Imyiteguro ya IRONMAN igeze kure i Rubavu

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko imyiteguro yo kwakira irushanwa ngaruka mwaka rya Thriathlon yo ku rwego rwo hejuru rizwi nka IronMan 70.3 (Umugabo ukomeye kurusha abandi) igeze kure kuko ibisabwa byose bageze kure babitegura. Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere. Ni ikiganiro […]
Mali iremeza ko kuva kwabo muri ECOWAS bitasubira inyuma
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, yakomeje kwemeza ko kugenda kw’igihugu cye, Burkina Faso na Niger biva mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba bidashobora gusubira inyuma, nubwo ECOWAS igifunguye imiryango. Mali ariko, ivuga ko izakomeza ubufatanye na ECOWAS, nk’uko Diop yavuze ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ushize kuri televiziyo ya Leta, ORTM. Yamaganye […]
Ntabwo intare uzibona uyu munsi ngo ejo usubireyo usange zabaye impyisi – Kagame
Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yabwiye abaturage b’i Gicumbi ko amajyambere bifuza bari kuyakozaho imitwe y’intoki, babikesheje ubufatanye, biturutse ku mbaraga, ku bwenge no ku bumenyi bafite, by’umwihariko urubyiruko. Hari mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakomereje mu majyaruguru y’igihugu nyuma yo kunyura mu ntara y’Iburasirazuba. FPR Inkotanyi yatangaje ko site ya Gicumbi […]
Umwe mu banyamakuru bakomeye yisunze umutwe wa M23
Uwahoze ari umunyamakuru wa radio Okapi yisangiye umutwe wa M23 nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’uyu mutwe mu bya gisirikare Lt .Col Willy Ngoma. Uyu munyamakuru yanahoze ari umujyanama wa Ceni Abbé Malu Malu, na Corneille Nangaa, mu byitumanaho mu gihe bari ku mwanya w’ubuyobozi bwa Komisiyo y’amatora muri Congo. Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa M23 mu bya […]
Uwibye inkoko cyangwa igitoki ntakwiye gufungwa: Dr Habineza
Umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije, yijeje abaturage b’akarere ka Muhanga kuzakemura ibibazo biri mutabera, uwibye inkoko cyangwa igitoki igisubizo cyihuse ntikibe kumufunga. Kuri iyi ngingo, Hon. Dr Frank Habineza yavuze ko mu butabera natorwa azakemura ibibazo bibiri by’ingutu bigaragara ko bibangamiye abaturage mu buryo bufatika, birimo icyo gufunga abantu iminsi 30 y’agateganyo bigafata […]
RDC: Uwashinjwaga kuvugana na ba ofisiye ba RDF ntagikurikiranwe nyuma yo kuba senateri
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), umyapolitiki Salomon Kalonda ntazongera gusubira imbere y’abacamanza b’urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa-Gombe bamaze amezi menshi bamukurikiranyeho icyaha cyo kugambanira igihugu nyuma yo gutakaza ububasha bari bamufiteho. Uyu mugabo ufatwa nk’ukuboko kw’iburyo kwa Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi mu mpera za Gicurasi 2023 n’ubutasi bwa gisirikare […]
Perezida Kagame yavuze aho RPA na RPF bakuye icyizere cyo gutsinda urugamba
Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ku ngingo zitandukanye ziganjemo iz’urugamba rwo kubohora igihugu. Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri taliki 09 Nyakanga 2024, aho yagarutse ku cyizere Umuryango ‘RPF’ Inkotanyi n’Ingabo za RPA mu gutsinda urugamba bari bahanganyemo n’ingabo za Leta ya Perezida Habyarimana. Iki kiganiro cyabereye ku Mulindi w’Intwari […]
Brig. Gen. Rwivanga yahaye impanuro zikomeye abanyeshuri ba RICA

Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’ingabo, Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, kuwa Mbere yagejeje ijambo ku banyeshuri b’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kubungabunga ubuhinzi (RICA) i Bugesera. Inyigisho ze zibanze ku gikorwa gikomeye cyo gukomeza ibikorwa by’u Rwanda byagezweho no gutsimbataza ubumwe mu rubyiruko rw’igihugu. Iyi nyigisho yiswe “Uruhare rwa RPA mu kubohoza igihugu mu […]
Iburengerazuba: Barindwi bishwe n’inkuba, batandatu bakomeretse bari kwitabwaho mu bitaro
Nyirabanage Pascasie wo mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Murunda, akagari ka Kirwa ho mu mudugudu wa Ruhanga, ni umwe muri barindwi bapfuye bakubiswe n’inkuba mu ntara y’iburengerazuba. Mu gihe abakomerekejwe nayo ari 6 barimo kwitabwaho mu mavuriro atandukanye. Amakuru Bwiza yamenye ni uko uyu mubyeyi yakubiswe n’inkuba ubwo yari avuye mu murima guhinga, ku […]
RDC yavuze ku makuru y’uko Ingabo za Tchad zigiye kuza kuyifasha M23
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahakanye amakuru avuga ko Tchad iri mu nzira zo kuyoherereza Ingabo zo kuyifasha kwigobotora inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner ni we wahakanye ayo makuru ubwo yaganiraga n’itangazamakuru. Yagize ati: “Kubera ko Tchad itari umunyamuryango wa SADC, kohereza ingabo mu rwego rwa […]
Nyanza: Dosiye ya Diregiteri ukekwaho kwiba ibiryo by’abana yageze kwa Porokireri
Dosiye ya Diregiteri n’umuzamu bo ku ishuri ribanza rya Nyakabuye mu Karere ka Nyanza bakekwaho kwiba ibiryo by’abanyeshuri yashyikirijwe ubushinjacyaha. Tariki ya 24 Kamena 2024 nibwo ahagana saa cyenda z’igicuku umuzamu w’ishuri ribanza rya Nyakabuye w’imyaka 62 yafashwe asohokanye ibiryo by’abanyeshuri akavuga ko yabitumwe n’umuyobozi w’ishuri witwa Jean de Dieu. Byabereye mu karere ka Nyanza […]
Niba ufite ibi bimenyetso umenye ko ushobora kuba ufite uburwayi bwa Prostate
Prostate ni agasabo gato gaherereye hafi y’uruhago, gafite inshingano yo kurekura amatembabuzi amwe aherekeza intanga ndetse no kuyabika. Aka gasabo ku muntu umaze kuva mu bwana kaba gafite umurambararo wa 40mm, gapima 20g kakaba gashobora gufobagana kakaba kanini cyangwa kakegerana kakaba gato. Prostate ishobora gufatwa n’indwara zitandukanye. Harimo zimwe muri mikorobe umugabo ashobora kwandurira mu […]
Biden yiyemeje gufasha Ukraine gukaza uburinzi bw’ikirere nyuma y’ibitero byahitanye 41
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko Washington izafasha gukomeza ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwa Ukraine nyuma y’igitero cy’indege cy’u Burusiya ku mijyi itandukanye cyahitanye abantu benshi. Ibi perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabitangaje mbere y’inama y’iminsi itatu ya NATO igomba gutangira i Washington kuri uyu wa Kabiri. […]
Amerika yahaye umugisha ibirego by’uko RDF ifite abasirikare 4,000 muri Congo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Mbere zashimangiye ibirego by’uko u Rwanda rufite mu burasirazuba bwa Congo ingabo zibarirwa mu 4,000. Iby’izi ngabo bivugwa ko zoherejwe guha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 bigaragara muri raporo nshya impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziheruka gushyira ahagaragara. Leta Zunze Ubumwe za […]
Ababyeyi barasabwa kuzindura abana babo muri iki gihe cy’ibizamini
MINEDUC , ivuga ko muri iki gihe abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta , ababyeyi babo bakwiye kujya babafasha kwizindura kugirango bagere aho bakorera ibizamini kare. Minisitiri w’uburezi Dr. Gaspard Twagirayezu ubwo yatangizaga ibizamini birangiza amashuri abanza ejo hashize, yasabye ababyeyi korohereza abana ngo basubiremo amasomo, ntibabime umwanya babaha indi mirimo. Yasabye ababyeyi kandi kujya […]
Roberto Firmino n’umugore we basigiwe kuba abapasiteri b’itorero ryabo

Roberto Firmino wahoze akinira ikipe ya Liverpool n’ikipe y’igihugu ya Brésil yabaye umushumba mukuru w’itorero ry’ivugabutumwa yashinze i Maceio, muri Brazil. Roberto Firmino n’umugore we Larissa Pereira bashinze itorero ryabo bise Evangelical Church muri Brazil nk’uko ikinyamakuru Glob cyibitangaza. Iki kinyamakuru kivuga ko tariki ya 30 Kamena 2024 Roberto Firmino n’umugore we basigiwe kuba abashumba […]
Nduhungirehe yanyomoje Muyaya washinje u Rwanda gufotora Minisitiri wa RDC ‘rwihishwa’
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amafoto ya Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aganira na bagenzi be bo mu Rwanda yafashwe mu buryo bwemewe n’amategeko, bitandukanye n’ibyatangajwe na Minisitiri akanaba Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya. Ku Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga ni bwo Nduhungirehe yagiranye ibiganiro […]
Abantu 5 bishwe n’inkuba mu Karere ka Ngororero
Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Ngororero abantu 5 bishwe n’inkuba mu mvura nyinshi yaguye muri ako Karere. Ibi byabaye ku wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, mu masaha ya saa mbili z’ijoro nk’uko amakuru abivuga. Aya makuru yemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero aho buvuga ko inkuba zishe abantu bagera kuri batanu baturuka mu mirenge […]
U Rwanda rwasinye amasezerano ya miliyari 71 yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere
Kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Nyakanga, u Rwanda n’u Butaliyani byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 50 z’Amayero ni ukuvuga miliyari zisaga 71 z’amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu mishinga yubaka ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’Ikirere. Ni nkunga yaturutse mu Kigega cy’u Butaliyani gishinzwe gutera inkunga imishinga ihangana n’imihindagurikire y’ibihe gicungwa na Banki y’u Butaliyani y’Amajyambere […]
Nigeria: Abantu 4 bagwiriwe n’ibiti byo mu isoko bahita bapfa
Mu gitondo cy’umunsi wa mbere w’iki cyumweru tariki 08 Nyakanga 2024, nibwo humvikanye inkuru y’urupfu rw’abantu bagera kuri bane aho bivugwa ko bagwiriwe n’ibiti byo mu isoko bari bugamyemo. Iyi mpanuka yabereye mu mujyi uzwi nka Benin ku isoko rizwi cyane muri Jattu riherereye mu gace ka Etsako ho muri leta ya Edo mu gihugu […]
Liberia: Umushahara wa Perezida Boakai ugiye kugabanyukaho 40%
Perezida Joseph Boakai wa Liberia, yemeje ko azagabanya umushahara we ho 40%. Ni nyuma y’uko muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Boakai yari yahishuye ko ahembwa amadolari 13,400 ya Amerika (angana na miliyoni 17Frw). Perezidansi yavuze ko yizeye gutanga urugero rw’”imiyoborere ishyira mu gaciro” ndetse no kugaragaza “kwifatanya” n’Abanya-Liberia. BBC ivuga ko kuva mu gihe cya […]
Umunyamakuru Yago yatutse mugenzi we Pundit kuri nyina
Umunyamakuru ubifatanya n’umuziki Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago Pon Dat yatutse kuri nyina Etienne Mbarubukeye uzwi nka Pundit. Iminsi ibaye 9 shene ya YAGO TV SHOW ivuye ku muyoboro wa Youtube aho nyirubwite yemeza ko bayibye. Kwibwa kw’iyo shene, Yago yamaze kubimenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB kugira ngo arebe ko shene ye yagaruka ikuwe mu […]
Leta yatanze ibisobanuro ku masezerano arebana n’abimukira UK yaseshe
Bwa mbere Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku biherutse gutanganzwa na Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Starmer, ko amasezerano u Rwanda rwagiranye n’icyo gihugu arebana nikibazo cy’abimukira yaseshwe. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda rivuga ko rwamenye umugambi wa Leta y’u Bwongereza wo gusesa […]
Igishoro dusigaranye n’igitsina: Abagore bo mu Rutsiro bacuruza imboga n’imbuto

Bamwe mu bagore bacuruza imboga n’imbuto mu isoko rito rya Gihango, ho mu karere ka Rutsiro bavuga ko bagiye kuyoboka inzira yo kwicuruza, kuko igitsina aricyo gishoro basigaranye, nyuma y’ibihombo bikabije baterwa n’Ubuyobozi bwabimye amatwi, ahubwo buza buje kubamenera ibyo bacuruza. Aba bagore ibi babigarutseho mu kiganiro bahaye BWIZA, kuri uyu wa mbere tariki 08 […]