Impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Nduta zirasumbirijwe
Kuva mu Cyumweru gishize, ubuyobozi n’abapolisi bashyizeho isaha ntarengwa yo kuba buri mpunzi ikomoka mu gihugu cy’u Burundi igomba kuba yageze mu nkambi ya Nduta. Ni nyuma y’uko iyi nkambi isumbirijwe n’abagizi ba nabi bakomeje kugenda babatera ubwoba. Guhera saa moya z’umugoroba ku isaha yo muri Tanzaniya, nta mpunzi zemerewe kuva cyangwa kwinjira muri Nduta […]
U Rwanda rukomeje kuyobora Afurika mu kugendera ku mategeko – Raporo
Raporo nshya yerekanye ko u Rwanda rwakomeje kuyobora Afurika mu kugendera ku mategeko. Iyi yiswe Raporo y’Ubutabera ku Isi, ikorwa buri mwaka n’Umushinga Mpuzamahanga w’Ubutabera (WJP), umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ufite inshingano zavuzwe zo guharanira iterambere ry’amategeko ku Isi . WJP isobanura ko kugendera ku mategeko ari gahunda irambye y’amategeko, inzego, amahame, ndetse n’ubwitange […]
Gicumbi: Dr Habineza yijeje urubyiruko kuzarutengamaza
Mu karere ka Gicumbi ni ho umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije, Dr Frank Habineza yiyamamarije ku munsi wa 17, yizeza urubyiruko kuzarutengamaza arushakira imirimo ihagije natorerwa umwanya w’umukuru w’igihugu. Mbere yo kugira icyo avuga ku rubyiruko, Habineza yavuze ko yishimiye cyane kwiyamamariza muri aka karere k’imisozi myiza miremire asanzwe azi neza kuko yakagezemo […]
Yagejejwe mu rukiko ashinjwa ubujura yakoreye mu Nteko Ishinga Amategeko
Umugabo uvugwa ko yinjiye mu Nteko akurikiranyweho kwiba urutsinga rukoreshwa mu gucana camera izwi nka CCTV rufite agaciro k’amashilingi 890.000 y’amanya Kenya. Kevin Mwamiri Mang’are ashinjwa kuba yarinjiye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ya kenya acomokora urutsinga rukoreshwa bacana camera ararutwara.Bivugwa ko yakoze iki cyaha ku ya 23 Mata ahagana mu ma saa 18h30 mu […]
Filipine: Havumbuwe ibitaro byafashaga abanyabyaha gukwepa ubutabera
Ibitaro by’ibanga byo muri Filipine byatangaga serivisi zo guhindura amasura y’abanyabyaha n’abatekamutwe hakoreshejwe plastic surgery ngo babafashe guhunga ubutabera bishobora gufungwa nyuma yo kuvumburwa nk’uko abayobozi babivuga. Ibitaro bibiri nkibi bitemewe bishobora gufungwa “mu byumweru biri imbere” nyuma y’uko abapolisi bagabye igitero ku bya mbere biri mu nkengero z’amajyepfo ya Manila muri Gicurasi, nk’uko umuvugizi […]
APR FC yateye gapapu Espérance de Tunis
Ikipe y’igihugu z’Igihugu, APR FC yateye gapapu Esperanse de Tunis isinyisha Mamadou Lamine Bah ukomoka muri Mali wakiniraga Olympique Béja yo muri Tunisia. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga nibwo byamenyekanye ko APR FC yasinyishije uyu mukinnyi wari uri kwitwara neza muri Tunisia. Uyu musore yasinyiye APR FC mu ijoro ryo ku wa […]
Ani Elijah yatsinzwe igeragezwa mu Bubiligi
Rutahizamu Ani Elijah uherutse gusinyira ikipe ya Police FC wari mu igeragezwa mu gihugu cy’u Bubiligi mu ikipe ya Charleroi yamaze kugaruka mu Rwanda nyuma yo gutsindwa igeragezwa. Ku wa 21 Kamena 2024 nibwo Ani Elijah yagiye mu igeragezwa ry’icyumweru kimwe mu ikipe yo mu kiciro cya mbere mu Bubiligi. Ani Elijah yari yagiye kureba […]
Hatangajwe ibiciro bishya by’amata ajyanwa ku makusanyirizo
Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, yatangaje ibiciro bishya ku mata umworozi ajyana ku ikusanyirizo. Iyi minisiteri yabitangaje kuri uyu wa 09 Nyakanga 2024, binyuze mu itangazo yashyize hanze, aho yatangaje ko umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo azajya ahabwa 400Frw kuri litiro imwe.Ni mu gihe igiciro cya litiro imwe y’amata ku ikusanyirizo ari 432Frw. Ibi biciro bishya […]
Beni: Icyo Igisirikare cya Afurika y’Epfo kivuga ku rupfu rw’umusirikare bikekwa ko yiyahuye

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyemeje icyo cyita impanuka yatwaye ubuzima bw’umwe mu ngabo zacyo zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu butumwa bwa MONUSCO. Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) kivuga ko uyu musirikare woherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye yagize ibikomere byamuhitanye byatewe na grenade yaturikiye […]
Nta ntambara iri muri Congo igihari ni ugukubitwa gusa – Koffi Olomide
Mu ijwi rikakaye, umuhanzi n’umucuranzi, Koffi Olomide, mu kiganiro yagiranye na RTNC agaruka ku ntambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Nyakanga, yamaganye kutagira icyo igihugu cye gikora kikareka abantu bose bakagikoreramo icyo bashatse. Kuri we, nta ntambara ihari; Repubulika ya Demokarasi ya Congo icyo […]
Icyo UPDF ivuga kuri raporo y’impuguke za Loni imushinja gufasha M23
Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyamaganye ibikubiye muri raporo y’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) igishinja gufasha inyeshyamba za M23, kivuga ko izo mpuguke zabogamye. Daily Monitor yasubiyemo amagambo y’Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Felix Kulayigye avuga ko “raporo irabogamye. Ntishingiye ku bushakashatsi. Yifitemo guhengama”. Uyu musirikare yunzemo ko inzobere zakoze iriya raporo “ntizagize uburere bwo mu by’ubwenge […]
Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira umujyi wa Bukavu
Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, aho yangije byinshi ikanica umwana w’imyaka itatu. Ni inkongi yadutse, mu ijoro ryo kuwa Kabiri rishyira kuwa Gatatu taliki 10 Nyakanga 2024. Ku ikubitiro uyu muriro watangiriye ahitwa Mulumbula ho muri Komine ya Bagira iherereye mu mujyi wa Bukavu. Kugeza ubu icyateye inkongi nticyamenyekanye kuko ngo […]
Umuramyi Nice Ndatabaye yasohoye indirimbo nshya ihumuriza abantu- VIDEO

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Nice Ndatabaye, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ntahinduka” yahuriyemo na Nshuti Bosco mu gitaramo Intimate Worship Live Recording yafatiyemo amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze, aho avuga ko ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abantu mubyo banyuramo byose. Nice Ndatabaye ubarizwa muri Canada yatangarije BWIZA ko iyi ndirimbo ye nshya […]
Rutsiro: Yishe umugore we amukubise ifuni yigemura ku murenge
Semasaka Desire wo mu karere ka Rutsiro yishe umugore we amukubise ifuni yigemura ku birio by’umurenge. Ibi byabereye mu murenge wa Nyabirasi, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nyakanga 2024. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo yahamirije BWIZA Aya makuru. Ati “Nibyo koko Semasaka yaraye yishe umugore we amukubise ifuni, ahita […]
Israel irashinjwa kurasa misire ku ishuri ryo muri Palestine ikica abarenga 25
Amakuru aturuka muri Palesitine avuga ko nibura Abanyapalestine 25 bishwe abandi barakomereka mu gitero cy’indege cya Isiraheli cyibasiye ishuri mu mujyi wa Khan Younis mu majyepfo y’akarere ka Gaza. Abashinzwe umutekano babwiye Xinhua ko indege ya Isiraheli yibasiye irembo ry’ishuri rya Al-Awda, ryakira abantu babarirwa mu magana bimuwe mu mujyi wa Abasan al-Kabira, mu burasirazuba […]
Ahoyikuye Jean Paul “Mukonya” yashyinguwe mu cyubahiro

Ahoyikuye Jean Paul wari myugariro w’ibumoso muri AS Kigali yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024. Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024 nibwo Mukonya waguye mu kibuga ku wa Gatandatu yashyinguwe. Umuhango wo kumusezeraho wabereye iwabo Kamabuye, ni uko maze misa yo kumusezeraho ibera i […]
FARDC yaguze ibindi bifaru muri Bulgaria byiyongera ku byo yaguze muri Uganda
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyaguze ibindi bifaru by’imitamenwa bikorerwa muri Bulgaria byiyongera ku byo cyaguze muri Uganda mu minsi ishize. Ni amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Africa Intelligence cyo mu Bufaransa gisanzwe cyandika inkuru z’ibanga kuri Afurika. Iki gitangazamakuru kivuga ko kuva mu ntangiriro za Kamena ari bwo RDC yatangiye kwakira ibifaru byo […]
Lamine Yamal wateruwe na Messi akivuka yashyizeho uduhigo turenga 10
Lamine Yamal wateruwe na Lionel Messi ubwo yavukaga yakoze uduhigo turenga 10 mu mukino wa EURO 2024 wahesheje ikipe y’igihugu ya Espagne itike yo kujya ku mukino wa nyuma. Amazina ye ni Lamine Yamal Nasraoui Ebana w’imyaka 16 n’iminsi 362 yafashije Espagne gusezerera u Bufaransa ku bitego 2-1. Nyuma yo gutsinda u Bufaransa, Espagne yahise […]
Loni iracyemeza ko Intambara yo mu burasirazuba bwa Congo ishobora gukwira akarere
Bintou Keita, Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa LONI muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuwa Mbere yaburiye ko intambara z’umutwe wa M23 zikomeza kwiyongera byihuse mu burasirazuba bwa Congo zishobora kuvukamo amakimbirane yakwadukira akarere kose hatagize igikorwa byihuse. Ni mu gihe abahagarariye ibihugu by’u Rwanda na Kongo muri LONI bo bongeye kwitana bamwana ku kuba […]
Perezida Kagame yafashe mu mugongo umuryango wa Senateri Jim Inhofe wapfuye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Senateri Jim Mountain Inhofe wapfuye. Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024 nibwo hamenyekanye amakuru y’inshamugongo ko Senateri Jim Mountain ukomoka muri Amerika, wari inshuti y’u Rwanda yapfuye. Ni urupfu rwaje ruturutse ku burwayi uyu mugabo wari ugeze mu zabukuru yari amaranye iminsi. Yifashishije […]
Uganda: Uregwa kwinjiza abarwanyi muri ADF yabujijwe kwisobanura mu rukiko
Umugande ushinjwa gutera inkunga abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro nka IS na ADF yabujijwe kugira icyo avuga mu rukiko rw’ibanze ahubwo akazisobanura mu rwisumbuye. Uyu mugabo Swelleh Abubakar ufite imyaka 31, yari asanzwe aba mu gihugu cya Zambia ari naho yakoreraga ibikorwa bye by’ubucuruzi. Yagejejwe muri Uganda mu kwezi gushize kwa Kamena uyu mwaka. Yafashwe akurikiranyweho […]
Karongi: Abo imvura n’amahindu byangirije hegitari zirenga ijana baratabaza
Abaturage bo mu Mirenge ya Mutuntu, Rwankuba n’uwa Gitesi, barasaba ubufasha nyuma y’uko imvura ivanze n’amahindu yibasiye imirima yabo bari kuzasarura mu kwezi gutaha. Ni imvura yaguye mu ntangiro z’iki Cyumweru ariko ikaba yaraguye itunguranye. Abaturage bavuga ko iyi mvura yari yiganjemo amahindu menshi yangije bikomeye imyaka ihinze imusozi no mu tubande. Ibihingwa byose nk’urutoki, […]