Burundi: Avoka yabaye imari ishyushye
Mu minsi yashize, ikibazo cy’uburyo bwo kohereza avoka ku isoko mpuzamahanga cyabaye ikibazo gikomeye ku baturage bo mu gihugu hagati, cyane cyane mu karere ka Gitega. Minisiteri zishinzwe ubuhinzi n’ubucuruzi hamwe n’ishyaka CNDD-FDD zirasaba ko habaho amabwiriza agenga ubucuruzi ndengamipaka y’izi avoka. Hagiye gushyirwaho komite y’igihugu ishinzwe ibyerekeye avoka. Akarere ka Kirimiro kazwiho kugira imbuto […]
Igisubizo cya Perezida Kagame ku bavuga ko ‘NBA yagiranye amasezerano n’umunyagitugu’
Perezida Paul Kagame yasubije abanenga amasezerano y’ubufatanye Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) rimaze igihe rifitanye n’u Rwanda, avuga ko ntacyo bazageraho. Umukuru w’Igihugu yagarukaga ku nkuru iheruka gusohorwa na ESPN cyo muri Amerika giheruka gusohora inkuru ivuga ko “NBA yagiranye amasezerano y’ubufatanye n’umunyagitugu wo muri Afurika”. Ni amasezerano ESPN ivuga ko Leta y’u […]
Uganda: Havumbuwe uduhanga tw’abantu 17 aho basengeraga
Polisi yo muri Uganda kuri uyu wa kabiri tariki 30 Nyakanga 2024 yatangaje ko havumbuwe igisanduku gipfundikiye, cyari kirimo uduhanga tw’abantu 17 mu gace abantu bajyaga gusengeramo. Aya makuru yamenyekanye ku wa Mbere w’iki cyumweru, ubwo abana bari bagiye gutashya inkwi babonaga ikintu kidasanzwe gitabye mu butaka. Ni mu mudugudu wa Kabanga hafi y’umujyi witwa […]
Tanzania: Impunzi y’Umurundi yasanzwe mu murima w’ibijumba yishwe
Kuri iki cyumweru nyuma ya saa sita, impunzi y’Umurundi witwa Joseph Minani w’imyaka 38 basanze yapfuye mu murima w’ibijumba n’imyumbati. Polisi ivuga ko imiterere y’urupfu rwe ikomeje kutamenyekana. Ariko umugore we avuga ko yishwe n’Abanyatanzaniya. Umurambo wa Joseph Minani wavumbuwe ahagana mu ma saa yine z’ijoro hanze y’inkambi y’impunzi y’Abarundi ya Nduta muri Tanzaniya. Abenegihugu […]
Ibizakwereka ko umusore mukundana azakubera umugabo w’ikigwari
Biragoye kumenya umusore uzakubera umugabo uhamye mu ntekerezo no mu mikorere, ariko hari bimwe bigaragaza ko umusore wifuza ko muzabana wamureka mu maguru mashya. Ijambo ikigwari rikoreshwa mu kugaragaza uwananiwe kuba intore no kwesa imihigo abigizemo uruhare, kubera kubura indangagaciro zimugenga mu buzima bwa buri munsi. Dore ibizakwereka ko umusore mukundana azagutenguha mu rushako: 1. […]
Abanyeshuri batimutse cyangwa ngo batsinde neza batangiye gusubira mu masomo
Mu rwego rwo gutyaza ubwenge abanyeshuri batandukanye bo mu mashuri abanza, batangiye gusubira mu masomo muri gahunda yashyizweho yiswe Nzahurabumenyi. Ni gahunda yashyizweho n’urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB. Ni Gahunda yashyizweho mu gufasha abana biga mu mashuri abanza batashoboye gutsinda neza no kwimuka. Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nyakanga […]
Luanda: Abakuru ba dipolomasi y’u Rwanda na RDC bahuriye ku meza y’ibiganiro
Abakuru ba dipolomasi ku ruhande rw’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga bahuriye mu biganiro byari bigamije gusesengura ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo. Ni ibiganiro byabereye i Luanda mu murwa mukuru wa Angola. Ibiro Ntaramakuru by’abanya-Angola byatangaje ko u Rwanda rwari ruhagarariwe na […]
RDC: Umutungo wa Corneille Nangaa na Jean-Jacques Muamba wamaze gufatirwa
Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), urubanza rwa Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa wa Alliance Fleuve Congo(AFC), umutwe witwaje intwaro wa politiki urimo na M23, ruri hafi kurangira mu gihe umutungo we utimukanwa n’uw’umugore we wamaze gufatirwa. Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nyakanga, iburanisha ryibanze ku kwiregura no kuregwa. Umushinjacyaha yasabiye ibihano biremereye cyane abaregwa […]
Mali: Komanda wari ukomeye w’u Burusuya yishwe n’inyeshyamba
Amakuru akomeje kuvugwa muri Afurika y’Iburengerazuba (Mali), aravuga ko umukomanda ukomeye ukomoka mu gihugu cy’u Burusiya yiciwe mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba zigendera ku mahame akaze ya Kiyisilamu. Iki gitero cyagabwe ubwo habaga umuyaga wa serwakira uvanze n’umucanga. Uyu mukomanda wabarizwaga mu mutwe wa Wagner, yishwe ubwo we na bagenzi be bahuriraga ku murongo w’urugamba rwo […]
RDC: Inkongi y’umuriro yibasiye station ya lisansi hafi y’Ibitaro Bikuru bya Bukavu

Indi nkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Nyakanga 2024 yibasiye station ya lisansi mu Mujyi wa Bukavu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Iyi Station ya Spasco iherereye muri metero nkeya uvuye ku Bitaro Bikuru by’Icyitegererezo bya Bukavu yafashwe n’inkongi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. […]
Cameron: Urubyiruko ruzwi nka Gen- Z rwateguje ubutegetsi ko bashobora kwigaragambya
Urubyiruko rwo mu gihugu cya Kameroni ruvuga ko rufite impungenge ko amatora ateganyijwe umwaka utaha azibwa. Benshi muri bo bavuga ko bakomeje kwiyandikisha kugirango bazatore mu buryo bubanogeye ariko bagahamya ko amatora n’atagenda neza batazabyihanganira bakazigaragambya. Bavuze ibi nyuma y’uko hari mugenzi wabo watawe muri yombi nyuma yo kugaragara anenga ubutegetsi. Abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi […]
Rubavu: Bavuga ko ubuyobozi bwasenye ibiro by’umurenge bukabyimurira ahababangamiye

Hari abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko kuva ubuyobozi bwasenya ibiro by’umurenge wa Nyundo, babangamiwe naho byimuriwe, bavuga ko ari ibutamoso kandi ari mu mfunganwa. Ibiro by’umurenge wa Nyundo byasenywe nyuma y’ibiza byibasiye aka karere muri Gicurasi 2023, byimurirwa mu nyubako ntoya yahoze ikoreramo ivuriro rito rya Bahimba, hafi mu bilometero 7 uvuye […]
Rwamagana: Rurageretse hagati y’abayobora Itorero n’umuturage ubashinja kumutwarira ubutaka
Mu murenge wa Gishari w’akarere ka Rwamagana hashize igihe havugwa amakimbirane hagati y’abayobora Itorero ryitwa Imbuto Nziza pantekoti n’umuturage ubashinja kumutwarira ubutaka atuyemo bakubaka urusengero basatira ubutaka bwe. Twagirayezu Gaspard avuga ko amaze igihe kirekire asiragira mu buyobozi, nyuma yo gusanga ubutaka atuyemo igice kinini kibaruye ahubatse urusengero ruyoborwa na pasiteri Kayibanda Samuel n’umugore we, […]
Uganda: Umunyarwanda akurikiranweho gufata ku ngufu umwana we
Polisi mu Karere ka Rukiga, mu gihugu cya Uganda, yataye muri yombi umunyagihugu w’u Rwanda, Fosta Twizerimana, akekwaho gusambanya umukobwa we w’imyaka 6 y’amavuko . Twizerimana, bivugwa ko ari umushumba wo mu Kagari ka Kayebe, Paruwasi ya Kigara mu Murenge wa Kamwezi, arashinjwa kuba yarakoze iki cyaha ku wa Gatanu ushize agikorera mu isambu yari […]
Umukinnyi wa filime Erica yapfuye
Umukinnyi wa filime akaba n’umunyarwenya wari ugezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Erica Chantal Ash yapfuye azize indwara ya Kanseri. Uyu mukinnyi w’imyaka 46 y’amavuko yamenyekanye muri filime nka ‘Survivors Remorse’, yapfuye mu ntangiriro z’iki cyumweru nk’uko umuryango we wabitangaje. Umuryango w’uyu mukinnyi wa Filime watangaje urupfu rwe mu itangazo bashyize hanze, aho ryagiraga […]
Perezida Ndayishimiye yokejwe igitutu ngo asese guverinoma yose
Ku Cyumweru, ishyaka rya Sahwanya Frodebu, ritavuga rumwe na CNDD-FDD ryatanze ibyifuzo rivuga ko byafasha Perezida Evariste Ndayishimiye kugira ubutegetsi butagira ikizinga. Iri shyaka ngo risanga kwirukana abagize Guverinoma iriho no gushyiraho uburyo bwemerera gutahuka abantu bose bari mu buhungiro kuva mu 2015 aribyo byatuma u Burundi butekana. Ubuyobozi bw’iri shyaka rya Sahwanya Frodebu bwabigarutseho […]
UK: Abana 2 bishwe batewe icyuma abandi barakomereka
Abana babiri bapfuye abandi icyenda barakomereka, batandatu bikabije, mu gihugu cy’u Bwongereza, mu gitero cy’icyuma “gikaze” ku ishuri ryigisha kubyina ahaberaga amahugurwa yitiriwe Taylor Swift . Polisi ya Merseyside yavuze ko abantu bakuru babiri na bo bamerewe nabi nyuma yo guterwa icyuma ubwo bageragezaga kurinda abana mu birori byitiriwe Taylor Swift ku muhanda wa Hart […]
Kamala Harris: Amerika yaba yiteguye kugira Perezida w’umugore?
Itangazo rishya rya Joe Biden ryo kuva mu matora ya perezida ryahinduye isura ya politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Nyuma yo kwikura ku kuziyamamariza umwanya wa Perezida, Kamala Harris ubu ni we uzwi cyane mu Ishyaka ry’Abademokarate. Nk’uwari visi perezida, ashobora kwisanga ahanganye na Donald Trump mu kwezi k’Ugushyingo, kandi natsinda amatora, yaba abaye […]
Abarimo Gen Makenga, Col Willy Ngoma na Nangaa basabiwe igihano cy’urupfu
Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwa RDC ku wa Mbere bwasabiye igihano cy’urupfu abarimo Gen. Sultani Makenga ukuriye Igisirikare cya M23, Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa, Lt Col Willy Ngoma n’abandi benshi bo mu ihuriro AFC/M23. Abaregwa bose hamwe uko ari 26 bashinjwa ibyaha birimo iby’intambara, kujya mu mutwe utemewe ndetse n’ubugambanyi. Ni ibyaha Kinshasa ibarega gukorera mu […]
Huye: Baratabaza nyuma yo guhabwa imirasire y’izuba nyuma bakayamburwa
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye baravuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’aho ubuyobozi bubahereye imirasire y’izuba, nyuma bakaza kuyamburwa babwirwa ko bibeshyweho. Bivugwa ko icyateye urujijo abaturage bari bahawe imirasire y’izuba n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze, ari uburyo bayihawe babasoma kuri lisiti y’abagombaga kuyifata, bo bumva ko ayo malisiti […]
Abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaza ko Malaria ishobora gukaza umurego muri Afurika y’Uburasirazuba
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko indwara ya Malaria ishobora kuziyongera ikarushaho kuzambya abatari bacye nyuma y’uko imiti yayo imwe yamaze kuba nk’ibicupuri. Raporo yasohowe mu kinyamakuru cy’abahanga mu buvuzi, yerekana ko ubuzima bw’abantu amamiliyoni bushobora kwisanga mu kaga mu gihe nta cyaba gikozwe. Iyo raporo ivuga ko umuti wa Artimezinini wari usanzwe ukoreshwa mu kuvura […]
RDC yashinje RDF guhungabanya ‘Systèmes’ zayo ziyobora indege
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje Igisirikare cy’u Rwanda guhungabanya ‘système’ yayo iyobora indege, isaba Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe iby’indege muri Afurika (OACI) kurufatira ibihano. Ibi birego bishya bigaragarira mu itangazo Kinshasa yasohoye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024. Yavuze ko “Ukwinjirirwa guteje akaga kwagaragaye muri systèmes za GPS […]
Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya

Mu ijoro ryakeye ikipe ya Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya, Umunya-Gabon, Nathanael Iga Ndwangou, wemeza ko agiye gukora ibikomeye muri Murera ko ahubwo atari we uri bubone atangiye imyitozo. Nathanael yakiriwe mu masaha y’ijoro ryo ku wa Mbere taliki 29 Nyakanga 2024, asanganirwa n’abarimo Umuvugizi wa Rayon Sports, Ngabo Robben hamwe n’Umukuru w’Abafana, Muhawenimana Claude. […]
Umunsi w’Umuganura uzizihirizwa mu Karere ka Kayonza ku rwego rw’igihugu
Umunsi w’umuganura w’uyu mwaka biteganyijwe ko uzizihizwa ku itariki 02 Kanama 2024, ku rwego rw’Igihugu ukazizihirizwa mu Karere ka Kayonza, uzabanzirizwa n’igikorwa cyo gusura ahantu ndangamurage hafitanye amateka n’umuganura mu Karere ka Rwamagana hagamijwe gusigasira ubukerarugendo bushingiye ku muco . Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Intebe y’Inteko y’umuco, Amb Robert Masozera mu kiganiro yagiranye na RTV cyagarukaga […]
Israel: Guverinoma yemereye Netanyahu kwihorera kuri Hezbollah byeruye
Abaminisitiri bagize Guverinoma ya Israel, bahaye uburenganzira Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu na Minisitiri ushinzwe umutekano kwihorera ku mutwe wa Hezbollah wo muri Liban. Ni nyuma y’inama yateranye ikemeza ko koko Israel igomba kwihorere kuri uyu mutwe ishinja kugaba igitero cya Roketi mu gace ka Druze mu misozi ya Golan yigaruriwe na Israel ariko wo ukabihakana. […]
Abibasirwa cyane n’indwara y’ubushita bukomoka ku nkende ni abana bari munsi y’imyaka itanu-OMS
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, ritangaza ko abenshi mu bandura indwara y’ubushita buturuka ku nkende ari abana bari munsi y’imyaka itanu, aho bagera kuri 39%, mu gihe abagera kuri 1/3 ni ukuvuga 62% by’abo ihitana ari abana. Iyi ndwara ikaba ikomeje gukwirakwira mu bihugu byo mu Karere. Ibi byatumye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, […]