Abasirikare 9 ba FARDC bafunzwe bacyekwaho kugurisha impuzankano imitwe yitwaje intwaro
Abasirikare b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara ya Ituri bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’igihugu no kugurisha impuzankano za gisirikare imitwe yitwaje intwaro. Ubushinjacyaha Bukuru mu Rukiko rwa Gisirikare bwatangaje ko bukomeje iperereza ry’ubucamanza kuri aba basirikare icyenda ba FARDC bashinjwa gukorana n’iyi mitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Ituri. Muri aba bapolisi […]
Uburasirazuba: Dr Habineza yijeje kuzahanga imirimo mishya 500,000 buri mwaka
Nyuma ya Gasabo mu mujyi wa Kigali na Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, umunsi wa 3 wo kwiyamamaza wa Dr Frank Habineza n’abakandida depite 50 b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party) bawuhariye uturere twa Ngoma na Kayonza mu ntara y’uburasirazuba. Muri aka karere byagaragaraga ko abaturage bari bategereje cyane Hon. Dr Frank Habineza […]
Mpayimana naramuka atowe azahita avugurura Convention Centre
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yatangaje ko aramutse atowe akaba perezida w’u Rwanda yahita avugurura inyubako ya Kigali Convention Centre Ibi yabitangaje kuri uyu munsi ubwo yiyamamarije mu Karere ka Nyagatare ku mwanya wo kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere. Ubwo yari ari kuvuga imigambi afitiye abaturage, Philippe […]
Abasekirite bakurikiranyweho gushaka kurasa Minisitiri Nyamutoro bitabye urukiko bahakana ibyo bashinjwa
Abashinzwe umutekano bigenga (Security Guard), batandatu bashinjwa gushaka kurasa Minisitiri Nyamutoro, bagejejwe imbere y’umucamanza ‘Julius Mutabazi’ mu rukiko i Kabale, bahakana ibyo baregwa. Aba basekirite bakurikiranyweho ibyaha birindwi by’iterabwoba nyuma yo gutabwa muri yombi bakurikiranyweho gutera ubwoba Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gushaka kumurasa. Minisitiri Nyamutoro icyo gihe yari kumwe n’itsinda rye ubwo basuraga ahacukurwa […]
Korea: Inkongi y’umuriro mu ruganda rukora batiri yahitanye byibuze 22
Abayobozi b’inzego z’ibanze baravuga ko inkongi y’umuriro mu ruganda rukora batiri muri lithium muri Koreya y’Epfo yahitanye byibuze abantu 22, abenshi muri bo bakaba ari abanyamahanga. Iyi nkongi y’umuriro yadutse ahagana mu masaha ya saa 10:31 za mu gitondo ku ruganda rwa sosiyete ikora batiri yitwa Aricell ruherereye Hwaseong, mu Ntara ya Gyeonggi, mu bilometero […]
Umukecuru w’imyaka 71 ahataniye ikamba ry’ubwiza
Umukecuru w’imyaka 71, Marissa Teijo wo muri El Paso muri Leta ya Texas, yakoze amateka ku Isi yo kujya mu marushanwa y’ubwiza muri Amerika [ Miss Texas USA ] afite imyaka myinshi. Uyu mukecuru yatekereje kujya guhatanira ikamba ry’ubwiza nyuma y’uko abategura irushanwa ry’Ubwiza rya Miss Universe na Miss Texas USA bamereye abagore bashatse, abatandukanye […]
Perezida Museveni agiye guhabwa igihembo cyo kurwanya COVID-19 ku isi
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, mu kwezi gutaha azahabwa igihembo nk’ubuyobozi wagaragaje ubwitange n’umurava by’indashyikirwa mu kurwanya icyorezo cya Covid-19. Iki gihembo kizatangirwa mu nama biteganyijwe ko izabera i Toronto, muri Kanada. Biteganijwe ko abayobozi ba leta, abahanga n’abacuruzi bagera kuri 11 bazashyikirizwa ibihembo kubera uruhare rukomeye bagize mu gukumira ibyorezo nka Covid-19.Uganda yahuye n’ibyorezo […]
Kagame yavuze ku bajya bibwira ko gutora 100 % atari Demokarasi

Umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame yijeje abaturage b’i Muhanga ko atazabatenguha nk’uko na bo batatengushye. Yabivuze ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu wa Mbere muri aka Karere aho abaturajye bamweretse urukundo ndetse bamwizeza kuzamutora 100%. Yavuze ko nk’abanyarwanda bizeye ko taliki 15 Nyakanga bazihitiramo umukandida ubabereye uzayobora Repubulika. Aha yaboneyeho kunenga abajya […]
Abapolisi bafashe nabi umubyeyi wari ufunzwe arwaje umwana bagiye gukorwaho iperereza
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko hagiye gukorwa iperereza cy’abapolisi baba baranze guha umubyeyi wari ufunzwe uruhushya rwo kujya kuvuza umwana we w’amezi atatu kugira ngo bamenye ukuri kwabyo . Ni nyuma y’uko hari ababyeyi babiri, Nyirahabimana Claudine na Umumararungu Adorata, bari bafungiwe kuri sitasiyo ya Nkanka mu mu Murenge wa […]
Ntabwo turaganira n’ubuyobozi bwa Rayon ku meza: Muhire Kevin
Muhire Kevin uri gukoterezwa amafaranga angana na miliyoni 40 n’abafana kugira ngo yongere amasezerano muri Rayon Sports, yatangaje ko atari yicarana n’ubuyobozi bw’iyi kipe ngo baganire birambuye. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine, aho yavuze ko nubwo nta biganiro bihambaye yagiranye na Rayon Sports ku byo kongera amasezerano, ariko yasabye ubuyobozi miliyoni 40 FRW […]
Bangladesh: Inzoka zijujubya abaturage zatumye Leta itanga impuruza
Leta Bangladesh yasabye ibitaro n’ibigo Nderabuzima byose gushaka imiti ihagije yo kuvura abarumwa n’inzoka nyuma y’uko umubare w’abaturage zirya ukomeje kwiyingera muri icyo gihugu. Nyuma yo gusaba ibyo bitaro n’ibigo nderabuzima gushyira imiti ihagije mu bubiko ,Minisitiri w’ubuzima muri Bangladesh,Dr Samanta Lal Sen yanashishikarije abaturage kujyana ku bitaro abarumwe n’inzoka vuba bishoboka. Ibitaro bitandukanye mu […]
APR FC yakiriye myugariro w’umunya-Sénégal
Ikipe ya APR FC yaraye yakiriye myugariro myugariro Alioune Souané w’umunya-Sénégal waje kurangizanya na yo, nyuma y’iminsi iri mu biganiro na we. Mu ijoro ryakeye ni bwo uyu myugariro w’imyaka 22 y’amavuko yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali. Souané mu mwaka ushize w’imikino yakiniraga ikipe ya ASC Jaraaf yabaye iya kabiri muri shampiyona y’icyiciro […]
Umuriro wahagaritse ingendo z’indenge i Manchester
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo ku cyumweru taliki ya 23 Kamena , ikibuga cy’indege cya Manchester cyavuze ko ikibazo cy’ibura ry’umuriro cyabaye mu rukerera rwo muri iryo joro cyateje ihungabana rikabije,bikaba byagize ingaruka ku ngendo z’indege. Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege bwavuze ko indege zitari nke zari zamaze guhagarikwa ,kandi biteganijwe ko n’izindi ndege zari […]
Ubugereki: 13 batawe muri yombi nyuma yo gutwika ikirwa cya Hydra
Ku wa gatandatu, abantu 13 baregwa kuba baratwitse ishyamba ku kirwa cy’ubukerarugendo cy’Ubugereki cya Hydra ,batawe muri yombi kandi bagomba gushyikirizwa ubushinjacyaha, nk’uko abashinzwe kuzimya umuriro babitangaza . Abashinzwe kuzimya umuriro mu kirwa cyo mu bugereki cya Hydra bamaganye abateje inkongi kuri icyo kirwa bagira bati “Inkongi y’umuriro yatewe n’ubwato bwateraga imiriro y’ibyishimo (feu d’artifice) […]
Ab’i Nyaruguru bajyaga bajya kwivuriza i Burundi barashimira Perezida Kagame
Abaturage batuye mu Karere ka Nyaruguru barashimira byimazeyo Perezida Kagame wabubakiye amavuriro hafi akabakiza ingoyi y’urugendo bakoraga bajya kwivuriza mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Aba baturage bavuga ko umukuru w’igihugu yabegereje amavuriro abafasha gusigasira ubuzima bwabo nyuma y’uko bahungaga urugendo bakoraga bajya gushaka iyo serivisi kure bigatuma bagana mu gihugu cy’u Burundi. Ubusanzwe mu mirenge […]
Abo ba Kaina n’abandi bagifite agahinda bazaze tuzabasaba imbabazi – Umuvugizi wa M23
Umutwe wa M23 ubinyujije ku muvugizi wungirije, Dr Balinda Oscar, watangaje ko witeguye kwakira bagenzi babo basigaye inyuma batari ku rugamba kubera impamvu zabo zitandukanye, wemeza ko biteguye kubasaba imbabazi bagakomezanya urugamba . Ibi Dr Balinda Oscar (uri ku ifoto na Corneille Nangaa) yabitangaje nyuma y’aho umwe mu bahoze ari abayobozi b’ingabo mu mutwe wa […]
M23 yavuze ku mpuha z’uko Gen. Makenga yahagaritswe agasimburwa na Col. Kaina
Umutwe wa M23 wamaganye inkuru zavugaga ko umukuru w’igisirikare cyawo, Gen. Sultani Makenga yahagaritswe agasimburwa na Col Innocent Kayinamura (Kaina), uvuga ko ari impuha. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye itangazo ryasohowe mu izina rya Corneille Nangaa ukuriye ihuriro AFC ribarizwamo M23, ari na ryo ryavugaga ko Makenga yahagaritswe agasimbuzwa Kaina. Iryo […]
Umurapeli Julio yishwe arashwe
Charles Jones wameneyekanye nka Julio Foolio wari uri mu baraperi bari kuzamuka muri Amerika yishwe arashwe mu gace ka Tampa gaherereye muri Leta ya Florida. Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru dusoje aho uyu musore wari ukiri muto yaje kurasirwa muri Leta ya Florida, aho nawe ubwe yari asanzwe akomoka. Uyu musore ubusanzwe yitwaga Charles Jones, […]
Muyaya yateguje Operasiyo yo kugaruza uduce dufitwe na M23
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya, yateguje ko hari Operasiyo ya FARDC na Wazalendo igiye gukorwa igamije kwaka M23 uduce yafashe. Patrick Muyaya, aho yavuze ko igisirikare cy’iki gihugu(FARDC ) kigiye gukora operasiyo ikaze yo guhashya imitwe y’itwaje imbunda irwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Muri iyo […]
Kenya: Perezida Ruto yemeye kuganira n’urubyiruko rumaze iminsi mu myigaragambyo
Muri Kenya, Perezida William Ruto yavuze ko yiteguye gushyikirana n’urubyiruko rukomeje ibikorwa by’imyigaragambyo. Ku Cyumweru, itariki ya 23 Kamena, interuro yari iyo kutemerera abanyapolitiki bashyigikiye itegeko ryateje imyigaragambyo kwigaragaza mu nsengero. Urubyiruko rwinshi rwaboneyeho umwanya wo kwerekana ibyo rusaba imbere y’abizera, nk’ i Nairobi. Mu cyumweru gishize, ibihumbi by’urubyiruko rwagiye mu mihanda hirya no hino […]
Abakirisitu bavuga ko mu gitambo cya Misa habereyemo igitangaza ukaristiya igahinduka amaraso
Abakirisitu Gatolika mu Burundi baganiriye na Iris News bavuze ko kuwa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024 mugenzi wabo wari umaze guhazwa habaye igitangaza,ukaristiya yahawe igahinduka amaraso. Aba bakirisitu Gatolika bavuga ko iyo Misa yarimo abagize Umuryango w’umutima mutagatifu wa Yezu muri paruwasi Gatolika ya Rumonge, ibyabaye kuri mugenzi wabo ari igitangaza. Umwe mu bakirisitu, bari […]
Kigali: Nyuma y’igihe barahebye abarenga 7000 bagiye guhabwa mubazi
Guhera kuri uyu wa Mbere, itariki ya 24 Kamena 2024, abaturage basaga 7,000 basabye mubazi z’amazi hirya no hino mu gihugu bagiye gutangira kuzihabwa nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC. Bamwe mu baturage bagiye guhabwa izi mubazi (konteri) bavuga ko bari bamaze amezi agera kuri ane bazitegereje ariko batarazihabwa. Aba baturage biganjemo […]
Umubare w’abaguye mu bitero bya Israel na Hamas ukomeje gutumbagira
Nibura abantu 42 baguye mu bitero bya Isiraheli byibasiye uturere two mu mujyi wa Gaza mu majyaruguru y’agace ka Palesitine. Igitero kimwe cya Isiraheli cyibasiye amazu yo muri Al-Shati, imwe mu nkambi umunani z’impunzi z’amateka y’akarere ka Gaza, yahitanye abantu 25, Abandi Banyapalestine 17 baguye mu gitero cyagabwe ku mazu yo mu gace ka Al-Tuffah. […]
Mpayimana Philippe naramuka abaye Perezida azahita ahindura izina ‘Amavubi ‘
Mpayimana Philippe uri kwiyamamaza kuba perezida w’u Rwanda, yatangaje ko mu gihe yaba atowe yahindurira izina ry’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, rikava ku ‘Amavubi’, hagashakwa irindi zina rifite uburemere. Mpayimana Philippe yatangaje ibi ku Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, ubwo yari yakomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Kayonza. Philipe yavuze ko […]
U Burusiya: Igitero ku bapolisi, ku nsengero no ku masinagogi cyahitanye benshi
Igitero cyagabwe ku bapolisi, ku nsengero no ku masinagogi muri Repubulika ya Dagestan yo mu majyaruguru y’u Burusiya kuri iki Cyumweru, itariki 23 Kamena 2024, cyahitanye abantu benshi . Abantu bitwaje imbunda bibasiye imijyi ya Derbent na Makhachkala ku munsi mukuru wa pentekote w’Aba-Orthodox. Abapfuye barimo byibura abapolisi 15, umupadiri n’umuzamu bishwe. Batandatu mu bagabye […]
Abarenga 1000 bapfiriye i Mecca abenshi muri bo bakomoka mu Misiri
Amakuru yatanzwe na bamwe mu bayobozi mu Gihugu cya Misiri avuga ko abantu barenga 1000 bapfiriye mu rugendo rutagatifu i Mecca abenshi muribo ari Abanya Misiri. Abo bayobozi babiri bavuga ko Abanyamisiri bagera kuri 630 bapfiriye mu rugendo rutagatifu bari bagiyemo mu Gihugu cya Arabia saoudite, bazize ubushyuhe bukabije bwibasiye icyo Gihugu. Bivugwa ko Abanyamisiri […]
Uwahoze ari umudozi wa Lucky Dube agahinda kagiye kumwicira muri geraza yo muri Uganda
Madoi Latif wahoze ari umudozi w’umuhanzi Lucky Dube agahunda kagiye kumwicira muri gereza muri Uganda nyuma y’uko bashaka kogosha umusatsi we (dread locks). Uyu Latif asanzwe ari umunyamideli uzwi cyane muri Uganda kuko asanzwe adodera ibyamamare. Yatawe muri yombi ubwo yari mu ishuri afatanwa n’ababyeshuri be bane n’imashini zidoda. Abashinjacyaha bashinjaga uyu mugabo w’imyaka 47 […]
Rutsiro: Bamaze umwaka Ivuriro begerejwe ridakora

Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko umwaka ushize bagorwa no kubona serivisi z’Ubuzima, nyuma y’uko Ivuriro rito bari baregerejwe uwarikoreragamo agiye ntibasobanurirwe impamvu. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko buzi iki kibazo, ari nayo mpamvu bugiye gushyira Rwiyemezamirimo ku nkeke akaza gutangira kuvura abaturage bya vuba. Aba ni abaturage bo mu murenge […]
Rubavu: Umwe yapfuye 37 barakomereka mu kwiyamamaza kwa RPF – Inkotanyi
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yihanganishije umuryango wabuze umuntu wabo ubwo habaga umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu. Ni mu butumwa bwihanganisha bwashyizwe kuri X ya MINALOC, kuri iki Cyumweru tariki 23 Kamena 2024, nyuma y’uko umuntu umwe yitabye Imana, abandi 37 bagakomereka ubwo bari bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza bya FPR-Inkotanyi […]