Gasabo: Abaturage basabye Dr Habineza amazi na kaburimbo
Abaturage bo mu karere ka Gasabo basabye umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ko mu gihe yaba atorewe kuyobora igihugu yabaha amazi meza ndetse n’umuhanda wa kaburimbo, kuko biri mu byo bakennye kurusha ibindi. Dr Frank Habineza yabisabwe ubwo yari mu mudugudu wa Gitega, akagari ka Bweramvura ho mu murenge wa Jabana; […]
Nsabimana yasinyiye La Louviere ikinamo Samuel Gueulette
Umukinnyi w’umunyarwanda Dave Nilson Rwema Nsabimana yasinyiye ikipe ya Raal La Louviere yo mu Bubiligi. Nsabimana w’imyaka 16 yasinyiye Raal La Louviere nyuma yo kuva mu ikipe y’abato ya KAA Gent. Uyu musore ukina nka myugariro yitezweho byinshi muri ikipe kubera ubuhanga bwe agaragaza mu kibuga. Dave Nilson Rwema Nsabimana abaye umukinnyi wa kabiri w’umunya-Rwanda […]
Abasirikare ba RDF n’abapolisi basoje amahugurwa bakoreraga mu kiyaga cya Kivu-AMAFOTO

Abasirikare n’abapolisi bo mu Rwanda basoje amahugurwa bakoreraga mu kiyaga cya Kivu, aho bari bamaze ibyumweru bibiri batyaza ubumenyi bwabo mu gukoresha ubwato n’ibindi bijyanye no gukumira ibyaha. Ni amahugurwa yabereye mu Karere ka Rubavu ategurwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Ubushakashatsi n’Amahugurwa (UNITAR). Yitabiriwe n’abapolisi 14 n’abasirikare bane mu ngabo z’u Rwanda. Commissioner […]
Birababaje kuzana umwana ku ishuri agataha yapfuye-Minisitiri w’Uburezi Gaspard
Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu kuri uyu wa 21 Kamena 2024, mu nama yahuje Minisiteri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho n’Ubunyamabanga bw’Abepiskopi bushinzwe amashuri Gatolika mu rwego rwo kurebera hamwe ingamba zo kurinda ubuzima bw’abana ku mashuri. Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard, Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri,Irere Claudette, Umuyobozi mukuru wa […]
Luvumbu yasinye byemewe n’amategeko

Héritier Nzinga Luvumbu wahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports, yasinyiye ikipe ya Vita Club ku buryo bwemewe n’amategeko. Yasinye aya masezerano nyuma yo gusoza ibihano yafatiwe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) mu mezi yashize ubwo yavigangaga mu bikorwa bya Politiki kandi bitemewe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena nibwo […]
Uburasirazuba: Hari abaturage bajya muri Uganda bakagaruka batwaye kanyanga mu nda
Mu ntara y’Iburasirazuba haravugwa abatugege baturiye umupaka bajya mu gihugu cy’abaturanyi kunywerayo kanyanga bakaza bayujuje mu nda maze bagera mu ngo zabo bagateza amakimirane. Ibi byagarutsweho na Guverineri w’iyi ntara Pudance Rubingisa muri iki Cyumweru ubwo yahuraga n’imboni z’umupaka zikorera mu byambu biri mu Karere ka Nyagatare. Guverineri Pudence Rubingisa, yavuze ko abakora ibi bateza […]
Musanze: Kagame yatangiye kwiyamamaza, aha gasopo abatifuriza ineza u Rwanda
Umukandida w’Umuryango RPF Inkotanyi, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu yatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu karere ka Musanze, aburira abatifuriza ineza u Rwanda ko ntacyo bashobora kurutwara. Ni igikorwa cyabereye i Busogo mu karere ka Musanze, ahari hateraniye ibihumbi by’abaturage bari baturutse mu turere twa Musanze, Gakenke, Burera na Nyabihu. Ubwo yagezaga ijambo ku […]
Ubusuwisi: Abantu batatu baburiwe irengero watewe n’umwuzure
Kuri uyu wa gatandatu, abapolisi bo muri canton ya Graubünden mu Busuwisi batangaje ko abantu batatu baburiwe irengero nyuma y’umwuzure mwinshi wadutse mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Ubusuwisi.Nkuko Umuvugizi wa polisi yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP yavuze ko undi muntu wa kane wari waburiwe irengero,bamusanze ari muzima ari kwitabwaho mu bitaro. Polisi ya canton ya Graubünden yabisobanuye […]
Mukerarugendo w’umunyamerika yishwe n’inzovu
Hagati muri iki cumweru, umukerarugendo wo muri Amerika yishwe n’inzovu mu mujyi wa Livingstone wo muri Zambiya. Juliana yapfuye ku wa gatatu ahagana mu ma saa 17.50. Abayobozi bavuze ko Juliana Gle Tourneau w’imyaka 64 yishwe ubwo inzovu yari mu bushyo ba mukerarugendo barebaga maze iza kuvamo yibasira imodoka yabo ku bw’ibyago iza gushyikiraTourneau iramukandagira […]
Dufite amakuru y’uko Rusesabagina yasubiye gutera inkunga iterabwoba: Kagame
Perezida Paul Kagame yatangaje ko afite amakuru y’uko Paul Rusesabagina wigeze guhamywa ibyaha by’iterabwoba yongeye kubyishoramo, nyuma yo kumuha imbabazi. Umukuru w’Igihugu yabitangaje mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana na Televiziyo ya France 24. Muri Nzeri 2021 Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’ubutabera bw’u Rwanda, nyuma yo kumuhamya ibyaha by’iterabwoba. Ni ibyaha uyu mugabo yahamijwe nyuma […]
Abakozi ba Kompanyi y’indege birukanwe nyuma yo gusohora abagenzi binubiye umunuko
Kompanyi y’indege ya American Airlines yirukanye abakozi bayo batari bacye nyuma y’uko basohoye mu ndege abagenzi b’abirarabura biturutse ku bitotombeye umugenzi bavugaga ko anuka. Mu byasesenguwe haje kugararazwa ko abo birukanwe bahowe ko bashobora kuba bari abirabura bityo bakaba bazize irondaruhu. Mu byari bikubiye mu ibaruwa umuyobozi nshingwabikorwa mukuru w’iyo kompanyi yashyize hanze harimo ko […]
Rayon Sports yahereye ku bari hafi isinyisha

Rayon Sports yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati muri Muhazi United, Richard Ndayishimiye. Richard yamaze gusinyira Murera amasezerano y’imyaka 2 aho yasezeranyije abakunzi b’iyi kipe kubaha ibyishimo. Uyu mukinnyi amaze umwaka umwe muri shampiyona y’u Rwanda aho yakiniraga Muhazi United. Richard yasinyishijwe nyuma y’uko atsinze igeragezwa yajemo muri Rayon Sports abyisabiye. […]
Tshisekedi yashinjwe gushyira Congo mu bukene buri hejuru y’ikigero cya 70%
Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo barashinja Perezida Felix Tshisekedi gusunikira iki gihugu mu bukene buri ku kigero cya 70%. Abafashe iya mbere mu kugaragaza icyo cyuho ku ikubitiro hari uwitwa Franck Diongo uvuga ko mu myaka itanu gusa Tshisekedi amaze ku butegetsi yashize igihugu mu madeni arenze urugero kitigeze […]
Ndayishimiye yashinje bamwe mu bayobozi gukorana n’abanzi b’u Burundi
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yatangaje ko hari udutsiko tune tw’abantu ahanganye na bo ashinja gukorana n’abanzi b’igihugu cye mu mugambi wo gutuma kidatera imbere. Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 21 Kamena, ubwo yari mu masengesho yiswe ayo gushima Imana nyuma y’imyaka ine amaze ku butegetsi. Ni amasengesho yaberaga ahitwa i Nyabihanga ho mu […]
CAF yaba yaratumye APR FC itabona umutoza yari yegereye mbere y’abandi
Ikipe ya APR FC ku wa Gatanu yemeje umunya-Serbia Darko Novic, nk’umutoza wayo mukuru mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere. Uyu mutoza wanyuze mu makipe arimo ES Sétif yo muri Algérie na US Monastir yo muri Tunisie, ari mu batoza babarirwa muri batanu ikipe y’Ingabo z’Igihugu yaganiraga na bo mbere yo kumuhitamo. Mu bo APR […]
Sudan: Abagore 6 bakomoka muri Ethiopia bafashwe bacyekwaho kuba bamudahusha ba RSF
Mu gihe amakimbirane akomeje kubera muri Sudani, abategetsi bo muri leta ya Gederaf ihana imbibi na Etiyopiya bafashe abagore batandatu bo muri Etiyopiya baregwa kuba ba mudahusha mu ngabo zihanganye na Leta (RSF). Sudan tribune, ivuga ko abo bagore bari bamaze umwaka urenga bakorera muri RSF, bakoresheje ubuhanga bwabo bwihariye bwo mu gukoresha imbunda kabuhariwe. […]