Umunyamakuru yarasiwe mu myigaragambyo yo kwamagana Ruto ku butegetsi

Abantu batatu, harimo n’umunyamakuru ukorera radiyo na televiziyo ya Kameme barasiwe mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Ruto mu gace ka Nakuru. Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya byanditse ko umunyamakuru witwa Wanjeri wa Kariuki yarashwe inshuro eshatu mu kibero agwa hasi ariko ahita ajyanwa mu bitaro byigenga kugira ngo avurwe. Ababibonye bavuga ko abapolisi barashe uyu […]

Kenya: Umuntu umwe yiciwe mu myigaragambyo yongeye gufata intera

Kuri uyu wa Kabiri, nibura umuntu umwe yiciwe mu myigaragambyo yongeye kwamagana leta muri Kenya, ubwo abapolisi bagonganaga n’abigaragambyaga basaba ko perezida William Ruto yegura nk’uko umunyamakuru wa Reuters yabitangaje. Imyigaragambyo iyobowe n’urubyiruko mu gihugu hose yatangiye ukwezi gushize yamagana izamuka ry’imisoro yarakomeje nubwo Ruto yamaze gukuraho amategeko no kwirukana abaminisitiri hafi ya bose. Impirimbanyi […]

Zimbabwe: Abana bishwe no guhera umwuka kubera imyotsi

Abana babiri bo mu muryango umwe bapfuye bishwe n’imyotsi bivugwa ko yaturutse mu nkono yari itetse umuceri mu nzu y’iwabo. Ni mu gihe kandi abandi babiri bavukana n’abapfuye ndetse na nyina ubu barembeye mu bitaro. Amakuru dukesha ikinyamakuru NewZimbabwe avuga ko aba bana babiri bapfuye bose bakigezwa kwa muganga. Bikekwa ko bazize ikibazo cyo kubura […]

Gareth Southgate yeguye

Umutoza Gareth Southgate watozaga ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yamaze kwegura kuri iyi mirimo nyuma yo gutakaza Igikombe cya Euro 2024. Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024, nibwo Gareth Southgate w’imyaka 53 yatangaje ko yamaze gusezera ku nshingano ze. Mu butumwa yashyize hanze yagize ati: “Nk’Umwongereza wishimye, byari umunezero gukinira no gutoza Ikipe […]

Kylian Mbappé yerekanwe i Madrid – Amafoto

fb_img_17211307157014399.jpg

Umukinnyi ukina asatira Kylian Mbappé ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa yerekanwe muri Real Madrid yo muri Espagne aherutse gusinyira. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2024 muri sitade ya Real Madrid byari ibirori ubwo berekanaga Kylian Mbappé nk’umukinyi mushya baherutse kugura. Abafana b’iyi kipe y’ubukombe bari babukereye baje guha ikaze uyu rutahizamu baherutse […]

Nduhungirehe yakwennye Muyaya wanenze uko amatora yagenze mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yakwennye mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi w’Itangazamakuru n’Itumanaho, Patrick Muyaya wanenze uko amatora y’Umukuru w’Igihugu yagenze. Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje by’agateganyo amajwi y’ibanze y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Amajwi NEC yatangaje yerekana ko umukandida Paul […]

Burundi: Inzara iraca ibintu muri Gereza nkuru ya Ngozi

Abagororwa bafungiwe muri gereza nkuru ya Ngozi bamaze hafi ukwezi badafite ifu yo kubatekeramo igikoma n’ubumutsima ku buryo abadafite imiryango yo kubazanira ibiryo bashobora no kuhaburira ubuzima. Iminsi 25 irashize nta biryo bibarizwa muri gereza nkuru ya Ngozi, aho kugeza ubu usanga buri muntu arya amagarama 300 gusa y’ibishyimbo kumunsi. Abenshi mu bafungiye muri iyi […]

RDC: Imfungwa hafi 100 zatorotse Gereza Nkuru ya Manono

Ku Cyumweru, itariki ya 14 Nyakanga 2024, Abagororwa 85 batorotse Gereza Nkuru ya Manono, iherereye mu Ntara ya Tanganyika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’ukwezi abandi 20 batorotse. Amakuru yemejwe kuri 7SUR7.CD kuri uyu wa Mbere n’umuyobozi w’agateganyo wa Teritwari ya Manono, Germain Mwamba. Avuga ko gutoroka kwabaye ahagana saa mbiri n’iminota 5 […]

Afurika y’Epfo: Hadutse inkongi y’umuriro yaguyemo abatari bacye barimo n’abahigi

Mu gihugu cy’Afurika y’Epfo hadutse inkongi y’umuriro yaguyemo abantu batandatu barimo n’abateje iyo nkongi. Iyi nkongi yadutse kuri uyu wa mbere, mbere taliki ya 15/07/2024, itwika abari baje kuzimya ariko amakuru akavuga ko n’abahigi bateje iyo nkongi bashobora kuba barahiriyemo. Ni inkongi yibasiye ishyamba riherereye mu Ntara ya Kwa Zulu-Natal, risanzwe ribarizwamo inyamaswa nyinshi. Iri […]

Perezida Kagame yavuze ko ubu igikurikiye ari ugushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije

Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa Indi Manda, yatangaje ko ubu ikigiye gukurikiraho Ari ugushyira mu bikorwa ibyo basezeranyije Abanyarwanda mu gihe cyo kwiyamamaza. Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 nimugoroba nibwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abindi mitwe ya politike bahuriye ku cyicaro gikuru cy’umuryango i Rusororo, kuri Intare Conference Arena, aho bari bategerereje ko Komisiyo […]

Dore uko isi izaba imeze muri 2070

Abakoresha urubuga rwa TikTok berekanye uko isi izaba imeze mu mwaka wa 2070 ni ukuvuga nyuma y’imyaka irenga 45 uherereye ubu dukoze iyi nkuru. Abahanga muri mudasobwa bifashishije ubwenge bukorano (AI) bwaremwe n’umuntu bakoze ifoto igaragaza isi yacu mu myaka 50 iri imbere. Nk’undi muntu wese, ikiremwamuntu cyifuza kumenya ejo hazaza hatari hagera. Aya matsiko […]

Gambia: Abadepite bateye utwatsi umushinga w’itegeko rishaka kugarura gusiramura abakobwa

Kuri uyu wa Mbere, itariki 15 Nyakanga, Inteko Ishinga Amategeko ya Gambia yanze umushinga w’itegeko wari kurangiza itegeko ribuza gukata ibice bimwe by’igitsinagore (FGM) nyuma y’uko abadepite batoye banga ingingo zose ziri mu mushinga w’itegeko. Minisiteri y’itangazamakuru mu itangazo nyuma yo gutora yagize iti: “Kubuza FGM biracyakomeza gushimangirwa muri Gambia”. “Guverinoma ihagaze neza ku cyemezo […]

Trump yahisemo uzamubera visi perezida natsinda amatora

Mu mwaka wa 2016, ubwo Donald Trump yatoranyaga Guverineri wa Indiana, Mike Pence, nk’uzamubera visi perezida bagombaga kwiyamamazanya, byafatwaga nk’igikorwa cyo kureshya abakirisitu b’ivugabutumwa batora bakabaye baririnze gushyigikira Trump, wahoze ari umudemokarate washakanye inshuro eshatu. Kuri iyi nshuro, yahisemo JD Vance. Kandi nkuko yahisemo mbere, gutoranya umusenateri wa Ohio bitanga ishusho ku ngamba zo kwiyamamaza […]

Kayonza: Asaga miliyari 65 Frw agiye gushorwa mu bikorwa byo kuhira imyaka

Nyemazi John Bosco, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, avuga ko ibyakozwe mbere by’umushinga KIIWP icyiciro cyawo cya mbere, hagiye kujyaho icyiciro cya kabiri, kizashorwamo arenga miliyari 65 Frw, kizatuma n’abandi baturage bo mu Murenge wa Ndego batagerwagaho n’amazi yo kuhira imyaka, bayabona ndetse n’indi mirenge umunani. Muri aka Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Ndego abaturage […]

Nyuma yo kurusimbuka Donald Trump yemejwe ko azahagararira abarepubulike mu matora

Umukambwe Donald Trump, yemejwe nk’umukandida uzahagararira ishyaka ry’Abarepubulikani. Byemejwe mu nama yateranye ku munsi w’ejo, aho azaba yemerewe guhagararira iri shyaka mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka. Trump yahise yemeza Senateri J.D Vance wa leta ya Ohio kuzamubera visi perezida. Ku rubuga mpuzambaga rwe rwa Truth, yanditse ko amuhisemo kugira ngo bazafatanye mu rugendo […]