Ntwali Fiacre agiye gutangwaho miliyoni zirenga 400
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’uRwanda “Amavubi” Ntwali Fiacle agiye kwerekeza mu ikipe ya Kaizer Chiefs avuye muri TS Galaxy yo muri Africa y’Epfo. Ku mugoroba wo ku Gatanu taliki ya 12 Nyakanga 2024 nibwo amakuru yamenyekanye ko uyu muzamu wa mbere w’ikipe y’igihugu y’uRwanda, yaba agiye kujya muri imwe mu makipe akomeye muri Africa Y’Epfo. Bitangazwa […]
APR FC itsinze undi mu kino muri CECAFA Kagame Cup
Ikipe ya APR FC itsinze umukino wayo wa kabiri muri CECAFA Kagame Cup 2024 ihita iyobora itsinda C n’amanota 6. Kuri uyu wa Gatandatu nibwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yakinaga umukino wayo wa Kabiri mu itsinda C aho bakinana na El El Merreikh Bentiu yo muri Sudani. Igitego kimwe cya APR FC nicyo cyatandukanyishe impande […]
Imbamutima z’abaturage ba Burera na Musanze nyuma yo kumva Dr Habineza
Ubwo yiyamamarizaga mu turere twa Burera na Musanze mu ntara y’amajyaruguru, Dr Frank Habineza yagaragaje ibiri mu migabo n’imigambi ye, abaturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaza ko bayishimiye baniteguye kumuhundagazaho amajwi ku wa 15 Nyakanga. Hari ku munsi wa 18 wo kwiyamamaza kwe, aho mu karere ka Burera yabwiye abaturage ko ari akarere keza k’ibirunga n’ibindi byiza […]
Imbamutima z’abaturage ba Burera na Musanze nyuma yo kumva Dr Habineza
Ubwo yiyamamarizaga mu turere twa Burera na Musanze mu ntara y’amajyaruguru, Dr Frank Habineza yagaragaje ibiri mu migabo n’imigambi ye, abaturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaza ko bayishimiye baniteguye kumuhundagazaho amajwi ku wa 15 Nyakanga. Hari ku munsi wa 18 wo kwiyamamaza kwe, aho mu karere ka Burera yabwiye abaturage ko ari akarere keza k’ibirunga n’ibindi byiza […]
Gen. Japhet Koome wari umukuru wa polisi muri Kenya yeguye
Umuyobozi w’Igipolisi cya Kenya General Japhet Koome yeguye ku mirimo ye, nyuma yo kunengwa bikabije kubera imyigaragambyo yo kwamagana leta yahitanye abantu benshi, nk’uko byatangajwe na perezida Ruto ku wa gatanu. Perezida William Ruto yemeye ubwegure bwa Japhet Koome, wayoboraga igisirikare nk’uko yabitangaje mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’umunsi umwe gusa yirukanye abaminisitiri ba guverinoma. […]
Abataramenyekana barashe muri gereza imfungwa zigera kuri 200 ziratoroka
Abayobozi bo muri Nijeri batangaje ko ejo hashize (kuwa 4) mu karere ka Tillaberi hatorotse imfungwa zari zikurikiranyweho kuba ibyihebe no gucuruza ibiyobyabwenge. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko ibyabaye kuri uyu wa kane muri gereza ya Koutoukale iherereye nko mu bilometero 30 uvuye mu Majyaruguru y’I Burengerazuba bw’umurwa mukuru, Niamey. Abenshi mu batoretse ngo ni […]
U Bubiligi bwongeye gusaba RDC guca umubano na FDLR
Guverinoma y’u Bubiligi yongeye gusaba iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imikoranire ifitanye n’umutwe wa FDLR; nk’imwe mu nzira zo gucubya umwuka mubi ifitanye n’u Rwanda. U Bubiligi bwasabye RDC kureka gukorana n’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu itangazo Minisiteri yabwo y’Ububanyi n’Amahanga iheruka gusohora. Ni nyuma y’uko raporo nshya impuguke y’Umuryango w’Abibumbye […]
Imbamutima za Mutsinzi Ange wakinnye Europa League bwa mbere
Umukinnyi ukina mu bwugarizi bw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi”, Mutsinzi Ange Jimmy, yishimiye kuba yaraye akinnye umukino we wa Mbere muri Europa League. Ange yaraye afashije ikipe ye ya Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan kubona intsinzi yayo ya mbere muri UEFA Europa League ya 2024/2025 imbere ya FC Sheriff yari mu […]
Imodoka ebyiri zagwiriwe n’inkangu abantu 60 bari bazirimo baburirwa irengero
Abatabazi bakomeje gushakisha abantu bagera kuri 60 baburiwe irengero muri Nepal nyuma y’uko imodoka ibyiri zigwiriwe n’inkangu ubwo zahuriraga mu muhanda munini winjira mu ruzi rwa Trishuli mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Nyakanga 2024. Nibura abantu 60 baburiwe irengero, mu gihe abandi batatu boze bakabasha kwambuka ariko bazahaye, bahita bajya kuvurirwa […]
Goma: Ikibazo cy’umutekano mucye kirarushaho gufata intera, babiri bishwe
Hagati yo ku wa Gatatu, itariki 10 no kuwa no kuwa Kane, itariki 11 Nyakanga, abantu babiri barapfuye abandi batatu barakomereka barashwe, mu gihe ingo zigera ku icumi zibwe muri komini ya Karisimbi, mu Mujyi wa Goma (Kivu y’Amajyaruguru). Abakoze ibyo byaha bakomeje kutamenyekana, ariko abaturage baramagana ubwiyongere bukabije bw’amabandi mu duce twinshi two muri […]
Paul Kagame yasezeranyije ab’i Bumbogo umuhanda wa Kaburimbo
Umukandida wa RPF Inkotanyi, yasezeranyije abatuye mu Murenge wa Bumbogo, umuhanda wa Kaburimbo niyongera gutorerwa kuyobora u Rwanda. Yabivuze ubwo yari kuri site ya Bumbogo mu bikorwa byo kwiyamamaza. Yabijeje ko umuhanda w’igitaka uyu mukandida yanyuzemo yerekeza i Bumbogo, natorwa uzahinduka amateka ukaba kaburimbo. Ati “Hari umuhanda watugejeje aha w’ibitaka, uraza guhinduka kaburimbo vuba. Ibyo […]
Kagame yahishuye uko akiri umwana yigeze kwirukanswa n’umujandarume mu Kiyovu
Umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Nyakanga, yahishuye ukuntu akiri umwana yigeze kunyura hafi y’aho Perezida Habyarimana yari atuye mu Kiyovu umujandarume akamwirukankana ariko ntamenye aho anyuze. Ibi yabitangarije mu Karere ka Gasabo aho yakomereje ibikorwa bibanziriza ibya nyuma byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu biteganyijwe ko bizafungwa kuri […]
U Bwongereza bwakemuye ibibazo by’abimukira 3 bitabaje urukiko ngo batoherezwa mu Rwanda
Abasaba ubuhungiro batatu bitabaje urukiko kugira ngo bahagarike icyifuzo cy’u Bwongereza cyo kubohereza mu Rwanda bakemuriwe ibibazo byabo ku wa Kabiri, nyuma y’uko guverinoma nshya y’ishyaka ry’abakozi ihagarikiye iyi gahunda. Ku wa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, yatangaje ko gahunda yo kwirukana abimukira yahimbwe na guverinoma y’aba conservateurs “yapfuye igashyingurwa”. Muri iyi gahunda hari hamaze […]
Donald Trump yongeye gukina ku mubyimba Joe Biden
Joe Biden Prezida wa Leta Zunze Ubumwe za America nyuma yo kurikoroza akitaranya abayobozi kubera izabukiru bituma Trump bahanganye amuha inkwenene. Uyu muyobozi yitiranyije Perezida wa Ukraine, Zelensky n’uw’u Burusiya, Putin, ndetse na Visi Perezida we n’uwahoze ari Perezida wa USA, Donald Trump. Akoze ibi, nyuma y’uko akomeje gusabwa n’abo mu ishyaka rye kudakomeza ibikorwa […]
Col. Kazarama yasubiye muri M23
Colonel Vianney Kazarama Kanyamuhanda wahoze ari umuvugizi w’Igisirikare cy’umutwe wa M23, yamaze gusanga bagenzi be ku rugamba. Kuva muri 2013 Kazarama yabaga mu Rwanda aho we na bagenzi be bari barahungiye nyuma yo gutakaza umujyi wa Goma. Uyu musirikare yemeje ko yamaze kugera i Bunagana mu butumwa aheruka guha umunyamakuru wacu, Kayiranga Mecky. Afande Kazarama […]
Johannesburg: Impanuka ya bus yahitanye abana b’abanyeshiri 12
I Johannesburg muri Afrika y’Epfo, abana 12 bapfuye bazize impanuka ya bus yibiranduye ubwo yari ibatwaye ku ishuri. Mu gitondo cyo ku wa Gatatu nibwo iyi modoka yagonzwe n’indi modoka nyuma ifatwa n’inkongi irashya. Umushoferi wari uyitwaye nawe ari mu bapfuye. Abandi bana barindwi bajyanywe kwa muganga bafite ibikomere. Igipolisi mu Ntara ya Gauteng cyavuze […]
U Rwanda rwahaye Zimbabwe imfashanyo
U Rwanda rwahaye Zimbabwe toni 1,000 z’ibigori, nk’imfashanyo yo gufasha iki gihugu guhangana n’amapfa yatewe n’uburyo bw’imihindagurikire y’ibihe buzwi nka ‘El Niño’. Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zimbabwe akanaba ushinzwe ubucuruzi mpuzamahanga, Amb. Frederick Shava. Kuri ubu abanya-Zimbabwe babarirwa muri miliyoni 7 bugarijwe n’ikibazo cy’inzara yatewe n’amapfa yibasiye Zimbabwe cyo kimwe n’ibindi […]
U Rwanda rumaze kugira ubushobozi bwo gutunganya toni 468 z’ibiryo by’amatungo ku munsi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hatashywe uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 4 z’Amadolari ya Amerika, asaga Miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Uru ruganda rwuzuye rwitezweho kuziba icyuho mu biryo by’amatungo kuko rufite ubushobozi wo […]
Minisitiri Dr Utumatwishima Abdallah yanyuzwe n’umuhanzi Ndandambara – Amafoto

Umuhanzi Nsabimana Léonard wamamaye ku izina rya ‘Ndandambara’ yasusurukije abitabiriye igitaramo cy’urwenya cya GenZComedyShow. Mu ijoro ryakeye nibwo iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali aho cyari cyahawe umwihariko wo kwitegura amatora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024. Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa Kane, cyitabiriwe n’imbaga y’abiganjemo urubyiruko ndetse na Minisitiri […]
Burkina Faso: Hemejwe itegeko rihana ibikorwa by’ubutinganyi
Ubutegetsi bwa gisirikare muri Burkina Faso bwatangaje ko buciye ibikorwa by’ubutinganyi, bituma iki gihugu kiba igishya cyo muri Afurika kirwanyije umubano w’abatinganyi nubwo ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba byamagana bikomeye abibasira abatinganyi. Ubutinganyi bwari busanzwe bwangwa muri iki gihugu gikomeye ku mibereho ya kera cyo muri Afurika y’uburengerazuba, ariko nta na rimwe bwari bwarigeze butangazwa […]
Umukecuru wazanye imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’ yapfuye

Umukecuru Nyirangondo Espérance uzwi kubera imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’, yapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe. Uyu mukecuru wazanye iyo mvugo yifashishijwe mu ndirimbo ‘Ubushyuhe’ ya DJ Pius na Bruce Melodie, yaguye mu bitaro bya Kibirizi aho yari amaze igihe arwariye. Yapfuye saa cyenda z’urukerera rwo ku wa Kane tariki ya 11 nyakanga 2024. Amakuru y’urupfu […]
Indorerezi za ICGLR zemeza ko imyiteguro y’amatora irimo kugenda neza
Mu Rwanda hateraniye indorerezi ziturutse mu bihugu bitandukanye, aho zemeza ko imyiteguro y’amatora irimo kugenda neza ndetse ko itanga Icyizere ko azagenda neza. Ni indorerezi zihagarariye ihuriro ry’abagize Inteko Zishinga Amategeko mu Muryango Uhuza Ibihugo bya Afurika y’Ibiyaga bigari, ICGLR, mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite. Izi ndorerezi zagiranye ikiganiro n’abanyamakuru zitangaza ko zemerewe gukurikirana ibikorwa […]
Rwamagana: Abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo banga kuva ahaberaga ibikorwa byo kwamamaza
Nyuma yo gusoza ibikorwa byo kwamamaza abakandida bazahagararira Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho myiza y’abaturage PSD mu Nteko Ishinga Amategeko, byabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro, abaturage bakoze igisa n’imyigaragambyo, banga gutaha ndetse bashaka kwangiza ibikoresho by’indanguramajwi byayakoreshejwe mu kwamamaza abakandida depite b’iryo shyaka . Iki gikorwa cyabereye mu Kagari ka Nyagasenyi ku […]
OTAN iremeza ko imyiteguro yo kwakira Ukraine mu muryango irimbanyije
Ukraine iri mu nzira “idasubira inyuma” yo kuba umunyamuryango nk’uko byatangarijwe mu Nama y’uyu muryango. Abakuru b’ibihugu 32 bigize OTAN bateraniye i Washington, mu itangazo ryabo bavuze ko “ejo hazaza ha Ukraine ari muri OTAN.” Bati: “Tuzakomeza kubishyigikira kugera yinjiye muri OTAN.” Jens Stoltenberg ni umunyamabanga mukuru wa OTAN. “Mu gihe Ukraine ikomeje kubaka amavugurura […]
Umugabo n’umugore bafashwe bagurisha uruhinja rwabo batabwa muri yombi
Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umugabo washutse umugore we ngo bagurishe umwana wabo babyaye, kugira ngo babone amafaranga atuma umugabo ajya mu mahanga nyuma yo kuzahazwa n’ubukene, ariko ntibyabahiriye kuko bahise batabwa muri yombi. Kuri uyu wa kane tariki 11 Nyakanga 2024 nibwo umugabo yahishuye uburyo ari we wazanye igitekerezo cyo kugurisha umwana wabo […]
Myugariro wa Rayon Sports WFC yasezeranye mu mategeko

Myugariro w’ikipe ya Rayon Sports WFC iherutse gutwara igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu ndetse n’icya Amahoro, yasezeranye imbere y’amategeko. Mukeshimana Jeannette bakunze kwita “Kana” ukina yugarira muri Rayon Sports y’abagore, yasezeranye imbere y’amategeko. Kana yasezeranye n’umukunzi we bamaranye imyaka Nsanzabera Tharcisse. Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 nibwo aba bombi […]
Yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu azira gutuka Museveni kuri TikTok
Umugabo w’imyaka 24 wo muri Uganda yahamijwe n’Urukiko gufungwa imyaka 6 nyuma y’uko atutse Perezida Museveni ku rubuga rwa TikTok. Uyu mugabo witwa Edward Awebwa yarezwe gukoresha imvugo y’urwango no gukwirakwiza “amakuru ayobya ndetse aharabika” Perezida Yoweri Museveni. Si we gusa kuko ngo yibasiye n’umugore we Janet Museveni n’umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, akaba ari n’umugaba […]
Green Party yemeje ko yareze kuri NEC uturere twa Rulindo na Ngoma
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr Frank Habineza, kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yongeye kwikoma Akarere ka Ngoma mu Ntara y’iburasirazuba na Rulindo mu majyaruguru anashimangira ko ibibazo yahuriye nabyo muri utwo turere yamaze kubigeza kuri komisiyo y’Igihugu y’amatora ngo bikurikiranywe. Yavuze ko kugeza magingo […]