RIB yafunze abapadiri n’abanyeshuri bashinjwa kwica umuseminari

img_20240618_203211.jpg

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abapadiri Babiri n’abaseminari (Abanyeshuri biga mu iseminari) bashinjwa urupfu rw’umuseminari. Abatawe muri yombi ni Padiri Nkomejegusaba Alexandre, ushinzwe Umutungo, na Padiri Mbonigaba Jean Bosco n’abaseminari Babiri bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo. Aba bose bafunzwe Tariki ya 16 Kamena 2024 na RIB aho bashinjwa kugira uruhare […]

Loni igiye gukora iperereza kuri Papa ku bijyanye no kumviriza terefone

Rwiyemezamirimo w’Umwongereza yajyanwe mu butabera na Vatikani ashinjwa gushuka icyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika mu gihe cyo kugurisha imitungo itimukanwa. Papa ngo yaba yaremeye kumvuriza terefone y’uyu munyemari kugirango haboneke ibimenyetso bishyigikira urubanza. Kubw’ibyo, Umuryango w’Abibumbye urateganya gukora iperereza kuri Papa Fransisiko kubera kumviriza telefone mu kibazo cy’imitungo itimukanwa, nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cyo mu Bwongereza, […]

Uganda: Umugore n’abana be bishe se, baramutwika hanyuma banamuta mu bwiherero

Urwego rushinzwe umutekano muri Uganda rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore n’abana be babiri bakurikiranweho kwica umugabo we akaba na se w’abana. Ni nyuma y’uko hari haciyeho iminsi umugabo yarabirukanye mu rugo rwabo. Polisi yavuze ko umugabo wishwe azwi nka Byamukama Vincent, akaba ari mu kigero cy’imyaka 53. Hamwe n’umuryango we bikekwa ko wamwishe bakaba […]

Bujumbura: Ibikomoka kuri Peterori byateje ibibazo ku bigo by’amashuri

Ibigo by’amashuri bikorera mu mujyi wa Bujumbura, byasabye ababyeyi bajyaga bakoresha imodoka z’ibigo bageza abana babo ku mashuri kwirwariza kuko kubona Lisansi byabaye ingume. Ibi rero byatumye ababyeyi batandukanye batangira kwitotomba kuko ngo usanga bibagora kujyana abana babo ku mashuri. Uretse abanyeshuri bagorwa no kugera ku mashuri, abarimu na bo ngo batinda kugera ku mashuri […]

Gatsibo: Amayobera ku musaraba w’uwashyinguwe wasanze ubambye mu muryango w’umuturage

Mu Karere ka Gatsibo, umurenge wa Muhura, akagali ka Rumuli mu mudugudu wa Rweza hari umukecuru witwa Nzamugurisuka Madarina w’imyaka 70 y’amavuko yabyutse asanga umusaraba w’umuntu bashyinguye ubambye mu muryango w’inzu abamo. Ibi bikaba byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 18 Kamena 2024. Kuri ubu uyu Nzamugurisuka Madarina akaba avuga ko yumva […]

Kagame yakwennye abanyamakuru bakoze inkuru za ‘Rwanda Classified’

Perezida Kagame yahaye urw;amenyo ibitangazamakuru byihurije hamwe bigakora inkuru Leta y’u Rwanda yagaragaje nk’iziyiharabika byise ‘Rwanda Classified’, agaragaza ko abazikoze batazabuza u Rwanda gukomeza gutera imbere. Umukuru w’Igihugu yakomoje kuri ziriya nkuru ku wa Mbere tariki ya 17 Kamena, ubwo yaganiraga na RBA. Muri Gicurasi ni bwo inkuru za Rwanda Classified zinenga ubutegetsi bw’u Rwanda […]

Icyo ubutasi bwa gisirikare bw’u Bubiligi buvuga ku bikorwa by’ubutasi bw’u Rwanda

capture-41.jpg

Ubutasi bw’u Bubiligi buravuga ko bwemera ko ibyo u Rwanda ruvugwaho biterwa no kudashaka ko hagira ushaka guhungabanya umutekano warwo cyangwa kurusubiza mu icuraburindi rwanyuzemo harimo n’Abanyarwanda baba muri diaspora. Ibi byatangajwe muri filimi mbarankuru itavugwaho rumwe yibasira ubutegetsi bw’u Rwanda iherutse gushyirwa ahagaragara bise Rwanda Classified, aho abayiteguye bashinja inzego z’ubutasi z’u Rwanda gukurikirana […]

FIFA yahereye kuri Yanga ihana amakipe yo muri Tanzania

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, yahannye amakipe yo muri Tanzani harimo na Yanga African izasohokera igihugu mu mikino ya CAF Champions League yo mu mwaka wa 2024/25 nyuma yo gutubahiriza ibyari mu masezerano bagiranye n’abakinnyi. Yanga SC, Singida Fountain Gate FC na Tabora United zahanwe kutagura abakinnyi bashya mu mwaka wa 2024/25 mu gihe […]

Abantu 7 bakomerekeye mu mirwano yahuje abashumba n’abakarani bo mu Irango

bararwanye_barakomeretsanya_bajyanwa_ku_kigo_nderabuzima_cya_rango_bahava_bajya_gufungwa.jpg

Imirwano yahuje abashumba n’abakarani bo mu irango yasize abarenga 7 bayikomerekeyemo ni mu gihe abandi bafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rujya kubacumbikira batari bicana na bagenzi babo barwanaga. Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024, aho abashumba barwanye n’abakarani, bamwe bakubita abandi imyase n’ibibando, abandi na bo babakeba bakoresheje za […]

Karongi: Umugore aravugwaho kwicisha umugabo we amugambaniye

RIB ikorera mu Karere ka Karongi, yataye muri yombi abagabo babiri bishe uwitwa Mporanyisenga Jean D’amour bikavugwa ko byakozwe ku kagambane k’umugore we nawe wahise atabwa muri yombi. Amakuru dukesha Kt nayo yahawe na gitifu w’umurenge wa Murambi, avuga ko uyu Jean D’amour yishwe akabikwa mu nzu ariko itangiye kuzamo umunuko umurambo barawimura wawujyana hepfo […]

RCS yungutse ba Assistant Inspector of Prison bashya 166

gqwgzzhwiaeym_k.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Kamena 2024, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwungutse ba ofisiye bashya 166 barimo abakobwa 27. Ni umuhango wo gusoza icyiciro cya 1 cy’amahugurwa no gutanga ipeti rya ‘Assistant Inspector of Prison’ kuri ba ofisiye bato 166 harimo abagore 27 basoje amasomo yabo. Uyu muhango wo guha impamyabumenyi ku bamaze […]

Biden agiye kuzana gahunda nshya izarinda abashakanye n’Abanyamerika badafite ibyangombwa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yiteguye gutangaza politiki nshya izarinda ibihumbi magana by’abashakanye badafite ibyangombwa by’Abanyamerika gusubizwa iwabo nk’uko abayobozi muri guverinoma ye babitangaje . Iki cyemezo kizaba kireba gusa abamaze nibura imyaka 10 muri iki gihugu kandi kizabemerera gukorera muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC […]

Gen Muhoozi yategetse itabwa muri yombi rya bamwe mu basirikare n’abakozi bo mu biro bya Museveni

Military Police ya Uganda yatangiye guta muri yombi abashoferi b’igisirikare batubahiriza amategeko y’umuhanda ndetse n’abasuzugura Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, nyuma y’itegeko ryatanzwe na Gen. Muhoozi Kainerugaba. Muhoozi asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ku wa Mbere tariki ya 17 Kamena ni bwo Polisi ya gisirikare […]

RDC: Kamerhe yavugurujwe ku mishahara y’abadepite aherutse gutangaza

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ingano y’imishahara y’abayobozi batowe yongeye kutavugwaho rumwe, aho impaka nshya zavutse nyuma y’ibyatangajwe na perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe mu cyumweru gishize, aho yemeje ko abadepite bahembwa miliyoni 14 z’amafaranga y’Amanyekongo, hafi 5,000$, ariko nyuma humvikana benshi bamagana iyi mibare . Imibare yatanzwe mu mpera z’iki cyumweru […]

Mwebwe se mwaguze nde? Bamwe mu Ba-Rayon ntibakozwa ibyo kwigurira Umukinnyi

5ec4b306-8411-49f7-989e-ec68b26c03fa.jpg

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024 nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko abafana bayo batangiye gukusanya amafaranga yo guha Muhire Kevin kugira ngo agaruke mu ikipe. Ku munsi w’ejo hashize nibwo ubuyobozi bw’abafana ba Rayon Sports bwahuye n’ubw’ikipe maze bwiha intego yo kwigurira umukinnyi mu gikorwa ngarukamwaka “Ubururu […]

Niger: Umutwe wa FPL wigambye igitero cyangije umuyoboro wa peteroli

Mu gihugu cya Niger umutwe wa FPL (Front patriotique pour la Libération), uyoborwa na Mahmoud Sallah, washyize mu bikorwa iterabwoba ryawo, aho mu ijoro rya tabaski muri Niger wohereje agatsiko k’abakomando mu butayu bwa Niger guturitsa umuyoboro ujyana peteroli i Cotonou . Inyeshyamba za FPL zari zaraburiye ko zizaturitsa uyu muyoboro n’uruganda rutunganya peteroli mu […]

RDC: Intara ya Nord Kivu n’iya Ituri zahejwe mu nama ya ba Guverineri yatumijweho i Kinshasa

Leta ya Congo yatumijeho ba Guverineri baherutse gutorwa kwitabira inama i Kinshasa, ariko abo muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ntibashyirwa ku rutonde. Impamvu ngo bo batatumiwe n’uko izi ntara zavuzwe ziri mu buyobozi bwa L’état de siège. Ni inama yatumijwe na Minisitiri w’Intebe wungirije ndetse na Minisitiiri w’umutekano w’imbere mu gihugu ku cyifuzo cya Perezida […]

Rubavu: Umugezi wa Sebeya watumye imiryango 870 isembera

sebeya.jpg

Mu karere ka Rubavu, ho mu ntara y’iburengerazuba habarurwa imiryango 870 idafite aho ikinga umusaya, ndetse ikaba itanafite ibibanza byo kubakirwamo, ibi bikaba byarakomotse ku ngaruka zasizwe n’ibiza by’umugezi wa Sebeya byibasiriye aka karere mu ijoro rya tariki 02 Gicurasi 2023. Ibi umuyobozi w’akarere Mulindwa Prosper, yabigarutseho mu ishusho y’uko aka karere gahagaze uyu munsi […]

Premier League iratangira Man City ikina na Chelsea

UKO AMAKIPE AZAHURA KU MUNSI WA NYUMA

Imikino ya shampiyona y’ikiciro cya Mbere mu Bwongereza “Premier League” umwaka wa 2024/25 yamaze kujya ahagaragara mbere y’amezi abiri ngo itangire. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2024 nibwo “Premier League” yashyize hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu mwaka wa 2024/25. Biteganijwe ko iyi shampiyona iratangira tariki ya 16 Kanama […]

AU yasabye DR.Congo gukorana bya hafi n’ibihugu by’ibituranyi mu kurandura iterabwoba

Nyuma y’ubwicanyi bukomeje kuba indengakamere mu gace ka Beni bukozwe na ADF muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye ubwo bwicanyi usaba ubutegetsi bw’iki gihugu gukorana bya hafi n’ibihugu byo mu karere mu kurwanya iterabwoba. Ni ubwicanyi bumaze igihe bukorwa n’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF mu burasirazuba bwa DRC bumaze guhitana […]

Menya ibyo ukwiye kwirinda mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yagaragaje ibintu bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza mu gihe cy’amatora ategerejwe mu kwezi gutaha kwa Nyakanga. Iyi komisiyo ivuga ko Bibujijwe mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa kwamamaza hagamijwe guhindura cyangwa kugerageza guhindura imitekerereze by’ugomba gutora. Birabujijwe kandi gukoresha umutungo wa leta aho waba uri hose mu buryo bunyuranyije n’amategeko, […]

Kylian Mbappe agiye kujya akina yambaye masque

gqupltwwgaafa6e.jpg

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappe agiye kujya yambara masque ku mutwe nyuma y’uko agize ikibazo cy’izuru mu mukino wa Mbere wo mu itsinda D mu marushanwa y’igikombe cy’Uburayi. Ku wa Mbere tariki ya 17 Kamena 2024 nibwo hakomezaga imikino y’irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo ku Mugabane w’u Burayi “Euro ya 2024” aho ku […]

Ubufaransa buri kugabanya abasirikare muri Afrika

Ubufaransa burateganya kugabanya ingufu za gisirikare muri Afurika y’Iburengerazuba no muri Afurika yo hagati hagati zikagera ku ngabo mana atandatu bijyanye na gahunda ya Perezida Emmanuel Macron yo kugabanya ibirindiro by’ingabo z’Ubufaransa muri ako karere. Nk’uko amakuru atandukanye yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, avuga ko muri iki gihe gahunda irimo kuganirwaho n’abafatanyabikorwa b’Afurika, Ubufaransa burateganya […]

Umunyeshuri wa kaminuza yatawe muri yombi ashinjwa kwiba inkende 31

Umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya Makerere yo mu gihugu cya Uganda yatawe muri yombi na polisi kubera ibyaha ashinjwa byo gushimuta inkende 31, ndetse n’inzoka z’ubumara 7, akaba yarafashwe ubwo yari agiye kubigurisha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo . Polisi ya Uganda yatangaje ko uyu munyeshuri ufunzwe yitwa Lubega Frederick w’imyaka 24, amakuru ahari […]

Israel: Netanyahu yasheshe guverinoma ye ishinzwe intambara

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasheshe guverinoma ishinzwe intambara yari igizwe n’abaminisitiri batandatu, nk’uko umuyobozi muri Israel yabitangaje kuri uyu wa Mbere ushize, mu gikorwa cyari gitegerejwe na benshi nyuma y’uko umwe mu bo bahanganye bakomeye, uwahoze ari jenerali, Benny Gantz, yeguye muri guverinoma yo mu bihe bidasanzwe. Uyu muyobozi nk’uko iyi nkuru dukesha […]

Abasirikare ba Koreya ya Ruguru hagati ya 20 na 30 bongeye kwambuka umupaka

Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyavuze ko abasirikare ba Koreya ya Ruguru bari hagati ya 20 na 30 bambutse umupaka w’ibihugu byombi, ariko basubira iwabo nyuma y’uko Ingabo za Koreya y’Epfo zirashe amasasu ziburira . Ibiro ntaramakuru Yonhap byatangaje ko ibi byabaye ku isaha ya saa mbiri n’igice za mu gitondo (23:30 GMT ku wa Mbere) […]

Rubavu: Abaturage ba Mahoko basubijwe inzu bari barambuwe na leta

Kuri uyu wa mbere Leta y’u Rwanda yasubije abaturage amazu arenga 160 y’ubucuruzi yo muri santare ya Mahoko mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba. Leta yari yaratse aya mazu abaturage ivuga ko ari mu manegeka kuko aturiye umugezi wa Sebeya. Abaturage bo muri santare ya Mahoko bavuga ko bishimiye iki cyemezo n’ubwo bitabuze kubagiraho […]

Abimukira barenga10 barohamye abandi barenga 50 batabarwa n’abagiraneza

Byibuze abantu 11 barapfuye abandi 64 baburirwa irengero nyuma y’ubwato bubiri bwari butwaye abimukira bwarohamiye mu majyepfo y’Ubutaliyani mu nyanja ya Mediterane. Nk’uko bitangazwa n’abagiraneza bo mu Budage, abashinzwe umutekano ku nkombe z’Ubutaliyani ndetse n’imiryango y’umuryango w’abibumbye., yagerageje gutabara ariko basanga bamwe bashizemo umwuka. Itsinda ry’abatabazi ry’Abadage RESQSHIP, rikoresha ubwato bw’abatabazi bwa Nadir, ryatangaje ko […]

Nta muturage wemerewe kwica inyamaswa yitwaje ko imubangamiye-RDB

Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere, RDB rwibukije abaturage ko nta muturage n’umwe wemerewe gufata icyemezo cyo kwica inyamanswa yitwaje ko imubangamiye. Ubu ni ubutumwa bwahawe abaturage bo mu Karere ka Nyagatare nyuma y’aho inyoni 10 zo mu bwoko bw’Imisambi ziciwe muri aka Karere. Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo amakuru y’impfu z’iyi misambi, yamenyekanye nyuma yo kumenyekana […]

Putin agiye kugirira uruzinduko muri Korea ya Ruguru

Bikomeje kuvugwa ko kuri uyu wa kabiri , Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin aribusure Koreya ya Ruguru bwa mbere kuva mu myaka 24 ishize. Putin arahura n’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un kugira ngo baganire ku ngingo zitandukanye zirimo imibano y’ibihugu byombi. Amakuru avuga ko imyiteguro igeze kure kuko amashusho yafashwe n’icyogajuru arabigaragaza. Aba […]