Abana biga ikoranabuhanga mu wa gatandatu n’abitegura kujya muri Kaminuza bashyiriweho amahirwe yo kubatyaza

Kuva mu 2017, Ikigo cy’ikoranabuhanga n’ibindi bijyanye naryon’igihe kizwi nka ICT FOR ALL IN ALL LTD giherereye mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo, nyuma y’uburambe mu gukora porogaramu za mudasobwa (Software & websites), gikomeje gukingura amarembo no kubifuza gukarishya ubwenge biga ubumenyi bw’ibanze bwa mudasobwa (computer general literacy), kwiga gukora […]
NEC yatangaje burundu ibyavuye mu matora ya perezida wa Repubulika n’ay’ Abadepite
Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024, ni bwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC) yatangaje burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika ndetse n’ay’Abadepite, yabaye ku matariki ya 14, 15 na 16 Nyakanga 2024. Abandi bakandida bahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, ari bo Frank Habineza wari watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party […]
RDC yigaramye ibyo kohereza i Kampala intumwa zo kuganira na M23
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigaramye amakuru avuga ko hari intumwa yohereje i Kampala muri Uganda gushyikirana n’inyeshyamba za M23. Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko “nta muntu n’umwe woherejwe guhagararira Guverinoma mu biganiro ibyo ari byo byose n’ibyihebe bya M23 i Kampala”. Muyaya […]
Uganda: 69 bafashwe baratanze ibyangombwa bihimbano ngo binjizwe mu gipolisi
Igenzura ryakozwe n’ubugenzacyaha bwa Uganda CID, ryerekanye ko abasore n’inkumi 69 muri 3,129 bashya binjijwe mu gipolisi cya Uganda, bafatanywe ibyangombwa by’inyandiko mpimbano. Abakurikiranweho iki cyaha, babikoze taliki ya 13 Nyakanga na 15 , ubwo binjizwaga mu gipolisi nyuma bakaza gusanga baratanze ibyangombwa bihimbano kugeza ubu bakaba bari gukorwaho iperereza. Itsinda rishinzwe ubugenzuzi ryaturutse ku […]
Afurika y’Epfo: Uwishe Abirabura 39 mu gihe cya Apartheid yavuze ko polisi yamushyigikiraga

Umwicanyi ukomoka muri Afurika y’Epfo wahamwe n’icyaha cyo kwica arashe abirabura benshi mu gihe cya apartheid yabwiye BBC ko abapolisi bamushyigikiraga. Louis van Schoor avuga ko abandi bagomba gusangira amakosa ku bwicanyi yakoze nk’umusekirite. Ariko avugana na BBC Africa Eye mu myaka ine ishize, yemeye kandi guhishura amakuru ateye ubwoba atera kwibaza ibibazo bikomeye bijyanye […]
Igipolisi cy’u Burundi kirashijwa kwambura abacuruzi b’Abanye Congo Litiro 90,000 za Lisansi
Abanyekongo bakorera ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peterori bakorera mu gihugu cy’u Burundi, bashinja igipolisi cy’iki gihugu kubambura amajerekani agera ku 4500 angana na litiro ibihumbi 90. Aya mabido bayambuwe ku wa Kane w’iki Cyumweru dusoje, aho bemeje ko bayambuwe n’abapolisi b’u Burundi bakorera mu gace ka Gatumba. Bavuga ko bayabambuye ubwo bari baje kuyacuruza ariko ari […]
M23 yatanze umucyo ku bibazo byinshi yibazwaho mu kiganiro na Al Jazeera

Mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera ubwo yasuraga aho bagenzura, Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka, yatanze umucyo ku bibazo bakomeje kwibazwaho nko kumenya niba ari abanyekongo koko, icyo barwanira, aho bakura inkunga n’ibindi. Kimwe mu bibazo yabajijwe ni ukumenya impamvu M23 yongeye kubura intwaro mu Gushyingo 2021 nyuma y’imyaka 10 ihagaritse urugamba. Kuki mwubuye imirwano […]
M23 na RDC mu mishyikirano i Kampala
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23, kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga batangiye ibiganiro by’ibanga bigamije guhosha amakimbirane amaze imyaka irenga ibiri hagati y’impande zombi. Ni ibiganiro biri kubera i Kampala muri Uganda ku buhuza bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, akanaba umuhuza […]
Tanzania: Perezida Suluhu yakuye January Makamba ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’agateganyo ushinzwe itumanaho muri perezidansi, Sharifa Nyanga, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yakuyeho abaminisitiri babiri bakomeye ku Cyumweru mu mavugurura yakoze muri guverinoma. Kwirukanwa kwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, January Makamba na Minisitiri w’itangazamakuru, itumanaho n’ikoranabuhanga, Nape Nnauye byaje mu gihe hari ibihuha bivuga ko bateguraga rwihishwa kurwanya gushaka kongera gutorwa kwa […]
Nyarugenge: Imodoka yari itwaye abagenzi 26 yakoze impanuka
Imodoka yari itwaye abagenzi 26 iturutse mu Karere ka Rubavu yerekeza mu mujyi wa Kigali ,yakoze impanuka igeze mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Kanyinya. Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri icyi Cyumweru taliki 21 Nyakanga 2024.Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda Emmanuel Kayigi yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo […]
Kiyovu Sports yisubije uwari umukinnyi wayo imukuye muri APR FC
Ikipe ya Kiyovu Sports yisubije umukinnyi Rwabuhihi Placide wari umaze imyaka ine muri APR FC. Uyu mukinnyi yasubiye muri Kiyovu Sports yubakiyemo izina nyuma y’uko atandukanye na APR FC. Placide yasubiye muri Kiyovu Sports ahita asinya amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yambara umweru n’icyatsi. Nyuma yo gusanga Kiyovu Sports yujuje ibyangombwa bisabwa n’Ishyirahamwe rya […]
Museveni yaburiye urubyiruko ruteganya kumukorera nk’ibyakorewe Ruto
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yaburiye urubyiruko rwo mu gihugu cye ruteganya gukorera imyigaragambyo mu mujyi wa Kampala, aruteguza ingamba zikakaye. Museveni yatanze uwo muburo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’igihugu cye. Yagize ati: “Abantu bamwe barimo abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bafatanyije n’abanyamahanga, barateganya guteza imvururu biciye […]
Ibigori n’umuceri biri mu bihingwa byeze cyane mu gihembwe cya 2024A ugereranyije n’icya 2023A
Raporo itangwa n’inzego zibishinzwe itangaza ko bimwe mu bihingwa byeze cyane mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A ugereranyije n’icya 2023 A, harimo ibigori n’umuceri. Ibi biri mu byatumye umusaruro mbumbe muri rusange w’ibihingwa byose wiyongereyeho toni ibihumbi 315,921 ugereranyije ibihembwe by’ihinga A bya 2023 na 2024. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko […]
U Burundi buravuga ko bwavumbuye amabuye y’agaciro azabutunga kugeza ku mperuka

U Burundi bumaze amezi buhura n’ikibazo gikomeye cy’ubukungu n’imibereho, cyaranzwe cyane cyane n’ibura rya lisansi, isukari n’imiti, ariko buravuga ko bwavumbuye ibirombe bya gasegereti na coltan bitezeho gukura igihugu mu bukene. Abayobozi ba sosiyete icukura amabuye y’agaciro, Bumeco (Burundi metal company) ikorera mu Ntara ya Kirundo, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, babimenyesheje kuwa Gatatu Perezida Évariste […]
Abanzi bacu turabahendahenda: Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yagaragaje u Rwanda nk’igihugu giharanira kubana neza na buri wese, ku buryo cyinginga ndetse kinanahendahenda abanzi bacyo kugira ngo babane neza. Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga, ubwo yari muri Kigali Convention Center aho yashimiriye abagize uruhare mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu matora aherutse. Ni […]
Ingo z’abarenga ibihumbi 10 bakuwe mu byabo n’inyeshyamba za ADF bari mu kaga
Nibura ingo ibihumbi icumi (10,000) z’abantu bimuwe kubera intambara mu bice bya Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu majyaruguru ya Kivu, babayeho mu buryo bubi kugeza ubwo bakomeje gutabaza imiryango itabara imbabare ngo babagoboke. Sosiyete sivile yo mu gace ka Batangi-Mbau mu mujyi wa Beni kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga […]
Muhanga: Babangamiwe n’ikiraro cya Mpanda cyahezemo imodoka

Abarimo abamotari, abatwara imodoka n’abatuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga hamwe n’abo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bifuza ko iteme rya Mpanda rihuza iyi Mirenge ryakorwa kuko kuba ryarangiritse bituma batoroherwa n’imihahiranire. Icyo kibazo cyakomeye kurushaho nyuma y’aho imodoka iguye muri iryo teme ryari rimaze igihe ryarangiritse none uyu […]
Robertinho yamaze kumvikana na Rayon Sports
Umutoza ukomoka muri Brazil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bakunze kwita Robertinho yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports. Robertinho wanyuze muri Rayon agiye kuyigarukamo mu gihe cy’umwaka umwe. Nyuma y’uko batandukanye n’umutoza mukuru Julien Mette, Rayon Sports yahise itangira ibiganiro na Robertinho na we utari ufite akazi. Amakuru avuga ko Robertinho azizanira umutoza wungirije uziyongera […]
Zelenskyy asanga Ukraine ikwiriye gusanga ibisasu mu Burusiya akaba ari ho ibishwanyuriza
Kuri iki Cyumweru, Perezida wa Ukraine yatangaje ko igihugu cye gikeneye ibisasu byo mu bwoko bwa misile ziraswa kure kugirango kirinde imijyi yacyo n’ingabo ziri ku rugamba anasaba Uburenganzira bwo kuzikoresha imbere mu Burusiya. Volodymyr Zelenskyy avuga ko byafasha gukumira ibitero zigabwaho n’ingabo z’u Burusiya zikoresheje ibisasu bya bombe n’indege za gisirikare zitagira abapilote. Perezida […]
Impunzi y’Umurundi yakubitiwe mu nkambi ya Nakivale kugeza ipfuye
Impunzi y’Umurundi yitwa Abbas Nsengiyumva, yabarizwaga mu nkambi ya Nakivale, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’indi mpunzi y’Umurundi mu mpera z’icyumweru gishize. Ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 19 Nyakanga, nibwo Abbas Nsengiyumva yasangiye inzoga n’incuti ze mu kabari kazwi nka bistro gaherereye mu kigo cy’impunzi. Amakuru avuga ko umwe mu bagore bari basangiye […]
RDC: Abarenga 11000 bamaze kwicwa n’ibihara bikomoka ku nkende muri uyu mwaka
Nibura abantu 11164 bamaze kwicwa n’ibihara(Monkeypox) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2024. Iyi mibare yatanzwe na Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu aho ivuga ko iyi ndwara ikomoka ku nguge ihangayikishije abatari bacye. Guverinoma ya Congo, ikomeje gusabwa gufata ingamba nyinshi zo kugabanya ikwirakwizwa ry’iyi ndwara. Dr Mbungi, wahoze […]
Perezida Kagame yakiriye abagize uruhare mu bikorwa byo kwiyamamaza

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame akaba na Chairman wa FPR Inkotanyi na Madame Jeannette Kagame bakiriye abantu bari mu ngeri zinyuranye bagize uruhare mu migendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza. Uyu muhango waranzwe n’umugoroba wo gusangira wabereye kuri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru. Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame […]