Rulindo: Impanuka ikomeye yaguyemo 3 abandi barakomereka bikomeye

Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2024 ahagana ku isaha ya saa saba n’igice ahazwi nka Kajevuba mu murenge wa Ntarabana ku muhanda Kigali-Gicumbi, habereye impanuka yaguyemo abantu batatu abandi bane barakomereka bikabije. Ni impanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-benz (Actros) ifite ibirango byo mu gihugu cya Kenya yaturukaga mu Karere ka Gicumbi (Gatuna) […]

Bwa mbere APR FC ishobora gutwarira Cecafa hanze y’u Rwanda

Bwa mbere APR FC ishobora gutwarira Cecafa Kagame Cup hanze y’u Rwanda nyuma y’uko igeze ku mukino wa nyuma isezereye Al Hilal muri 1/2 kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije ubusa ku busa. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024 nibwo hakomezaga imikino ya 1/2 cya CECAFA Kagame Cup imaze iminsi […]

Afurika y’Epfo: Umudepite yasabye ko ingabo zabo zoherejwe muri RDC zitaha byihuse

Umudepite wo muri Afurika y’Epfo, Chris Hattingh aherutse gusaba ko Ingabo z’igihugu cye zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zava muri iki gihugu byihuse. Avuga ko impamvu ari nyinshi zirimo kutagira ingengo y’imari ihagije, imyiteguro idahagije y’abasirikare ba Afurika y’Epfo ku mirwanire igezweho yo mu rwego rwa elegitoronike, ndetse no kuba ibibera muri Congo […]

RDC: Mu Ntara ya Tshopo haravugwa umutwe w’inyeshyamba waba wifatanyije na M23

Mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abagize ubwoko bwa Lombi boherereje inyandiko Guverineri w’Intara ya Tshopo aho bavuga ko umutwe w’inyeshyamba waho wifatanije n’umutwe wa M23. Abashyize umukono kuri iyi nyandiko barasaba Ingabo za Congo kugira ngo zirinde teritwari yabo, ihana imbibi na Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru, aho M23 yamaze kugera. Mu […]

U Bwongereza bukomeje kugerwaho ingaruka zo gusesa amasezerano yabwo n’u Rwanda

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza uheruka gusesa amasezerano yerekeye abimukira iki gihugu cyari cyarasinyanye n’u Rwanda, yatangiye gukozwa isoni n’abimukira bakomeje kwinjira mu Bwongereza ku bwinshi. Ikinyamakuru Express kivuga ko kuri ubu abimukira barenga 1,185 ari bo bamaze kwinjira mu Bwongereza kuva Starmer atorewe kuba Minisitiri w’Intebe ku wa 5 Nyakanga 2024. Imibare itangwa na […]

Ibibazo by’ikoranabuhanga byahagaritse ingendo z’indege zisaga 1000 mu Burayi

Ikibazo gikomeye kuri sisitemu y’Ikoranabuhanga mu itumanaho ku Isi yose cyateje ibibazo byinshi ku bagenzi mu benshi muri iki gihe cy’izuba ryinshi. Indege, ibibuga by’indege, amasosiyete y’itangazamakuru kimwe n’ubundi bwoko bw’ubucuruzi byagizweho ingaruka. Dore ibizwi kugeza ubu kubyerekeye ingaruka zabyo mu ngendo z’i Burayi nk’uko tubikesha Euronews. Ikibazo gikomeye bingana iki? Ikigo cy’isesengura ku bijyanye […]

Uko imitwe ya politiki izasaranganya imyanya mu nteko nyuma y’amatora

Nyuma yo gutangaza ibyavuye mu matora y’abadepite yo ku ya 14-16 Nyakanga by’agateganyo, Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora (NEC) yanagaragaje uburyo imyanya yo mu mutwe w’abadepite, w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, izasaranganwa . Hari imyanya 80 mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, 27 muri yo igenewe amatsinda atatu yihariye, imyanya 24 ku bagore, ibiri ku rubyiruko, […]

Yakoresheje Drone mu gufata umugore we wamucaga inyuma na Sebuja

yajyanaga_n_umukoresha_we_mu_misozi_kugira_ngo_bihishe_abo_bakorana_batamenya_urukundo_rwabo_rw_ibanga.webp

Umugabo ukomoka mu Bushinwa yafashe umugore we wamucaga inyuma yifashishije akadege katagira umupilote kazwi nka Drone gakoreshwa na ‘remote’. Amazina ye ni Jing, yakoze iki gikorwa cy’ubumaneko ku mugore we nyuma yo kumucyeka ko yaba amuca inyuma. Uyu mugabo yatangiye gukeka ko umugore yaba amuca inyuma, bitewe n’uko yagendaga amuburira umwanya. Kubera imico itari myiza […]

Igisigo ‘Amarenga y’Inzozi z’Intsinzi’ cyahaye ubusobanuro amazina ya Perezida Kagame

screenshot_20240718-150745_2.jpg

Muri iyi minsi nta kindi kintu kiri kugarukwaho cyane nk’amatora yabaye mu Rwanda guhera tariki 14 kugeza 16 Nyakanga 2024. Aya matora yabaye mu buryo budasanzwe burimo n’udushya; dore ko abanyarwanda bose yaba abatuye mu gihugu cyangwa mu mahanga bitoreye umukuru w’igihugu, ndetse n’abadepite icyarimwe . Hari abemeza ko uburyo amatora y’uyu mwaka yagenzemo byari […]

Sudan: Impunzi zabuze ibiribwa zitangira kurya ibyatsi

Impunzi zitandukanye muri Sudan zahunze imirwano ikomeje kubera mu Ntara ya Darfur, ngo zatangiye kurya ibyatsi kubera kubura ibiryo. Byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi muri iki gihugu OMS, aho rivuga ko izi mpunzi zugarijwe n’inzara bikomeye. Iri shami rivuga ko uretse no kuba Intambara ivuza ubuhuha, ku rundi ruhande imvura nyinshi imaze iminsi […]

Nyuma ya Zimbabwe, u Rwanda rwahaye ikindi gihugu imfashanyo y’ibigori

Leta y’u Rwanda ku wa Kane tariki ya 18 Nyakanga yahaye Zambia imfashanyo ya Toni 1,000 z’ibigori, mu rwego rwo kuyigoboka kubera amapfa ayugarije. Zambia ni kimwe mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika byugarijwe n’amapfa akomeye yatewe n’uburyo bw’imihindagurikire y’ibihe buzwi nka ‘El Niño’. Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Bugingo Emmanuel ni we […]

Ibiciro bya lisansi byakomeje kugwa ku isoko rya Amerika

Kuri uyu wa Gatanu, ibiciro bya peteroli byakomeje kugabanyuka muri Amerika, bibishyira mu nzira nziza yo kugabanuka kwa kabiri mu cyumweru, kubera gukomera kw’amadolari hamwe n’ibimenyetso by’ubukungu bivanze byagize uruhare ku myumvire y’abashoramari. Ibiciro bya Brent Crude cyangwa petelori icukurwa mu Nyanja y’Amajyaruguru hafi yu Burayi, byagabanutseho 38, ni ukuvuga 0.5%, kugeza kuri $ 84.73 […]

Agatsiko kafashaga abanya Asia n’Abanya Afurika kwinjira muri Amerika mu buryo butemewe kahanwe

Amerika yafatiye ibihano, umugabo w’umunya Sierra Leone ushinzwa kwinjiza abanya Azia n’Abanya Afurika ibihumbi muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ushinjwa ni Abdul Karim Conteh, uvugwa kuba yaratangaga ibyangombwa bihimbano akambutsa abimukira imipaka abarimo Ubushinwa, Irani, Uburusiya, Somaliya, Afuganistani, Pakistani na Nijeriya. Umugore we Veronica Roblero, ukomoka muri Megisike n’abandi bantu babiri bakomoka muri […]

APR FC irongera guhatanira miliyoni 39 Frw

img_20240719_071105.jpg

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024 imikino ya 1/2 muri CECAFA Dar Port Kagame iri kubera muri Tanzania irakomeza. Imikino yose ko ari ibiri iteganyijwe uyu munsi i Dar es salaam, muri Tanzaniya. APR FC yo mu Rwanda iratana mu mitwe na Al Hilal (yo muri Sudani) kuri Stade KMC. Aya makipe […]

Ambasaderi Rosemary Mbabazi yatangiye ku mugaragaro inshingano ze muri Liberia

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 18 Nyakanga 2024, Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Liberia, Rosemary Mbabazi, yakiriwe na Perezida Joseph Boakai, amushyikiriza impapuro zimwemerera gukora izi nshingano. Abinyujije kuri X, Ambasaderi Mbabazi yagize ati: “Ni iby’agaciro, gushyikiriza Nyakubahwa Joseph Nyuma-Boakai, Perezida wa Repubulika ya Liberia, nkaba nazitanze nk’intumwa idasanzwe ihagarariye inyungu z’u Rwanda muri […]

Leta ya Namibia yanze kongerera VISA Umwami wo muri Uganda

Leta ya Namibia yanze kongerera VISA umwami wo muri Uganda uruhushya rwo gukomeza kuhivuriza. Umwami Mutebi II wa Buganga nyuma y’uko yarimo avurirwa muri Namia uburwayi butaramenyekana, iki gihugu cyanze kumwongerera VISA. Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Namibia yatangaje ko abanyamahanga baba cyangwa bajyayo batemerewe guhabwa VIZA irenze iminsi 90. Icyakora, abategetsi ba Namibia, bavuga ko […]

Haruna Niyonzoma yatangiye guterana amagambo n’aba-Rayon

Haruna Niyonzima uherutse gusinya muri Rayon Sports yatangiye imyitozo ye ya mbere gusa yayitangiye aterana amagambo n’abafana ba Rayon Sports. Ku wa Kane tariki ya 18 Nyakanga 2024 nibwo Haruna Niyonzoma yatangiye imyitozo nyuma y’uko agarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 17 ishize. Rayon Sports igitangaza ko yamusinyishije bamwe mu bafana batangiye kumutera imijugujugu […]

Karongi: Abatuye mu i Santere ya Gatoki bafite umuriro udashobora guhagurutsa Tondezi yogosha

Hari abaturage bo mu karere ka Karongi bavuga ko babwiwe ko bahawe amashanyarazi, nyuma basanga atabasha no guhagurutsa Tondezi yogosha bakaba basaba ko bahabwa afite imbaraga. Santere ya Gatoki iherereye mu murenge wa Bwishyura, akagari ka Gasura, abayikoreramo bavuga ko imibereho myiza itarimo amashanyarazi itabaho, kuko badindiye mu iterambere, nk’uko babitangarije BWIZA. Mukantagara Josephine, ni […]