Impamvu muzi z’ubukana bwakoranwe Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gisenyi

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange bifatanyije mu gihe cy’Iminsi 100, yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Bwiza.com yagarutse ku mateka yaranze icyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, yageragerejwemo kenshi Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse kubera ko cyari igikorwa cyategurwaga Leta cyanaje kugerwaho, aho mu mezi atatu abatutsi barenga Miliyoni bishwe mu bugome bwinshi bazizwa uko […]

Munyenyezi woherejwe na Amerika, yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa burundu

Munyenyezi woherejwe mu Rwanda na Amerika yahamijwe ibyaha bya jenoside n’urukiko rwisumbuye rwa Huye, rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu. Umucamanza yavuze ko Munyenyezi ubwe yagize uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwibasiye bamwe mu bantu bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa mu mujyi wa Butare mu gihe cya Jenoside. Munyenyezi yagize uruhare […]

Mali: Ubutegetsi bwabujije ibitangazamakuru byose gutangaza ibyerekeye Politiki y’amashyaka

Kuri uyu wa kane, ubutegetsi bwa Guverinoma ya Mali bwabujije itangazamakuru gutanga amakuru ku bikorwa by’imitwe ya politiki n’ibikorwa biyashamikiyeho mu rwego rwa politiki, nk’uko kopi y’itangazo ryatanzwe n’urwego rw’itumanaho ribivuga. Ibitangazamakuru byose harimo televiziyo, radio, ibinyamakuru bikorera kuri Murandasi n’iby’impapuro ko bitazongera kugira amakuru bitanga kuri Politiki y’amashyaka muri iki gihugu kugeza babonye irindi […]

Burkina Faso yakiriye drones zikataje igiye kwifashisha mu kurwanya iterabwoba

burkina-faso-akinci-combat-ucav-1024x689.jpg

Igisirikare cya Burkina Faso cyabonye indege zitagira abaderevu zisaga icumi, zigizwe ahanini n’izo mu bwoko bwa Bayraktar TB2 na Bayraktar Akinci zikorwa n’uruganda rwa Baykar. “Igeragezwa ryose ryagenze neza; Ni ishema rero kwemeza ko izo ndege zinjiye mu zikoreshwa n’ingabo za Burkina Faso, ” uyu ni Perezida Captain Traoré ubwe ubwo yashyikirizaga ibi bikoresho ingabo […]

Ni Jenoside yashoboraga gukomwa imbere – Senateri Evode Uwizeyimana

gk87yvow4aa1lsf.jpg

Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’Isi muri rusange bikomeje gushyirwa mu majwi mu gutererana Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu Rwanda muri Mata 1994, nk’uko byagarutsweho na Ambasaderi Nsengimana Joseph na Senateri Evode Uwizeyimana mu kiganiro na RBA ku ruhare rw’Umuryango mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ambasaderi Nsengimana yasobanuye ko muri rusange Umuryango Mpuzamahanga w’Isi yose ari Loni, […]

Ndayishimiye yasabye Abarundi kumuba inyuma nk’uko inzuki zirinda umwami wazo

077dc6db-5515-477c-a8e5-04ab286c7ae0.jpg

Perezida w’u Burundi, Ndayishimye Evariste yasabye abaturage be kumurwanirira nk’uko inzuki zirwanirira umwami wazo zimukurikira aho agiye hose. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2024, nibwo Perezida w’u Burundi yatangije icyo yise inyigisho zo gutegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha. Ibirori bifungura izi nyigisho byabereye ku mugaragaro mu Ntara ya Gitega kuri […]

DRC- Rwanda: Impamvu zishimangira uruhande rwafashwe n’Ububiligi

Kugeza ubu wishingikirije ku butumwa bwa minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi wakwemeza ko igihugu cye cyamaze gufata icyemezo cyo gushyigikira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gushinja u Rwanda kuba ari rwo rwateye icyo gihugu runyuze mu mutwe wa M23. Umutwe wa M23 urwanya ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije n’iz’igihugu cy’Uburundi, iz’umuryango wa […]

Amazina y’abandi banyapolitiki 9 bazize kurwanya Jenoside agiye kongerwa ku Rwibutso rwa Rebero

Minisiteri y’Ubumwe bw’igihugu iratangaza ko Icyumweru cy’Icyunamo kizasozwa n’Umuhango wo Kwibuka abanyepolitiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku rwego rw’Igihugu, icyumweru cy’icyunamo kizasorezwa ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ku wa Gatandatu, itariki 13 /4/ 2024. Minisiteri ivuga ko hazabera igikorwa cyo kunamira abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside. Hazamurikwa kandi igikorwa cyo gushyira […]

Abasirikare b’intoranywa b’Uburusiya bageze muri Niger gutoza abenegihugu

Abasirikare b’abahanga baturutse mu Burusiya boherejwe mu gihugu cya Niger kongerera imyitozo igisirikare cy’igihugu mu rwego rwo gukaza umutekano akarere ka Sahel ko mu Burengerazuba bw’Afurika. Aba basirikare bageze muri Niger i Niamey, ku wa gatatu, bagaragara bapakurura ibikoresho mu ndege itwara imizigo. Hari umwe mu baganiriye na radiyo y’igihugu ya Niger, RTN, yemeje aya […]

Umurinzi wa hafi wa Perezida Tshisekedi yishwe

umurinzi.jpg

Umurambo w’umugabo wari usanzwe akunze kugaragara mu barinzi ba hafi ba perezida wa DRC, Felix Antoine Tshisekedi watoraguwe hafi y’urugo rwe. Urupfu rwe ruje rwiyongera ku zindi za hato na hato zikomeje gukorerwa abaturage b’abasivile muri Congo by’umwihariko mu mujyi wa Goma. Ntitwari twamenya imyirondoro y’uyu murinzi wa Perezida wishwe cyane ko n’inzego zibishinzwe kugeza […]

Tubifuriza kuzaba mu gihugu gitandukanye n’icyo twe bakuru twabayemo- Hon.Mukabalisa

Abitabiriye gahunda yo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu karere ka Kicukiro by’umwihariko urubyiruko basobanuriwe amateka u Rwanda rwanyuzemo bakangurirwa kurwanya ikibi cyose cyakongera kurusubiza mu icuraburindi bityo bakirinda kuzaba mu mateka mabi ababyeyi babo banyuzemo mu gihe cy’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside. Uru rubyiruko rwasabwe kwimakaza ubudasa , guharanira Ubumwe n’Ubwiyunge bagasenyera […]

Amerika yagabanyije ingendo z’abakozi bayo muri Israel mu gihe hikangwa igitero cya Iran

Amerika yagabanyije ingendo z’abakozi bayo muri Israel mu gihe hikangwa igitero cyo kwihorera cya Irani. Ambasade ya Amerika yavuze ko abakozi basabwe kutajya hanze ya Yeruzalemu nini, Tel Aviv cyangwa ibice bya Be’er Sheva “mu rwego rwo kurushaho kwirinda “. Iran yiyemeje kwihorera nyuma y’aho Israel iteye ambasade ya Irani muri Syria, mu minsi 11 […]

Inyubako ikoreramo Marriott Hotel yagaragaye icumba umwotsi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2024, ku igorofa ya nyuma y’inyubako ikoreramo Marriott Hotel, hagaragaye hacumba umwotsi w’umukara mwinshi, aho byakekwaga ko ari inkongi yayibasiye. Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, yerekanaga umwotsi w’umukara mwinshi, waturukaga ku igorofa rya nyuma y’inyubako ikoreramo Marriott Hotel. Byacyetswe ko iyi nyubako yaba yafashwe […]

Icyemezo cya Komisiyo y’amatora kuri Jacob Zuma cyaburijwemo n’Urukiko

urukiko rwashyiriweho iby’amatora muri Afurika rwemeje ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Jacob Zuma ashobora kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2024. Ni mu gihe komisiyo yigenga ishinzwe amatora yari yemeje mbere ko Zuma adashobora kwiyamamariza uwo mwanya kubera icyaha cya ruswa yakurikiranweho n’urukiko akaza no gukatirwa igifungo cy’amezi […]

Perezida Ramaphosa uherutse mu Rwanda agiye gusura Uganda

gk6amb9wqai_6j5.jpg

Perezida wa Afurika y’Epfo, Matamela Cyril Ramaphosa uherutse mu Rwanda agiye kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri y’akazi muri Uganda. Nyuma y’uko Ramaphosa avuye mu Rwanda aho yari yaje kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agiye gusura Uganda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Biteganyijwe ko Ramaphosa azagera muri Uganda ku wa […]

Gicumbi: Imibiri isaga 40 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

gk4dykpx0aapwlh.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 11 Mata, Mu Karere ka Gicumbi, imibiri 46 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete rwavuguruwe. Abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso bavuze ko imitima yabo iruhutse nyuma y’igihe basaba ko ruvugururwa. Imibiri iyari isanzwe irushyinguyemo rutaravugururwa ni 1049, muri yo 33 yavanywe […]

Burundi: Imiryango irenga 300 yasenyewe n’ibiza yahawe nyirantarengwa

Abaherutse gusenyerwa n’ibiza bagera ku miryango 300 bahawe ibyumweru bibiri kuba bimutse aho bari batuye bagashaka ahandi bimukira. Ubuyobozi bw’umujyi wa Bujumbura nibwo bwatanze iyi nteguza y’ibyumweru bibiri, aho bavuze ko iyi miryango yasenyewe cyo kimwe n’abandi babangamiwe n’ibiza kuba bimutse bitarenze iyo minsi yatanzwe. Abategetswe kwimuka kandi harimo abo mu bice bimwe na bimwe […]

Bwa Mbere muri Afurika hatangijwe urukingo rwa SIDA

Zimbambwe yabaye igihugu cya Mbere muri Afurika yose gitangije urukingo rwa Virusi itera Sida ikomeje kwica benshi ku isi. Leta ya Zimbabwe yatangaje kumugaragaro ko yatangiye gahunda yo gutanga urukingo rurinda umuntu kuba yakwandura Virusi itera Sida. Uru rukingo ruzajya ruha ubudahangarwa umutu wese warufashe bwo kutandura Virusi itera Sida mu gihe kingana n’amezi abiri. […]

Moderna yahagaritse gahunda yo kubaka uruganda rw’inkingo muri Kenya

Kuri uyu wa Kane ushize, Moderna yavuze ko yahagaritse gahunda zayo zo kubaka uruganda rukora inkingo muri Kenya, nyuma yuko gukenera inkingo za COVID-19 bigenda birushaho kugabanyuka. Iyi ntambwe ijyanye n’ingamba za Moderna zo guhindura imiyoboro y’inganda zikora kugira ngo igabanye ibiciro, nubwo igamije gukoresha hafi miliyari 4.5 z’amadolari ya Amerika muri uyu mwaka mu […]

Tariki 12 Mata 1994: Umunsi Abatutsi basaga 6,000 biciwe kuri Paruwasi ya Musha

Ku itariki nk’iyi ya 12 Mata 1994, ni imwe mu yandi matariki menshi atazibagirana yaranzwe n’ubwicanyi bukabije mu gihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo Abatutsi basaga 6,000 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Musha bicwaga n’Interahamwe zifatanyije n’abasirikare ba Leta . Usibye muri Paruwasi ya Musha, Abatutsi bari bahungiye no muri za Kiliziya nk’iya […]

Gen Kale Kayihura yararusimbutse

Gen (Rtd) Kale Kayihura wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, mu myaka yashize yasimbutse urupfu nyuma yo gucurirwa umugambi wo kwicwa n’agatsiko gakomeye k’abayisilamu bo muri Uganda. Ni amakuru yatangajwe n’ubushinjacyaha bwa Uganda bwari bukurikiranye abantu bane bwashinjaga ibyaha byo gushaka kugambanira Gen Kayihura ndetse no kugerageza kumwivugana. Aba barimo uwitwa Okuku Sadam […]

Abanya-Sudani bahungiye muri Tchad barasumbirijwe

Impunzi z’abanya-Sudani zahungiye muri Tchad, barageramiwe kubera inzara ikomeje kuvuza ubuhuha muri icyo gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika. Aba banya-Sudani biyongera ku bandi banyagihugu bahasanzwe kuko na bo abenshi bashonje, dore ko iki gihugu gisanzwe mu bikennye cyane muri Afurika. Umuryango utegamiye kuri Leta w’abafaransa witwa Action Contre La Faim, uvuga ko intara zo […]