NEC yemeje abakandida ntakuka mu matora ya Perezida
Komisiyo y’Igihugu y’amatora (NEC) kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024, yemeje abakandida ntakuka batatu bemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa Nyakanga. Abo NEC yemeje ni Paul Kagame w’umuryango FPR-Inkotanyi, Dr Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda na Mpayimana Philippe wiyamamaza nk’umukandida […]
Niger yafunze imiyoboro ya peteroli ijya muri Benin
Kuva ku ya 6 Kamena, ubutegetsi bwa gisirikare muri Niamey bwafunze umuyoboro utwara peteroli uva mu majyaruguru ya Niger ukagera ku cyambu cya Sèmè-Kpodji cyo muri Bénin, nk’uko televiziyo y’igihugu ya Niger yabitangaje kuwa 3 Kamena. Minisitiri w’ibikomoka kuri peteroli muri Niger Mahaman Moustapha Barké, yazengurutse akarere ka Agadem ,kugira ngo agenzure ko imiyoboro ya […]
APR FC yatakaje undi myugariro
Myugariro Buregeya Prince wakinaga mu ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye nayo nyuma y’imyaka 7 yari ayimazemo ashimira ubuyobozi bwayo n’abafana bayo. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024 nibwo uyu musore yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yanditse ati: “Nshimiye ubuyobozi bwa APR FC,bwemeye ubusabe bwanjye mu bwumvikane bwo gutandukana. Nshobora […]
Malawi: Ishyaka rya visi perezida ryasabye iperereza ku mpanuka y’indege yamuhitanye
Ishyaka rya Saulos Chilima wari visi prezida wa Malawi risaba ko hakorwa iperereza ku mpanuka y’indege yamuhitanye ari kumwe n’abandi bantu umunani bari kumwe, yabaye kuwa mbere mu mashyamba y’inzitane ya Chikangawa . Iryo shyaka rye rya United Transformation Movement (UTM), ryifatanije n’irya Prezida Lazarus Chakwera rya Malawi Congress Party (MCP) mu matora yo mu […]
Perezida Kagame yakiriye indahiro za ba Minisitiri bashya, anasesa umutwe w’abadepite
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2024 yakiriye indahiro z’abaminisitiri bashya baheruka kwinjira muri Guverinoma ndetse n’abandi bayobozi baheruka guhabwa imyanya itandukanye mu nzego nkuru z’igihugu, anasesa umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda nyuma yo gusoza manda yawo. Indahiro Umukuru w’Igihugu yakiriye zirimo iya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse […]
G7 yemeje inguzanyo ya miliyari 50 z’amadolari agenewe Ukraine
Ihuriro ry’ibihugu 7 bikize cyane ku Isi (G7) ryemeye gukoresha umutungo w’u Burusiya wafatiriwe kugira ngo hakusanywe miliyari 50 z’amadolari ya Amerika yo gufasha Ukraine mu kurwanya ingabo z’u Burusiya zayiteye . Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko ari ikindi kintu cyibutsa u Burusiya “ko tutazatezuka”, ariko Moscou yavuze ko […]
U Rwanda rwakiriye abandi bimukira basaga 100 bari bafungiwe muri Libya
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 13 Kamena, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, rwakiriye impunzi 113 zaturutse muri Libya . Aba bakiriwe barimo abakomoka muri Sudani y’Epfo, Eritrea, Sudani, Côte d’Ivoire, Ethiopia, na Somaliya, ni itsinda rya 18 ry’abimukira birukanywe mu gihugu cya Afurika y’Amajyaruguru hakoreshejwe uburyo bwihutirwa bwumvikanweho na Guverinoma y’u Rwanda na […]
Musanze: Abapolisi 34 basoje amasomo mu ishuri rya polisi barahabwa impamyabumenyi

Byose byateguwe mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri b’abapolisi 34 barangije intake ya 12 y’amasomo y’abayobozi bakuru n’abakozi, (Senior Command and Staff Course) mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu i Musanze kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Kamena. Aba bapolisi basoje amasomo barimo ab’u Rwanda, n’abaturutse muri Botswana, Kenya, Ubwami bwa Lesotho, Malawi, Namibia, […]
Burundi: Gélase Ndabirabe yakanze abadepite ashinja bamwe guhisha amadevize mu ngo
Kuwa Kane, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi yasesenguye kandi yemeza umushinga w’itegeko rishyiraho ingengo y’imari rusange y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025. Bamwe mu badepite bamaganye kuva ku wa Gatatu ubwo perezida w’urukiko rw’ibaruramari yajyaga gusobanura isesengura ry’ibiro bye, ku bibazo ubu bihangayikishije igihugu gito cya Afurika y’iburasirazuba, cyane cyane ibura rya lisansi, aho umwe muri […]
RDC: Kivu ya Ruguru isumbirijwe na ADF imibare y’abicwa iri gutumbagira
Inyeshyamba za ADF, zikomeje gukora ubugome ndengakamere muri Kivu ya Ruguru, aho muri uku kwezi habarwa abagera kuri 150 izi nyeshyamba zimaze kwica. Muri iyi minsi ADF yibasiye teritwari ya Lubero ya Kivu ya Ruguru, mu gihe yari imaze iminsi izengereje abaturiye hafi n’imipaka ya Uganda. Paluku Sébastien ukuriye sosiyete sivile ya Kambau mu gace […]
Burundi: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko arashinja bamwe mu badepite kugurisha Peterori mu Rwanda
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Gélase Daniel Ndabirabe, arashinja bamwe mu badepite n’inshuti zabo z’abacuruzi kugurisha Peterori mu Rwanda bayikuye mu Burundi. Ndabirabe avuga ko kuba aba bacuruzi bajyana Peterori mu Rwanda aribyo byatumye u Burundi buyibura. SOSmediaBurundi, ivuga ko yongeyeho ko ibyakozwe n’aba badepite n’abacuruzi bari bagamije ko ngo Abarundi bayibura bagatangira kwigaragambya. Uyu Gélase […]
Maroc yatangiye gukoresha ubwenge bw’ubuhimbano (AI) mu nkiko
Ku wa Kabiri, Maroc yavuze ko yatangiye gukoresha ubwenge bw’ubuhimbano buzwi mu Cyongereza nka Artificial Intelligence (AI) mu nkiko zo muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru. Minisitiri w’ubutabera Abdellatif Ouahbi yagize ati: “AI yazanye impinduka zikomeye ku Isi hose.” Yongeyeho ati: “Twaguze porogaramu ya AI tuyishyikiriza Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza kugira ngo isaranganywe mu […]
Rusizi: Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda yashimye umushinga w’ibagiro ry’ingurube rigezweho riri kubakwa

Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda, Bert Versmessen yashimye umushinga w’ibagiro rigezweho ritunganya ibikomoka ku ngurube, riri kubakwa i Rusizi. Ibi yabigarutseho mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri aka karere, kuri uyu wa kane tariki 13 Kamena 2024. Umunyemari Mugambira Jean Bosco, usanzwe ari umucuruzi akaba n’Umuyobozi mukuru wa Kampani (Kime Ltd) urimo kubaka ibagiro ry’ingurube rigezweho muri […]
Haratutumba umwuka w’intambara hagati ya Israel na Hezbollah
Nyuma y’iminsi ibiri Isirayeli igabye ibitero by’indege kuri Hezbollah ikica benshi mu barwanyi bayo, kuri uyu wa 13 Kamena, Hezbollah yabyutse irasa ibisasu byinshi ku butaka kwa Isirayeli. Benshi bahangayikishijwe nuko ibi byafata intera ikomeye ishobora kuvamo imirwano yeruye. Ku munsi wa kabiri wikurikiranya, Hezbollah yohereje ibisasu bikaze kugira ngo byunganire Hamas muri Gaza mu […]
Haratangazwa urutonde ntakuka rw’abemerewe kuzahatana mu matora ya perezida n’abadepite
Kuri uyu wa Gatanu biteganyijwe ko ari bwo Komisiyo y’igihugu y’amatora iratangaza urutonde ntakuka rw’abazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite. Hatangize igihinduka ku rutonde rw’agateganyo rukagaruka ari rwo rutonde ndakuka, abakandida bakongera kugaragara mu kibuga cya politiki nibo n’ubusanzwe bahatanaga mu matora aheruka ya 2017. Ni amatora Perezida Kagame yegukanye ku bwiganze buri hejuru 98 […]
Abantu miliyoni 117 bavanwe mu byabo ku Isi mu 2023 – HCR
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, riravuga abantu bakuwe mu byabo biyongereye ku rugero rutarabaho mu mwaka ushize, ahanini byatewe n’amakimbirane, gutotezwa, guhonyora uburenganzira bwa muntu, ihungabana ry’ikirere n’ibindi bintu bibangamira umuntu. Muri raporo yayo, HCR ivuga ko abantu miliyoni 117 bavanwe mu byabo ku Isi mu mpera za 2023. Mu gihe abandi miliyoni […]
Amatora: Wari uziko Perezida wa Repubulika akomeza kuyobora kugeza uwatowe arahiye?
Mu Rwanda igihugu ntigishobora kubaho kidafite ukiyobora ku mpamvu z’uko hari amatora. Ntabwo umwanya wa Perezida ushobora kugira icyuho kubera ko Perezida ari kwiyamamaza cyangwa atari kwiyamamaza ngo hategerezwe undi. Perezida wa Repubulika uri ku butegetsi akomeza imirimo ye kugeza igihe Perezida wa Repubulika watowe atangiriye imirimo mishya, yaba ari uwari usanzweho agakomeza, yaba ari […]
CAF yemereye Sitade Amahoro kuba mpuzamahanga
Nyuma y’uko hari kwitegura itahwa ryayo, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yamenyesheje Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ko Stade Amahoro yujuje ibisabwa byose ngo yakire Amarushanwa Mpuzamahanga. Kuri uyu wa 13 Kamena 2024 nibwo Ubunyamabanga bwa CAF bwandikiye FERWAFA ibaruwa ihesha iyi sitade kuba mpuzamahanga. CAF ivuga ko nk’uko yabimenyesheje mu matangazo yabanje, […]
MONUSCO iri gutoza FARDC uburyo bwo kohereza ingabo ahantu bigoye kugera
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zo muri Guatemala na Bangladesh muri MONUSCO zatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Kamena i Bunia (Ituri) ku basirikare 400 b’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC). Aya mahugurwa y’ibyumweru bitatu akubiyemo tekinike yo kurwanahifashishijwe kajugujugu. Igamije gushimangira ubushobozi bw’imikorere y’ingabo za Congo mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro […]
Nyamasheke: Hafashwe bane batwikiraga amakara muri Pariki ya Nyungwe
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyamasheke yafashe abagabo bane bari bamaze igihe batema ibiti muri pariki ya Nyungwe, bimwe bakabitwikamo amakara ibindi bakabibazamo imbaho zo kugurisha. Bafatiwe mu mudugudu wa Kagarama, akagari ka Gasovu mu murenge wa Karambi mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 12 Kamena, bafatanwa […]