#Kwibuka30: Abanyarwanda bifatiye ku gahanga Amerika kubera ubutumwa bwa Blinken bupfobya

screenshot_20240407-214616.jpg

Abanyarwanda batandukanye bamaganiye kure Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, ushinzwe ububanyi n’amahanga Anthony Blinken bamuhora ubutumwa butavugisha ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu gihe isi yose yibuka buri mwaka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri iyi nshuro uyu muhango ubaye ku nshuro ya 30, abantu batandukanye bakemeza ko uretse gupfobya […]

Iyo badutera ubwoba baba bakina — Perezida Kagame

kagame_kwibuka_30.png

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yifatiye ku gahanga abagerageza gutera ubwoba u Rwanda barukangisha kurushozaho intambara yemeza ko bishoboka ko baba bakina ndetse ko bashobora kuba batazi ibyo baba bavuga. Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 07 Mata 2024 mu ijambo ryo gutangiza umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu […]

Arsenal & Bayern Munich zifatanyije n’u Rwanda #KWIBUKA30

screenshot_146_-59bc6.jpg

Amakipe arimo Arsenal yo mu gihugu cy’ Ubwongereza na Bayern Munich yo mu gihugu cy’Ubudage, yifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu butumwa aya makipe yombi yanyujije ku nkuta zayo za X yahoze yitwa Twitter, yagaragaje ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye by’iminsi 100 yo Kwibuka […]

DRC n’u Burundi mu bihugu Perezida Kagame yashimiye

gkjtkbbwcaa42jy.jpg

Mu ijambo rye ritangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye ibihugu bitandukanye ku ruhare byagize mu rugendo rwo kongera kwiyubaka kw’iki gihugu nyuma y’ayo mateka akakaye cyanyuzemo. Mu bihugu umukuru w’u Rwanda yashimiye harimo icy’Uburundi ndetse n’icya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ibyo byombi kuri […]

Byagenze gute ngo Perezida mushya wa Senegal akunde uwari umunyeshuri we!

Yahanganye n’amarangamutima ye, ariko nyuma y’igihe, akuruwe n’ubwenge, indero n’ubuhanga bya Absa, Bassirou Diomaye Faye byarangiye akunze umunyeshuri we. Absa Faye ni umugore wa kabiri wa Perezida mushya wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye watsinze amatora ya perezida yo ku itariki ya 24 Werurwe, bituma bwa mbere igihugu kigira abadamu babiri ba mbere. Inkuru y’urukundo n’umugore […]

Kwibuka30: Ibikorwa byo kwibuka byatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

gkjq8a_weaajdhn.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere kuri iki Cyumweru, itariki 7 Mata 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahatangirijwe icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo […]

Ishimutwa rya Eric Nkuba ryashyize umugogo mu jisho rya AFC/M23 kuri Tanzaniya

Ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) rihuriyemo imitwe irwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryijunditse igihugu cya Tanzaniya cyafashije mu ishimutwa ry’uwitwa Eric Nkuba wari umujyanama w’umuyobozi w’iryo huriro mu bya politiki. Ku wa 05 Mata 2024 ni bwo Umuvugizi w’Igisirikare cya DRC, Gen Sylvain Ekenge yagaragarije Itangazamakuru uriya munyamuryango wa AFC, Gen Ekenge […]

Kagame yakiriye mugenzi we wa Mauritania waje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka

gkhtncpwwaaihuz.jpg

Perezida Kagame yabonanye na H.E. Mohamed Ould Ghazouani, Perezida wa Mauritania uri mu Rwanda mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Perezida Kagame yashimye Perezida Ghazouani ku ruhare rwe nk’umuyobozi wa AU kandi amwizeza inkunga mu kuzakomeza kugera kuri byinshi nk’umuyobozi w’umuryango. Abakuru b’ibihugu byombi kandi bunguranye ibitekerezo ku […]

Tariki ya 7 Mata 1994: Kwica Abatutsi byatangiye mu gihugu hose

Mu ijoro ryo ku itariki ya 06 rishyira iya 07 Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal ni bwo Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi. Kimwe mu bikorwa Interahamwe n’abasirikari barindaga umukuru w’igihugu bahereyeho ni ugushaka […]

#KWIBUKA30: Polisi irizeza Abaturarwanda umutekano mu bihe byo kwibuka

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye muri iki gihe tugiye kwinjiramo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuva ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, u Rwanda n’isi yose muri rusange, turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana gusa. […]

Dore ibikorwa biteganyijwe mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30

U Rwanda n’Isi yose muri rusange, turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mwaka, insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka twiyubaka”. Iby’ingenzi bikwiriye kuzirikanwa birimo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, nko kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, kwibuka no gusigasira amateka yacu, ubutabera n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Tugomba kandi guhora turwanya umuco wo kudahana hakurikiranwa abagize uruhare muri Jenoside, tunamagana […]