Rutsiro: Hari abakenera serivisi z’ubuzima bikabasaba gutega ubwato na Moto

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro, barenga ibihumbi 3, batuye ku kirwa cya Bugarura bavuga ko bagorwa no kubona serivisi z’ubuzima, kuko bibasaba gutega ubwato na moto ngo bagere ku kigo nderabuzima, basanganwe ivuriro rito ritagira abaganga bahoraho (Poste de Sante), bagasaba ko bakwegerezwa ikigo nderabuzima. Aba baturage bo mu murenge wa Boneza, […]
Burundi: Abagore b’inshoreke bari guhigwa bukware bashinjwa gutera igihugu umwaku
Leta y’u Burundi yatangiye guhiga abagore b’inshoreke ikabatandukanya n’abari abagabo babo, nyuma yo kubashinja gutera iki gihugu umwaku bigatuma kidatera imbere. Umukwabu wo kwirukana aba bagore umaze igihe ukorerwa mu bice bitandukanye by’u Burundi, by’umwihariko mu ntara ziherereye mu gice cy’amajyaruguru y’iki gihugu. Nko mu ntara ya Ngozi, ubuyobozi bwayo busobanura ko mbere yo gutangira […]
Afurika y’Epfo:Uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yarekuwe by’agateganyo ku ngwate
Mapisa-Nqakula wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Afurika y’Epfo yarekuwe nyuma y’uko yemeye gutanga ingwate y’ibihumbi 2670 by’Amadorali. Ejo hashize kuwa Kane, uyu mubyeyi wari perezida w’inteko ishinga amategeko, nibwo yatawe muri yombi nyuma yo kwishyikiriza Polisi. Ni nyuma y’uko hari hashize igihe kitaragera ku masaha 24 yeguye kuri izo nshingano. Ashinjwa ibirego bya ruswa […]
Ukraine irigamba gusenya indege 6 z’u Burusiya mu bitero byibasiye ibibuga by’indege za gisirikare

Kuri uyu wa Gatanu, Kyiv yavuze ko Ukraine yasenye nibura indege esheshatu z’intambara z’u Burusiya, yangiza izindi umunani kandi ikomeretsa cyangwa ihitana abakozi 20 mu gitero gikomeye cy’indege zitagira abapilote cyagabwe ku bibuga by’indege. Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ivuga ko Ukraine yagabye kimwe mu bitero binini by’ijoro mu byumweru bishhize, ikoresheje drone zirenga 50 ku […]
AFC yahishuye icyababujije gufata Goma n’aho bagomba kuyitegura
Jean-Jacques Mamba, wohoze ari umuvugizi w’ishyaka rya MLC ndetse n’umudepite uherutse kujya kwifatanya na Alliance Fleuve Congo, ya Corneille Nangaa, mu kiganiro na mediacongo.net i Buruseli, yavuze ko yavuye muri iri shyaka kubera ko yumvaga atakiryiyumvamo kandi atagishoboye kubihisha, atanagifite ubushskae bwo gukurikira politiki itajyanye n’icyerekezo cye. Yavuze ko igihe Tshisekedi afatira ubutegetsi abinyujije mu […]
Umugore wa Bebe Cool yavuzwe mu rukundo n’umugabo wa Zari

Umugabo wa Zari The Boss Lady arihakana ibyo kuba yakundana n’umugore wa Bebe Cool, Zuena Kirema nyuma y’ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku munsi w’ejo. Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 4 Mata 2024, ku mbuga nkoranyambaga zo muri Uganda hazengurutse ifoto y’umugore wa Bebe Cool ari kumwe na Shakib uherutse gushakana na Zari Hassan. […]
Mohamed VI na Kagame, abayobozi babiri batari abo mu karere batumiwe mu irahira rya Perezida wa Senegali
President mushya wa Senegali BASSIROU DIOMAYE FAYE watsinze amatora kuya 24 Werurwe 2024 aho yatsinze umukandida bari bahanganye kuri uwo mwanya AMADOU BA wari ushyigikiwe n’ishyaka ryari ku butegetsi rya Macky Sall ucyuye igihe, ubwo yarahiraga yatumiye Mohamed VI umwami wa Maroc na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda kwitabira uyu muhango. Diomaye Faye abona ko […]
Umuturage yarwanye n’amabandi yashakaga kumwaka moto ye hifashishijwe imihoro
Mu gace kitwa Nakuwade ho mu karere ka Wakiso gaherereye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, inkuru yabaye kimomo ubwo umuturage usanzwe ari umumotari yarwanaga intambara y’urudaca n’amabandi yari yitwaje imihoro ashaka kumunyaga ikinyabizaga yari ayatwayeho. Uwitwa Muganzi Felix w’imyaka 23 yahamije ko yatatswe n’amabandi yari yitwaje imihoro. Felix yanze kwemera ko moto ye bapfa kuyijyana […]
Goma: Impunzi ziri mu myigaragambyo yamagana ihuriro rya FARDC rirwanya M23

Bamwe mu mpunzi zikambitse mu mujyi wa Goma baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana guverinoma ndetse n’ihuriro ry’ingabo zose zirwanya umutwe wa M23, abigaragambya barasaba Ingabo za Leta kuva mu mahoteli zikajya ku rugamba kurwanya M23 bemeza ko idafite imbaraga. Ibyapa bifitwe n’abari kwigaragambya byanditse ho ngo “Umwanzi wacu nta mbaraga yaba afite mu gihe Abasirikare […]
RDC-Ituri:Indege yakoze impanuka irangirika bikomeye
Indege yo muri sosiyete ya TRACEP yavaga muri Bunia yerekeza ku kibuga gito cy’indege cya ZALE nko mu birometero 4 hafi yo mu burasirazuba bwa komini ya Mahagi mu Ntara ya Ituri, yakoze impanuka ikomeye. Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 5 Mata 2024,aho abatangabuhamya babibonye babwiye itangazamakuru rya […]
P. Kagame arifuza ko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wazambijwe n’abarimo Col. Karegeya wasubira mu buryo
Perezida Paul Kagame yatangaje ko yifuza kubona umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo usubira mu buryo ukaba nk’uko wahoze, nyuma y’igihe kirekire warazambye. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana n’umunyamakuru Sophie Mokoena wa SABC (Igitangazamakuru cya leta ya Afurika y’Epfo). Kuva mu 1994 ubwo Afurika y’Epfo yari ikiyobowe na Nelson Mandela u Rwanda […]
Goma: Igiciro cy’inyama cyiyongereyeho amadolari atatu
Nk’uko Radio okapi ikorera mu ntara ya Kivu ibitangaza, ku masoko atandukanye yo mu mujyi wa Goma hari ibura ry’inyama z’inka. Ibi bikaba byarateye ukwiyongera gukabije kw’igiciro cy’inyama aho ikilo kimwe cy’inyama cyavuye ku madorali 3 kikagera ku madorali 6. Abagemura inyama n’abazicuruza mu mujyi wa Goma ndetse n’aborozi baganiriye na okapi bavuga ko icyateye […]
RIB yihanangirije abakoresha amagambo ashengura umutima abarokotse Jenoside
Mu gihe kuva tariki 7 Mata 2024, hazatangira Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruraburira abakoresha imvugo zisesereza abarokotse Jenoside ko batazihanganirwa na gato. Uru rwego rwagaragaje ko muri iyi myaka hasigaye hagaragara abakora ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bishingiye ku kubwira abayirokotse […]
Perezida Cyril Ramaphosa ategerejwe i Kigali
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, ategerejwe i Kigali mu mpera z’iki cyumweru. Perezida Ramaphosa azaba yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko Sophie Mokoena uri mu banyamakuru bakuru b’igitangazamakuru cya Leta ya Afurika y’Epfo (SABC) yabitangaje. President Cyril Ramaphosa is expected to travel to Kigali Rwanda this […]
King James yemeye kwishyura incuti ye imushinja ubwambuzi
Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi mu muziki nyarwanda nka King James, yemeye kwishyura umugabo umushinja kumwambura amafaranga ariko bikabanza byaca mu butabera. Mu ijoro ryakeye ni bwo uwitwa Pasiteri Ntezimana Blaise uba muri Suède yanditse ku rubuga rwe rwa X ubutumwa busaba Perezida Paul Kagame kumurenganura akabona ubutabera, nyuma yo kuvuga ko yahaye King James amafaranga […]
Burundi:Bategereje urupfu ngo rubakize akaga k’ubukene bwaganjije igihugu
Mu gihugu cy’u Burundi ubukene buravuza ubuhuha kugeza ubwo hari abavuga ko bategereje urupfu kuko nta kindi ngo bafite bakora cyabubakiza. Ibi bitangazwa n’abaturage batuye mu mujyi wa Bujumbura baganiriye n’Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, aho bavuze ko ubuzima bwabaye ndanze bityo bakaba bategereje urupfu rwonyine ruzabavana muri ako kaga. Umwe mu benegihugu wahaye […]
SADC iramagana amakuru akomeje kuvugwa ku ngabo za yo ziri muri SAMIDRC
Ubutumwa bw’Umuryango w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika ishyira Amajyepfo (SADC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) bwateye utwatsi amakuru bwita ibinyoma kandi agamije kuyobya anyuzwa kuri interineti ku bikorwa byabwo mu Burasirazuba bwa DRC. “SAMIDRC yamaganye byimazeyo amakuru atari yo ndetse n’ibisobanuro ku bikorwa byayo bya gisirikare mu gice cy’iburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya […]
DJ Sonia yagarutse ku mashusho y’urukozasoni yamwitiriwe

Umuvanzi w’imiziki Kayitesi Sonia wamenyekanye nka DJ Sonia yagize icyo avuga ku mashusho y’inkumi yambaye ubusa amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bikavugwa ko yaba ari we. Hashize ukwezi kurenga ku mbugankoranyambaga cyane cyane ku rubuga rwa X hazenguruka amashusho y’inkumi yambaye ubusa aho byavuzwe ko ari DJ Sonia uba uri muri ayo mashusho. Bidahagije […]
Israel ikomeje kwitegura igitero cyo kwihorera cya Iran gishobora guteza Intambara ya 3 y’Isi
Inama y’abaminisitiri yo kwitegura intambara muri Israel yateranye mu ijoro ryo kuwa Gatatu kugira ngo baganire ku iterabwoba ry’igitero “cyegereje” nyuma yuko Iran yemeje kuzihorera nyuma y’igitero cyahitanye benshi mu bayobozi bakuru bayo b’igisirikare. Iran yashinje Israel kugaba igitero cyica kuri ambasade yayo ya Syria cyarushijeho gushyira Uburasirazuba bwo hagati mu kaga ko kuba habera […]
Perezida Petr Pavel ategerejwe mu Rwanda
Perezida Petr Pavel wa Repubulika ya Tchèque, ategerejwe mu Rwanda aho agomba kugirira uruzinduko kuri uyu wa Gatanu. Uyu mukuru w’igihugu ari mu banyacyubahiro bagomba kwitabira umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuhango uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 7 Mata. Amakuru atangwa na Perezidansi ya […]
Rwarutabura yemeza ko Rayon Sports yabetinze umukino wa Etincelles
Umufana w’imena wa Rayon Sports, Rwarutabura wababajwe n’ukuntu ikipe ye yanyagiwe na Etincelles, yemeza ko yazize gutega ku mukino ibizwi nka ‘Betting’ mu ndimi z’amahanga. Ku munsi w’ejo hashize nibwo muri shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu Rwanda hari hakomeje imikino y’umunsi wa 26, aho Rayon Sports yakiriye Etincelles yari inyotewe intsinzi kuko iri ahabi. Uyu […]
Israel irashinjwa kunaniza abashaka gutanga imfashanyo muri Gaza
Abaterankunga batandukanye bashamikiye ku miryango mpuzamahanga baratabaza nyuma y’uko ngo babona Israel irikwitabika gahunda yabo yo gutanga imfashanyo mu ntara ya Gaza. Prezida w’umuryango w’abaganga batagira imipaka, Isabelle Defourny yatanze impuruza ko muri iyo ntara hashobora kuba jenoside. Uyu muganga avuga ko umuryango ayoboye umaze gupfusha abakozi batanu muri 300 bakorera muri Gaza.Yavuze ko Gaza […]
Kagame yakiriye Perezida wa Leta ya Rhineland-Palatinat

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri akaba na Perezida w’Intara ya Rhénanie-Palatinat yo mu Budage, Malu Dreyer n’itsinda ayoboye, bari mu Rwanda aho bitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Perezidansi yatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Malu Dreyer kuri uyu wa Kane baganira ku ngingo zirimo ijyanye […]
Somalia yahaye Ambasaderi wa Ethiopia amasaha 72 yo kuva ku butaka bwayo
Leta ya Somalia yashinje abayobozi ba Ethiopia kwivanga mu bibazo bya Somalia mu gihe ibihugu byombi birebana ay’ingwe nyuma y’amasezerano Ethiopia iherutse kugirana na Somaliland, yiyomoye kuri leta, ayemerera kugera ku cyambu cyo ku Nyanja y’Abahinde. Kubera uwo mwuka mubi Leta ya Somalia yafashe icyemezo cyo gufunga ibiro bya Ambasaderi wa Ethiopia mu Ntara za […]
Umugore utazwi yinjiye mu bitaro yiba umwana umwe mu mpanga
Urwego rushinzwe umutekano mu gihugu cya Uganda rwatangaje ko rurimo gukora iperereza ngo hamenyekane uwaba yibye umwana w’impanga mu bitaro biherereye mu gace ka Koboko. Kugeza ubu umugore utazwi niwe ukomeje guhigishwa uruhindu ngo agarure umwana yibye. Raporo ya polisi yo muri iki gihugu itangaza ko umugore utaramenyekana yaje yiyoberanyije akinjira mu cyumba giherereyemo umudamu […]
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byavuguruwe
Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byongeye kuvugururwa , aho kugeza ubu Lisansi na Mazutu byatangajwe ko byszamutse bigatangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatanu. Byatangajwe n’urwego Ngenzuramikorere (RURA) aho Igiciro cya Lisansi cyashyizwe ku mafaranga 1,764 kuri Litiro kivuye ku mafaranga 1,637 kuri Litiro cyari cyashyizweho kuva mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka. Ibi bikaba bisobanuye […]