Rwamagana: Abana bavuye mu ishuri barahangayikishije, babaye inzererezi

Mu Karere ka Rwamagana,umurenge wa Mwulire,hakomeje kugaragara abana b’inzererezi bataye ishuri bakagombye kuba biga ariko kuri ubu bakaba baramaze kuba inzererezi. Iki kibazo kikaba kigaragara mu bice bitandukanye byo muri uyu murenge wa Mwulire by’umwihariko mu kagari ka Ntunga. Bamwe muri abo bana bavugako ikibibatera ari inzara iba mu miryango yabo,ndetse n’amakimbirane aba hagati y’ababyeyi […]

Umusirikare wa FARDC yishwe arashwe n’umugore we

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulka Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) yishwe arashwe n’umugore we nyuma yo gushyamirana bagatongana hafi ku rwana.Ibi byabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri teritwari ya Kalehe mu ijoro rishyira ku Cyumweru taliki 16 Kamena 2024. Amakuru avuga ko mbere y’uko uyu musirikare witwa Kito Timothee araswa, ngo yabanje gutongana n’uyu mugore […]

Kagame si we ntandaro y’ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza ko yaba we cyangwa u Rwanda ntaho bahuriye n’ibibazo by’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza umutwe wa FDLR nka nyirabayazana yabyo. Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kamena ubwo yaganiraga na RBA. Ibirego by’uko u Rwanda ruteza umutekano muke mu […]

Ntacyo dutinya twarize bihagije- Perezida Kagame avuga ku banenga Demokarasi y’u Rwanda

Perezida Kagame yaganiriye n’abaturage binyuze mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, aho yagarutse ku ngingo zimwe na zimwe zitandukanye zirebana n’ishusho y’Igihugu kuva mu myaka 30 ishize. Muri iki kiganiro bwo yabazwaga icyo avuga ku bavuga ko mu Rwanda nta Demokarsi ihari, yavuze ko u Rwanda rwize bihagije ntacyo rutinya kuko abanyarwanda mu mateka […]

Amatora: Umubare w’abazatora wiyongereyeho miliyoni ebyiri zirenga ugereranije na 2017

U Rwanda ruritegura amatora kuva ku ya 14 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2024. Abanyarwanda barahamagarirwa kugira uruhare rugaragara mu ishyirwaho ry’ubuyobozi bushya, bakagira uruhare muri ejo hazaza h’igihugu cyabo. Abatora bashya benshi Uyu mwaka, Abanyarwanda barenga miliyoni icyenda bari ku rutonde rw’abatora. Uyuni umubare wiyongereye cyane ugereranije n’amatora yo mu 2017. Mu byukuri, umubare […]

EU igiye gukuba kabiri ubufasha bwayo ku ngabo za RDF ziri muri Mozambique

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi urateganya gukuba kabiri ubufasha igenera ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, nyuma y’uko ibikorwa byawo muri iki gihugu bidindiye kubera umutekano muke. Ibikorwa bya EU byakomwe mu nkokora n’iterabwoba muri Mozambique birimo ibya Sosiyete y’Abafaransa ya TotalEnergies byo gucukura gaz mu ntara ya Cabo Delgado. Ni ibikorwa bifite agaciro ka […]

Goma: Igisenge cyagwiriye abanyeshuri 10 n’abarimu 3 barakomereka

Igisenge cy’ishuri cyaridutse cyasize byibuze abantu 10 bakomeretse mu gitondo cyo ku wa mbere, tariki ya 17 Kamena ku rwunge rw’amashuri rwa Kalangala, riherereye mu karere ka Mapendo ku muhanda wa Tumbula. Nk’uko ubuhamya bwatanzwe n’abari aho, bavuze ko abanyeshuri ndetse n’abarimu bamwe bagiye kwikinga imvura mu ishuri ryubakwaga mu mujyi wa Goma mu gitondo […]

Ubuhinde: Gari ya Moshi zagonganye umunani barapfa 25 barakomereka

Abantu umunani bapfuye,abandi bagera kuri 25 barakomereka mu mpanuka ya gari ya moshi yabereye mu burasirazuba bw’Ubuhinde. Iyi mpanuka yabaye igihe gari ya moshi y’ibicuruzwa yagongaga gari ya moshi itwara abagenzi, Express ya Kanchenjungha, mu gace ka New Jalpaiguri mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 17 Kamena 2024. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iyi […]

Se wa Ish Kevin yavuze ku bujura bwavuzwe ku muhungu we

Se w’umurapeli Ish Kevin, Semana Genese yavuze ku muhungu we uherutse kuvugwaho gusangira ibyibano n’abasore babaga babyibye mu bihe bitandukanye. Mu minsi yashize nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abasore bafashwe bashinjwa ubujura bw’ibikoresho bitandukanye. Muri uko kwerekana aba basore b’abajura, RIB yavuze ko Ish Kevin yari umwe mu basangiraga n’aba basore ibyo baba bibye […]

Museveni yashyizeho umusimbura wa Gen. Bainababo wavugwagaho guhondagura abasirikare

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yagize Brigadier Asaph Nyakikuru Mweteise umuyobozi wungirije w’umutwe w’Ingabo zidasanzwe za Uganda (SFC). Nyakikuru wazamuwe mu ntera mu mezi abiri ashize avanwe ku ipeti rya Colonel, yasimbuye Brig Gen Charity Bainababo. Bainababo mu minsi ishize yoherejwe ku masomo, nyuma y’igihe bivugwa ko yajyaga ahondagura bamwe mu basirikare ba Uganda. […]

U Rwanda na Tanzania bihataniye intebe ya OMS

U Rwanda na Tanzania bihataniye kwegukana umwanya w’ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) muri Afurika, nyuma yo gutanga abakandida ku mwanya w’umuyobozi waryo. Abakandida batanu barimo Umunyarwanda Dr Richard Mihigo ni bo bahataniye gusimbura umunya-Botswana, Dr Matshidiso Moeti uyobora ishami rya OMS rya Afurika kuva muri 2015. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu […]

Nyagatare: Inka zirenga 110 zigomba gukurwa mu nzuri kubera uburenge

Mu Karere ka Nyagatare mu murenge, wa Tabagwe, haravugwa icyorezo cy’uburenge cyafashe indi ntera, aho inka zigera ku 118 zamaze kuvanwa mu zindi. Agace ka Tabagwe kagaragayemo uburenge kashyizwe mu kato.Ibi bikaba byasabwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB nyuma y’uko hagaragaye icyorezo cy’uburenge mu matungo. RAB ivuga ko ako kato kagamije kurinda ikwirakwira ry’icyorezo mu […]

Abagera kuri miliyoni 117 bavanywe mu byabo ku isi mu mpera za 2023-Raporo ya Loni

Raporo ya Loni yasohotse ku wa Kane w’icyumweru gishize, igaragaza ko mu mpera za 2023 abantu bagera kur miliyoni 117 bakuwe mu byabo ku mpamvu zitandukanye ziganjemo intambara zigenda zugariza ibihugu bitandukanye. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rivuga umubare w’abantu bakuwe mu byabo wiyongereye ku rugero rutarabaho mu mwaka ushize. Uko imyaka ishira […]

Abafana b’Ubwongereza na Seribiya barwanye bavushanya amaraso

1718601491965-8576431718601526.jpg

Mu ijoro ryakeye abafana b’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza barwanye n’aba Serbia mbere y’uko umukino wahuje aya makipe yombi utangira maze usiga benshi ari inkomere abanda ari indembe. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024 ubwo hakinwaga imikino yo mu itsinda C muri Euro 2024. Ahagana Saa tatu z’ijoro ikipe y’igihugu […]

Papa Francis yahaye umukoro abategetsi ba RDC

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku Cyumweru yasabye abategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukora ibishoboka byose mu rwego rwo gushyira iherezo ku rugomo n’ubwicanyi bikomeje kugaragara muri icyo gihugu. Papa yatanze uwo mukoro mu butumwa yatanze nyuma yo kuyobora isengesho rya Angelus. Yagize ati: “Ndasaba abayobozi b’igihugu cya Repubulika Iharanira […]

Rayon Sports yatakaje umutoza

Ikipe ya Rayon Sports yatandukanye na Julien Mette nyuma y’uko ibiganiro byo kongera amasezerano muri ikipe bitagize icyo bitanga. Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024 nibwo Julien Mette yasezeye ku bafana n’abayobozi ba Rayon Sports mu butumwa yashyize hanze. Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze yanditse ati “Mwarakoze kubwo kunyakira neza, buri cyubahuro […]

Abarinda Perezida (RG) barimo n’umuhungu we Capt. Ian Kagame begukanye igikombe

img-20240616-wa0232-db30b-860x574.jpg

Ikipe y’Abasikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yegukanye Igikombe cy’Irushanwa rya kwibohora, itsinze iy’Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Nasho ibitego 3-0. Ku Cyumweru, tariki ya 16 Kamena 2024 nibwo habaye uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri iki. Mbere y’uko uyu mukino utangira habanje gufatwa umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri […]

Nord Kivu: Amakamyo 40 yari atwaye ibyo kurya bivuye Beni yahagaritswe

Amakamyo mirongo ine y’ibicuruzwa biva ku butaka bwa Beni amaze ibyumweru bitatu ahagaritswe i Kanyabayonga, bitewe n’imirwano ikomeje kuba hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC. Amakuru avuga ko bidashoboka ko aya makamyo ajya i Kiwanja, Goma n’ibindi bice byo mu majyepfo y’intara ya Kivu y’amajyaruguru kubera Intambara. Aya makamyo ngo yari atwaye imbaho ​​n’inkwi, amavuta, […]

Mecca: Abanya Jordania bapfiriye mu mutambagiro bazize ubushyuhe bukabije

Ubwami bwa Joradania bwatangaje ko abaturage b’aba Joradania bari mu bitabiriye umutambagiro mutagatifu i Mecca bapfuye kuwa Gatandatu bishwe n’ubushyuhe bukabije. Croissant Rouge yo mu Gihugu cya Iran nayo yatangaje ko Abanya Iran 5 nabo bapfuye. Ubuyobozi bwa Arabia Saoudite nabwo bwemeje ko abo banya Jordania bari mu rugendo nyobokamana rwa Hajj i Mecca, bishwe […]

Abafana barenga 60 bakomerekeye kuri Sitade Amahoro

53794427926_cdb8f71cf7_o-ff4c8.jpg

Ku mukino wahuje APR FC na RAYON SPORTS muri sitade AMAHORO nshya ivuguruye, wakomerekeyemo abarenga 60. Ku wa Gatandatu, tariki 15 Kamena 2024 abanyarwanda basogongeye kuri Stade Amahoro yari imaze igihe ivugurwa yongerewe ubushobozi ishyirwa ku kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza. Kwinjira kuri uyu mukino byaragoranye kuko abantu bari benshi baje kwihera ijisho iki […]

Sosiyete Sivili yahawe amakuru ko M23 irimo gufata ibice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo

Sosiyete Sivili ikorera muri Kivu y’Amajyepfo, yahawe Amakuru n’abaturage bo muri teritwari ya Kalehe, ko M23 irimo kugenda yirukana ihuriro ry’ingabo za FARDC, mu bice bitandukanye by’iyi ntara. Uyu muryango utegamiye kuri leta ya Kinshasa,uvuga ko wahawe amakuru n’abaturage, ko ngo M23 iri mu bice byinshi byo muri teritware ya Kalehe, ndetse kandi ko ngo […]

Abapolisi basaga 1000 bamaze guhabwa amahugurwa yo gucunga umutekano mu gihe cy’amatora

Abapolisi barenga igihumbi nibo bamaze guhabwa amahugurwa yihariye ku bijyanye no gucunga umutekano mu gihe cyo kwiyamamaza no ku munsi w’amatora nyirizina. Byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, ko uru rwego avugira rwiteguye kuzafasha mu migendekere myiza y’amatora. Guhera tariki 22 Kamena 2024, abakandida bemejwe ku guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite, […]

Burkina Faso: Al Qaeda yigambye igitero giherutse guhitana abasirikare 107

Igitero gikaze muri Burkina Faso cyahitanye abarenga 100 maze abarwanyi b’intagondwa z’umutwe wa Al Qaeda wiyitirira idini rya Isiramu ryitwa, aba ariwo wigamba icyo gitero. Ishyirahamwe ry’Amerika rishinzwe iperereza”SITE Intelligence Group” rikurikiranira amakuru ajanye n’imitwe y’iterabwoba rivuga ko icyo gitero Jama’a Nusrat ul-Islam wa al-Muslimin, yakigabye mu ntangiro z’icyumweru gishize mu karere kitwa Mansila, kegeranye […]