U Rwanda na Korea y’Epfo byasinyanye amasezerano ya miliyari 1$

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf na Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda, Woo-jin Jeong, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2024 basinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyari y’amadolari. Ni amasezerano ya miliyari 1 y’amadolari y’Amerika ibihugu byombi basinyanye agamije gutera inkunga imishinga y’iterambere mu gihugu. Aya amasezerano akurikiye ayasinyiwe mu nama yahuje Koreya […]

Nimuntora ntimuzicuza: Dr Habineza abwira ab’i Rulindo na Gakenke

Uturere twa Rulindo na Gakenke ni two tubimburiye utundi mu kwakira umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party), Dr Frank Habineza mu ntara y’amajyaruguru yakomerejemo ibikorwa bye byoo kwiyamamaza. Aha hombi Dr Habineza yavuze ko kumutora ari uguharahanira ineza yabo, mu mibereho myiza n’iterambere rirambye, bityo ko nibamutora batazicuza. Yagize ati: “Nimuntorera […]

Umutoza w’Amavubi atewe inkeke n’itsinda bisanzemo

umutoza_frank_torsten_spittler_w_ikipe_y_igihugu.jpg

Umutoza Frank Torsten Spittler w’ikipe y’igihugu Amavubi, atewe inkeke n’itsinda yisanzemo nyuma ya tombora ya tombora yabaye ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024. Ku munsi w’ejo hashize nibwo Amavubi yisanze mu itsinda D mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025. Mu makipe atatu ari kumwe n’Amavubi muri iri tsinda, abiri muri yo bari […]

Gen. Mubarakh na Minisitiri Marizamunda bagiranye ibiganiro na Gen Shavendra Silva

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sri Lanka, Gen Shavendra Silva, ku wa Kane yasuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda aho yakiriwe akanagirana ibiganiro na mugenzi we w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga. Gen. Shavendra ari mu Rwanda aho ku wa Kane yari yitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye. Ari mu bashyitsi bitabiriye ibi […]

U Burundi burashinjwa kohereza abajya gufata ku ngufu impunzi ziba mu nkambi ya Nduta

Bamwe mu mpunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Nduta muri Tanzania, barashinja u Burundi kohereza abajya kubahohotera kugirango batahe inkambi ifungwe. Mu cyumweru gishize abagore batanu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina hafi y’inkambi ya Nduta muri Tanzaniya . Impunzi zose z’Abarundi zahamagaye ubuyobozi bw’inkambi kugira ngo zikore iperereza. Itsinda ry’abagore batanu bari bagiye gushaka inkwi […]

Abimukira 89 bari berekeje muri Espagne basanzwe mu bwato bapfuye

Mu bwato bwazimiriye mu nyanja ya Atlantica hatoraguwe imirambo 89 y’abimukira,abagera ku icyenda baratabawe, abandi babarirwa muri mirongo baburirwa irengero. Aba bimukira bari bari mu bwato busanzwe bukoreshwa mu burobyi aho bwari bwaratangiye urugendo mu cyumweru gishize. Abantu bose hamwe bari bari muri ubu bwato bagera ku 170. Bwabonetse hafi n’igihugu cya Mauritania. Mauritania ni […]

Tchad: Amakimbirane y’aborozi n’abahinzi yaguyemo batandatu

Nibura abantu batandatu barapfuye abandi bane barakomereka mu mirwano mishya y’abaturage hagati y’abahinzi n’aborozi bo muri perefegitura ya Goré yo mu Ntara ya Logone Oriental, mu majyepfo ya Tchad. Nkuko bikunze kugaragara abahinzi bashinja aborozi kuragira mu mirima yabo Ibiheruka byabaye hashize icyumweru kimwe gusa i Timberi, nko mu birometero makumyabiri uvuye i Goré. Amakimbirane […]

Abasirikare 196 birukanwe muri RDF

Abasirikare 196 barimo ba Sous-Ofisiye ndetse n’abato, birukanwe mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Igazeti ya Leta n° Idasanzwe yo ku wa 03 Nyakanga 2024 ni yo yemeza amakuru y’iyirukanwa ry’aba basirikare. Muri iyi gazeti hagaragaramo kandi amazina y’abirukanwe ndetse na numéro za gisirikare (Numéro matricule) zabarangaga. Abasirikare birukanwe bari mu byiciro bibiri, birimo icy’abirukanwe ku […]

Rayon Sports yaguze myugariro mwiza muri Senegal

grttjaix0aaqti6.jpg

Myugariro w’ikipe ya AS Pikine yo muri Senegal ategerejwe i Kigali mu Rwanda aho aje mu ikipe ya Rayon Sports. Oumar Gningue wa AS Pikine yo mu cyiciro cya mbere muri Senegal ategerejwe i Kigali mu ikipe ya Rayon Sports. Uyu musore w’imyaka 27 yatowe mu ikipe y’umwaka muri Senegal ari kumwe na Aliou Souané […]

RDC: Minisitiri w’ingabo mushya yijeje gukemura ibibazo biri muri FARDC

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 4 Nyakanga 2024, Umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) Gen. Christian Tshiwewe, yamurikiye ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’igihugu Minisitiri w’intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’ingabo mushya, Guy Kabongo Mwadiamvita. Hari mu birori byateguwe ku cyicaro gikuru cy’ingabo giherereye muri Camp Kokolo mu murwa mukuru Kinshasa nkuko […]

Rwamagana: Ababyeyi barasabwa gukumira ubuzererezi mu bana

img-20240705-wa0010.jpg

Mu Karere ka Rwamagana gaherereye mu Ntara y’Uburasirazuba ni hamwe mu hantu hakigaragara abana bo ku muhanda benshi, ahanini ugasanga baranataye amashuri ku buryo hari abibaza niba baba bafite ababyeyi cyangwa se imiryango baturukamo. Abenshi muri aba bana ubarebye usanga bari mu kigero cy’imyaka 6 na 15. By’umwihariko mu murenge wa Kigabiro wo mu mujyi […]

Ntirenganya wazamuye Ruboneka na Djabel yapfuye

grqpusaxqaa4swu.jpg

Ntirenganya Jean de Dieu wazamuye abakinnyi bakomeye nka Ruboneka Jean Bosco na Manishimwe Djabel, yapfuye. Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 4 Nyakanga 2024 nibwo amakuru y’urupfu rwe yagiye hanze atangajwe n’abo mu muryango we. Uyu mutoza watozaga abana bo mu Karere ka Gatsibo, yapfuye azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro bya […]

U Bwongereza: Uwarahiriye kuburizamo kohereza abimukira mu Rwanda yabaye Minisitiri w’Intebe

Ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza (Labour Party) ni ryo ryegukanye intsinzi mu matora rusange, nyuma yo kubona intebe zisaga 400 muri 650 zo nteko ishinga amategeko zahatanirwaga. Ni intsinzi yahise ishyira akadomo ku myaka 14 ishyaka ry’aba-Conservateurs ryari rimaze riyoboye Guverinoma y’u Bwongereza. Aba-Conservateurs begukanye intebe zisaga 110 zonyine, ibisobanuye ko batakaje izirenga 200 ugereranyije n’amatora […]

CAF yahannye Samuel Eto’o

Umunyabigwi muri ruhago akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroon, Samuel Eto’o yaciwe amafaranga n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF. Ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga 2024, CAF yafatiye ibihano Samuel Eto’o nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo ruswa ndetse no kwijandika mu bijyanye no kugurisha imikino. Muri Kamena nibwo akamama gashinzwe imyitwarire muri […]

Copa Amerika: Argentine yageze muri 1/2 itsinze Ecuador kuri Penaliti

Mu mukino wabaye i saa cyenda zo muri uru rukerera mu gikombe cy’Amerika y’epfo kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikipe y’igihugu ya Argentine yatsinze bigoranye ikipe ya Ecuador. Ni umukino ikipe ya Argentine yatsinzemo igitego mu gice cya mbere cyatsinzwe na Alexis Mac Allister ku munota wa 35. Iki gitego cyaje kwishyurwa mu […]

Abanyaburayi bananiwe kumvikana ku kurekura inkunga igenewe RDF muri Mozambike

Abanyaburayi bananiwe kumvikana ku bijyanye no kurekura inkunga nshya y’amafaranga igenewe Ingabo z’u Rwanda yo gukoresha muri Cabo Delgado, mu gihe, u Bubiligi ngo burimo gusuzuma ibihano bishya ku butegetsi bwa Kigali bushinja gushyigikira inyeshyamba za M23. Ingingo nyinshi zerekeye u Rwanda zari ku murongo w’ibyigwa mu nama y’itsinda ry’imirimo kuri Afurika (COAFR), ku wa […]

Iburengerazuba: Icyo urubyiruko rusaba abazaruhagararira mu nteko

Mu Ntara y’Iburasirazuba, bamwe mu rubyiruko bagize inteko itora, bavuga ko hari bamwe mu bakandida batorerwa kuzabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko bamara kugeramo ntibagaruke ngo bumve ibyifuzo byabo, bityo bagasaba ko abazatorwa kuri iyi nshuro bajya basubira inyuma bakumva ibitekerezo byabo. Kuwa 03 Nyakanga 2024, ibi ni ibyagarutsweho ubwo abakandida depite bazahagararira urubyiruko mu Nteko […]

Trump arifuza kuyobora manda eshatu nka Perezida wa Amerika

Umukandida w’ishyaka ry’Abarepubulikani, Donald Trump, aravuga ko ashaka gutegeka manda eshatu nk’umukuru w’igihugu. Si ubwa mbere Trump atangaje ko yifuza ko habaho manda ya gatatu. Na mbere yaho, guhera mu 2019, yabivuze inshuro nyinshi. Ubu arimo arashaka iya kabiri. Muri Gicurasi, ubwo yarimo yiyamamazaga imbere y’ishyirahamwe rikomeye riharanira uburenganzira bwo gutunga imbunda, National Rifle Association, […]

Netanyahu yatangaje igisa n’intambara yeruye kuri Hezbollah

Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, yavuze ko Israel ishobora gushoza Intambara yeruye kuri Hezbollah nyuma y’uko yishe umwe mu basirikare bayo bakomeye. Umutwe w’abarwanyi wa Hezbollah, uravuga ko wihoreye ugatera rokete zirenga 200 mu Majyaruguru ya Israel, nyuma y’uko yishe umusirikare wayo ukomeye. Igisirikare cya Israel, kivuga ko hari umusirikare ukomeye nabo batakaje, ariyo […]

Amerika iravuga ko u Rwanda na RDC byemeye agahenge k’ibyumweru 2

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byemeye gutanga agahenge k’ibyumweru bibiri, mu rwego rwo gufasha abakora ibikorwa by’ubutabazi kwita ku bavanwe mu byabo n’imirwano yo mu burasirazuba bwa Congo. Amerika yemeje ayo makuru biciye mu muvugizi w’akanama kayo gashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Adrienne Watson. Itangazo […]