Biden yemeye guharira Kamala Harris ku mwanya w’umukandida w’Abademokarate

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuye mu marushanwa yo guharanira kuba perezida utaha, nyuma y’ibyumweru byinshi by’igitutu cy’abademokarate cyari kimaze kwiyongera. Yavuze ko “ari inyungu z’ishyaka ryanjye ndetse n’igihugu” – ariko ko azagumaho amezi atandatu ya nyuma ya manda ye. Biden yemeje Kamala Harris, visi-perezida, nk’umukandida mushya w’Abademokarate; avuga ko azakora […]

Undi musirikare wa Afurika y’Epfo yiciwe muri Congo

Umusirikare w’umunya Afurika y’Epfo uri mu butumwa bwa SAMIDRC,muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishwe avuye kunywera mu kabari gaherereye I Goma. Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko uyu musirikare ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi.Uyu akaba yiciwe mu gace ka Bujovu muri Komine ya Kalisimbi hafi y’ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Goma mu ijoro ryo ku wa […]

Korea ya Ruguru yongeye kohereza umwanda mu y’epfo nayo yubuye indangururamajwi

d35d27c8-7ed7-4042-a985-42b4da822f1a_652a801a.jpg

Koreya y’Epfo irimo kongera ingufu muri propaganda inyuza mu ndangururamajwi ziri ku mupaka mu rwego rwo kwamagana Korea ya Ruguru yasubukuye kohereza ibipurizo bitwaye umwanda mu majyepfo. Kimwe mu bipurizo amagana bitwaye imyanda byoherejwe na Koreya ya Ruguru ijoro ryose byabonetse mu murima w’umuceri mu ntara y’amajyaruguru y’uburengerazuba ya Ganghwa ku ya itariki ya 10 […]

Kenya: Abahinzi b’umuceri baratabaza kubera imbeba

Hashize iminsi myinshi abahinzi b’umuceri bo mu gace ka Mwea muri Kirinyaga bavuga ko barembejwe n’imbeba ziza zikabonera imbuto z’umuceri bahunitse, ndetse n’izo bateye bityo bagasaba leta ya Kenya ko yabatabara. Izi mbeba bivugwa ko zonera aba bahinzi zikunze kuza mu masaha y’ijoro, ikindi ngo batewe ubwoba n’uko batazabasha guhinga byoroshye mu gihe izi mbeba […]

Intego ya guverinoma ntabwo ari uko agahenge kubahirizwa ni ukugera ku mahoro – Muyaya

Iminsi ibiri mbere y’uko agahenge katangiye guhera ku itariki ya 5 Nyakanga karangira, White House yatangaje ku wa Gatatu, itariki ya 17 Nyakanga ko impande zihanganye, Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na M23 “zemeranije” kongeraho ibyumweru bibiri kugirango abahunze bashaka gutaha ku bushake batahe Kandi imfashanyo zigezwe ku batishoboye. Ku ruhande rwa […]

Turkiya igiye kohereza muri Somaliya igisirikare gufasha gushaka peteroli na gaz

Turkiya igiye kohereza inkunga y’igisirikare cyo mu mazi muri Somaliya nyuma y’uko ibihugu byombi byemeranije ko Ankara izohereza ubwato bw’ubushakashatsi ku nkombe za Somaliya kugira ngo bufashe gushakisha peteroli na gaz. Ibiro Ntaramakuru bya leta, Anadolu, byatangaje ko Perezida Tayyip Erdogan yagejeje icyifuzo ku nteko ishinga amategeko ya Turkiya ku wa Gatanu, asaba uruhushya rwo […]

Joe Biden akomeje kotswa igitutu n’abo mu ishyaka rye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomeje kotswa aigitutu ngo akure kandidatire ye mu matora aho ashinjwa kugira intege nke. Uyu mukambwe w’imyaka 81 yahuriraga na Donald Trump watanzwe n’ishyaka ry’aba Repubulikani mu kiganiro mpaka kuri Televisiyo ya CNN ntabwo yitwaye neza bituma agabanyirizwa icyizere. Icyo gitutu cyakomeje kwiyongera nyuma y’amakuru avuga ko ubu […]

France: Gen Nyakarundi yabonanye n’Umunyarwanda wiga muri Saint-Cyr Coëtquidan Military Academy

gs9jt8qxcaemacg.jpg

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka (ACOS), Maj Gen Vincent Nyakarundi kuri uyu wa Gatandatu yabonanye n’Umunyarwanda wiga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bufaransa, Aho yitabiriye inama yabayobozi bakuru b’ingabo. Ni inama nyunguranabitekerezo y’abayobozi bakuru b’ingabo yabereye mu Mujyi wa Rennes mu Bufaransa, yibanze ku mahoro, umutekano, ndetse n’Urubyiruko. Nyuma, yagiranye ibiganiro […]

Nigeria: Umugore wicishije ishoka umugabo we bapfa ihene yatawe muri yombi

Urwego rushinzwe umutekano rwo mu gihugu cya Nigeria rwatangaje ko umugore ukekwaho kwica umugabo we amukubise ishoka nyuma y’uko umwana wabo yibye ihene akayigurisha, ubu yamaze gutabwa muri yombi ndetse iperereza rikaba rigikomeje. Bitangazwa ko umugore witwa Aji Lydia w’imyaka 40 yishe umugabo we ‘Aji Makinta’ ubwo bagiranaga amakimbirane bitewe n’uko hari ihene bari boroye […]

RDF yahaye inkunga y’ibikoresho abanyeshuri basanga 800 i Juba

gs3tkptx0aa6oms.jpg

Ingabo zishinzwe kubungabinga amahoro z’u Rwanda (Batayo ya 89 Mechanised Inf Battalion) zibarizwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zatanze ibikoresho bitandukanye by’ishuri ku banyeshuri barenga 800 bo mu ishuri rya gikirisitu rya Jebel i Ruri Payam muri Leta ya Central Equatorial i Juba. Inkunga ikubiyemo ibitabo, amakaye, amakaramu n’amakereyo n’ibindi. Ingabo z’u […]

NCHR iremeza ko hakiri ibibazo mu kwiyimura kuri lisiti y’itora bikeneye gukosorwa

gs2oqkgwcaa8t1x-1.jpg

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ivuga ko yagenzuye ibikorwa by’amatora mu Turere twose tw’Igihugu kuva ku wa 22 Kamena kugeza ku wa 16 Nyakanga 2024, aho yemeza ko yagenzuye imyiteguro y’amatora, ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora nyirizina ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu mwaka wa 2024. Perezida w’iyi Komisiyo, Umuringi Providence, yavuze ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa […]

Urukiko rwategetse ko amafaranga ari kuri konti z’umugore wa Vital Kamerhe afatirwa

Urukiko Rukuru rwa Gombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwategetse ko amafaranga ari kuri konti za Banki z’abarimo umugore wa Vital Kamerhe usanzwe ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko afatirwa. Hamida Shatur (umugore wa Kamerhe) na bagenzi be baburanishwaga muri dosiye ifite aho ihuriye n’amafaranga yiswe aya gahunda y’iminsi 100 ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi […]

Igitero cyo kwihorera cya Israel muri Yemen kibasiye Umujyi wa Hodeidah

Igitero gikomeye cy’indege cyahungabanyije umujyi wa Hodeidah ku cyambu cyo ku Nyanja Itukura nyuma y’umunsi umwe abayobozi ba Israel bahize ko bazihorera igitero cya drone kibasiye Tel Aviv. Ibitero by’indege byibasiye ibikorwa remezo byo gutunganya peteroli n’amashanyarazi, bituma umuriro mwinshi ugurumana. Nibwo bwa mbere Yemeni yibasiwe ku mugaragaro kuva inyeshyamba z’Aba-Houthi zaho zatangira kurasa muri […]

USA: Uwaharaniye ko umunsi wo kwibohora kw’abacakara uba ikiruhuko mu gihugu yapfuye

Umudepite wari umaze igihe kinini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sheila Jackson Lee wo muri Texas, wafashije kuyobora ingamba za leta zo kurinda abagore ihohoterwa rikorerwa mu ngo no guharanira ko umunsi uzwi nka Juneteenth wizihizwa ku wa 19 Kamena mu rwego rwo kwibuka kwibohora kw’abacakara muri Amerika Uba umunsi w’ikiruhuko mu gihugu, yapfuye. […]