RDF yungutse Brigade y’ingabo zirwanira ku butaka
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Kanama yayoboye umuhango usoza amasomo ya Brigade y’abasirikare bari bamaze igihe bahabwa imyitozo igenewe ingabo zirwanira ku butaka. Ni imyitozo bari bamaze amezi atandatu bahererwa mu kigo cy’imyitozo cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Mu mezi […]
Kinshasa: Abayoboke b’ishyaka rya Tshisekedi bahondaguranye
Amatsinda abiri y’abayoboke b’ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri barwaniye ku nteko ishinga amategeko biba ngombwa ko batatanywa na Polisi. Aba bayoboke b’ishyaka rya Tshisekedi barwanye ubwo bari bagiye gushyigikira kandidatire ya Idriss Mangala UDPS iheruka gutanga nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Sena. Ibinyamakuru by’i […]
Minisitiri Gasore,yagarutse kuri gahunda yo kwishyura ikiguzi kingana n’urugendo rwakozwe
Mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2024, nibwo Urwego Ngenzuramikorere ‘RURA’ rwatangaje ko kugirango abagenzi by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali badakomeza kuremererwa n’ ibiciro bidahwanye n’ikiguzi cy’urugendo bakoze, hari gutegurwa uburyo umugenzi yazajya yishyura igiciro cy’urugendo rungana n’intera yakoze. Muri Werurwe 2024 n’ubundi , uru rwego rwatangaje ko rwatengushywe n’ikoranabuhanga ryagombaga kwifashisha mu gukemura ikibazo […]
Nigeria: Polisi yafashe abadoze amabendera y’u Burusiya akoreshwa mu myigaragambyo
Polisi y’ibanga rya Leta muri Nigeria yafunze abadozi bamwe kubera gukora amabendera y’u Burusiya yakoreshejwe mu myigaragambyo yo kwamagana leta muri iki cyumweru gishize mu ntara z’amajyaruguru, mu gikorwa gishimangira impungenge z’uko ibikorwa by’u Burusiya byiyongera muri Afurika y’iburengerazuba. Urwego rushinzwe umutekano rw’ibanga ruzwi nka Department of State Services (DSS) rwavuze mu butumwa rwanyujije kuri […]
Umuhanzi Justin w’i Kingogo yashyize hanze indirimbo “Turi intare” ivuga imyato Perezida Kagame

Umuhanzi Nsengimana Justin wamenyekanye nka Justin w’i Kingogo uzwi cyane mu ndirimbo zo Kwibuka no mu ndirimbo zigaruka ku burere mboneragihugu yashyize hanze indirimbo “Turi Intare” avuga ko ari inganzo yashibutse ku ijambo Paul Kagame yabwiye abanyarwanda ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere. N’indirimbo yashyize hanze […]
Bujumbura: Igiciro cy’amakara cyazamutse ku kigero kitigeze kibaho
Mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi, haravugwa amakuru yizamuka ry’ibiciro by’amakara ku rwego rutigeze rubaho. Abaturiye uyu mujyi baganiriye na Radiyo yitwa Bonesha Fm, bavuze ko amakara arimo kwigondera umugabo agasiba undi. Bavuga ko hari abafashe umwanzuro wo kureka kuyagura bagashaka ubundi buryo. Kuzamurwa kw’ibi biciro, ahanini ngo bishingiye ku kuba igihugu kiri […]
Irak: Ingabo z’Amerika zagabweho ibitero bya roketi
Ku itariki ya 5 Kanama 2024, igitero cya roketi cyagabwe ku birindiro by’ingabo z’abanyamerika Ain al-Assad mu burengerazuba bwa Irak, ahakambitse ingabo z’Abanyamerika ndetse n’abakozi ba Amerika bashinzwe kurwanya umutwe w’iterabwoba w’Igihugu wa Islam (ISIS). Umuvugizi w’ingabo z’Amerika yatangaje ko, iki gitero cyagize ingaruka ku bakozi b’Abanyamerika benshi. Perezida wa Amerika Joe Biden na Visi […]
Ikibazo cy’ibura ry’amazi rya hato na hato gikomeje kugaragara kizakemuka gute?
Nyuma y’igihe mu gihugu hirya no hino abaturage binubira ikibazo cy’ibura ry’amazi rikomeje kugaragara, hakomeje kwibazwa uko iki kibazo kizabonerwa umuti urambye mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe isuku n’isukura, WASAC, cyakomeje kwizeza Abanyarwanda ko kiri mu nzira yo gukemuka ariko kikaba gikomeje kugaragara . Ikibazo cy’amazi ni kimwe mu bibangamiye imibereho myiza y’abatuye mu Mijyi […]
Gisagara: Bababazwa n’uko ubwiherero bubakiwe bufungurwa iyo hagiye kunyura umuyobozi gusa
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kibirizi akarere ka Gisagara, bavuga ko babangamiwe no kuba barubakiwe ubwiherero rusange ariko bukaba buhora bufunze keretse gusa ngo iyo hari ibirori cyangwa se hari umuyobozi uribuhanyure. Abaturiye aho ubwo bwiherero bwubatse by’umwihariko abahinga mu gishanga cya Duwane, bavuga ko hari igihe bakubwa bakabura uko bikiranura n’umubiri. Bavuga […]
Afurika y’Epfo: Abitwaje intwaro bashimuse abanyeshuri
Abagabo batatu bafite imipanga n’umwe ufite imbunda bagabye igitero ku ishuri ry’ibanze riherereye mu karere ka Gauteng, bashimuta abana babiri, ndetse banatera ubwoba abakozi b’iryo shuri. Ibi byose byerekanywe mu mashusho yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’akarere ka Gauteng .Umuyobozi w’iryo shuri, Matome Chiloane,mu butumwa yanditse kuri ayo mashusho yagize ati :“Aba bagizi ba nabi bagomba kuboneka.” […]
Umwuka mubi w’u Rwanda na Uganda mu byatumye M23 yubura intwaro: Raporo
Raporo y’ibigo bibiri bikora ubushakashatsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza kuba muri 2021 umutwe wa M23 warongeye kubura intwaro ahanini byaraturutse ku mwuka mubi wari hagati y’u Rwanda na Uganda. Ni raporo yakozwe n’ibigo Ebuteli na Groupe d’étude sur le Congo (GEC), ikaba yarasohotse ku wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024. Mu […]
Amerika ishaka kwitambika umugambi wa Iran kuri Israel
Amerika ikomeje kugaragaza ko idashaka Intambara hagati ya Israel na Iran binyuze ku kumvikanisha impande zombi. Ni nyuma y’umwuka mubi ukomeje kuzamuka hagati y’ibi bihugu. Byagaragajwe na Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika Antony Blinken aho avuga ko hari gukorwa ibishoboka ngo iyo ntambara ntibe. Blinken avuga ko aherutse kuvugana na bagenzi be bo mu […]
Niger: Amerika iremeza ko nta musirikare cyangwa ibikoresho bisigaye mu birindiro bya Agadez
Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko nta musirikare cyangwa ibikoresho bisigaye ku birindiro byayo muri Agadez mu gihugu cya Niger. Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo umuhango wo kwimura ibyo bikoresho wabaye kuri uyu wa Mbere, itariki ya 5 Kanama, imbere y’abayobozi b’ibihugu byombi. Abasirikare 200 ni bo bari basigaye kuri ibi birindiro, […]
Hadji Yussuf yihaye intego yo gutuma Perezida Kagame agaruka kuri Stade
Umuherwe ndetse akaba n’umuyobozi wa Rwanda Premier League Board itegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Mudaheranwa Hadji Yussuf yihaye intego yo gutuma Perezida Paul Kagame asubira kuri Stade. Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na Radiyo ya B& B Kigali FM ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 4 Kanama 2024. Ubwo uyu muyobozi […]
Umugabo wari uri gukina golf yarokotse impanuka y’indege
Ku cyumweru, umupilote n’umugabo wari uri mu kibuga cya golf barokotse impanuka ikomeye y’indege nto yaguye mu kibuga cya golf giherereye i California. Ibi byabereye ahitwa Haggin Oaks Golf Complex ahagana mu masaha ya saa 1h18, nk’uko ishami rishinzwe kuzimya inkongi i Sacramento ryabihamirije Fox News Digital dukesha iyi nkuru. Indege nto yamenyekanye nka KCRA-TV […]
Hari abakora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi MINUBUMWE itabizi
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yasabye kurushaho kugenzura abakora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Impamvu n’uko ngo hari abitwikira ubwo bushakashatsi bagasiga isura mbi u Rwanda binyuze mu guhakana no gupfobya Jenoside nk’uko byagaragaye muri raporo yatanzwe n’abasenateri. Mu busesenguzi bwakorewe iyi raporo, bamwe mu basenateri bagaragaje ko hari ubwo ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe abatutsi, […]
Urukiko rwasanze Google yarakoze ibyaha ngo ikomeze kwiharira isoko
Icyemezo cy’urukiko cy’amateka cyagaragaje ko Ikigo cya mbere cy’ishakiro mu gushakisha ibyo ukeneye byose kuri internet (Google) cyagiye gikoresha ubuhangange bwacyo mu buryo butemewe kugirango gikomeze kwiharira isoko cyangwa guhagarika abashaka guhangana nacyo. Umucamanza w’urukiko rw’intara rwo muri Amerika, Amit Mehta yanditse mu cyemezo cye ati: “Nyuma yo gusuzuma no gupima neza uburemere bw’ubuhamya n’ibimenyetso […]
M23 Vs FARDC: Abapolisi hafi 100 ba RDC bakwiye imishwaro bahungira muri Uganda
Abapolisi hafi 100 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahungiye muri Uganda ubwo imirwano ikaze yajyaga mbere hagati y’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 na FARDC. Imirwano yo ku Cyumweru tariki ya 4 Kanama yasize inyeshyamba za M23 zigaruriye centre y’ubucuruzi ya Ishasha iherereye ku mupaka wa Congo na Uganda. Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda mu […]
USA: Kamala Harris aratangaza uzamubera visi perezida natsinda amatora

Bitarenze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, biteganijwe ko Visi-Perezida Kamala Harris atangaza uwo baziyamamazanya bikarangiza ibyumweru bibiri byo guhwihwisa mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitegura amatora ya perezida yo mu Gushyingo . Madamu Harris yabajije bamwe mu bo ateganya ko havamo uzamubera Visi Perezida bagomba kwiyamamazanya, i Washington DC, mu mpera […]
Gen. Muhoozi abona UPDF yahashya amabandi yo muri Haiti binyuze mu kurongora abagore baho
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko aramutse yohereje muri Haiti abasirikare 10,000 ba UPDF bakarongora abagore baho bose byakemura ikibazo cy’amabandi yazengereje kiriya gihugu. Uyu mugabo usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yabitangarije mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Haiti imaze imyaka irenga itatu yugarijwe n’ikibazo cy’amabandi […]
Bugesera: Babiri barwaye Ubushita bw’inkende barimo kuvurwa
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyamata,mu Karere ka Bugesera, butangaza ko hari kuvurirwa abarwayi babiri b’indwara y’ubushita bw’inkende(MonkeyPox) muri 13 bakekwaho iyi ndwara. Dr Jean Marie Vianney Sebajuri,Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata,yatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024, abarwaye indwara y’ubushita bw’inkende bari babiri barimo uri mu Bitaro bya Nyamata ndetse n’undi uri i Ntarama. […]