Rutsiro: Uwarimo aroba isambaza yakubiswe n’inkuba arapfa
Manishimwe Elias, wo mu karere ka Rutsiro yakubiswe n’inkuba arapfa ubwo yarimo aroba isambaza. Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki 14 Kanama 2024, mu masaha ashyira saa cyenda z’ijoro. Byabereye mu murenge wa Kivumu, akagari ka Karambi ho mu mudugudu wa Rusumo. Niyonkuru Salomon, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu w’umusigire yabihamirije […]
Rutshuru: Abantu hafi 400,000 bari barahunze imirwano ya FARDC na M23 basubiye iwabo
Abantu babarirwa mu magana bavanywe mu byabo mu karere ka Rutshuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagarutse nyuma yo guhunga imirwano hagati y’ingabo za Kongo n’inyeshyamba za M23. Nk’uko ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) bibitangaza, ngo hagati ya Werurwe na Nyakanga, abantu ibihumbi 383 bagarutse mu midugudu ya Kibirizi, Birambizo na Bambo. Ibi […]
Ugashukwa n’umusazi nawe ukamukurikira? – Perezida Kagame agaruka ku ifungwa ry’insengero
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimangiye ko abantu biyita abahanuzi bahanurira abandi ibizababaho bakwiye kujya babanza kubazwa niba atari Abasazi anaboneraho gusaba Abanyarwanda kudatwarwa n’abo yita Abasazi ahubwo bagahugira mu gushaka icyabateza imbere. Ibi umukuru w’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa 14 Kanama 2024 mu ijambo yagejeje ku banyarwanda nyuma yo kwakira indahiro […]
“Nta bushobozi mfite bwo kugusha indege”_Umupilote
Nyuma y’uko indege itaye inzira ikabura ubushobozi bwo kugwa ku kibuga cy’indege, byabaye ngombwa gutegereza amasaha arenga imwe kugira ngo undi mupilote ufite ubushobozi aze kuyobora indege kugira ngo isubire ku cyerekezo cyiza. Umwe mu bagenzi bari muri iyo ndege yumvise ubutumwa buturutse ku mupilote bugira buti:”Mwihangane, nta bushobozi mfite bwo kugusha indege ku kibuga […]
Kazarwa Gertulde ni we watorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko
Kazarwa Gertulde, ni we watorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko n’amajwi 73, aho yatsinze Nizeyimana Pie bari bahatanye watanzwe n’Ishyaka UDPR. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 14 Kanama 2024. Yari yatanzwe n’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (Parti Liberal – PL). Akaba ari manda ye ya kabiri mu Nteko nk’Umudepite. Iki gikorwa […]
RDC: CODEC yatumye umufuka w’ibiro 25 by’umuceri ugera ku madorari 107
Imirwano ya hato na hato yatumye umufuka wa kg 25 w’umuceri uva ku mafaranga 100 ugera ku mafaranga ibihumbi 300 ya congo ‘107 USD’, muri Bunia (Ituri). Amakuru atangazwa na Radio Okapi, avuga ko uku kwiyongera kw’ibiciro mu gihe kitageze ku mezi abiri mu duce twinshi twa Djugu, ingano z’umujyi wa Bunia, byatewe n’uko abarwanyi […]
Brésil: Amakosa yakozwe n’umugenzi yatumye arokoka impanuka y’indege
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ,abantu 62 baguye mu mpanuka y’indege yabereye muri Brésil. Amakosa make yakozwe n’umugenzi ukomoka mu gihugu cy’ Ububiligi yamufashije kurokoka iyo mpanuka. Uyu mugenzi yagiye ku muryango w’indege utari wo,ayobera ku muryango w’indi kompanyi y’indege nayo yari ifite urugendo nk’urwo kuri uwo munsi . Umugenzi yategereje amasaha atari make imbere […]
Itsinda ry’Abakongomani ryitwaje intwaro gakondo ryateye abanyarwanda ribacuza utwabo
Itsinda ry’Abakongomani batandatu bateye abanyarwanda 4 barimo abakora akazi ko kuroba isambaza mu kiyaga cya Kivu, babambura Moteri itwara ubwato na terefone zigezweho ebyiri. Ibi byabereye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Boneza mu kagari ka Bushaka, mu mudugudu wa Bugarura, mu ijoro ry’itariki ya 13 Kanama 2024. Munyamahoro Muhizi Patrick, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa […]
Abawazelendo bakomeje kwisuganya biteguye kwambura M23 ibice igenzura
Imitwe icumi yitwaje intwaro yiyita “Wazalendo” ikorera muri Teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru yiyemeje gufatanya n’ingabo za DRC mu rwego rwo kugarura ibice bigenzurwa na M23 . Ibyo babitangaje nyuma y’inama yo ku wa Kabiri, itariki 13 Kanama 2024, mu mujyi wa Butembo. Mu itangazo ryabonwe na Actu30.cd, aya matsinda ya Wazalendo yatangaje ko […]
Kenya: Abarenga 3000 bo muri Kaminuza bigaragambije
Abakozi barenga 3.000 bo muri kaminuza ‘ Moi University’ batangiye imyigaragambyo yamagana gutinda kw’imishahara imaze igihe idatangwa neza. Abakozi biganjemo abarimu baramukiye mu myigaragambyo bagaragaza ko niba ubuyobozi bwa kaminuza budashoboye gukemura ibibazo byabo vuba bakomeza kugeza igihe na Leta ibyinjiyemo. Abakozi bayobowe n’abayobozi b’ubumwe bwa za kaminuza (UASU) n’ubumwe bw’abakozi ba kaminuza ya Kenya […]
Thailand: Urukiko rwirukanye Minisitiri w’Intebe Srettha ushinjwa guha akazi minisitiri ufite ubusembwa
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwa Thailand rwemeje ko Minisitiri w’intebe, Srettha Thavisin, ashobora kwirukanwa, nyuma y’umwaka utuzuye amaze ku butegetsi. Itsinda ry’abasenateri 40, bashyizweho n’iyahoze ari guverinoma ya gisirikare, batanze ikirego barega Srettha. Umucamanza Punya Udchachon, asoma iki cyemezo, yavuze ko urukiko rwatoye ku majwi […]
Ibikorwa byo kubaka uruganda rutunganya urumogi mu Rwanda bigeze kuri 70%
Ibikorwa byo kubaka uruganda rutunganya urumogi mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru bizaba birangiye muri Nzeri 2024, rutangire ibikorwa byo kurutunganya. Uru ruganda rwubatswe na King Kong Organics (KKOG), ishami rya KKOG Global, rukaba rwarabaye sosiyete ya mbere yabonye uruhushya rw’imyaka itanu rwo gutunganya urumogi iruhawe n’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB). KKOG yavuze ko yakoze […]
Amerika yahize gucubya umuriro mu Burasirazuba bwo hagati
Amerika ivuga ko igiye gucubya umuriro mu burasirazuba bwo hagati nyuma y’uko hari ubwoba ko Irani ishobora kwihimura kuri Isiraheli nyuma y’iyicwa ry’umuyobozi wa Hamas Ismail Haniyeh muri Tehran. Ku wa kabiri, Ambasaderi Linda Thomas-Greenfield yabwiye akanama gashinzwe umutekano ku isi i New York , ko Amerika ishaka gukumira no kwirinda igitero icyo ari cyo […]
Akandi karere ko mu Burusiya katangaje ibihe bidasanzwe mu gihe Ukraine ikomeje ibitero
Guverineri w’akarere ka Belgorod mu Burusiya yatangaje ibihe bidasanzwe, mu gihe Ingabo za Ukraine zinjiye mu cyumweru cya kabiri zitangije ibitero imbere mu Burusiya . Guverineri Vyacheslav Gladkov avuga ko ibisasu bya Ukraine buri munsi bisenya amazu kandi byica abaturage nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga. Bije nyuma y’uko Ukraine yinjiye mu karere ka Kursk, […]
Nduhungirehe yemeje ko hari ibihugu 2 bya Afurika byahejwe mu muhango w’irahira rya P. Kagame
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yemeje ko ibihugu 52 muri 54 bigize umugabane wa Afurika byatumiwe mu muhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame. Ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama ni bwo Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu iri imbere, mu birori byabereye muri Stade Amahoro i Remera. Ni ibirori […]
U Rwanda rwahaye Misiri hegitari 10 z’ubutaka
Leta y’u Rwanda yahaye iya Misiri ubutaka bungana na hegitari 10 bwo gushyiramo icyanya gikora ku bijyanye n’ubwikorezi n’ibikoresho gikorera mu Rwanda. Amakuru avuga ko ubutaka u Rwanda rwahaye Misiri buherereye mu karere ka Kirehe, hafi y’umupaka uruhuza na Tanzania. Iby’ubu butaka biri mu bikubiye mu masezerano Misiri yasinyanye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye nk’ubuzima, […]
RDC: Uwahoze ari minisitiri w’ubukerarugendo afungishijwe ijisho
Uwahoze ari Minisitiri w’ubukerarugendo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Modero Nsimba, yafungiwe mu rugo iwe kuva ku wa Kabiri, itariki ya 13 Kanama. Ni ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’urukiko rusesa imanza. Igihe Modero Nsimba yagezwaga imbere y’uru rukiko ku itariki ya 21 Werurwe, hasohotse icyemezo kimushyira muri gereza nkuru ya Makala by’ agateganyo, cyavuyemo […]
Ishimwe rya Dr Ngirente kuri Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimiye Perezida Paul Kagame wongeye kumugirira icyizere cyo gukomeza kuba umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda, amwizeza gukomeza gukorana umurava mu rwego rwo guteza imbere u Rwanda. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama ni bwo Perezida Kagame uheruka kurahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri […]
Abapolisi 50 basoje amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kanama, abapolisi 50 basoje amahugurwa ajyanye no kurinda abanyacyubahiro yari amaze ukwezi n’igice atangirwa mu kigo cya Polisi cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) i Mayange mu Karere ka Bugesera . Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu cya Qatar (Lekhwiya), […]
Afurika ikeneye Miliyoni zirenga 10 z’inkingo za Mpox mu gihe hari ibihumbi 200 gusa
Indwara y’ubushita bw’inkende(Mpox), ikomeje kuba ikibazo gikomeye, ku buryo umuvuduko iriho ukomeje gutera impungenge Afurika. Ibi bituma hakenerwa inkingo nibura zirenga ibihumbi 10 zo kuyirwanya. Bigaragazwa n’ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) aho , cyatangaje ko icyorezo cy’ubushita bw’inkende kigeze aho gifatwa nk’ikibazo gikomereye umugabane. Ni nyuma y’uko gikwirakwiriye muri Repubulika ya […]
Thomas Kwoyelo wahoze ari umuyobozi muri LRA yahamijwe ibyaha 44 by’intambara
Thomas Kwoyelo, wari umuyobozi mu mutwe w’inyeshyamba wa Lords Resistance Army (LRA), yahamije n’urukiko muri Uganda ibyaha byinshi by’intambara. Umutwe wa LRA wakangaranyije Abagande mu majyaruguru y’igihugu ubwo wari uyobowe na Joseph Kony imyaka igera kuri 20. Kwoyelo yahakanye ibyaha birenga 70 aregwa. Muri ibyo harimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo no gushimuta. Urukiko rwasanze […]
Mirundi wahoze ari umuvugizi wa Perezida Museveni yapfuye
Mirundi Joseph Tamale wigeze kuba umuvugizi wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mbere yo guhinduka umusesenguzi ukomeye wa Politiki ya Uganda ndetse n’akarere, yapfuye. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe w’imyaka 60 y’amavuko wanamenyekanye nk’umunyamakuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama. Yaguye mu bitaro bya Kisubi aho yari amaze ibyumweru arwariye. Umuhungu we, […]