CAF Champions league: APR FC yisasiye Azam, isanga Pyramids FC mu ijonjora rya kabiri

Ikipe ya APR FC yageze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league, nyuma yo gutsinda Azam FC yo muri Tanzania ibitego 2-0 ikayisezerera ku bitego 2-1. Ikipe y’Ingabo z’igihugu yari yakiriye Azam kuri Stade Amahoro, mu mukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatandatu. Ni nyuma y’ubanza abanya-Tanzania bari batsinzemo igitego 1-0 ku Cyumweru […]

Guverinoma ya Kenya yakumiriye isukari ituruka muri EAC

Guverinoma ya Kenya yategetse ko nta sukari yemerewe kongera kwinjizwa mu gihugu yaba iturutse mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ndetse no hanze yaho. Iki cyemezo Leta ya Kenya yagifashe nyuma yo kubona ko ngo yihagije mu bicuruzwa bimwe na bimwe birimo n’isukari. Ni nyuma y’uko umunyamabanga mukuru wa minisiteri y’Ubuhinzi muri Kenya, Kipronoh […]

Rubavu: Abamotari basabwe kuba ijisho ry’umutekano w’Igihugu

img_1399.jpg

Abakora umirimo wo gutwara abantu kuri Moto mu karere ka Rubavu gahana imbibi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo basabwe kuba ijisho ry’umutekano w’Igihugu aho bari hose. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024, mu bukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda bwa Gerayo amahoro. SP. Karekezi Twizere Bonaventure, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda […]

ICC yasabye ko impapuro zo guta muri yombi abayobozi ba Israel na Hamas zakwihutishwa

Umushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Karim Khan, avuga ko urukiko rufite ububasha bwo gutanga impapuro zirega Minisitiri w’Intebe Netanyahu n’ Ubuyobozi bwa Hamas kubera gushoza intambara muri Gaza. Khan yahamagariye abacamanza gufata icyemezo cyihutirwa ku cyifuzo cye cyo gusaba impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu n’abandi bafitanye isano n’intambara […]

Nyuma y’Icyumba cy’amategeko Bull Dog na Riderman bategerejwe i Rubavu

Abaraperi babiri bakomeye mu Rwanda aribo Bull Dog na Riderman bategerejwe i Rubavu muri Kivu Beach Festival Rubavu Nziza, aho barahaza nyuma yo ku murika Album bahuriyemo yitwa “Icyumba cy’amategeko” bamurika kuri uyu wa Gatandatu, tariki 24 Kanama 2024 Iserukiramuco rya Kivu Beach Festival Rubavu Nziza, rizaba hagati ya tariki ya 29 Kanama kugera ku […]

Zimbabwe yavuze ku byo kuba yaba yaraburijemo umugambi wa Tshisekedi wo kwivugana Kabila

Leta ya Zimbabwe yahakanye amakuru yavuzwe mu cyumweru gishize y’uko yaba yaraburijemo umugambi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo kwivugana Joseph Kabila wahoze ayobora icyo gihugu. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo i Harare muri Zimbabwe haberaga inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa SADC, havuzwe amakuru y’uko Leta ya RDC yaba yari yoherejeyo abakozi […]

Tanzania: Ishyaka ‘ Chadema’ rirashinja Leta kunyereza abayoboke baryo barenga 200

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya, Chadema, ryasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bayoboke baryo barenga 200 rivuga ko bashimuswe. Ikindi kandi risaba Leta ko yakongera umutekano ubwicanyi bwibasiye igihugu bugahagarara. Perezida w’iri shyaka Freeman Mbowe mu kiganiro n’abanyamakuru ku ya 22 Kanama 2024, yavuze ko iki kibazo gikwiye gukemurwa byihutirwa kuko bitabaye ibyo, igihugu […]

AFC- M23 yungutse izindi mbaraga

Tikaïleli Baundjwa, wahoze ari umuyobozi ukomeye mu ishyaka rya politiki riyobowe na Guy Loando Mboyo, aherutse kwinjira mu mutwe wa Politiki ‘Alliance Fleuve Congo ,(AFC), uyobowe na Corneille Nangaa Yobeluo, wifatanije n’abarwanyi ba M23. Ibi byamenyekanye nyuma y’inyandiko zasohowe n’ishyaka rya AREP risanzwe ribarizwa mu ihuriro rya UNION SACREE ya perezida Félix Tshisekedi. Izi nyandiko […]

Inkuru itangaje y’urukundo rwa Muhaturukundo akunda abasore babiri

Muhaturukundo ni izina ryahinduwe ry’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 35 ukunda abasore babiri, bari mu kigero cy’imyaka itandukanye, aho avuga ko uwo akunda cyane iyo amwiyambaje amutenguha naho uwo yihebeye adashobora ku mutabara no mu kibazo gikeneye ibihumbi 5 Frw. Inkuru ya Muhaturukundo ni inkuru naganirijwe na nyir’ubwite mu ntangiriro za Kanama 2024, ubwo nari […]

Amasezerano yo kwakira impunzi n’abimukira bava muri Libya yavuguruwe

Nyuma y’uko abasaga 1800 mu mpunzi zaturutse muri Libya zinyuze mu Rwanda zabonye ibihugu, kuri ubu amasezerano yo kwakira abandi baturutse muri iki gihugu yavuguruwe. Guverinoma y’u Rwanda, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), byasinyanye amasezerano yo gukomeza ubufatanye ku kwita ku bimukira bari mu Nkambi y’Agateganyo ya […]

Putin yahaye UPDF imfashanyo ya za miliyari

Guverinoma y’u Burusiya ku wa Gatanu yahaye Igisirikare cya Uganda imfashanyo ya $ miliyoni 100 (Frw miliyari 133), ku mabwiriza ya Perezida Vladimir Putin. Iyi mfashanyo ikurikiye ibiganiro ba Perezida Putin na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda bagiriye i Saint Petersburg mu mwaka ushize. Amakuru avuga ko u Burusiya bwahaye Uganda aya mafaranga nyuma yo […]

RDC: Depite Bitakwira yongeye gushishikariza Mai Mai kuva mu bihuru bakaza kwica Abanyamurenge

Mu gace ka Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, umutwe wa Maï Maï Yakutumba ukorera muri kariya gace, ukomeje kubangamira ituze ry’abaturage by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abanyamurenge. Nk’uko aba baturage babivuga, uyu mutwe witwaje intwaro washyizeho bariyeri ku mihanda ubabuza gutambuka kugirango habeho kugenzura neza utambuka uwariwe. […]

Isomo Gen Muhoozi avuga ko yigiye kuri Maj Gen Fred Rwigema

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yigiye kuri nyakwigendera Maj Gen Fred Rwigema isomo ry’uko agomba kubohora umugabane wa Afurika wose. Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni yabigarutseho mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatandatu. Amateka agaragaza ko mbere y’uko Maj Gen Fred […]

Burundi: Ingendo z’impunzi z’Abanye Congo zerekeza Amerika na Canada zahagaritswe

Impunzi z’Abanye Congo ziba mu Burundi zakumiriwe kwerekeza muri Canada na Amerika nyuma y’icyorezo cy’ubushita bw’inkende ( monkeypox) gikomeje kuvuza ubuhuha mu Burundi. Impunzi z’Abanyekongo babarirwa mu magana, bari ku rutonde rwa IOM (International Organization for Migration) bari bategereje kwimurirwa muri Kanada no muri Amerika ariko biza gutangazwa ko ingendo zabo zahagaritswe mu gihe cy’iminsi […]

Hamenyekanye igihe amanota y’ibizamini bya Leta azasohokera

gvrozrawcaamyr-.jpg

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutegura ibizamini bya leta no kugenzura amashuri mu Rwanda (NESA), cyatangaje igihe amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange umwaka wa 2023/2024 azatangarizwa, mu gihe haba hatabayeho izindi mpinduka. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, NESA yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo itangazo rivuga ko amanota ategerejwe n’abanyeshuri […]

Isheja Sandrine yagizwe Umuyobozi muri RBA, Niyonkuru Zéphanie arirukanwa

20240823_214525.jpg

Umunyamakuru Isheja Butera Sandrine wari umaze igihe kirekire akorera Radio Kiss FM, yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA). Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama ni yo yamuhaye izo nshingano. Ni inshingano agomba kungirizaho Cléophas Barore uyobora iki kigo mu Ukuboza 2023. Abandi bahawe imirimo barimo Munezero Clarisse wagizwe […]