

Amakuru agera ku kinyamakuru Bwiza.com n’uko uwitwa Ndayizeye Janvier wahoze ari umuvugizi wa Serivisi za Minisitiri w’Intebe (Primature) amaze imyaka igera kuri itatu yarahunze igihugu. Ni amakuru atarigeze amenyekana kuko yahunze mu mwaka wa 2021 mu gihe igihugu cyari cyugarijwe n’icyorezo cya Covid-19. Bamwe mu bari bamuzi basanzwe bakorana nk’abanyamakuru batandukanye bari bamaze igihe batamubona […]

Kukwikoreza umuzigo wa Congo ni nko kukwikoreza umurambo w’impyisi: Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko aho bigeze amahanga akwiye kureka gukomeza kwikoreza u Rwanda ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko ntaho ruhuriye na byo. U Rwanda rumaze igihe rwotswa igitutu n’ibihugu by’amahanga birusaba guhagarika ubufasha rushinjwa guha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ndetse rukanavana ingabo zarwo mu ntara ya […]

Umwana wa Mukeshabatware Dismas yapfuye

ilibagiza-3aa74.jpg

Umukobwa wa Mukeshabatware Dismas, Ilibagiza Yvonne yapfuye ku wa 30 Werurwe 2024 aziz kanseri. Ilibagiza Yvonne yapfuye mu mpera z’icyumweru nyuma y’uko yari amaze iminsi arwaye kanseri akaba ari nayo yamuhitanye. Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umuvandimwe we, Nyirimigambi Philbert. Ilibagiza yitabye Imana aguye mu bitaro bya Butaro aho yari amaze igihe yivuriza Kanseri. Biteganyijwe ko […]

Kuki usabwa kurya ubugali mu gihe ufite isukari nyinshi mu mubiri?

Abantu benshi bibaza byinshi ku ifu y’ubugari aho bazi ko ari mbi kandi ishonora kwica kubera uburuzi bwa Cyanide (soma siyanide) buyibonekamo ku bwinshi ariko nta cyo bishobora gutera uwaburiye nubwo bwose iba irimo ubwo burozi. Nubwo bwose bivugwa ifu y’ubugari iba ikennye ku ntungamubiri ,sibyo ahubwo tuyisangamo amavitamini y’ingenzi nk’imyunyungugu itandukanye n’ibitera imbaraga. Ifu […]

Perezida Kagame yagaragaje uko DRC n’Uburundi bahurira ku myumvire itakigezweho

Perezida Kagame Paul yagaragaje uko mu bihugu by’Uburundi na DRC bahuriye ku myumvire imeze nk’iy’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse anashimangira ko atari umwihariko wabo kuko no kubitwa ko bateye imbere hari ahakigaragara iyo myumvire ishaje itakabaye ikigenderwaho. Umukuru w’u Rwanda wari mu kiganiro cyatambutse kuri Radio 10 na Royal FM yavuze ko mu […]

Perezida Kagame yarebye umukino wa Arsenal na Manchester City

1-24.webp

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ku mukino waraye uhuje Arsenal na Manchester City muri Premier League, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. Ku Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024 nibwo Manchester City yari yakiriye Arsenal kuri Etihad Stadium mu mukino wari utegerejwe n’abenshi ku isi yose. Kuri uyu wa Mbere tariki […]

U Burusiya bwangije ibikorwa remezo by’ingufu hafi ya byose muri Kharkiv

Ibitero by’u Burusiya byangije ibikorwa remezo by’ingufu “hafi ya byose” i Kharkiv nkuko Umuyobozi w’akarere Ihor Terekhov, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Liga.net cyasohotse kuri uyu wa 1 Mata, yatangaje. Kharkiv yibasiwe n’bitero by’u Burusiya kuva ibitero simusiga byatangira kandi ibitero byiyongereye muri aka karere mu byumweru bishize. Terekhov yavuze ko ibyo bitero byangije urugomero rw’amashanyarazi […]

Umukiriya yaguze ibiryo muri resitora asangamo igitsina

Umukiriya yaguye mu kantu ubwo yaryaga ibiryo muri resitora i Kampala yarangiza mu isosi agasangamo igitsina bivugwa ko ari icy’umwana w’umuhungu. Ku wa Kane mutagatifu w’icyumweru dusoje, uyu mukiriya utatangajwe amazina yaje kujya gufata ifunguro muri resitora ikorera i Kampala gusa ibyo yahaboneye ni agahumamunwa. Ubwo uyu mukiriya yageraga muri resitora ashonje, yatumijeho ibyo kurya […]

Burundi: Imbonerakure yemeye ko yasambanyije umwana yakatiwe imyaka 10 y’igifungo

Urukiko rw’intara rwa Bubanza (uburengerazuba bw’u Burundi) rwakatiye Bienvenue Irakoze igifungo cy’imyaka 10 no kwishyura indishyi zingana na miliyoni 2 z’amafaranga y’Amarundi kubera gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 12. Uwafashe ku ngufu abarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD kandi iyemereye icyaha. Amakuru aturuka mu bakurikiye uru rubanza avuga ko gufata ku ngufu byakozwe ku itariki ya […]

Amavubi yiteguye gukinisha Abanyamahanga

Ishyirahawe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ rihamya ko biteguye kwakira abakinnyi b’Abanyamahanga mu ‘Amavubi’ mu gihe baba bafite icyo bafasha. Muri Gushyingo 2022 nibwo u Rwanda rwahaye ubwenegihugu Gerard Bi Goua Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire, aho yahise yemererwa gukinira ‘Amavubi’ wakinnye imikino 3 ya gicuti atsindamo n’igitego kimwe. Nubwo uyu mukinnyi yahawe ubwenegihugu, ntabwo […]

Bobi Wine yandagaje Museveni

Umunyapolitiki Robert Ssentamu Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yandagaje Perezida Yoweri Kaguta Museveni amwita “umwubatsi mukuru, padiri mukuru n’umubyaza wa ruswa muri Uganda”. Uyu mugabo ukuriye ishyaka National Unity Platform (NUP) ritavuga rumwe n’ubuutegetsi, yasubizaga Museveni ku butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X ashimira abakuriye amadini muri Uganda ku bw’ubutumwa baheruka […]

Goma: Abacuruzi biyemeje kotsa guvernoma igitutu mu gisa n’Imyigaragambyo

Abacuruzi bo mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu ya Ruguru muri DRC banze gufungura amaduka yabo mu rwego rwo guhatira Leta gukuraho imisoro bemeza ko ihanitse mu gihe ibikorwa byabo bibangamiwe n’Intambara ya M23 ikomeje muri iyo Ntara. Umujyi wa Goma ubusanzwe ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu ya Ruguru aho muri Repubulika Iharanira […]

RDC:Ubuzima abasirikare ba SANDF babayemo buri gutuma batabaza umuhisi n’umugenzi

Abasirikare ba Afurika y’Epfo (SANDF) boherejwe mu butumwa bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubuzima bwabo bukomeje kubagora kuko ngo inzara ibageze ku buce. Ni abasirikare bagera kuri 600 baturutse muri iki gihugu bavuga ko babayeho nabi kuko aho bakambitse bategekwa gusangira ubwiherero bugera kuri butandatu gusa ndetse ngo bakanahabwa amafunguro atujuje ubuziranenge […]

Anita Pendo yegukanye igihembo muri Ghana

screenshot_2024-04-01_104758.png

Umunyamakuru uri mu bakunzwe mu Rwanda, Anita Pendo yegukanye igihembo cya ‘African Female Entertainment Show Host of the Year’ mu bihembo bya ‘Ladies in Media Awards 2023′ (LIMA) bitangirwa muri Ghana. Anita Pendo amaze iminsi mu mujyi wa Accra muri Ghana aho yari yitabiriye itangwa ry’ibihembo bya ‘Ladies in Media Awards 2023′ yari ahatanyemo. Uyu […]

U Burusiya bwasabye Ukraine kubushyikiriza ukuriye urwego rw’umutekano ruzwi nka SBU

Ku Cyumweru itariki 31 Werurwe, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yasabye ko Kyiv igomba gutanga abantu bose bafite uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byakorewe mu Burusiya, barimo Vasyl Maliuk, umuyobozi w’urwego rw’umutekano. SBU, yateye utwatsi icyo cyifuzo ivuga ko “nta kamaro”, nk’uko bitangazwa na Reuters , yibukije minisiteri y’ u Burusiya ko ahubwo Perezida w’iki gihugu, […]

DJ Brianne agiye kubagwa ku gifu

67a9ae5b-3755-4d99-aa76-20341ed9372a.jpg

Gateka Esther Brianne wamenyekanye nka DJ Brianne akaba ari mu bagezweho muri iyi minsi mu bijyanye no kuvanga imiziki, agiye kubagwa mu nda. Kuru uyu wa tariki ya 1 Mata 2024 nibwo Dj Brianne uzwei mu kuvanga imiziki ari bubagwe mu nda nyuma y’uburwayi amaranyemo iminsi. DJ Brianne amaze iminsi ataka uburwayi mu nda aho […]

Macky Sall yaba agiye guhunga Sénégal nyuma yo kuva ku butegetsi

Perezida Macky Sall wa Sénégal ngo yaba ateganya kujya kuba hanze y’igihugu cye, nyuma yo gusoza manda ye ya kabiri nka Perezida w’iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika. Ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata ni bwo Sall agomba gusoza manda ye nka Perezida wa Sénégal, mbere yo gushyikiriza ubutegetsi Bassirou Diomaye Faye uheruka […]

Ubudage:Binjiye mu kwezi gushya bemererwa kunywa urumogi mu ruhame

Abakunzi b’urumogi mu Budage, batangiranye n’ukwezi kwa Mata bashyirwa igorora kuko hakuweho itegeko rihana abanywa urumogi. Iri tegeko rije risanga n’ubundi hari abari basanzwe barunywa ku mugaragaro mu bice bimwe , ariko kuva kuri taliki ya mbere Mata 2024 bizajya biba byemewe gusa hashyirwaho ikitonderwa ku begereye amashuri n’abashaka kubuhinga. Kuba rusanzwe runyobwa ni ingingo […]

Rubavu: Ubushomeri buratuma bamwe bisanga mu mitwe yitwaje intwaro

Urubyiruko ruturiye umupaka w’u Rwanda na Repubuka ya Demokarasi ya Congo rurasaba ko rwahangirwa imirimo bikarinda bamwe bari kwishora muri Congo bashukishijwe imirimo. Abatuye muri ibi bice bitandukanye bihana imbibi n’iki gihugu cyane cyane urubyiruko bavuga ko aha iwabo nta mirimo ibateza imbere ikihagaragara, kandi ngo bisaba umusore wihuse iminota 5 akaba ageze muri Repubulika […]

Davis D yakodesheje umupfumu umurindira umutekano akoresheje ihembe

screenshot-2024-03-31-182814-8637951711902635.png

Mu gitaramo cya Platini P yise ‘Baba Xperience’ Umuhanzi Icyishaka Davis wamenyekanye nka Davis D mu muziki nyarwanda no mu karere, yagaragaye ari kumwe n’umupfumu ufite ihembe. Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo Platini yakoraga igitaramo mbaturamugabo aho cyitabiriwe n’abanyarwanda batari bake. Iki gitaramo kandi cyaje kugaragaramo umuhanzi Davis D wari urinzwe n’umupfumu wari ufite ihembe […]

Palestine:Minisitiri mushya yahigiye kwambura Hamas Intara ya Gaza

Minisitiri w’Intebe mushya wa Palestine , Muhammed Mustafa , yahigiye kwambura umutwe wa Hamas agace ka Gaza kamaze igihe kabarizwa mu maboko y’aba barwanyi. Ministiri w’intebe Mohammed Mustafa yatangaje ibi mu mpera z’icyumweru dusoje ubwo habaga umuhango w’irahira rya Guverinoma nshya irimo n’abanyegaza. Uyu Minisitiri aherutse gushyirwaho ku busabe bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika […]

Cardinal Antoine Kambanda yahaye Israel Mbonyi impano

whatsapp-image-2024-04-01-at-123714-am-7777081711925797.jpg

Arkiyepiskopi wa Kigali, Cardinal Antoine Kambanda yahaye Israel Mbonyi impano yo Bibiliya nshya nk’intwaro azakomeza kwifashisha mu rugendo rwe rw’umuziki. Nyuma y’uko Mbonyi atanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo gikomeye cyo kwizihiza Pasika ‘Ewengalie Celebrations’ cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, Cardinal Kambanda yahaye Israel Mbonyi impano ya Bibiliya. Muri iki gitaramo, Cardinal Kambanda yashimye […]

Nyarugenge: Babiri bafatanywe amacupa arenga 900 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu

mucr.jpg

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Nyarugenge, abantu babiri bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amavuta yo kwisiga yangiza uruhu azwi nka ‘mukologo’ ubwo bari batwaye mu modoka amacupa y’ayo mavuta 924. Abafashwe ni umugabo w’imyaka 41 y’amavuko, wari utwaye imodoka irimo amavuta na mugenzi we w’imyaka […]

Umugaba wungirije w’Ingabo za UPDF zirwanira mu kirere yapfiriye muri ‘douche’

Brigadier General Stephen Kiggundu wari Umugaba wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira mu kirere, yapfuye. Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko uyu Jenerali yapfuye ku Cyumweru cya Pasika, nyuma yo kugwa mu bwogero bw’iwe mu rugo i Entebbe. Brig Gen Felix Kulayigye ukivugira yagize ati: “N’umubabaro mwinshi ndetse n’umutima uremereye Igisirikare cya Uganda kiramenyesha rubanda urupfu rutunguranye […]

Umusonga uza ku isonga mu guhitana abana bari munsi y’imyaka 5 ku Isi-OMS

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), bwagaragaje ko indwara y’umusonga ari yo iza ku isonga mu guhitana abana benshi ku Isi batarageza ku myaka itanu, kuko wihariye 18%. Mu Rwanda indwara y’umusonga n’izindi ndwara z’ubuhumekero kugeza ubu zirahangayikishije kuko ziza ku isonga mu zica abana cyane mu gihugu. Ikigo cy’Igihugu cyita ku […]

Zelesky yemeje ko ingabo ze nizitabona imfashanyo ya Amerika zisubira inyuma

Perezida Volodymyr Zelensky avuga ko mu gihe ingabo za Ukraine zaba zitabonye inkunga zemerewe na Amerika zizasubira inyuma gahoro gahoro. Ubwo yaganiraga na Washington Post Zelesky , yavuze Amerika kutabona imfashanyo ya Amerika bisobanuye ko nta bubasha bafite bwo kwivuna umwanzi. Ati” kutabona inkunga bisobanuye ko nta buryo dufite bwo kwivuna ibitero byo mu kirere, […]